Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

lundi 24 janvier 2011

Nubwo abakire atari abantu ariko nabo bafite ibibazo

Hanze aha heze imvugo ivuga ngo"abakire si abantu"aha umuntu yakwibaza ati "ese baba ari ibisimba ?"iyi ni imvugo y'abubu isa ni iy'abakuru ivuga ngo umukire akenera umutima akabaga inka yose agakuramo umutima gusa izindi nyama akaba yazihorera kuko atari azikeneye nawe se Kuki umukobwa w’ “umutunzi” atabona umugabo bimworoheye?

Mu minsi yashize naganiriye n’abakobwa mu mujyi wa Kigali kuri imwe mu myumvire ya kera ikigaragara muri iyi minsi, itakijyanye n’igihe tugezemo hamwe n’iterambera duharanira.

Nashakaga kumenya aho bageze mu iterambere ry’abakobwa rigeze, bambwira bishimye bati, imyumvire itangiye kugenda ihinduka gahoro gahoro, abokobwa/gore bo mu Rwanda nibo bambere benshi ku isi bari mu myanya y’ubuyobozi, abakobwa/gore benshi bajya mu mashuri bakaminuza, ubasanga mu mirimo inyuranye, kera yari ihariwe abagabo, nk’ubwubatsi n’ibindi....

Ariko hari utuntu duke na duke ugisanga mu bakobwa benshi bifuza kurushinga. Urugero bampaye ni uko igikunze kugaraga kenshi ari uko hari abakobwa/gore bake bigurira inzu cyangwa imodoka ku mafaranga yabo batararwubaka.

ubwo nari mbajije abo bagenzi banjye impamvu usanga muri iyi minsi, n’ubwo baba bafite ubushobozi, usanga ari bake bagura inzu cyangwa imodoka mbere y’uko bashaka abagabo.

Ku bwanjye nari naratekereje ko impamvu ari ubushobozi buke. Ariko maze kuvugana nabo nasanze ari ibindi. Benshi bahurije ku mpamvu imwe: bati : “ese umukobwa ugura inzu cyangwa imodoka atararongorwa yabona umugabo ate?” “ cyangwa se ni nde muhungu watinyuka kumurambagiza, amurusha amafaranga? “ Bati rero: “aho kugira ngo umukobwa ahure n’izo nzitizi zose mu kurushinga, yihitiramo kutagura iyo nzu cyangwa iyo modoka, ahubwo agategereza akaba yabigura aramutse arongowe?

Narumiwe cyane, nibaza aho kubaka urugo no kugira amafaranga bihuriye. Ese koko ibyo byari bikwiye kuba inzitizi mu kurushinga? Ese koko, umugore urusha umugabo we amafaranga, ntago arwubaka neza nk’utabimurusha? ? Ese kuki umuhungu we ukize, ufite amafaranga, we ashobora kurambagiza umukobwa utabifite? Ese urukundo rw’abashakanye ruhuriye he n’ibintu umuntu aba atunze? Ese ubwo ntiyaba ari imyumvire yari ikwiye guhinduka?

Njye mbona rero ibyo byose ari imyumvire itakijyanye n’igihe tugezemo hamwe n’iterambere rigezweho! Ahubwo njye mbona, kugira iyo mitungo ku mukobwa byari bikwiye kuba nk’ inkunga nziza ku muryango we.

Narangiza ngira inama abakobwa/gore bagenzi banjye, ko bari bakwiye kumva ko ntaho iyo myumvire ihuriye no kubaka urugo. Ahubwo ko icyangombwa ari urukundo ugirira mugenzi wawe, naho ibintu byo ni ibishakwa.

Ni byiza ko duhaguruka twese tukaba abakozi, tukarwanya ubunebwe kuko tubishoboye, bityo tukagera ku iterambere duharanira. Bagabo namwe mugifite imyumvire nk’iyo twavuze haruguru, mwari mukwiye kwishimira abakobwa/gore bafite ubutunzi aho gutinya kubarambagiza.

Hari ikifuzo cyangwa igitekerezo waba ufite kuri iyi nyandiko, twandire ahabigenewe kuri iyi website.

Nzagukundira amafaranga !!!!!

Akenshi iyo umuntu arebye urukundo rw’abasore ni nkumi biki gihe ubona ari amacenga ndetse no kubeshyanya hagati yabo umuntu yakwibaza ati: hagati yabo babibona gute?
Iki kibazo nta muntu byibura umaze kuba ingimbi cyangwa se umuntu umaze gukura wenda uri hejuru yi myaka nka cumi numunani uba atagifite muri iki gihe.cyane cyane ko usi gaye ubona ku icyambere m'urukundo kuri ubu ari gukunda umuntu ufite amafaranga cyane cyane m’ubahungu iki kibazo nibo usanga bahura nacyo cyane dore ko atakundwa ntamafaranga afite.mubakobwa ho ubu baragikemuye bo nugukunda ufite amafaranga. Niyo mpamvu ubu inzira.com agera geje kwegera aba kobwa bo ntandaro y'ikibazo ndoreko aribo batuma urukundo hagati y'abasore ni nkumi ubona ari imikino gusa kandi Atari byiza dore ko baba bahemukira umwe muribo waba afite urukundo.
Dore uko abakobwa babivuga bo bavugako batakunda umusore utagira amafaranga kuko ntakamaro yaba amufitiye bamwe bati : eehh umusore utagira amafaranga ubwose yaba akumariye iki? Abandi nabo bati: umusore nufite amafaranga! Ubwose mwabana he? Anteye inda se yantugishiki n'umwana ? nko mugihe yaba udafite amafaranga.ugasa harimo ukuri kuribo urebeye kuri iyi ngingo. gusa ibajije ati ko hari igihe umukobwa usanga atendetse abasore barenga babiri bose bafite amafaranga aho haba harimo se uruhe rukundo? Bamwe nuribo bati natwe si twese tubikora gusa harimo bamwe muri twe babikora ati abobo baba bashaka kurya amafaranga y’abasore.
Nyuma yaho inzira.com yegereye abahungu bo bavugako ikihishe inyuma ari uko nabo ntarukundo babona abakobwa babereka ubibye gushaka kubaheza ndetse no kubarira amafaranga yabo.

inzira.com irasanga atari byiza gukundira umuntu hari icyo umuca koko hari nigihe ushobora kubura icyo wamukundiye .dore ko arizo ngaruka zingo zitana. abakobwa bahera iwabo nibindi byinshi..

umugore mwiza n’umubi

Muri iyi nyandiko turavuga ku bintu biranga umugore mwiza,umugabo mwiza ndetse n’ibiranga umugore mubi cyangwa umugabo mubi. Ariko turahera ku mugore mwiza n’umugore mubi ubutaha tuzareba ku bagabo.

ibyo twandika aha byavuye mu bitekerezo by’abantu batandukanye.

Ibintu biranga umugore mwiza

Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo umugabo yagira ubuntu n’urugwiro, n’ubwo yamwenyurira abandi no kugerageza kwakira, ntacyo byamarira abashyitsi, abaturanyi n’abagenzi, kuko inyifato y’umugore ari yo itanga ikaze. Imyifatire mibi y’abagore ni yo yirukana ababagenderera.

Dore bimwe mu biranga umugore mwiza :

1. Yubaha Imana n’umugabo we;

2. Agira umwete ku mirimo myiza;

3. Azi kugabura ku gihe, azi no gushaka ibikenewe;

4. Akunda gufasha abo arusha ubushobozi;

5. Amenya kubana neza n’abaturanyi;

6. Yita ku bashyitsi akabagirira neza;

7. Azi kwifata mu magambo;

8. Yihanganira ubukene n’igihombo;

9. Ubukire ntibumutera isumbwe no kwishyira hejuru;

10. Aharanira ibyakubahisha umugabo we.

Nk’uko umugore mwiza atabiterwa n’ubwiza bw’inyuma ni nako n’ububi bw’umugore budaterwa n’imiterere y’inyuma, ahubwo ububi bushingiye ku ngeso mbi zituma aremerera uwo bashakanye, abo babyaye, abaturanyi ndetse n’abahagenda.

Ibintu biranga umugore mubi

1. Umugore mubi yanga gusangira ingorane n’umugabo we, ntibahuza ibitekerezo, ntabwiza umugabo we ukuri. Iyo umugabo ageze mu byago ,umugore mubi aramutererana

2. Umugore mubi abaho imibereho itagira intego n’imigambi, yikubira inyungu. Ntamenya ibyo umugabo we akunda, n’iyo abimenye arabimwima. N’iyo abikoze, abikora atishimye.

Urugero runini rukunze kugaragara mu mibonano mpuzabitsina aho yiyima uwo bashakanye yanayikora akiyikora inyungu cyangwa akayikora amucyurira

3. Iyo agahararo gashize cyangwa habonetse igihombo, umugore mubi atangira gukoresha agahimbano n’incyuro, ndetse no kwikeka.

Urugero: igihe umugabo nta kazi afite,yirukanywe ku kazi,cyangwa ugasanga umugore arusha umushahara umugabo,umugore mubi azamucyurira,amusuzugure rimwe na rimwe amusuzuguze inshuti n’abavandimwe, hari n’abadatinya kumuzaniraho abandi bagaboi.

Na none kandi, umugore mubi ntatinya guhemukira uwo bashakanye, abikoresheje gukunda abandi bagabo, akima umugabo we urukundo rutagabanije yari afiteho uburenganzira. Kuri iyi ngingo, umugore nk’uwo aba akomerekeje umutima w’umugabo we, amutesheje agaciro mu bandi, amaherezo benshi bakabigwamo.

4. Umugore uhora ahanganye n’umugabo we. Bene uwo ahora mu ifuti rimwe, yemera icyo ashatse gusa, ntiyemera gukosorwa kandi ntava ku izima. Ibyo bigabanya urukundo umugabo we yamukundaga, kugeza ubwo yifuza abandi bagore cyangwa akabura ubushake bwo kumunezeza. Ni cyo gituma uwo umutima wanze umubiri utamukunda.

Uyu mugore ahora yitotomba. Amategeko atagira ishingiro ni cyo gitaramo amenyereza ab’umuryango we. Iyo byamaze kumutegeka, ntatinya kubigaragariza mu nzira no mu ruhame.

5. Umugore mubi anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha n’ibinezeza binyuranye, no kuwiba awuhisha ahandi (awujyana iwabo), gukoresha ibirenze ubushobozi (ibirenze ibyinjira mu rugo). Ubunebwe n’ubutandame bituma yicisha inzara abana, umugabo n’abashyitsi.

6. Umugore mubi aba umusinzi azana ingorane zitesha abana ubwenge, gahunda n’ubuzima. Ntahuza gahunda n’umugabo we, abana be bariyobora bakaba imfubyi akiriho. Akabera ikirumbo uwamushatse, agahinduka inshuti y’abatagira gahunda.

Ikindi ni uko umugore mubi atamenya ibyo asabwa n’ibyo abuzwa. Intwaro akoresha ni ukwivumbura no kwijujuta, ahora yibutswa ibimureba, ahora ahembera amahane.

7. Umugore mubi yemera inama zose atabanje kuzigenzura. Urwe rushobora gusenywa n’iyo avuka, aramutse agendeye ku ngengabitekerezo y’umuryango w’iwabo akomokamo cyangwa inshuti ze. Aho ngaho, umugabo aba asenyewe n’uwamushyingiye (kwa sebukwe).

Bene uwo mugore, nyirabukwe na sebukwe abahindura nka bakeba be, agahora ahirimbanira guhangana na bo ngo agaragaze ko bamubangamiye! Umubano mwiza w’abashakanye ushobora kwangizwa n’umugore wanga inama nziza z’umugabo, akagendera ku z’iwabo n’iz’inshuti mbi afite.

ingaruka 3 zibaho iyo umuryango ufite umugore mubi:
Ingaruka ni uko ahanini abana bamwigana ibyo abatoza n’ibyo bamwigiraho, bakabyanduza abo babana bikaba uruhererekane mu miryango bazubaka.

Imico mibi y’umugore yica ibyifuzo n’imigambi myiza by’umugabo. Umugabo ntiyongere kumwishimira, bikamutesha icyerekezo cyiza yari afitiye umuryango.

Ibyo umugore mubi yakoreye abaturanyi bituma bagambirira kubimwitura akaba ibuye risitaza ku bamukomokaho kimwe n’abavandimwe.

Nta waba umugore mwiza ngo abure inenge nta n’uwaba mubi gusa ngo abure icyiza na kimwe agira. Icyangombwa ni kumenya ibyo udakora neza ukabikosora n’ibyo ukora neza ukarushaho.

kutabyara biterwa n’iki?

Kutabyara hagati y’abashakanye byitwa ubugumba ikaba ari indwara ikunda kugaragara cyane mu bashakanye kandi yibazwaho byinshi cyane cyane mu biyitera.

Ubugumba mu bashakanye buvugwa iyo hagaragaye kudasama mu gihe cy’imyaka ibiri abashakanye babonana kandi nta nzitizi.

Ikibitera ni iki?

Hari impamvu zituruka ku mugore n’izituruka k’umugabo.

Izituruka ku mugore :

 Kuziba kw’imiyoborantanga (trompes) bitewe ahanini n’uduce tw’agahu gatwikira inyama zo munda (adherences pelviennes)

 Kudakora neza k’uduce tw’umubiri tumwe (hypothalamus,hypophyse) dutuma udusabo tudakora intanga hakoreshejwe imisemburo (hormones)

 Imiterere ya nyababyeyi ibuza igi gukura neza ahanini biterwa n’ibyimba n’indwara (infection).

 Imihindagurikire y’ikorwa ry’ururenda ribuza intanga ngabo kuzamuka neza ngo zisange intanga ngore.

Izituruka ku mugabo :

 Kudakora neza k’uduce tw’umubiri (hypothalamus,hypophyse) dutuma amabya adatanga intanga hakoreshejwe imisemburo (hormones).

 Imihindagurikire y’ikorwa ry’intanga ngabo hakoreshejwe imisemburo (hormones) biterwa no kudakora neza k’uduce tumwe tw’umubiri aritwo (hypothalamus, hypophyse, testicules). Urugero rukunda kugaragara ni nk’urw’amasohoro adahagjie.

 Inzitizi mw’irekurwa ry’intanga bitewe n’imiterere y’imyanya ndangabitsina y’umugabo.

 Ukudahagije kw’ibigize amasohoro (plasma seminal) bituma n’intanga zitagira ingufu.

 Izindi ni nk’uburemba, indwara zizaharisha uburinzi bw’umubiri nka diyabeti, indwara z’imirire mibi nka bwaki) etc…

Impamvu zituruka kuri bombi :

 Kutabonana hagati y’abashakanye.  Imibonano mpuzabitsina idahagije hagati yabo. Urugero ni nko kubonana bagacikiriza hagati batarangije.

2. Isuzumwa

Isuzumwa ry’iki kibazo rireba abashakanye bombi. Abavuzi bibanda ku bibazo birebana n’imyaka y’abashakanye , ubuzima bw’imyororokere, imirire, kuba barigeze kubagwa n’ibindi.

Ku buzima bw’imyororokere bibanda ahanini ku mibonano mpuzabitsina, kuba abivuza barigeze kubyara cyangwa umwe muribo yaribyigeze no kuba barigeze gukoresha uburyo bwo kuringaniza urubyaro.

Nyuma y’ibibazo bose barasuzumwa ku mibiri yabo bakanakorerwa ibizamini bibaye ngombwa.

Ku bagore, akenshi harebwa imiterere y’imyanya ndangagitsina hakoreshejwe ibyuma bireba mu nda (échographie, hystérosalpingographie, cœlioscopie, hysteroscopie etc..) kandi hakigwa n’imisemburo ye hakoreshejwe amaraso ye.

Ku bagabo, higwa intanga (umubare, ingufu n’imiterere) hifashishijwe amasohoro.

3. Umuti

Ahanini umuti w’iki kibazo wibanda ku mpamvu igitera yagaragaye. Hakoreshwa imisemburo y’ibinini cyangwa inshinge kandi hanakoreshwa no kubagwa (cœlioscopie, microchirurgie, hysteroscopie) iyo impamvu ari muri za nzitizi twabonye haruguru.

Mu gusoza, twagirango ngo twibutse ko ubugumba ari indwara y’abashakanye bombi. Umugabo n’umugore bagomba kwifatanya mu kuyivuza. Ahanini usanga abagore aribo bonyine boherezwa n’abagabo babo kwivuza.

Abagabo nabo barahamagarirwa kujyana n’abagore babo kwa muganga.

Kwisuzumisha kare no kwivuza neza indwara zifata mu myanya ndangabitsina ni iby’ingenzi mu kwirinda ubugumba.

umugabo mwiza n’umubi

umugabo mwiza n’umubiUbushize nanditse inkuru irebana n’ibiranga umugore mwiza ndetse n’umugore mubi, ubu tugiye kureba ibiranga umugabo mwiza n’ibiranga umugabo mubi.

Aha iyo tuvuga umugabo mwiza cyangwa umubi ntabwo ari uburanga bugaragarira amaso ahubwo ni imico y’umuntu n’imyitwarire ye mu muryango nyarwanda. Ibiri muri iyi nyandiko byavuye mu bitekerezo by’abantu batandukanye.

Umugabo mwiza arangwa n’iki?

Mu Kinyarwanda bakunze gukoresha ngo umuntu ni umugabo bitewe n’ibikorwa bye cyangwa ibikorwa bimuranga. Aha umugabo tuvuga ni wawundi wubatse, ufite umugore bakaba bafite n’abana. Uyu mugabo aba:

1. Agira gahunda, aba inyangamugayo muri byose, mu kuvuga, mu kwirinda guhemuka;

2. Azi gufata imyanzuro akirengera n’ingaruka zava muri iyo myanzuro, atanga inama zubaka maze agahuza abashyamiranye

3. Agira ubwitange mu nshingano zose ashinzwe, ikindi ni uko urugo rwe ruhinduka intangarugero mu bamuzi .

4. Ahahira urugo. Ntihagire icyo umuryango ubura kandi agifitiye ubushobozi.

Umugabo Mubi

Biragaragara ko umugabo mwiza afite ibintu bike bimuranga. Nta kindi kibyihishe inyuma, gusa mu biranga umugabo mubi muraza gusanga ibyo akora bitandukanye kure n’ibyo umugabo mwiza akora.

Ibiranga umugabo mubi:

1. Urukundo aruheruka mu irambagiza: umugabo mubi iyo ari kurambagiza akora byose byerekana ko akunze uwo arambagiza kandi amwitayeho, iyo bamaze kubana biherukira aho, ugasanga umugore yibaza niba uwo basigaye babana ari wawundi wamugaragarizaga urukundo rwinshi igihe yamurambagizaga. Ibi bimuviramo akenshi kujya mu bandi bagore aho abikora ku mugaragaro cyangwa rwihishwa;

2. Ntajya inama n’umugore we,akenshi kubera ibyo akora ,iyo umugore amubujije cyangwa amucyashye bituma amubwira nabi hari n’abakubita abagore babo.Usanga afata umugore we nk’igikoresho haba mu mibonano mpuzabitsina cyangwa mu mirimo yo gutunga urugo ugasanga umugore ariwe ubikora wenyine.

Ikindi ni uko umugabo mubi usanga atita ku bo yabyaye ugasanga abana babaho nk’imfubyi kandi se akiriho, umugore we nawe ugasanga abaho nk’umupfakazi

3. Umugabo mubi kandi akoresha iterabwoba ku bo mu umuryango we; Nguwo gica, iyo atashye abana, umugore,abashyitsi ,abakozi bose usanga badagadwa,abana bagahita bajya kuryama,….

4. Umugabo mubi agira ubusambo butuma yiha akima umuryango n’abavandimwe; usanga umutungo aba afatanyije nuwo yashatse awumarira mu mahabara aba afite hirya no hino tutaretse n’ utubari. Akenshi usanga umugore nta jambo ryo kubaza aho uwo mutungo ujya kubera rya terabwoba twavuze haruguru, ugifite agatima we ugasanga abeshya ngo atabazwa iby’ uwo mutungo

Igikunze kugaragara cyane ku bagabo babi n’uko uretse ibyo twavuze haruguru iyo bigeze mu birebana n’umutungo biba bibi kurushaho kuko usanga aba bagabo mu ruhame baba ari ibikomerezwa, bizwi ko bafite imitungo bitewe n’ibigaragarira amaso ariko nabo ubwabo bakunda kubyigamba ariko wareba uburyo umuryango we uba ubayeho ugasanga ubukene buranuma kandi amahoro n’umunezero ari ingume;

o Bene abo bagira amazu, abagore n’abana babo bakarara mu nzu mbi cyangwa bagacumbika .

o Bagira imodoka, abagore n’abana bakagenza amaguru.

o Barya uturyoshye, bagashira inyota, abana n’abagore babo babeshejweho no guhangayika.

o Akazi kabahemba menshi ntikarangiza ibibazo by’imiryango yabo.

o Bafasha ab’ahandi, ababo basabiriza, amasambu manini yungura abandi, ababo bishwe n’inzara

Birakwiye ko abagabo nk’aba bahinduka kugirango babashe kugirira akamaro imiryango yabo, abana babo,abaturanyi n’abandi kuko mu Kinyarwanda bagira bati nta mugabo umwe.

Wifuza gutanga icyifuzo cyangwa inama watwandikira ahanditse Twandikire kuri Agasaro website.

Byanditswe na Barada

jeudi 20 janvier 2011

Akazi cyangwa urugo?

Benshi rero batwandikiye batugejejeho imbongamizi ku iterambere ry’abakobwa n’abagore ariyo yo kuba ufite umusore mukundana cyangwa umugabo ariko akaba atifuza ko umukobwa cyangwa umugore ajya gukora akazi.

Njye nkaba nibariza abakobwa n’abagore uko babyitwaramo ikibazo nk’iki kibagwiriye?

Impamvu

Aha twakibaza nk’impamvu zishobora gutuma umugabo cyangwa umusore abuza umukobwa basohokana kujya ku kazi? Ese byaba ari ikizere gike? Ese bwaba ari ubutunzi bwinshi? Byaba ari ukwanga ko umugore we avunika? Ese byaba ari ugutuma umugore ashobora gukora imirimo y’urugo nko kurera abana cyangwa guteka? Ibibazo byo ni byinshi kandi n’ibisubizo nabyo ni byinshi, mbese biterwa n’imiterere ya buri rugo cyangwa couple muri rusange n’imyumvire ya buri muntu ku giti cye.

Ariko icyo nifuza ko twaganira uyu munsi ni ukungurana inama, uramutse wowe cyangwa mugenzi wawe uhuye n’iyi nzitizi uko wabyifatamo kandi wenda wishakira kujya ku kazi.

Aha byumvikane neza ko ari mu gihe umugore atariwe uhisemo kudashaka akazi kubera impamvu runaka ahubwo ari uko umugabo we cyangwa umukunzi we ubimusabye.

Ibyiza byo kugira akazi

Iyo umuntu akora, akajya ku kazi, bigira ingaruka nyinshi nziza ku buzima bwe bwa buri munsi hamwe no ku mibanire ye n’abandi.

Urugero natanga ni nko gufunguka mu mutwe, gukoresha ubwenge bwawe, kwiga uko bakora ibintu, guhura n’abandi bantu batandukanye, kutarambirwa umuntu yiriwe mu rugo ntacyo akora, kugira udufaranga twe ku ruhande akaba independent, gufasha abandi bakeneye inkunga ye nk’umuryango we, n’ibindi n’ibindi.

Rero kuva mu rugo ukajya ku kazi ni byiza kuko bituma umuntu yumva hari icyo yimariye cyangwa akanakimarira abo akorana nabo. Kandi bituma urugo rwe rumera neza akumvikana n’umugabo we cyane ko umunsi urangira bakumburanye cyane (spicing up their relationship).

Iyo rero umuntu atajya ku kazi, kandi kubwe yabyifuzaga, nibwo usanga ahenshi havuka ibibazo mu muryango, ugasanga umukobwa cyangwa umugore atakibasha kwigirira ikizere (low self-esteem), kwibagirwa ibyo umuntu yize mu ishuri, kutamenyana n’abantu, guhora yigunze, kubababara birenze (depression)kutamenya aho isi igeze, kutiyitaho byaba ku mubiri cyangwa ku myambarire, guhora asaba amafaranga umugabo we, kutifatira ibyemezo bijyanye n’ubuzima bwe, n’ibindi n’ibindi.

Icyo wakora

Rero uramutse warahuye n’iyi nzitizi, ni byiza ko waganira n’umugabo wawe, ukamubaza impamvu imutera iyi myumvire cyangwa impungenge yaba afite uramutse ugiye ku kazi. Ni byiza kwicarana mukabiganiraho mugashakira hamwe ibisubizo kuri izo mpungenge zose, mukibukiranya ingaruka nziza cyangwa mbi zishobora kuvuka ukora akazi aka n’aka. Mugafata icyemezo mukurikije izo ngaruka mwaganiriryeho.

Ikindi kandi, mu gihe munaniwe kumvikana muri mwembi ni byiza kwitabaza abantu babari hafi yaba inshuti zanyu cyangwa abandi bo mu muryango bashobora kubagira inama mwembi.

Hari ikibazo cyangwa indi nama mwifuza mushobora kutwandikira ahabigenwe kuri iyi website.

Itangazo rihagarika icuruzwa ry’imyambaro y’imbere

ITANGAZO RIHAGARIKA ICURUZWA RY’IMYAMBARO Y’IMBERE YAKORESHEJWE (Used Undergarments and Nightwears)

Byagaragaye ko imwe mu nzira indwara z’uruhu zanduriramo ari ikoreshwa ry’imyambaro iba yarambawe n’umuntu uzirwaye ikambarwa n’umuntu utazirwaye. Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abantu, hashingiwe kandi ku biteganywa n’Ibwiriza ry’Ubuziranenge rirebana n’imyambaro y’imbere yakoreshejwe ( EAS 356:2004 Textiles- Code of Practice for Inspection and Acceptance Criteria for Used Textile Products), Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RBS) kiramenyesha abantu bose ko kuva tariki ya 1 Gashyantare 2011 nta muntu wemerewe kwinjiza mu Gihugu cyangwa gucuruza imyambaro y’imbere bagura yarakoreshejwe ( used undergarments and nightwears) ariyo: imyambaro y’imbere y’abagore n’abagabo nk’ amasogisi, amasengeri, amakariso n’iyindi. Ibi birareba cyane abatumizaga mu mahanga iyi myambaro yavuzwe haruguru ndetse n’abayicuruzaga ku masoko y’imbere mu gihugu.

Twese dufatanyirize hamwe kubungabunga ubuzima bwacu tunitabira ubucuruzi butagira ingaruka ku muguzi.

Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Mutarama 2011.

dimanche 2 janvier 2011

Kuki abasore bamwe bahitamo gukundana n'abagore babaruta kure?

Kimwe no mu bihe byashize, muri iki gihe hagaragara ikibazo cy'abasore bakiri bato bakundana n'abagore bakuze, ndetse rimwe na rimwe banababyaye. Ibyo bishyigikirwa na bake, ariko n'ababikora hari icyo babitekerezaho.



Aha wakwibaza uti "ese ni iki cyatera umusore gukundana n'umugore umuruta kure? Inyungu ibamo ni iyihe?" Nibyo ndibwibandeho hano, nifashishije ibyo nabwiwe n'ababikora.



Mu basore baganiriye na igihe.com babashije gutangaza ko hari impamvu nke ariko zumvikana zituma bikundanira n'abagore bakuze, mu gihe baba bafite amahirwe imbere y'inkumi bari mu kigero kimwe...Zimwe mu mpamvu bambwiye harimo:



1. Abagore ntibiraza i Nyanza



Ubundi kimwe mu bibazo abasore bahura nabyo ni ukutamenya icyo umukobwa atekereza. Umukobwa ashobora kuba agukunda yarashize rwose, ariko akaruma gihwa, agashiriramo imbere ntabikubwire. Uretse ko hari uburyo wakoresha ukamenya niba umukobwa akwemera (nzabigarukaho mu yindi nkuru), ubwo buryo ntiwabwizera kuko ushobora kugirango arakwemera wagerayo ukahahurira n'imbwa ihetse indobo.



Ikibazo cyo kutamenya icyo umukobwa atekereza cyangwa uko kwiraza i Nyanza ntikugaragara ku bagore bakuze, kuko iyo akunze umusore arabimubwira nta guca ku ruhande. Ibi byorohereza umuhungu cyane kuko nta mbaraga nyinshi bimusaba, ngo abanze yibaze ngo “ese buriya nimubwira ngo nzamusure ntabyanga?" Iki kibazo ntikibaho kuko uwo mugore niwe ukubwira ngo umusure, niwe ukwereka aho mujya, ni nawe ukwereka icyo gukora...



Umwe muri abo basore ati "iyo uri kumwe n’umukobwa, hari uburyo yitwara ashaka kukwereka nk’aho ari isugi cyangwa nta kintu azi na kimwe. Musore, ibi nta mugore ubyikoresha kuko we aba afite experience kandi nta masoni aba akigirisha, ahubwo ugasanga akwigishije n’udushya utari uzi…”





2. Agufasha muri byinshi



Ikindi abasore batinya ni ugukurwa amenyo, aho abakobwa babaka amafaranga ntibabasigire n’urwara rwo kwishima…N’ubwo abasore benshi babyitwaza bakanabikabiriza, icyo kibazo kibaho kandi iyo umusore akundanye n’umugore ntikigaragara.



Umusore ukundana n’umugore mukuru nta kibazo cy’ubukungu agira kuko akenshi uwo mugore aba yifashije, ugasanga ahubwo niwe uba amwitayeho (sugar mummy).



Hari ingero nyinshi z’abasore bakundana n’abagore bakuze ugasanga barahakiriye rwose bakagurirwa imyambaro, bakarihirwa amashuri, amamodoka y’ibitonore bakayuahabwa bagakungahara.





3. Nta kindi aba agutegerejeho



Iyo ukundanye n'umukobwa hari igihe akomeza ibintu akaba yanatangira kuzana ibyo kubana kandi umuhungu atabyiteguye. Ibyo ntibiba ku bagore bakuze, kuko nta kindi aba agutegerejeho. Ikindi ni uko bamwe baba baracuze batakibyara (bari muri menopause) ku buryo nta bwoba bwo gutera inda buba buhari, kandi hari abaziterwa bakazibyara nta kibazo kuko n'ubundi baba basanzwe ari abagore...



Impamvu ni nyinshi pe! Hari n'abandi bambwiriye mu migani, ngo inkono ishaje niyo iryoshya imboga, n'ibindi ntumvise neza...



Nyuma yo kuvuga bimwe mu byo abo basore batubwiye bakura mu mubano wabo n’abo bagore, sinarangiza ntavuze mu ngaruka mbi zibamo, dore ko zo zirenze igipimo. Gusa ndakoresha ibibazo umusore uri muri relationship nk’iyo yagakwiye kwibaza:



 Burya uzirinde gukora ikintu wumva abandi batagukorera: niba uri umusore w’imyaka 21 ukaba ukundana n’umugore w’imyaka 35 cyangwa irenze, urumva uramutse ufite uwawe agakundana n’agasore wabifata ute? Ese niba nta mugabo afite, ariko akaba afite abana mungana, urumva umubyeyi wawe we akundanye n’umusore mungana wabifata ute? Ese ugirango uwo mugore we yakwemera ko umwana we akundana n’umuntu umuruta? Uzamubaze icyo kibazo wumve icyo agusubiza…



 Niba se nta mama wawe ufite, wumva iyo aba akiriho wari kwishimira ko akundana n’umusore mugenzi wawe? Wari kubifata ute?



 Ubundi iyo umuntu akora igikorwa cyose haba hari impamvu. Impamvu wakundana n’umuntu ukuruta ni iyihe? Ese irafatika? Ese bikumarira iki mu kubaka ubuzima bwawe? (wasanga gihari…)



 Muri ibyo wahabwa n’uwo mugore, hari na kimwe kiruta ubuzima bwawe? Hari urukingo rwa SIDA rurimo? Cyangwa ahubwo harimo akaga?



 Nujya ukora ibintu wiherereye ujye wibaza uti “ese ibi nkoze nabivuga no mu ruhame?” Ese koko urwo rukundo rw’ibanga ushobora kurwigamba nk’igikorwa cyiza imbere y’abazagukomokaho, cyangwa wumva inkomanga ku mutima?



Ngibyo bimwe mu bibazo umusore ukundana n’umugore umuruta yakwibaza, igisubizo kiri mu mutima wa buri wese, ushobora no kucyandika munsi y’iyi nkuru mu burenganzira busesuye!

source.www.igihe.com

Kuki abakobwa bamwe bahitamo gukundana n'abagabo babaruta kure?

Nigeze kwandika inkuru ivuga ku mpamvu abasore bakundana n’abagore babaruta kure (kanda hano uyisome). Icyo gihe hari bamwe bashatse ko nanavuga impamvu hari bamwe mu bakobwa bakundana n’abagabo bakuze kubarusha, ndetse akenshi banaruta ba se bababyara. Nkora iyo nkuru ya mbere hari abasore benshi twari twaganiriye, akaba ari nayo mpamvu naganiriye n’inkumi zitari nke mbere yuko nandika ibi. Bambwiye byinshi bitandukanye, nkaba ngiye kubibanyuriramo muri make.

1. Abagabo bakuze baba bafite amafaranga n’umutungo bihagije

Abahanga mu mibanire n’imyitwarire y’abantu bavuga ko n'ubwo hari byinshi byahindutse mu buzima bw’abagore, cyane cyane kuva mu myaka ya za 1960, hari ibintu abagore b’iki gihe bahuriraho n’abo mu myaka nka miliyoni 5 ishize. Abagore b’icyo gihe n’abubu bose bashaka kubana n’umuntu wabasha kwitunga nabo akaba yabafasha bibaye ngombwa (n’ubwo ubu abagore bakora ari benshi kandi bakanahembwa neza, bakibeshaho). Ibi bishatse kuvuga ko umugabo ufite amafaranga cyangwa witunze abona amanota menshi imbere y’igitsina gore (kuva ku gakobwa k’imyaka 7 kugera ku mukecuru wa 77) kuko baba bamubona nk’umuntu wageze ku ntego (a winner) kandi uri serious. Ntibirirwa bibaza aho wayakuye, ushobora kuba ucuruza ibiyobyabwenge cyangwa uyiba ariko ukubonye atarakumenya akubona neza.

Abagabo bakuze rero akenshi baba bafite amafaranga kuko baba barabayeho igihe kinini, bakagira n’umwanya wo kuyashaka no kuyabona. Kuba afite amafaranga bishobora kumukururira inkumi (n’amahirwe n’ibyago bijyana nabyo) kurusha twe tukiri bato, kandi ni nako bigenda.

2. Batanga batitangiriye itama

Hari akantu gasekeje gakunda kubaho, ukabona umusore n’inkumi bagiye nko muri restaurant yiyubashye, umukobwa bakamuha menu itariho ibiciro, umusore we bakamuha iriho ibiciro. Uko umukobwa a-commanda (order), umusore akazajya amama akajisho kuri menu iriho ibiciro ngo arebe niba bihuye n’umufuka we… Ibyo ntibiba kuri sugar daddy.

Sugar daddy ntagorwa no kugura za kado zihenze nk’imikufi (jewelry), za chocolats, imyenda, ingendo z’ahantu nyaburanga n’ibindi byinshi bikundwa n’inkumi. Hari n'abagurira abo bakunzi babo amamodoka, mu gihe iyo uri umusore kubwira inkumi ngo itege moto urayishyura biba ari ukwirya ukimara (kwitera icyuma). Hari ba sugar daddies baha abakunzi babo amazu, bakababonera akazi gahemba neza n'ibindi.

3. Baba biyizera kandi bazi icyo bashaka

Mu gihe benshi mu basore bagaragara nk’abatiyizeye cyangwa batazi icyo bashaka imbere y’inkumi, abagabo bakuze bo baba bari confident kandi ntibarya iminwa ngo icyo batekereza kibaheremo (ntibanigwa n'ijambo kandi nawe baribwiye ntiwabaniga). Ni umuntu uba warahuye n’abagore benshi, ufite expérience ku buryo nta kimutungura. Niba ashaka ko musohokana ahita abikubwira, si nk’umusore utegereza yizeye ko wibwiriza. Ni umuntu uzi uburyo yagera ku cyo agamije nta kwinyuramo (maladresse/clumsiness), nta guta ibaba, nta no gukoresha ingufu.

Abagabo kandi ntibakangwa n'akaje kose, kandi barihangana kurusha twebwe abasore. Bajya inama, mbese ni abapapa pe!

4. Abasore benshi baba bafite imishinga itandukanye n’iy’abakobwa

Umukobwa uri munsi y’imyaka 18 aba akunda abasore beza, basa neza bakeye, b'abasitari, etc. Uko agenda akura niko agenda ashyiramo logique agasanga ataribyo bikenewe cyane mu buzima, bityo agatangira gushaka umuntu bazabana, kandi bakabana neza, nta nzara, akazabasha kumutunga we n’abana bazabyara. Ibi rero abasore benshi bari mu kigero cye baba batarabigeraho.

Ikindi nuko abakobwa bakura cyane kurusha twebwe abasore. Ndabizi neza ko umukobwa tunganya imyaka atekereza ibintu jye nzatangira gutekereza mu myaka itari mike iri imbere (gushinga urugo, kubyara, etc)! Uwo rero aba ashaka umuntu mukuru bumva ibintu kimwe, ariko nukwibeshya cyane kuko sugar daddy siwe muba muzabana, keretse wenda ari umugabo mukuru udafite umugore.

Niba uri umukobwa ukaba ukundana n’umuntu ukurusha imyaka 8 kuzamura, nta kibazo kirimo ni n’uburenganzira bwawe. Ariko niba uwo muntu afite umugore ni ikibazo gikomeye cyane.

- Ufite umugabo agatwarwa n’agakumi wabyitwaramo ute?
- Uramutse ufite umubyeyi (papa wawe) akaba afite umukobwa ungana nawe bakundana wabyifatamo ute?

- Ni iyihe mpamvu (nzima kandi ifatika) yatuma ukundana n’umugabo ukuruta kure, cyane cyane iyo afite umugore n’abana?

- Ese niba ufite sugar daddy, utekereza ingaruka mbi zishobora kukubaho (kwandura SIDA, guterwa inda n’umugabo usanzwe afite abandi bana, kugirana ibibazo n’umugore we, kutizerwa muri sosiyete n’ibindi)?

- Hari abakobwa muri iki gihugu (cyane cyane muri iyi Kigali) bafatwa nka ba kazarusenya kubera uburyo birirwa batwara abagabo b’abandi. Ese urifuza kuba umwe muri bo?

- Ko abagabo bazwiho guhararukwa vuba, ujya utekereza ko ashobora kwigendera agasanga akandi gakumi igihe icyo aricyo cyose?

- Ko abagabo birirwa mu dukumi aribo banafuhira abana babo b'abakobwa cyane, utekereza ko biterwa n'iki? Suko baba bazi ko ari bibi?

Niba ubonye umusore wo mu nzozi zawe wakora iki ngo agukunde?

Njya nkunda kubaganiririra ku rukundo ariko burya ibyarwo ntiwabivuga ngo ubirangize. Ubu noneho ndashaka kubabwira ku kintu gikunze kugaragara rimwe na rimwe kikanagora mwebwe bashiki bange.

Umuhanzi yaravuze ati "Burya Urukundo uwo rushatse ruramusanga",nge nakongeraho ko rubasha no kumuganisha aho rushaka cyangwa aho atatekerezaga, ariko iby’imbaraga zarwo wenda tuzaba tubigarukaho.

Hari igihe ugira utya ukiyumviraaaa ukumva ikintu muri wowe kikubwira ko ugejeje igihe cyo gukundana niba bitarabaho, cyangwa se kikakubwira ko wari ukwiriye kongera kugerageza amahirwe niba warakundanye mbere ntibigende neza.

Gusa muri ibi byose ntubura gutekereza cyangwa ukishushanyiriza umusore wumva rwose wifuza, ukagena ibyo agomba kuba yujuje kugirango nawe umukunde gusa hari igihe tujya twibagirwa ko ibyo twifuza byose atariko twabibona 100% kandi ibyo nibyo biviramo bamwe kwisanga bagiye guhera iwabo ngo aha baracyategereje uwujuje ibyo bashaka.

Mbere na mbere mubanze mwibuke ko niyo wagira gute udashobora kureba mu mutima w’undi cyangwa ngo umenye ibyo atekereza, ni ukuvuga ngo byinshi mubyo umwifuzaho ni ibyo nawe ushobora kurebesha amaso yawe naho iby’imbere ujye ubiharira Uwiteka be ariwe ubigufasha cyangwa abikwereke kuko we yabishobora.

Niba rero hari umusore wabonye ukumva wifuza ko agushyira mu bitekerezo bye bya buri munsi hari inama wakurikiza igihe muri kumwe zikaba zakongera amahirwe yo kugera ku mugambi wawe.

Ujya wibaza uti "Ni gute nakora ngo umusore nifuza amanuke yiture mu buzima bwange nk’uko mbyifuza ?" "Nakora iki se ngo uwo musore yumve ko nange mukurura ?" ibyo abakobwa cyangwa abagore bo kw’isi yose barabyibaza kandi ntihakagire umugabo cyangwa umusore numwe ubifata nk’ubusazi cyangwa ubwenge buke kuko ibyo ntawe ubihamagara kandi uretse n’ibyo n’abagabo bibabaho ahubwo ni uko bo bagira imbagara zo guhita babibwira uwo bakunze .

Mwese muzi neza ko abasore cyangwa abagabo bakururwa cyane n’ibyo amaso yabo aberetse, bishatse kuvuga ko uko ugaragara neza bishoboka biri mu bintu bya mbere byatuma umusore atangira kugutekerezaho : Umubavu(parfum)uhumura neza , ikanzu nziza iguhesheje icyubahiro , utwo twose turi mu utuntu twashegesha nyamusore akumva yanagukurikira ngo akomeze yirebere uburyo ari byiza.

Aha ariko ukamenya ko ibyo gusa bidahagije ngo uvuge ko watsindiye isoko !

Hari n’izindi nama nkeya ukwiriye kutirengagiza :

1. Ba uwo usanzwe uri we

Kugerageza kwihindura igitangaza bitandukanye n’uwo usanzwe uri we nicyo gitekerezo cya mbere cyakwicira amahirwe niba ushaka kwemeza umusore wifuza.

Nubwo n’abakobwa batabikunda ariko abagabo nibo ba mbere badakunda umukobwa wiyerekana ukundi imbere yabo, bajya baca umugani ngo umusore utiraririye ntarongora inkumi, ariko ibyo ntiwabihingutsa ku bakobwa,Bitewe nyine n’umuco wacu Umusore akeneye kubona ko uri umukobwa w’umutima utagira amasura menshi atandukanye kuko ntiyazamenya uko agufata.

Igihe yaramuka akunze ishusho wamweretse cyangwa wifuzaga ko akubonaho kandi atariyo mu by’ukuri usanzwe ufite ndetse bikubitiyeho ko utazanabasha igihe cyose kugumana ishusho werekanye,ndahamye neza ko uyu musore mutagirana urukundo rwiza cyangwa ngo mumarane igihe kirekire.muri make nta rukundo rwubakira ku binyoma.

2. Niba hari ibyiza usanzwe wiyiziho , wibyihererana !

Wenda uri uwa mbere mu kumenya gusiga irange mu nzu, uri umuhanga se mu kumenya guteka indyo zitandukanye,wenda wiyiziho impano yo gusetsa cyane abantu bakishima, cyangwa se bagenzi bawe bajya bavuga ko bakwizera mu gufata ibyemezo byiza igihe bibaye ngombwa.

Ibyo byose igihe ubonye akanya ko kubikoresha muri kumwe ntugatindiganye kuko n’uwo musore ntakwiye gutinda kubona ibyiza bikurangwaho aho kubanza guta umwanya umubwira ukuntu abahungu mwiganaga bagutinyaga cyangwa nta wakurushaga kunywa inzoga n’itabi n’ubwo hashize igihe warabiretse.

Muri make kora ku buryo butuma ahora agushaka ngo muganire cyangwa muhure mutemberane(always let him in suspense)

3. Rimwe na rimwe reka ibintu byikore aho ubona ko bishoboka

Ni ukuvuga ko niba umaze iminsi witwara neza byanze bikunze ntihabura utumunyetso tubikwereka, niba hari utwo ubona rero ishyire mu mutuzo ntumere nk’uri mw’irushanwa ,haba hari ibintu bimwe na bimwe bishobora kujya byikora utarinze guhaguruka ngo ubigiremo uruhare hato atazanatekereza ko ushyanuka.

Hari igihe mwaba mwari mumaze igihe muvugana kuri telephone noneho mugahana gahunda yo guhura, icyo gihe si ngombwa ko ucuranga mpaka amenye ibyawe byose,si na ngombwa ko abimenya uwo munsi ahubwo mutere guhora afite icyo ashaka kumenya kuri wowe buri munsi, naho ubundi uba umwereka ko udafite icyizere cyo kuzongera kumubona kandi wibuke ko ugomba kwigirira icyizere imbere y’umuhungu, nabona rero ubifata nk’amahirwe ya nyuma kandi aribwo mubonanye uzaba ubisenye byose.

Ndatekereza ko izi nama uzikoresheje byakugirira akamaro mu kubasha gutsindira isoko ry’umugabo cyangwa umusore wo mu nzozi zawe.

Uramutse ufite ikibazo cyangwa igitekerezo wifuza kutugezaho wacyandika neza mu buryo busobanutse maze ukacyohereza kuri iyi e-mail ubona hasi.
Source:igihe.com

Wabigenza ute igihe wishimiye umusore?

Nyuma yo kwandika ku buryo umusore yakwitwara igihe umukobwa bahuriye ahantu, bibaye ngombwa ko tunavuga ku buryo umukobwa we yabigenza igihe yishimiye umusore.

Ubundi mu bintu by’urukundo hari abantu bumva ko byose bigomba gukorwa n’umuhungu, umukobwa we akiyicarira akaba mbonabihita, yabona ntacyo umutwaye akakwemera. Ibyo bishobora kuba ariko byari bimeze kera, ariko ubu abakobwa babaho ubuzima budatandukanye cyane n’ubw'abahungu, bigatuma basa nk’abitwara kimwe. Niyo mpamvu bidatangaje na gato kuba umukobwa yakwishimira umusore, akamuganiriza. Aha ariko hari abakobwa bagira impungenge bakumva ko kwitwara gutyo ari ibintu bidasanzwe. Mu baganiriye na igihe.com, bamwe batubwiye ko agiye akaba ariwe utangira kuganiriza umusore byatuma umuhungu yiyemera, akaza kubibwira na bagenzi be, bakagufata nk’umuntu woroshye kandi wa make.

Wabigenza ute rero?

Hari igihe abasore bajya baganira n’inkumi bakazibwira bati “mwebwe abakobwa shahu muba mwiyicariye mugategereza ko tuza kubatereta, mwabishaka mukatuvunagura, mukadutera indobo.” Ibi bituma byumvikana ko abakobwa bafite avantage ku bahungu, bakaba batavunika muri icyo gitendo cyo gushyikirana. Ibi ariko sibyo kuko niba uri umukobwa ukaba wanabyishimira, benshi bazi ko ushobora kuvugana n’abahungu 10 (ndavuga abo mutari muziranye) mu mugoroba umwe, bose ntibagire icyo bakungura, mu gihe hari uwo uba wishimiye ariko we ntakwegere. Mu gihe wizeye ko ari bukubone, ugasanga undi mukobwa batanaziranye agezeyo bahuje urugwiro, ugasigara uririra mu myotsi.

Aha niho ubonera ko abakobwa nabo bakeneye kwegera abahungu. Gusa ntibigomba gukorwa kimwe nk’uko abahungu babikora, ahubwo hari uburyo wakwitwara bigatuma ugera ku ntego. Nandika iyi nkuru nahise nibuka ko mugenzi wanjye Cyril yanditse ifite umutwe ugira uti (Niba ubonye umusore wo mu nzozi zawe wakora iki ngo agukunde? aho agira inama umukobwa ku buryo yakwitwara ku musore ashaka ko amukunda. Mugenzi wanjye rero akaba yaremeye ko navuga ku kuntu waganiriza bwa mbere uwo musore, mbere y’uko ujya gutekereza niba mukwiye gukundana.

Icya mbere nuko niba mutaziranye ariko ukabona aziranye n’umusore cyangwa indi nkumi musanzwe muri inshuti, wakora ku buryo agupresenta, cyangwa ku bw'amahirwe uwo musore ubwe akaza kukuvugisha. Icyo gihe iyo umusore azi kuvugisha inkumi niwe utangiza ikiganiro, wowe icyo ukora nk’umukobwa ni ukumwereka ko umwitayeho, yakubaza ikibazo ukaba wamusubiza igisubizo gufatika, kitari bya bindi bya ‘Yego' na ‘Oya’, ndetse nawe ukaba wamubaza ibibazo (hatarimo ikivuga ngo uhembwa amafaranga angahe, bagitinya kubi!). Niba ateye urwenya uraseka, ukaba nawe wamubwira ikintu gisekeje uzi, muri make ukagira uruhare n’ubushake bigaragara mu kiganiro. Ibi bimwereka ko uwitayeho, akaba yanakwaka nimero, mukazanabonana ubutaha, mukamenyana kurushaho. Mushobora no gukomeza kuganira, byose biterwa n’uko mwembi mubigena.

Ushobora no kumunyura imbere ukamusekera ukamubaza uti “bite ko uri wenyine?” ugasa nk’uwikomereza. Iyo yakwishimiye uba worosoye uwabyukaga, mukaba mwaganira. Aha ntugaragara nk’aho umushaka cyane, ni ubupfura busanzwe bwo kuganiriza umuntu ntacyo ugambiriye.

Ikindi ni uko n’ubwo bavuga ngo umuhungu uzi kuvuga neza agira amahirwe imbere y’inkumi, umukobwa ugaragara neza nawe agira amahirwe imbere y’abasore. Urugero nuko niba hari nk’ahantu habaye ubukwe, umukobwa wagaragaye abyina mu itorero ryasusurutsaga imisango aba afite amahirwe menshi imbere y’abasore kurusha uwari wicaye mu nguni isoni zamwishe. Uwo wari uri mu nguni ashobora kubatera amatsiko, ariko uwabyinaga naza akaramutsa umusore, uwo musore azabona ko ari ibisanzwe, n’ubundi ari umuntu uri cool, nta kindi akurikiye. Aha ntibivuze ko umukobwa wese agomba kujya mu matorero nk’Inyamibwa cyangwa Inganzo Ngari, ariko iyo umuntu yerekanye ko yishimye bituma yakirwa neza n’uwo yavugisha wese. Muri make niba uri umukobwa uri ahantu habereye ibirori cyangwa ahandi, ukerekana ko wishimiye ibyo urimo, ugaragara nk’umuntu uri positive bigatuma abahungu bakwegera, harimo wenda n’uwo wishimiye. Iyo atakwegereye aba yakubonye, iyo ugiye ukamuvugisha ntagufata nk’uwo atazi.

Kwishimira ibyo uri gukora, kuba ukeye mu maso muri rusange, no kutibaza ibibazo ngo "ese nimuvugisha ntambona nabi?” bifasha umukobwa kuvugisha umusore yishimiye, kuruta uko waguma aho uri, ukaza kurara ukubita umutwe ku nzu wicuza impamvu utamuvugishije.

Uwaba afite igitekerezo n'inama yo kugira bashiki bacu kuri iyingingo nawe yadufasha.

Kubona ibitotsi

vuba Abantu benshi bakunze gukanguka nijoro ugasanga kongera kubona ibitotsi n’ikibazo,abandi bagira ibibazo byo kubona ibitotsi. Turakugezaho ibintu 5 byagufasha kubona ibitotsi bitakugoye.

1 – Ubahiriza igihe cyo gusinzira/ibitotsi

Kubura ibitotsi kwawe gushobora kuba guterwa n’uko isaha yo kuryama utayubahiriza, wenda urashaka kurangiza film warebaga, kurangiza amapaji make y’igitabo wasomaga, cyangwa se kuko hari inshuti zagusuye zigatinda gutaha muri kuganira .

Ibitotsi burya bigira ukuntu biza hakajyenda hacamo igihe cyingana n’isaha n’igice, nkuko ujya gufata tagisi ikujyana ahantu kandi igendera ku masaha ,iyo igusuze utegereza indi ; n’ibitotsi nabyo nuko, aho usanga iyo watinze kuryama hari abihindukiza mu buriri babuze ibitotsi.

Ibi bikaba bivuze ko niba utangiye kumva ibitotsi bikurya mu maso, wayura n’ibindi ntutegereze uhite ujya mu buriri. !

Ikindi kandi ngo amasaha uryamiraho ndetse n’ayo ubyukiraho abe amwe ntukayahinduranye niba uryama saa tatu z’ijoro ukabyuka saa kumi n’ebyiri za mugitondo abe ariko bihora kuko mu gihe ubihinduranije n’ibitotsi byawe nabyo bizahagirira ibibazo.

2 – Wite ku bukonje n’ubushyuhe bw’umubiri wawe (température)

Hari aboga amazi ashyushye nijoro ngo bibafasha kuruhuka no kwitegura kuba babona ibitotsi, aba baribeshya! Umubiri w’umuntu iyo witegura gusinzira cyangwa kuryama ugabanya temperature y’umubiri imbere. Wakagombye ahubwo koga amazi y’akazuyazi.

Mu cyumba uraramo ngo byaba byiza temperature yaho itari munsi ya 20°C.Ikindi kandi ngo ukaryama ibirenge byawe bifubitse birumvikana ko ari kwambara amasogisi

3 – Ku ifunguro rya nijoro nturye cyane cyangwa ngo urye byinshi Ni byiza kwirinda kurya ibintu byinshi cyangwa se binakomeye kuko iyo igirirwa ry’ibiryo ( digestion) rigoranye n’ibitotsi nabyo biba uko.

Wirinde inyama zitukura nk’inyama z’inka, ibiryo byuzuye urusenda, inzoga, ikawa n’icyayi. Ushobora kurya nk’imboga, umugati, ibinyamafufu n’ibikomoka ku mata byose kuko bifasha mu kuruhuka no gusinzira.Mu byo ushobora kunywa, wafata nk’ikirahuri cy’amata byaba byiza akaba ari inshyushyu.

4 – Icyumba uraramo ugomba kucyitaho cyane

Icyumba cyawe n’icyo kuryamamo ntabwo ari aho wimurira ibiro byawe cyangwa ukorera ibindi byose bitajyanye no kuruhuka ! Byaba byiza televiziyo itari mu cyumba, icyumba cyawe ntikibe ibiro byawe bindi aho usanga amadocuments, ibitabo n’ibindi bijagaraye mu cyumba,…

Hanyuma ku bijyanye n’uburiri nyirizina ni ngombwa ko uba uryama kuri matelas nziza itarashaje cyangwa se usanga ari matelas isakuza (nk’izifite rasoro zishaje), ubundi ngo matelas iba igomba guhindurwa byibuze buri myaka 10, ese iyawe imaze igihe cyingana iki?

5 – Ugerageze kutigora cyane utekereza ibintu byinshi

Ibikorwa bimwe na bimwe by’ubwenge cyangwa se bikoresha ubwonko cyane bituma ibitotsi nabyo bihangirikira niba wari unasanzwe ntabyo ugira.Wirinde kureba Televiziyo cyangwa n’amafilime, imikino yo kuri computer, n’ibindi bibazo byose waba ufite ukirinda kubitekerezaho cyane.

Ku bashatse bafite ingo ni byiza nanone ko birinda intonganya mbere yo kuryama kuko byose bituma urara nabi utekereza witsa imitima.

Twababwira iki rero, mugerageze muryame neza kandi musinzire neza, ninaho muzagira umusaruro mwiza mu byo mukora byose. Iyi nkuru yanditswe hifashishijwe : www.doctissimo.fr

samedi 1 janvier 2011

Ryoshyanse

IBINTU 10 BYO GUKORERA UMUKUNZI WAWE

1.Kwishimira ibyo akora ukanabimubwira
2.kumubwira byinshi utagize na kimwe umukinga
3.Kutitarura aho muhurira mukungurana ibitekerezo nko mu kazi
4.Kumugira inama kdi zubaka
5.kumukorera no kumubwira ibimushisha gusa
6.Kumutega amatwi
7.Kumuha uruhare ku mutungo wawe
8.Kwirinda icyamubabaza cyose,ukamubabarira vuba yakosheje kdi ukagarukira hafi
9.Kumuha ibyo akunda iyo ubifite kdi atarengera kubigusaba(Atari umukuzi w’amenyo)
10.Kumucyaha no kumugira inama bibaye ngombwa


IBINTU 10 UDAKORERA UMUKUNZI WAWE

1. Kumukurikiza amasokumucunga no kumufuhira
2. Kumugirira ishyali ku byamuhiriye ,Kumuha pole mu bitamuhiriye
3. Kumwaka ikiguzi cy’urwo umukunda
4. Ntiwanga abavandimwe be
5. Kunyura ku bandi umukeneye
6. kumuhisha cg kutamubwira byose
7. kumwereka ko kumukunda ari amaburakindi
8. kutamubabarira mu makosa ye
9. Kumuca inyuma
10. kutamubwira amakosa yekdi yakagombye kuyahindura

Kado ku bagore

Muri iyi minsi yegereje iminsi yo kurangiza umwaka haba imisni mikuru myinshi yaba amakwe, Noheri, Ubunani, ibirori bitandukanye mu miryango ndetse no mu bakundana.

Twabahaye zimwe mu mpano zakundwa n’abagore yaba ari uwo muvukana, uwo mukorana, mama wawe cyangwa se uwo mukundana wareba muri izi zikurikira bitewe n’uko umuzi ukaba ariyo umuha.

Parfum

Bougie ihumura iyo bayicanye

Umupira w’imbeho

Equipment za sport

Agapaki ka maquillage (make up)

Isaha

Agenda y’umwaka utaha

Igisokozo gikora tonks (cyane cyane afite imisatsi migufi)

Itara ryo mu cyumba araramo

Chocolats

Agasakoshi gato ko gushyiramo ibyangobwa n’amafranga (Porte monnaie)

Serviette cyangwa izo twita essuis mains

Amaherena

Amashuka

Isacoshi isanzwe

Ako gutwaraho imfunguzo

Indorerwamo nini (Miroir)

Ibyo twifashishije: linternaute .com

Impano k’umugabo

Ubushize twari twabagejejeho impano watanga ku mugore muri iyi minsi yo kurangiza umwaka kubera ibirori byinshi biba biri mu miryango.

Ubu tugiye kubagezaho bimwe mu byo wayangaho impano uyiha umugabo yaba incuti, musaza wawe, umubyeyi wawe n’abandi.

Bag yo gutwaramo ama documents,
amavuta yo kogosha ubwanwa
Amasogisi
Calendrier y’umwaka utaha
Igitabo genre y’ibyo akunda gusoma
Jacket cyo kwifubika
Ingofero
Inkweto
Amakarita yo gukina cyangwa undi mukino akunda
Ishati
Ceinture
Aka boite karimo first aid kit
Pochette ya telephone
Sunglasses (amalinete y’izuba)
cravates (tie)

Ibintu 5 abantu batavugaho rumwe muri iyi minsi

Iyo uri mu nzira ugenda n’amaguru, uri mu modoka, uri mu kabari, kwa muganga, muri banki, ku ishuli, muri resitora, mu kazi kawe kaburi munsi, uryamye cyangwa wicaye wumva, ubona cyangwa witegereza byinshi, ndetse waganira n’abantu ukumva bakubwira ngo njyewe ndambiwe ibi n’ibi. Uyu munsi rero nifuje ko tuganira ku bintu 5 abantu batavugaho rumwe, bamwe usanga bavuga bati : " Njyewe mbona ntacyo bitwaye" abandi nabo bati : "Oya rwose ni umugayo muri sosiyete nyarwanda." Ese wowe ubibona ute?

1. Kwihagarika ku muhanda

image

Iyo uri mu nzira ugenda n’amaguru, uri mu modoka yawe cyangwa uri muri twegerane ujya kubona ukabona umuntu w’umusore, inkumi, umugabo cyangwa umugore bari ku muhanda bihugitse ku giti, munsi y’agahuru, ku mugunguzi cyangwa se bari ku karubanda barimo kwihagarika. Hari ubibona ukabona yifashe mu maso, undi nawe akumva yakomeza kwirebera ikinamico nk’iyo.

Mu by’ukuri abantu benshi bavuga ko uyu muco wo kwihagarika ku muhanda wari uwa kera abantu bataramenya ko bikurura umwanda ndetse bikanduza indwara zitagira ingano. Leta nayo yarabihagurikiye dore ko iyo wihagaritse ku muhanda cyangwa aho ariho hose hatabigenewe ucibwa amande ariko biratangaza iyo ubonye umugabo afungura ipantalo cyangwa umugore abeyura igitenge cyangwa ingutiya akihagarika ku karubanda.

2. Kubeshya kuri telefoni

Ejo bundi nari mu modoka ya Coaster (soma Kwasiteri) mva i Remera njya kwa Rubangura tugeze Sonatubes telefoni y’umwari wari wicaye inyuma yanjye irasona nuko aritaba, ibyo baganiriye n’uwari umuhamagaye sinabyumvise, ariko icyatangaje abantu twese twari muri iyo modoka ni uburyo yihanukiriye akuvuga ngo : "Ngeze i Nyanza nza i Butare, ihangane ndi hafi kukugeraho."

Abantu bose barumiwe, abari imbere bahindukira bajya kureba umuntu ubeshye utyo, abari inyuma nabo ubona barashaka kumenya uko bimeze, jye gusa icyaje kuntagaza n’uko yarangije kuvuga ntihagire n’umuntu n’umwe umukosora cyangwa ngo amubwire ati :" ukoze amakosa ntuzongere." Ibi bintu se ko bikorwa na benshi duterere iyo cyangwa tugire icyo dukora?

3. Guca ku bandi bari ku murongo kandi bategere serivisi imwe nawe

Iyi ngeso yo usanga isa n’aho imaze kuba indwara mu bantu batandukanye, aho ujya kubona ukabona umuntu Runaka cyangwa Nyirakanaka araje akunyuzeho, kandi ubwo umaze nk’isaha imwe wicaye aho, utegereje amafaranga muri banki, umuyobozi muri biro iyi n’iyi, n’ahandi hatangirwa serivisi zitandukanye.

Biba agahomamunwa noneho iyo ugiye kubona ukabona umuntu araje, agukubise inkubara cyangwa araguhutaje, akakunyuraho yemye akajya kwivuganira na muganga aribwo akiza kandi wowe uhamaze umwanya munini kandi atanarembye. Ubuse twavuga ko ikosa ari iryande? Ni iry’uyu unyuze ku bandi? Ni irya muganga umwakiriye? Dukore iki se ngo imyitwarire nk’iyi abantu benshi bemeza ko igayitse ndetse idakwiye mu Rwanda ngo ikosoke?

4. Gutereta(twa) kuri telefoni uri mu modoka y’abagenzi cyangwa uri ahateraniye abantu benshi

image

Burya rero iyo umuntu agenda abona byinshi, ariko ibibera mu matagisi cyangwa ama coasters (soma kwasiteri cyangwa kosta) bisigaye byinubirwa n’abagenzi batari bake, aho uba ugiye ku kazi cyangwa ukavuyeho stress (umunaniro) ari yose, wajya kumva ukumva umuntu yitabye telefoni ati : "Karame Chou, amakuru Honey, ndagukumbuye, tuzabonane ryari?, chéri ukuntu ngukumbuye, niduhura umenya nzakumira bunguri..."

Kandi ibi akabikora ahereye nk’i Rwamagana akarangiza kuvuga ageze nk’i Nyagasambu cyangwa Rugende. Si aha honyine kuko abakorera mu bigo bitandukanye n’abiga baba ku mashuli hirya no hino nabo binubira ibintu nk’ibi aho usanga nk’umuntu ashobora kuba ararana n’abantu basaga 8 mu cyumba ariko ugasanga aryama saa munani z’ijoro yabaraje ku nkeke ngo aravugana n’umukunzi.

5. Kwiyarurira ibiryo byinshi muri Resitora (Self Service)

image

Ejo bundi kuwa gatandatu twagiye muri Resitora ntashaka kuvuga izina, nari ndi kumwe na bagenzi banjye, turiyarura, nuko turicara, dutangiye gufungura tubona n’umuntu arimo ararura ibyo kurya, ariko uburyo yaruye byavuvigishije ururondogoro urungano twari kumwe aho ngaho.

Bakibaza bati " ariko se ni gute umuntu yarura ibiryo bingana kuriya agapakira isahani nk’upakira imyumbati mu mufuka, agasokera isahane nk’usokera ibijumba ku gataro ku buryo wagira ngo ni ikirunga cya Muhabura? Ni uko yigaburiye se, ni uko nta wuri bumwishurire se cyangwa ni inzara nyinshi?" Ibi rero nagirango ni njyewe njyenyine wabibonye nkabitindaho ariko natangajwe n’uko n’abandi ugira gutya ukumva barabiganira ho babigaya abandi nabo bakabishima.

Ese wowe ubibona ute?

Kuberwa ubyibushye

Kuberwa ubyibushye Muri iyi minsi cyane cyane iyo gusoza iminsi y’umwaka abantu bitabira kugura imyenda mishya kubera ibirori bikunze kuba bihari.

abantu babyibushye rero hari igihe bitaborohera kubona size yabo cyangwa se n’iyo babonye bakabona itababereye.

Kubyibuha ntago bivuga ko wambara imyenda itari kuri mode cyangwa idafite forme.

Kwambara neza ntago biterwa n’uko ungana ahubwo biterwa no kumenya ibikubera.

Bimwe mu byagufasha kumenya ibyakubera niba ubyibushye ni ugukurikiza izi nama:

Kwambara imyenda ifite imirongo imanuka

Kwirinda kwambara imyenda ifite amabara menshi urugero nko kwambara i pantalon ifite imirongo ukambara na top ishushanyijeho indabo

Hitamo imyenda idafashe cyane kandi ifite tissu ikomeye nka coton

Wambare inkweto ndende zifite nka 4-5cm

Imisatsi, uko wisiga make up, amaherena n’imikufi wambara byose bifite icyo byongera mu kurimba kwawe. Gusa ukore ku buryo biba bijyanye n’ibyo wambaye

Aho byavuye : femme actuelle

kuberwa unanutse

Muri iki gihe abakobwa benshi n’abadamu bakunda kuba bananuka dore ko muri iyi minsi imyenda myinshi ikorwa iba igaragara nk’aho yabera abantu bananutse.

Ariko, nanone iyo unanutse cyane ntago uberwa n’imyenda yose ndetse hari n’igihe ushobora kuyoberwa imyenda yakubera.

Turabagezaho ibyo wagenderaho uhitamo imyenda wambara mu gihe unanutse cyane.

Amabara

Ku mabara wahitamo amabara agaragara cyane urugero umuhondo cyangwa umutuku. mu gihe wambaye amabara akeye hasi wakwambara ayijimye hejuru.

Imyenda

Ku bijyanye n’imyenda y’imirongo wahitamo itambitse.

Ni byiza ko wahitamo imyenda ifite igitambaro (Tissu) gikomeye. Ushobora no kugerekeranya tissu ebyiri ku girango umwenda ubyimbe.

Ipantalo ya taille basse na top itaratse byakubera.

Amashati y’amaboko maremare

Inkweto wahitamo izifunze kandi zo hasi uri mugufi wareba izifite talon ntoya.

Accessories

Kumenya accessories ujyanisha nibyo wambara nabyo ni ngombwa.

Ufite mu nda hato cyane wakwambara ceinture (belt) nini,

Foulard ntoya nayo ituma ugaragara nkaho uri munini.

Igikomo (Bracelet) kinini mu gihe ufite amaboko mato.

Ibyo wakwirinda

Udupira dufite ijosi rya V igaragara cyane

Ijipo ngufi cyane kandi zitakwegereye

Top zifite udushumi hejuru niba amagufa yo mu ijosi agaragara cyane.

Ibyo twifashishije: la bonne copine

Bimwe mu byagufasha kubona inshuti y'umukobwa (girlfriend)

1.Ugomba kumenya umukobwa ushaka uwo ari we:
Kumenya umuntu wifuza kugirana ubucurti budasanzwe nawe ni ingenzi kurusha ibindi byose. Urugero, abakobwa baratandukanye kandi bakururwa n’ibintu bitandukanye bitewe n’imyaka cyangwa se imyumvire yabo. Niba rero ugiye gushaka ubucuti ku mukobwa ugomba kwitondera ibyo bintu uko ari bibiri.

2. Ugomba kwimenyereza kuganira n’abakobwa batandukanye: Ntago uzajya gutangira kuvugisha abakobwa ngo uhere ku wo wifuza kugira inshuti. Ni byiza ko uvugana n’abakobwa benshi niyo waba utifuza kubagira inshuti. Kuvugana n’abakobwa bizatuma umenya uko abakobwa batekereza, ibyo bakunda ndetse n’ibyo banga. Uzavugishe abakobwa abari bo bose utitaye ku myaka, uko basa cyangwa se aho baturuka kuko uzaba utaramenya umukobwa uzanyura umutima wawe uko azaba ameze cyangwa se angana.

3. Uzareke abakobwa bamenye ko nta nshuti y’umukobwa ugira: Ibi bizatuma nabo bagira igihe cyo kuba batekereza kuba bakugira inshuti y’umuhungu mu gihe bumva ubanyuze. Ushobora kubereka ko uri single ukoresheje uburyo bwinshi; haba se kubibabwira rimwe na rimwe muganira, ukabishyira kuri Facebook niba uyikoresha, cyangwa se ukambara ibirimbisha (bracelets) bibigaragaza kuko bibaho nazo.

4. Kwitabira gahunda cyangwa iminsi mikuru ituma uhura n’abantu bashya: Ibi bizagufasha guhura n’abakobwa benshi bityo ubone n’uko ushyira mu bikorwa ingingo ya mbere twavuze haruguru. Imunsi mikuru nk’ubukwe, ibitaramo, ibirori ndetse n’ibindi byagufasha guhura ndetse no kuganira n’abantu benshi.

5. Kugira umutwe ufunguye: Niba ushaka kugira inshuti nyayo kandi muzamarana igihe ugomba kubanza ukitonda kandi ugashishoza bihagije. Aha ugomba kwitonda ntukunde umuntu kuko wumva ushaka kwishimisha kuri we gusa; kuko ibi byatuma umubano wanyu utamara kabiri. Shaka umuntu ufite qualities zimwe na zimwe ukunda, ku buryo wakwishimira kumarana igihe nawe, n'iyo ntacyo mwaba muri gukora.

6. Buri gihe ugomba gushaka ikintu cyiza umukobwa afite cyangwa yifitemo:
Abakobwa bakunda abantu bababwira amagambo meza kandi abashima ( compliments). Buri gihe rero ujye ugerageza ubone akantu keza wamubwira ko afite; yaba se ari imico, uburyo yambaye uwo munsi cyangwa se ingendo n’ibindi.

7. Ntukamurambire: Niba umaze kubona umuntu wumva washimye, ntukajye umurambira mu byo ukora. Niba mwari murimo kuganira cyangwa se kwandikirana ujye uba ari wowe urangiza ikiganiro; ibi bizatuma ikiganiro kirangira neza kitarambiranye kandi binatume atakurambirwa. Ibi ndetse bizanamwereka ko utamukeneye cyane byo gupfa kandi ko nawe ugira ibindi byo gukora. Ibi bizatuma nawe azajya ashyiramo agatege.

8. Ujye ukunda gukina nawe!Ntukazajye gusa uherera mu kuvuga. Ujye ugira igihe mukine udukino niyo twaba ari utw'abana; ushobora ndetse no kumusura mugakina gusa ubundi ukitahira atari uguhora gusa umubwira amagambo ya buri gihe. Ntugatinye kumukoraho gahoro mu gihe muri kumwe.
Niba adashobora gukina nawe cyangwa se ngo museke rimwe na rimwe icyo gihe uzamenye ko uwo atari umukobwa ushobora kukubera inshuti yawe (girlfriend).

9. Jya utanga ubufasha mu gihe ari ngombwa:
Rimwe na rimwe ndetse ushobora kuba ariwe ufasha. Niba ubona se ateruye ikintu kiremereye, niba se uhuye n’umuntu uri gusabiriza muri kumwe, kumufungurira umuryango mwinjije nko mu nzu cyangwa mu modoka n’ibindi. Ibi bizatuma abona ko uri umuntu ugwa neza. Gusa aha ntukabikore gusa kuko muri kumwe gusa, jya ugerageza no kubikora mu buzima busanzwe kuko nawe aba akurikirana amakuru yawe uko bwije n’uko bukeye.

10. Jya wihangana: Ntago ubuzima bugenda nk’uko ubyifuza. Umukobwa muzakundana ushobora kumubona ejo cyangwa se mu myaka ibiri iri imbere cyangwa irenzeho. Ntuzihute cyane kuko kugira umubano (relationship) mwiza ari byo wifuza. Kwihuta cyangwa kwihutisha umuntu bizagira ingaruka mbi ku buzima bwawe bw’urukundo. Ibyiza ni ukugenda gahoro kandi neza ukurikiza izi nama zose.

Wabyifatamo ute boss cyangwa mwarimu wawe ashaka ko muryamana?

Ubushize mu nkuru dukesha Agasaro Magazine twaganiriye ku kibazo abari n’abategarugori bakunze guhura nacyo, cyerekeye ibigeragezo bahura bari mu kazi cyangwa amashuri, aho usanga umukoresha cyangwa umwarimu abahatira kuryamana nabo kugira ngo bagume ku kazi, bongerwe imishahara cyangwa babone amanota meza.
(Reba inkuru ifite titre ivuga ngo"Uko wamenya ko Boss wawe ashaka kuryamana nawe "iri kuri uru rubuga")
Aha nakwisegura ku bavandimwe bacu b’abagabo, mbibutsa ko atari abagore bahura n’ibi bibazo gusa ahubwo ko usanga n’abagabo bahura nabyo mu kazi bakora, nabo ugasanga abakoresha babo b’abagore barabahatira kugirana ubucuti burenze iby’akazi. Ariko kubera ko abari n’abategarugori aribo benshi bahura n’ibi niyo mpamvu aribo nibanzeho muri iyi nyandiko.

Uyu munsi rero nifuje ko twakungurana ibitekerezo ku byerekeye uko twabyifatamo turamutse duhuye n’ibi bigeragezo. Umuntu rero akaba yakwibaza ibibazo bikurikira: “ ese boss wanjye aramutse ashaka kuntereta ( to date) nabyifatamo nte? “ ese hari uruhare naba mbifitemo kugira ngo abe yashatse ibyo byose? “ ese n’ubuhe bubasha afite nk’umukoresha ndamutse nanze kugirana ubucuti nawe? “ ese hari inzego zandenganura nk’umukozi? N'ibindi.



Nibyo koko biragoye kuvuga “oya” ku mukoresha cyangwa umwarimu wawe iyo agusaba ubucuti budasanzwe. Ariko abari n’abategarugori, bari bakwiye kureba kure, bakibaza ingaruka ibyo byose byagira ku kazi kacu, ku buzima bwacu no ku mibereho yacu muri rusange. Igikunze kugaragara ni uko nta rukundo nyarwo usanga muri ubwo bucuti, akenshi usanga ari inyungu umuntu aba yifitiye kugira ngo yemere ibyo byose; niho usanga abakoreshwa benshi cyangwa abanyeshuri bemera ubwo bucuti kugira ngo babone amaramuko, bagume ku kazi, bahabwe umwanya mwiza, bongerwe umushahara cyangwa amanota meza. Njye rero mbona ntaho bitandukaniye n’abagurisha imibiri yabo kugira ngo babone amafaranga. Nirwo ruhare rero navuga ko abari n’abategurugori bagira mu ibi byose, kwemera ubu bucuti ndetse no kubushaka kubera inyungu bakuramo.

Ariko nanone sinakwirenganza wa mugani ngo 'ntawuburana n’umuhamba'. Hari igihe usanga umuntu yabuze uko abyitwaramo; ariko ibyiza ni uguhakana bigitangira; umuntu akirinda situations zatuma agumana n’umukoresha we bonyine, niba hari igituma muhura mu masaha atari ay’akazi cyangwa ishuri, ugashaka undi muntu uguherekeza. Niba boss wawe cyangwa umwarimu wawe agukoze ku myanya y’umubiri nta burenganzira abifitiye, aho guceceka, ukamubwira ko ibyo bitemewe cyangwa ko bidashimishije. Ni byiza ibi byose kubyandika ahantu igihe biba byabereye n’uko byagenze ( nko muri journal/daily diary), byaba ngombwa ukabyereka undi mukozi mugenzi wawe akakubera umugabo.

Iyo rero ibi bidahagaze ku rwego rw’ishuri cyangwa company, nibwo umuntu yakwitabaza inzego z’ubuyobozi zishinzwe kurenganura abakozi nka za unions (syndicats) z’abakozi, abashinzwe imibereho myiza y’abakozi, ibigo biharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori, byaba ngombwa akiyambaza polisi y’igihugu. Twibukiranye ko mu bihugu byinshi byateye imbere iyi myifatire y’abakoresha ihanwa n’amategeko bikaba byabaviramo no gufungwa no kwirukanwa mu kazi.

Narangiza rero nibutsa bagenzi banjye b’abari n’abategarugori bitabira ubu bucuti budasanzwe hamwe n’abakoresha babo cyangwa abarimu babo, ko bari bakwiye kumva ko imibiri yabo ari ingoro ziyubashye, ko atari ikibuga cy’umupira aho abakoresha bose bakinira uko bashatse. Ese ni ubuhe butunzi burenze buruta ubuzima bw’umuntu? Ese ako kazi, ayo manota n’ayo mafaranga yatumarira iki nta buzima dufite bwo kuyarya? Turabe menge. Tujye dukora icyo umutimanama wacu udutegeka gukora, ariko ntitukiyandarike, dukurikiye irari ry’amafaranga.

Twongeye gushimira abatwandikira ku bitekerezo tubagezaho kandi dukomeza kubashishikariza gukomeza kutwandikira.

source :www.agasaro.com

Uko wamenya ko Boss wawe ashaka kuryamana nawe

Uko wamenya ko Boss wawe ashaka kuryamana nawe





Abagore n’abakobwa dukunda guhura n’ibyo njye nakwita ibigeragezo iyo turi mu kazi cyangwa mu mashuri. Ugasanga uje gusaba akazi, mbere y’uko ukabona umukoresha wawe ( boss) abanza kubona ubwiza n’uburanga byawe mbere y’uko abona ubumenyi bwawe mu by’akazi.

Cyangwa uri umwana w’umukobwa ukiyigira amashuri yawe, umwarimu wawe mbere y’uko aguha amanota meza ugasanga abanje gushaka ko muryamana. Nibwo usanga ibyo wakoze byose mu ishuri utsindwa, mbere y’uko wemera ko mukorana imibonano mpuzabitsina.

Agasaro Magazine yerekanye by’umwihariko mu kazi bimwe na bimwe byakwereka ko Boss wawe aganisha mu gushaka kuryamana nawe.

- Kuguha akazi gatuma mubonana cyane kandi mwenyine: urugero kuba umunyamabanga wihariye, kandi wenda bidahuye n’akazi usanzwe ukora. Aha twavuga ko abanyamabanga b’umwihariko bose bataryamana na ba Boss ariko ni imwe muri strategies umukoresha yakoresha kugira ngo umube hafi.

- Guhora muri za misiyo zidashira, buri munsi uherekeje umukoresha wawe;

- Kuba Boss wawe ahora ashaka ko ukora amasaha atandukanye n’ay’abandi (gutaha bitinze, gukora muri weekends,...)

- Guhabwa ibiro ( office) byitaruye abandi nta wundi muntu ukoreramo, ari boss wenyine uhagera;

- Guhora umukoresha ahora akubwira amagambo yerekeye ibitsina (sex) ndetse akaba yanagukoraho ku bice by’umubiri ubusanzwe bidakorwaho na buri wese n’ibindi n’ibindi.

Usanga abakobwa n’abagore benshi rero tubura uko tubyifatamo; akenshi kubera ko umuntu aba akeneye akazi cyangwa ayo manota ugasanga umuntu yabuze icyo akora imbere y’iyo situation. Umutima umwe ukakubwira uti wikwemera ibyo bigeragezo, undi uti niwanga birakuviramo kwirukanwa cyangwa gukatirwa umushahara.

Ibi rero ntago binagaragara mu tuzi tw’ibiro (office) gusa, usanga bikunze no kuboneka no mu tuzi dukorwa n’abakozi bo mu rugo. Ahenshi niho tubona batwara inda cyangwa bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA n’ibindi.

Ubutaha tuzaganira ku byo wakora uramutse uhuye n’ibi bigeragezo. Ariko kugira ngo turusheho kurwanya iyi myitwarire y’abakoresha bamwe na bamwe niba uzi ubundi buryo bujya bukoreshwa n’abakoresha bagamije kuryamana n’abo bakuriye by’umwihariko abakobwa n’abadamu mwabitwandikira mukabyohereza kuri email agasaro@agasaro.com.


Agasaro Magazine
source
www.agasaro.com

उम्वाका मुष्य मुहिरे

Urubuga rwacu ari narwo rwanyu rubifurije umwaka mushya muhire wa 2011 muzawugiremo amahirwe masa abibagize ibyago byose mwaba mwarahuye nabyo muri 2010

उमुगाबो न'उमुगोरे

Umugabo akunda ibitandukanye n’ibyo umugore akunda, umwe yifuza ko undi akora ibyo nawe akora, nyamara ntibishoboka. Gutegana amatwi bikagora.
}Umwe mu bashakanye atekereza ko mugenzi we nawe azitwara uko nawe yitwara
}Ukwezi kwa buki hamwe n’igihe cyo kurambagizanya birangira umugabo yita ku mugore cyane, ndetse n’umugore amwereka ko yishimiye cyane ibyo amukorera byose. Iyo bishize, agirango ntakimukunda!
}Iyo umugabo cyangwa umugore amaze kumenya aho atandukaniye na mugenzi we, cyane cyane mu byo bakunda n’ibyo banga, icyo gihe biba bitangiye kugenda neza.