Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

vendredi 1 avril 2011

Amwe mu magambo y’urukundo (imitoma) wakoresha mu gihe uri kuganira n’umukunzi wawe

Ikiganiro kigizwe n’amagambo yuzuye urukundo (imitoma) ni kimwe mu buryo bwifashishwa kugirango ushimishe uwo ukunda kuko burya umutima ukunda rimwe na rimwe uba ukeneye amagambo aryoshye yo kuwuhira. Aha rero hari amwe mu magambo wabwira umukunzi wawe akanezerwa ariko ukoresheje umunwa wawe udakoresheje telefone cyangwa se ibaruwa kuko burya iyo wivugiye ijambo n’akanwa kawe bituma uwo uribwiye arizirikana kurushaho.

Mu gihe ukoresha imitoma, ujye ubikora ubohotse (Relax) ntukayivugane igihunga n’ubwoba bwinshi kuko byatuma uwo uyabwira abona ko ibyo uvuga bitari kukuva ku mutima.

Hano hari amagambo amwe n’amwe yagufasha kuryohereza uwo ukunda, ukamugaragariza koko ko akuri ku mutima.

Mugihe muganira, mubwire uti:

 Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,

 Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye

 Imana yarakundemeye kugira ngo guteteshe

 Urukundo rwawe rwarantwaye

 Nabaye nk’umusazi kubera wowe

 Sinshobora guhagarika ku gutekerezaho

 Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe

 Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe

 Iyo turi kumwe numva ntekanye

 Namaze kuvumbura urukundo ry’ukuri muri wowe

 Nkunda kuganira nawe

 Nkunda uburyo unkunda

 Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye muzima bwanjye

 Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose

 Icyo ari cyo cyose nzasabwa kugira ngo ngumane nawe nzagitanga

 Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye, n’ibitekerezo byanjye byose

 Nzajyana nawe ku mpera z’isi mu gihe uzaba ukinkunda

 Sinhobora kukurutisha amafaranga n’izahabu

 Nzemera guca mu bikomeye n’ibihome byose kugira ngo nzabane nawe

 Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba hashoboka

 Nzakwitangira muri byose nihangira igishaka kukubabaza

 Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha

 Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w’umunsi ukundi

 Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza

 Kugukunda ni nko kwibera muri paradizo cyngwa mu ijuru

 Kugukunda bindyohereza ubuzima

 Gukundana nawe byatumye umutima wanjye wuzura ibyishimo n’umunezero

 Umutima wanjye urarira iyo utandi hafi

 Ni wowe rukundo rwanjye, uri umutima wanjye ni nawe buzima bwanjye

 Nta wundi muntu wankunda nk’uko unkunda

 Nta kintu na kimwe cyahagarika urukundo rwanjye

 Ooh rukundo rwanjye uri mwiza kuri njye

 Uburyo umpobera n’uburyo unsoma (kisses) ni iby’agaciro kurusha zahabu

 Kuvugana nawe ni nko kunywa ku muzabibu (Wine) uryohereye, ibi kandi nibyo nifuza iteka

 Igihe tumarana ni nk’umukino mwiza amafaranga adashobora kugura

 Iyo turi kumwe ibyago byanjye byose bihita bihunga

 Iyo kwitegereje nkubonamo umuntu w’igiciro

 Amagambo ntabwo ahangije ngo ngusobanurire uburyo gukunda

 Niwowe gikomangoma (prince) cyanjye

 Uri uw’agaciro kuri njye

 Uri indirimbo ituma umutima wanjye uririmba

 Ni wowe nari narifuje mu buzima bwanjye

 Uri igice cy’ubuzima bwanjye gituma numva mbaye umuntu wuzuye

 Ni wowe mugabo cyangwa mugore w’inzozi zanjye

 Ni wowe muntu uryoshye cyane namenye

 Nta kindi kwifuzaho uretse urukundo, amahoro n’ibyishimo

 Watumye ntuza muri njye

 Watumye niyumva nk’umuntu w’agaciro

 Ndumva nifuza kugusoma kuva ku mutwe kugeza kw’ino

 Utuma mpora ndushaho kugutekerezaho buri munsi

 Umfata nk’igikomangoma cyawe najye bigatuma ngukunda n’umutima wanjye wose

 Ni wowe muntu ugira imico n’imyifatire byiza nabonye kuva nabaho

 Amagambo yawe y’urukundo akora kundiba y’umutima wanjye

 Urukundo rwawe rumeze nk’ibuye rinini ridashobora kumeneka

 Urukundo rwawe ni rwiza sinshobora gutekereza kujya ahandi

 Iyo unsekeye utuma amarira yambugaga mu maso ahita asubirayo

 Iyo unkojejeho intoki zawe numva ninjiye mu yindi si

 Rimwe na rimwe ujye umubwira ko udashobora kubaho adahari , n’ibindi.

Urutonde rw’imitoma ni rurerure kandi buri wese agira amagambo ye abwira umukunzi kandi akamunyura.

Urukundo rutagira amagambo meza barugeranya n’ubusitani butagira indabo; amagambo y’urukundo atuma umuntu ashobora kuvuga ibimuri ku mutima bigatuma kandi ubuzima buryoha kandi bukamera neza. Gerageza kubwira uwo ukunda amwe muri aya magambo kandi ntihazagire ukubeshya ngo yanga kubwirwa amagambo meza; keretse ibyo uvuga ibitandukanye kure n’uko umeze kandi ujye ugerageza ubwire umukunzi wawe amagambo akuvuye ku mutima . ibi bizajya bituma uwo ukunda yumva akunzwe kurusha abandi bose.

Ibirungo by’Urukundo: Bimwe mu byagufasha kuryoshya urukundo rwawe

Iyo ugiye guteka indyo runaka ukenera kumenya uburyo ubigenza, ukamenya ibyo ubanza n’ibirungo uza gukenera byose (ingredients), ukenera kandi kumenya uburyo ubigenza n’ uko ukurikiranya ibirungo ku buryo n’undi wakubaza uko bikorwa wamenya uko ubimusobanurira. Ese mu rukundo byo bigenda bite? Ese ni ibihe birungo ukenera ngo rurusheho kumera neza no kuryoha? Hano turakwereka ubwoko bw’ibirungo bugera kuri 20 wakoresha kugira ngo ‘ifunguro ryawe mu rukundo’ ribe riteguye neza.

1. Banza wubahe umukunzi wawe: Akenshi kubera kumenyerana cyane usanga wibagirwa icyubahiro umugomba. Si byiza ko usigara umufata nk’umuntu usanzwe ngo umubwire ibyo wishakira byose. Umukunzi wawe aba akwiye guhora ashimishwa n’uko umwitwaraho, ukamwitwararikaho, ukamwereka ko umuha icyubahiro kandi kimukwiriye. Aba yifuza ko umwubaha kandi ukanamwubahisha mu bandi.

2. Jya unyurwa n’uko umukunzi wawe ameze: Abakundana benshi batandukanywa n’uko umwe mu bakundana atanyurwa n’uko uwo akunda ameze, yabona inshuti ye ifite umukunzi akifuza ko nawe uwe yaba ameze atyo kandi burya ikigushimisha si cyo cyashimisha undi, n’icyo wakundiye umukunzi wawe sicyo undi yakundiye uwe, bityo byakabaye byiza buri wese anyuzwe n’uko umukunzi we ameze.

3. Jya ubwira umukunzi wawe ko ari mwiza, yambaye neza, aberewe,… bitari ukumureshya no kumuryarya, ahubwo ari ukumwereka uburyo aguhagije kandi ko uticuza icyo wamukundiye.

4. Jya umubwira utujambo tw’urukundo, umubwire kandi nta soni ufite ko umukunda, nibura inshuro imwe ku munsi. Hari abantu bamwe batinya kuvuga ijambo”ndagukunda”, kandi mu by’ukuri nta muntu n’umwe udashimishwa no kubwirwa n’umukunzi ko amukunda, cyangwa ko nta soni biteye kuba umukunda. Ni byiza ko ubimubwira, akabimenya, akareka kubishidikanyaho; ariko ntibibe kubimubwira gusa ahubwo unabimwereke mu bikorwa.

5. Mujye mugira imishinga mufatanya: Burya iyo abantu bakundana usanga batavugana ku bintu byose, ariko bikaba byiza iyo bagize ibyo bafatanya gukorana nk’udushinga duto, gutegura urugendo bazakorana, kubaka inzu; ntibibe bya bindi umwe agenda akiherera agakora ibintu undi akazatungurwa!

6. Mujye mwicarana muganire cyane cyane ku kibazo runaka kibugarije, mugirane inama, kandi mugire n’umwanzuro mufatira hamwe.

7. Mujye mugerageza guhana impano bitari ngombwa wenda ko ziba zihenze cyane, ariko zifite icyo zisobanuye, zishobora kuvuga no gukora byinshi kurusha ibyo wavuga n’umunwa wawe.

8. Mujye mufatanya muri byose: Niba ari mu makosa umukosore kandi niba aguye mu byago ntumutererane.

9. Jya uhora umwishimiye kandi umwereke ko ari uwa mbere mu buzima bwawe: Abantu benshi birabagora kwerekana ibyo biyumvamo, ariko burya bishimisha umukunzi kumwereka ko ari uwa mbere, ko watomboye kumubona, ko wifuza ko muzibanira akaramata, kandi ko nta na rimwe uzigera umureka n’ibindi byose byiza wamwereka.

10. Birashoboka ko mushobora kuganira mukagera kure, mugakoranaho, mugasomana ndetse yewe mukaba mwanagera aho muryamana, ariko ntimukabigire nk’aho aricyo gisobanuro cy’urukundo kuko urukundo ni rugari rurenze ibi bifatika!

11. Mujye mugira umwanya wo guseka, mubwirane inkuru zisekeje, muruhurane mu mutwe, musekeee.. museke peee! Ntiwari uzi se ko guseka bavuga ko byongera iminsi yo kubaho? Usibye n’ibyo kandi ni byiza ko ukora utuntu cyangwa ukabwira utuntu umukunzi wawe dutuma agukumbura iyo udahari, yaba atwibutse yewe mutanari kumwe agaseka.

12. Mujye mugira ingingo runaka mutegura kuganiraho nibura rimwe mu byumweru bibiri, ingingo mubona ko yabubaka mwembi, wenda nibiba ngombwa mushake ubarusha kuyumva cyangwa kuyisobanukirwa ayibaganirizeho.

13. Mujye mugira igihe cyo kuganira ku ndoto zanyu kandi buri wese afashe undi kuzigeraho.

14. Ntimugapfukirane: Mbere y’uko akubona yari afite ibyo asanzwe akunda ndetse afite n’izindi nshuti. Ikindi kandi burya umuntu ni mugari ku buryo wowe wenyine udashobora kumuhaza; akeneye umubera umuvandimwe, uwo batera ibiparu mu gihe ashaka kwiruhurira mu mutwe (aba bajya bita Abajama), akeneye umunyenshuri bigana cyangwa umukozi bakorana kugira ngo amubere inshuti y’umwihariko, akeneye inshuti magara,…Jya umureka rero yisanzure kuba agufite ntibivuga ko yasubijwe ko nta n’undi muntu n’umwe akeneye.

15. Mwese muri kimwe, ntukumve ko hari ibyo wemerewe we atakora cyangwa ngo wumve ko hari amakosa ashobora gukorwa n’abagabo atakorwa n’abagore cyangwa se yakorwa n’abagore ntakorwe n’abagabo. Mwese muri kimwe, nta mwana, nta mukozi w’undi, nta mucakara w’undi ahubwo muri umwe; bityo rero ntihakagire uwumva ibi bireba uriya ngo we yumve ntacyo bimubwiye.

16. Mwemere uko ari, wishimire uko ari kuko ariwe Imana yakuremeye. Ntukumve ko wakwishima kurushaho ari uko uri kumwe na kanaka, jya ushimishwa n’umukunzi wawe kandi wige guhazwa n’ibyo ufite.

17. Ntimukabeshyane kandi ntimugacane inyuma: Ntacyo abandi bamurusha, bityo jya unyurwa n’uko ameze, ni wo muberanye pe.

18. Mujye mubabarirana, igihe umwe muri mwe, agize ikosa agwamo: Niba hari icyo yakoze kitagushimishije, ntukumve ko isi yakuguyeho, ntukumve kandi ko bikabije ku buryo adakwiye kubabarirwa. Twese turi abanyamakosa kandi buri wese yemerewe gukosa kuko tutari abamalayika, gusa ntuzabigendereho ngo nawe uhore ubabaza umukunzi, umunsi umwe ashobora kunanirwa kwihangana akagusiga kandi ntibyakugwa neza.

19. Jya usigarana amasomo y’ibyakubayeho, ntukibagirwe kugira ngo bijye bigufasha guhora wirinda kugwa mu makosa wigeze kugwamo kera.

20. Jya ugira ubushake ko urukundo rwanyu rwakomeza, niba usenga jya ubishyira mu isengesho ryawe rya buri munsi, ntukibagirwe ko byose bishoboka, urukundo rukwiye guhora ruvomerwa.

Hari igihe ujya guteka ufite ibirungo bihagije ariko ukabivangitiranya ukaza gusanga ibyo wateguye bitaryoshye. Jya umenya rero gukora ikintu mu mwanya wacyo, umenye ikihutirwa kurusha ikindi kandi hejuru ya byose urukundo rube urwa mbere. Ibi nubishobora uzaba ugitsinze.
source:igitondo.com

Ibintu bitanu byagufasha kumenya niba umukobwa w’inshuti yawe (girlfriend) agukunda koko

Kuba umukobwa yarakwemereye ko agukunda ntibihagije guhita ubyemera nk’ukuri kuko hari igihe ashobora kubyemera bitewe n’inyungu akubonamo . Ugomba rero kubanza ukitonda ugashishoza, ukareba ko agukunda koko . Dore bimwe mu byakugaragariza ko girlfriend wawe agukunda bya nyabyo:

- Yifuza kukuba hafi iteka

Ahora iteka ashaka kuba hafi yawe, igihe mutari kumwe akakwandikira akubaza amakuru cyangwa se akaguhamagara ntarindire ko ari wowe umuhamagara gusa; ahanini uzumva akubaza niba wageze mu rugo mu gihe ukora cyangwa se uri umunyeshuri. Aba yumva kandi ashaka kumenya uko wiriwe, mbese uko umunsi wakugendekeye. Umukobwa ugukunda kandi uzumva yishimira kumenya gahunda zawe no kumenya ibyo utegenya gukora mu minsi y’ikiruhuko nka week-end .

Nawe kandi arakureka ukamenya amakuru ye ndetse nawe ubwe ukamumenya. Bene uyu mukobwa ntashobora kwibagirwa kuguhamagara cyangwa kukuvugisha ku itariki y’agaciro mu buzima bwanyu. Muri make, agerageza kumarana nawe igihe kirekire.

- Akwereka umuryango we n’incuti ze

Uru aba ari urukundo rwuzuye kandi ni iby’agaciro mu gihe umukobwa afashe icyemezo cyo kukwereka ababyeyi be cyangwa abandi bantu bo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi adashatse kukugumisha mu kigare kimwe. Uyu mukobwa kandi ngo aba ashaka kugushyira hafi ye kugira ngo ukomeze umwiyumvemo ku bundi buryo. Ikindi umukobwa ugukunda yishimirako buri muntu amenya ko muri kumwe kandi akavuga ko mukundana uri inshutiye ya mbere ( boyfriend).

- Ikindi kizakubwira umukobwa ugukunda ni uko azaba ari umukobwa wihagararaho kandi ugufitiye icyizere

Umukobwa nk’uyu aguha umwanya wawe wo gusohoka n’inshuti zawe kandi ntibimutere ikibazo. ubundi azagera aho ategure kuza kukureba ari kumwe na bagenzi be. Ubushuti bufite icyizere bumara igihe kinini, buraramba kandi bukagenda bwaguka; ni ukuvuga ko umukobwa ukwizera akenshi aba anagukunda.

- Umukobwa ugukunda rimwe na rimwe aragufuhira

Kuba umukunzi wawe agufuhira ntibizagutere ikibazo kuko burya iyo abagore bafushye bihita bigaragarira buri wese . Gufuha ntabwo ari ikimenyetso cy’urwango ahubwo ni urukundo rwinshi aba yifitemo; ni ukuvuga ko gufuha ari ikimenyetso cy’urukundo. Nubona ikintu cyose uzakora kitababaza umukobwa mukundana cyangwa se ukabona atajya agufuhira na gato, uzamenye ko uwo mukobwa atakwitayeho .

- Azakwibwirira ko agukunda

Ubundi ngo mu mibereho y’abakobwa hari amagambo abagora gukoresha nko kubwira umuhungu ko amukunda. Niwumva rero abivuze uzamenye ko byamuvunnye cyane . Burya umukobwa utagukunda by’ukuri ntiyapfa kubumbura umunwa we ngo akubwire ko agukunda yumva mu byiyumviro bye atari ko bimeze. Umukobwa rero uzakubwira ko agakunda uzamenyeko nta n’ikibazo yagira isi yose imenye ko agukunda; mbega aba akwishimiye anishimiye kuba ari kumwe nawe.

Niba rero ufite umukobwa wita ko ari inshuti yawe (girlfriend) ,ugasanga mu bimenyetso tuvuze haruguru nta na kimwe afite cyangwase akugaragariza menya ko atagukunda na buhoro ahubwo urebe uburyo wabona undi ugukunda kandi ubikwereka mu bikorwa no mu magambo.