Hari abantu bamaze iminsi batwoherereza ubutumwa butandukanye, ariko cyane cyane bwiganjemo ubugisha inama uko bakwitwara bitabahenze, bitanasabye byinshi ariko bagashimisha abakobwa bakundana. Igitondo.com, mu nkuru zacyo z’urukundo, turagufasha kukwereka utuntu dusa n’aho ari duto tugera kuri 43, ariko dushobora gushimisha cyane umukobwa w’inshuti yawe bityo rwose mugasa n’abibera muri Paradizo. Kumushimisha ntabwo ari ukumuha impano zihenze cyane, si ukumuha amafaranga menshi, ahubwo ni utuntu duto cyane ushobora kumukorera ariko kuri we tukagira igisobanuro gikomeye cyane.
Twagiye:
1. Mufate neza mu buryo bwose bugushobokeye
2. Fata umwanya uhagije wo kumuvugisha
3. Musangize amwe mu mabanga y’ubuzima bwawe
4. Niba muri kumwe ukabona asa n’ufite imbeho, igomwe umuhe umupira cyangwa furari wambaye, umwereke ko adashobora kubaho nabi igihe cyose akigufite.
5. Musome kenshi igihe muri kumwe neza kandi gahoro.
Ese ibi byose usanzwe ubyubahiriza?dukomeze…
6. Muhobere igihe umukumbuye cyangwa ushaka kumwereka ko ari uw’agaciro, burya hari udukorwa duto tuvuga kurusha amagambo.
7. Mufate mu ntoki umureba mu maso.
8. Sekana nawe kandi umufashe kugira ibihe byiza bitewe n’ibyo akunda
9. Rimwe na rimwe, nta yindi mpamvu ibiteye, jya umutumira ahantu atari asanzwe azi, umwereke ibintu bishya atari asanzwe abona kenshi kuko iyo umuhoza mu bintu bimwe bigera aho bikamurambira
10. Jya umutumira igihe uri kumwe n’inshuti zawe. Erega arifuza kukugirira icyizere no kwisanzura mu nshuti zawe ndetse no kubona ko nazo zimwishimiye.
Wirambirwa biracyaza komeza usome, Ntiwifuza se kumenya ibyo wakora ngo ushimishe umukobwa w’inshuti yawe??
11. Kenshi jya ukunda kumufotora no kwifotozanya nawe kuko abakobwa burya bakunda amafoto cyane, cyangwa umukorere CD iriho amafoto yanyu, aho ushobora no kuyaherekezanya uturirimbo tw’urukundo uziko akunda, cyangwa dufite icyo tubibutsa mwembi.
12. Rimwe na rimwe, jya ugirana nawe gahunda zindi zitari iz’ urukundo, mushobora nko gukorana imishinga ibyara inyungu, gukora nk’igikorwa cyo kujya gusura abarwayi kwa muganga nko ku cyumweru, kujya gutemberera ahantu nko mu giturage mwabaga kera, n’ibindi
13. Nakubwira ko agukunda, jya ubimusubirishamo kenshi, umwereke ko kuba yaraguhaye urukundo ari ikintu uha agaciro gakomeye mu buzima bwawe!
14. Niba muri kumwe n’inshuti ze zikamwereka cyangwa zikamubwira ko zimukunda cyangwa ko zimwitayeho kukurusha, jya ubihakana umuhobera cyane umwiyegereza, umubwire ko urukundo umufitiye nta n’uwabasha kurupima, ibi bituma yumva akunzwe cyane kandi bimurinda kumva ko hari undi muntu n’umwe yakurutisha mu buzima bwe.
Ese hari ufite umuntu wahariye umutima wawe? Nonese ubimwereka ute?
15. Buri gihe niyo byanaba buri kanya yewe, jya umuhobera cyane umwiyegereze, ubundi umwongorere ko umukunda.
16. Jya umusoma mu gihe we atari abyiteguye
17. Atari abyiteguye nabwo jya umuhobera umuturutse mu mugongo, urebe uburyo abyakira.
18. Jya umubwira ko ari mwiza ahebuje, gusa ntukamubwire ko ari segisi (sexy). Abasore benshi bajya bakora aya makosa, gusa hano nakubwira ko umukobwa aba yifuza kumva ko ari mwiza imbere y’umukunzi we kurusha kumubwira ko ari segisi.
19. Jya umubwira uburyo umwiyumvamo kandi utamubeshye.
Gusa kuri iki cya 19, jya ubimubwira kandi koko umwereka ko ibyo umubwiye ariko ubibona, jya ubimwereka koko nta buryarya burimo, sibyo se ntumukunda?
20. Nimuba murimo kugendana jya umutanga imbere umufungurire imiryango, umuherekeze ku modoka ye niba ayifite, ubanze umufungurire umuryango, nimuba mugiye kumeza ubanze umuhereze isahani ye, nibinashoboka unamushyirireho ibiryo, erega bishimisha cyane abakobwa kandi nawe ndatekereza ko nta gihombo kirimo kugaragaza iyo mico myiza (kuba gentleman)
21. Mubwire ko asobanuye byose kuri wowe kandi mu kubivuga jya ubivuga koko ubikuye ku mutima, unamureba mu maso.
22. Niba ubona ko atameze neza, hari ikitagenda, ukabona adashaka kubivugaho, jya umubwira ko uhari, umuhobere cyane, umwiyegereze kandi umubwire ko igihe cyose akeneye urutugu rwo kwegamaho no kuririraho uhari, unamubwire ko nta kibazo kuba atabikubwiye, ko ariko igihe cyose yumva abohotse kubikubwiraho, uzaba uhari kandi witeguye kumwumva no kumufasha! Si byiza guhita uhutiraho no kumubaza cyane kuko hari igihe biba bigoye guhita agira icyo akubwira muri ako kanya nawe atarabyakira neza
23. Jya utuma yumva akunzwe, icyo byagusaba cyose
24. Jya umusoma imbere y’abandi bakobwa, baba ari inshuti ze cyangwa izawe, bituma agira icyizere ko umukunda kandi bigutera ishema, ukaba udashobora no kumuca inyuma.
25. Ntukigere na rimwe umubeshya kabone n’iyo waba ubona bigoye kumubwiza ukuri ku kintu runaka, kuko iyo amenye ko umubeshye n’iyo kaba ari akantu gato, arababara kandi akagutakariza icyizere.
26. Ntukamuce inyuma kuko bariya bandi nta kintu na kimwe bamurusha, iyaba byari ibyo ntiyari kuba ari we wahisemo
27. Jya umujyana ahantu hose yifuza kujya, nawe arakuzi azi n’ubushobozi bwawe humura ntazakugora, ariko rero nawe jya ugerageza kumushimisha.
28. Jya umwandikira ubutumwa bugufi, unamuhamagare buri gitondo umubaza uko yaramutse n’uko ijoro rye ryari rimeze, kandi buri gihe jya umubwira utujambo twiza. Mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe, ugerageze kumenya gahunda ze zose; niba yariye, niba yabashije kuruhuka, ese amasomo/ akazi biragenda, n’ibindi…
29. Jya uhamubera igihe cyose agukeneye, ndetse n’igihe atagukeneye, ibyo bizatuma abona ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora kukwizera no kukugirira icyizere.
Ese uracyasoma? Komeza rwose kuko ibi bintu ni ingenzi cyane kandi bigufitiye akamaro; si wowe wajyaga ubyibazaho se?!
30. Jya umufata mu maboko yawe cyane igihe afite ubwoba cyangwa akonje, bimuha umutuzo cyane.
31. Nimuba muri mwenyine jya umwereka ko ushaka kumufata mu maboko yawe, umusome, umurebe mu maso nibura nk’umunota umwe cyangwa myinshi, umwereke ko nta wundi usa nawe
32. Niba muri kumwe, musome mu gahanga (ibi bizamwereka ko wifuza kumusoma urebe niba nawe ari uko.)
33. Niba mwicaye murimo kurebana agafilimi keza k’urukundo cyangwa akandi kose akunda, mushyire ukuboko ku rutugu, nawe azahita akwegamishaho umutwe bityo murebane filimi mu buryo buri romantiki.(romantique)
34. Niyo waba urakaye ute, ntugakinishe na rimwe kumubwira ngo nahite agenda, kabone n’iyo waba wikiniraga, kuko ushobora kujya kubona ukabona agiye agiye da! Niba arakaye jya umuba hafi, umufashe; niba akubabaje ntumwereke ko urakaye cyane ariko umubwire ko bitagushimishije, n’agusaba imbabazi umwumve kandi ntugakunde impaka no kubigira birebire.
Ibi byose, ubutaha nimuba muri kumwe ntuzabyibagirwe, kuko bibazanira umunezero mwembi kandi mu byukuri nta kigoye kirimo
35. Niba abantu barimo kumuvuga nabi no kumunegura, ujye uhamubera, ubabwire ko urukundo umufitiye ruruta byose kandi ko uko byaba bimeze kose ntacyakubuza kumukunda no kuhamubera
36. Nujya kumubwira ko umukunda, jya ubimubwira umureba mu maso kandi umubwira ibyo wiyumvamo!
37. Rimwe na rimwe jya umujyana hanze, nko muri jardin, ari nijoro hari ukwezi hasa neza, umuryamishe mu gituza cyawe yiyumvire uko umutima wawe utera uterera mu we, ushyire intoki zawe mu ze, ariko urimo kumwongorera utujambo tw’urukundo mu matwi nawe ahumirije amaso ye arimo kwiyumvira rya jwi akunda kandi yishimira kuruta ayandi yose!
38. Niba murimo kugendana, mufate mu ntoki kandi bigutere ishema ryo kuba yitwa uwawe
39. Niba muhuye mutari muherukanye, mwereke urukumbuzi wari umufiitiye, umuhobere mu gihe kirekire gishoboka
Sindasoza, ariko uko biri kose, Kora uko ushoboye umumenyeshe ko akunzwe kandi ko umurutisha bose,…
40. Buri joro jya umuhamagara umwifurize ijoro ryiza, n’indoto nziza
41. Jya umuhumuriza niba akuririye, kandi jya ujyana umubabaro yari afite kure ye
42. Jya umusaba ko mwatemberana mu ijoro, mufate igihe kinini mwigendagendera, mwiganirira, mwisekera, musa n’abakina,…
43. Buri gihe jya umwibutsa uburyo umukunda
Ibi bintu ni byiza cyane. uri professional bitangaje. ese abandi barabisomye? ntangajwe no kuba uwa1 mu gutanga iki gitekerezo
RépondreSupprimerIyi nkuru nziza cyane, kuko yaba umuhungu cg umukobwa amenya uburyo yafatamo inshuti ye, urukundo rukavumera.
RépondreSupprimernyuzwe cyane niyinkuru iranyubatse kdi iranyigishije,murakoze!
RépondreSupprimerese ibi byose umukobwa yabikorera umuhungu?cg ni umuhungu wabikorera umukobwa?ubuse ntibigoye ku umukobwa ?
RépondreSupprimerCe commentaire a été supprimé par l'auteur.
SupprimerCe commentaire a été supprimé par l'auteur.
RépondreSupprimerBYIZA CYANE
RépondreSupprimer