Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

lundi 18 juillet 2011

Telefone zigendanwa zishobora gutera kanseri ?

Itsinda ry’incabwenge n’abashakashatsi bamaze gutangaza ko telefoni zigendanwa zishobora guteza kanseri ku kigero kimwe n’umuti wica udukoko wa DDT uba waciwe ku masoko.

Izi mpuguke kandi telefone zigendanwa zifite ingaruka ku muntu nk’iz’ibyotsi bisohorwa n’imashini (CO2) ndetse n’ikawa.

Impuguke zo mu kigo mpuzamahanga gishinzwe gukora ubushakashatsi kuri kanseri (International Agency for Research on Cancer) zatangaje ubu bushakashatsi kuri uyu wa kabiri i Lyon mu Bufaransa. Iki kigo ni agashami k’umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (OMS), ubu kikaba kigiye kohereza ubu bushakashatsi muri uyu muryango kugira ngo hafatwe ingamba.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe nyuma ‘yo gusuzumana ubushishozi’ ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’abahanga mu myaka yashize.

Ikinyamakuru The Washington Post cyandika ko kuba bivugwa ko telefone ngendanwa zishobora gutera kanseri bitavuze ko bihita biyitera. Abahanga ngo bemeza ko ibi bidakwiye guhangayikisha abatuye isi ngo bitume bahita bahagarika gukoresha telefone.

Nyuma y’inama yamaze icyumweru, impuguke zo mu kigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi kuri kanseri zatangaje ko zifite ibimenyetso bike by’uko ikoreshwa rya telefoni zigendanwa zishobora guteza ubwoko bubiri bwa kanseri zo mu bwonko (zitatangajwe) ariko ngo nta bimenyetso simusiga by’uko hari izindi kanseri zaba ziterwa na telefone.



« Twabonye ibimenyetso bimwe bitwereka uko kanseri ishobora kuvuka ariko nanone ntabwo turabasha kubona ibimenyetso simusiga byose kandi haracyariho gushidikanya », niko Jonathan Samer wari uyoboye iyi nama yabwiye The Washington Post.

Ed Yong wo mu kigo cy’ubushakashatsi kuri Kanseri mu Bwongereza we yagize ati : « Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima nturagaragaza ibimenyetso bifatika by’uko gukoresha telefoni zigendanwa byateza kanseri. Ariko n’iyo byaba bishoboka, byaba ari ibintu biba gake ».

Umwaka ushize, ubushakashatsi bwakozwe ntibwabashije kwerekana neza ihuriro ryo gukoresha telefone no kurwara kanseri. Gusa bamwe mu bahanga bavuga ko ubu bushakashatsi bugomba gutera amakenga kuko bwerekanye ko ibi ari ibintu bishoboka.

Mu bundi bushakashatsi busaga 30 bwakozwe mu myaka yashize mu Burayi, Amerika na Nouvelle Zelande ntabwo abashakashatsi babashije kwerekana neza uko telefoni ishobora guteza kanseri.

Gusa, kubera ko ikoreshwa rya telefoni zigendanwa rigenda ryiyongera ku isi, biragoye ko abashakashatsi babasha kwerekana ko bamwe mu barwayi ba Kanseri baba barabitewe no gukoresha telefone.

Kubera ko hari kanseri zimwe na zimwe zifata igihe kirekire kugira ngo zigaragare, abahanga bemeza ko bigoranye kwemeza ko nta ngaruka telefone zigira kubazikoresha.

Abashakashatsi bavuga ko byaba byiza abakoresha amatelefoni bagiye bifashisha ‘ecouteurs’ (headphones) zo mu matwi kugira ngo bikingire.
Inkuru dukesha igitondo.com

Wagira uti"ntibibaho"

Ubukwe budasanzwe I Ngoma: Icupa ryisatuyemo kabiri rijya gutema umusore wasabaga umugeni
Tuesday 5 July 2011


Kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa saba n’igice z’amanywa i Burasirazuba mu karere ka Ngoma umurenge wa Kibungo akagari ka Karenge mu mudugudu wa Musamvu habaye ubukwe budasanzwe bwateye uwari uhibereye wese kwibaza byinshi.

Wakwibaza uti ese ubwo bukwe bwagenze bute?

Umusore yavuye I Rwamagana ajya gusaba no gukwa umugeni we mu murennge wa Kibungo, umudugudu ni Musamvu ahageze imisango y’ubukwe iratangira ,barasaba, umugeni baramwemererwa. Igihe cyo kumuhabwa kigeze nyamuhungu yagiye kwicara mu byicaro by’abakwe. Acyicara, intebe iba iramuzamuye mu birere imwesa hasi, imurenza umukingo wari hafi aho. Abari bahari babifashe nk’ibisanzwe, baraseka mbese nk’aho intebe yari iteretse nabi igahirima. Bamwe bahise bihutira kumubyutsa, bamugarura mu byicaro ategereje umugeni we.

Hashize akanya, bamuzaniye icyo kunywa cyo mu bwoko bwa fiesta (fanta). Twagiye kubona tubona icupa rihereye ku munwa waryo ryisatura rigera ku ndiba yaryo! Igisate kimwe cyaragiye gikata umukwe ku bibero hafi y’igitsina. Bahise bihutana uwo musore kwa muganga abaganga baramudoda. Icyateye agahinda ariko ni uko abo mu muryango w’umukobwa bakomeje bakinywera, bakarya ntakibazo mu gihe abo mu muryango w’umuhungu bo bariraga bamwe, abandi bahiye ubwoba ndetse bamwe bahita bitahira ubukwe butarangiye.

Gusa nyamusore we yanze kuvirira kuko yaje kugaruka mu masaha y’igicamunsi gusoza ibirori kugira ngo ahabwe umugeni we

Tubikesha Justin Mbonimpaye, umusomyi n’umukunzi w’Igitondo.com

Intara y’u Burasirazuba

Usohokanye bwa mbere n’umukobwa mukundana wakwitwara ute?

Hari gihe ushobora kuba uri umusore mwiza ariko ikintu cyo gutereta cyarakwihishe ndetse utajya unamenya uburyo wakwitwara mu gihe wasohokanye inkumi. Ugasanga niba umusohakanye rimwe ntazemere ko musubirayo kubera uburyo wabyitwayemo. Muri iyi nkuru uraza kubona bumwe mu buryo bwa gufasha kwitwara neza igihe wasohokanye umukobwa maze ukamusigira inyota yo guhora ashaka kuganira nawe no gusohokana nawe.

1. Ugomba kureka umukobwa akihitiramo ahantu ashaka gusohokera

Ni byiza ko mu gihe ugiye gusohokana umukobwa bwa mbere umuha amahirwe cyangwa se umwanya wo kwihitiramo ahantu heza yumva haza kumunyura mu gihe muba muri kuganira. Nutamuha umwanya rero ngo nawe yihitiremo aho ashaka, ashobora kutanyurwa dore ko ngo abagore cyangwa abakobwa baba bazi guhitamo ahantu hari buze gutuma baryoherwa n’ikiganiro. Urumva ko utabikoze intambwe ya mbere yaba yamaze kugutsinda.

2. Mu gihe muganira mureke nawe agire icyo avuga

Hari abasore basohokana abakobwa bakiharira ijambo nkaho barimo gutanga isomo cyangwa ikiganiro. Ibi sibyo kandi si byiza, habe na mba. Niba wa sohokanye umukobwa urimo gutereta ugomba kugerageza nawe ukamuha umwanya mu kiganiro akumva ko muri kumwe. Mu gihe bitabaye ibyo uzatuma arambirwa vuba ndetse n’ibyo urimo kuvuga nta gaciro azabiha.

3 . Ugomba kumuhanga amaso

Abasore benshi ntibazi kureba mu maso h’abakobwa batereta cyangwa barimo gutereta. Usanga ahubwo barimo guhuzagurika bareba hirya no hino aho kureba uwo bari kumwe. Menya ko uri mu ntangiriro zo gutereta umukobwa ntaragukunda neza icyongeyeho ni nabwo bwa mbere umusohokanye, ubwo rero nutangira ku mwereka ikinyabupfura gike no guhuzagurika utamureba mu maso azatangira kubona ko nta kigenda cyawe.

Ugomba kumwereka ko umwanya wose ari uwe , umureba umwitegereza , umusekeramo gake , umuganiriza, ukirinda kwitaba amatelefone ya buri kanya no kuyikandagura nk’aho utazi icyakuzanye. Ikindi irinde guhaguruka buri kanya no guhuragura amagambo cyangwa se ngo uvuge ibintu biterekeranye.

4. Mubaze ikintu ari bufate

Niba mugeze ahantu mwasohokeye nko muri hoteli, akabari cyangwa se ahantu hari ubusitani bwiza reka umukobwa yisabire icyo ashaka aho gutangira kumusabira icyo afata. Ni byo koko ushobora kuba wumva ibyo umusabiye biryoshye cyangwa ari byo abantu benshi bakunda, ariko menya ko hari igihe wabikora gutyo ugasanga we ntabikunda na gato kandi kubera ko ari bwo bwa mbere mu sohokanye ashobora kugira isoni zo kuvugako ibyumusabiye atabikunda. Ugomba kumureka rero akihitiramo ikintu ashaka yaba icyo kunywa cyangwa kurya kuko burya niwe uba azi icyo akunda na cyane ko wowe uba utaramenya ibyo akunda n’ibyo yanga.

5. Gerageza umuhindurire mu biganiro

Nta mpamvu yo kwibanda ku kintu kimwe mu gihe urimo kuganiriza umuntu. Shaka ingingo zitandukanye umuganirizaho. Ikindi kandi nta ni mpamvu yo gutinda ku kintu keretse iyo ubona icyo kiganiro cyamuryohoye. Aha ubibwirwa n’uko urimo kumureba mu maso, ukamenya uburyo arimo kwakira ibyo umubwira. Si byiza rero kumureka ngo abanze arambirwe ibyo urimo kuvuga.

Niba mwamaze kwibwirana nta mpamvu yo gukomeza kwivugaho uvuga ibigwi byawe. Ushobora kuba uri umugabo w’ibikorwa ariko si ngombwa ko ubimubwirira rimwe ku munsi wa mbere ashobora gutaha atekerezako washatse kumwiyemeraho no kumwereka ko ukomeye; mbese ko washatse “kumwemeza” kandi ibi si byiza na gato.
tubikesha igitondo.com