Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mercredi 29 décembre 2010

Guca inyuma umukunzi

Umuntu umwe kuri bane aca inyuma uwo bakundana

posted on Dec , 04 2010 at 10H 39min 04 sec viewed 14244 times





Abantu bamwe ntibafite kamere yo kudaca inyuma abo bakundana, ibi bikaba ari urwitwazo ku bantu bakunda gukora ibikorwa nk’ibyo bibabaza bagenzi babo.

Abashakashatsi baherutse kuvumbura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu umwongeramo ubushake bwo guca inyuma uwo bakundana ndetse bakanavuga ko uyu musemburo iyo uri mu mubiri w’umugabo cyangwa umugore ufitanye ubushuti n’undi muntu utari uwo babana, icyo gihe aba ameze nk’umunywi w’agatama wamaze kugasoma.

Aba bashakashatsi babajije abagabo n’abagore 180 ku buryo bitwara mu buzima bwabo bwo gukundana, babakurikirana bamaze kubaha umusemburo witwa DRD4 uyaza ubwonko. Abari bafasheho basanzwe bafite wa musemburo wo guca inyuma, byaje kugaragara ko bafite ubushake bwinshi bwo kuba baca inyuma abo bakundana ugereranyije n’abatafasheho.
Source :www.igihe.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire