UTURANGO TW'UBWIZA TW'UMUGORE
Biragoye gusobanura ubwiza. Kuko biterwa n'amaso n'umutima by'ureba. Uwo ubona ko ari mwiza nshobora kubona atanshimishije ariko muri rusange icyiza kiba kigaragara kandi abantu benshi bakacyumvikanaho ko ari cyiza. Ubwiza bukunze kuvugwa ku bagore cyane kuko ari zo mbaraga zabo.
IJWI:
"Imvugo ye ni umurebe w’impundu"-Rugamba
"Ni impundu z’umurangi
Zikiranya n’insengo
Zasobetse n’urugunda."-Rugamba
Ijwi ni akarango k'ubwiza k'umugore. Umugore ufite akajwi keza k'abagore gasobanutse kamwongerera gukundwa kurusha ufite ijwi nk'iry'abagabo.
AMABERE
"Naho igituza cy’umutabonda
Kirimo urwogere rw’imitari."-Rugamba
"Kandi amabere ni amahembe"-bangambiki
Ibice by'umubiri w'umugore byo konsa umwana bikaba n' akarango k'ubwiza.
IJOSI
"Naho ubwo rya josi ry' umutarati,
Uko yariteretse ngo andangamire,
Agasa na ya nkuba ya Rusine
Ikoreye ishaka kuvuna sambwe."-Rugamba
UMUSATSI:
-"Reba umusatsi ni umusana"- Bangambiki
"Umusatsi uyumbuje nk' umusereko
Uva mu ruhanga uhunda ibitugu"-Rugamba
"Umusatsi wose ni umusana,
Ni urugege ruzira ingingo
Ni urugeregere rw’uburanga,
Ni igisingizo cy’umudasumbwa."-Rugamba
Umusatsi mwinshi muremure ni ishema ry'abagore n'abakobwa. Naho umusatsi mubi w'injwiri ni igisebo gikomeye.
AMARIBORI:
"Inyange yariboye umusubizo
Mu rukenyero imbibi ziraka
Kandi ingondo zimugonyeye ho
Zamurangije mu ngingo"
Ni utuntu tumeze nk'ubusharure dukunze kuboneka mu ntege, ku nda,ibibero by'umukobwa cyangwa umugore. Ni akarango k'ubwiza,abagore barabikunda n'abagabo bakabishima.
INTEGE
Ni akarango k'ubwiza k'umugore. Abagore benshi bakunze kuzerekana. Kandi abafite intege nziza barabigendera. Mu ntege banahita "mu bikari"
UMUKONDO
Inkovu y'aho umwana aba afataniye na nyina akiri mu nda. Iyo hatakebwe neza inkovu ntimera neza ahubwo haza iromba.
Gukora ku mukondo:Guhuza igitsina
Urugero:Ndifuza kugukora ku mukondo.
Umukondo ni akarango k'ubwiza bw'abagore. Abagore cyangwa abakobwa biyubashye bakunze guhisha umukondo wabo mu gihe abakunda kurata ubwiza bwabo bawushyira ahagaragara. Mu guhuza igitsina umukondo ufite akamaro cyane kuko ari ipfundo ry'imyakura ngengagitsina. Gukorakora umugore ku mukondo bituma yumva uburyohe bwinshi.
AMASO
"Reba amaso ni inyenyeri"-Bangambiki
"Nsanga amaso ateretse inkesha,
Akina ibinyonga by' urunyenyeri."-Rugamba
"Amaso ni urubera rw’inkesha,
Kandi yuzuyemo ibinyonga
Akarusha ay’inyana urunyenyeri."-Rugamba
Gutereka Amaso:uburyo abakobwa n'abagore barebamo bareshya abagabo.
URUHANGA
"Agira uruhanga rw’uruhebuza,
Nturuhanga ngo urushye uhumbya
N’iyo uhungiwe n’amahindu
Ahubwo uremera akaguhonda."-Rugamba
INGOHE
"Ingohe ze ni irangamutuzo,
Ni uruterero rw’abatoya."-Rugamba
IZURU
"Izuru ni imbuga y’urutonde,"-Rugamba
AMATAMA
"Amatama yose itoto riragwa."-Rugamba
IMISAYA
"Naho urusizi rw’umususuruko
Rusesuye imisaya yose."-Rugamba
AMENYO
"Amenyo ni inono izira inenge
Ni amasimbi y’urubugurizo"-Rugamba
INDORO
"Indoro ye ni uruhogozambyeyi,"-Rugamba
INGENDO
"Ingendo ni urugororangingo,"-Rugamba
INDESHYO
"Indeshyo ni ijuru ry’umurere,"-Rugamba
UMUBIRI
"Umubiri wose ni ndebunyurwe."-Rugamba
AMABOKO
"Amaboko yose ni imibanga
Agira ibizigira by’ubukombe,"-Rugamba
URUTOKI
"Urutoki rwose ni urutunda"-Rugamba
IMBAVU
"Imbavu ze ni imbandagihumbi,
Ni imitende itatse indinda."-Rugamba
INDA
"Mu nda ni urutembanshyushyu
Ni umurere warezwe n’inka
Hose yitwa umwogabyano."-Rugamba
INSEKO
"Inseko ikeye umusanganya
Ubonye ukwezi kubanduye."-Rugamba
"Inseko yawe ni umuseso"-Rugamba
IZINDI NKURU
Igituba,Umugore n'Ubwiza
Mbese Inzobe nibwo bwiza?
rugamba,inseko,ukwezi,amenyo,ubwiza,umugore,umukobwa,amaso,umukondo,intege,umusatsi,amabere
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire