Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

lundi 18 juillet 2011

Telefone zigendanwa zishobora gutera kanseri ?

Itsinda ry’incabwenge n’abashakashatsi bamaze gutangaza ko telefoni zigendanwa zishobora guteza kanseri ku kigero kimwe n’umuti wica udukoko wa DDT uba waciwe ku masoko.

Izi mpuguke kandi telefone zigendanwa zifite ingaruka ku muntu nk’iz’ibyotsi bisohorwa n’imashini (CO2) ndetse n’ikawa.

Impuguke zo mu kigo mpuzamahanga gishinzwe gukora ubushakashatsi kuri kanseri (International Agency for Research on Cancer) zatangaje ubu bushakashatsi kuri uyu wa kabiri i Lyon mu Bufaransa. Iki kigo ni agashami k’umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (OMS), ubu kikaba kigiye kohereza ubu bushakashatsi muri uyu muryango kugira ngo hafatwe ingamba.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe nyuma ‘yo gusuzumana ubushishozi’ ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’abahanga mu myaka yashize.

Ikinyamakuru The Washington Post cyandika ko kuba bivugwa ko telefone ngendanwa zishobora gutera kanseri bitavuze ko bihita biyitera. Abahanga ngo bemeza ko ibi bidakwiye guhangayikisha abatuye isi ngo bitume bahita bahagarika gukoresha telefone.

Nyuma y’inama yamaze icyumweru, impuguke zo mu kigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi kuri kanseri zatangaje ko zifite ibimenyetso bike by’uko ikoreshwa rya telefoni zigendanwa zishobora guteza ubwoko bubiri bwa kanseri zo mu bwonko (zitatangajwe) ariko ngo nta bimenyetso simusiga by’uko hari izindi kanseri zaba ziterwa na telefone.



« Twabonye ibimenyetso bimwe bitwereka uko kanseri ishobora kuvuka ariko nanone ntabwo turabasha kubona ibimenyetso simusiga byose kandi haracyariho gushidikanya », niko Jonathan Samer wari uyoboye iyi nama yabwiye The Washington Post.

Ed Yong wo mu kigo cy’ubushakashatsi kuri Kanseri mu Bwongereza we yagize ati : « Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima nturagaragaza ibimenyetso bifatika by’uko gukoresha telefoni zigendanwa byateza kanseri. Ariko n’iyo byaba bishoboka, byaba ari ibintu biba gake ».

Umwaka ushize, ubushakashatsi bwakozwe ntibwabashije kwerekana neza ihuriro ryo gukoresha telefone no kurwara kanseri. Gusa bamwe mu bahanga bavuga ko ubu bushakashatsi bugomba gutera amakenga kuko bwerekanye ko ibi ari ibintu bishoboka.

Mu bundi bushakashatsi busaga 30 bwakozwe mu myaka yashize mu Burayi, Amerika na Nouvelle Zelande ntabwo abashakashatsi babashije kwerekana neza uko telefoni ishobora guteza kanseri.

Gusa, kubera ko ikoreshwa rya telefoni zigendanwa rigenda ryiyongera ku isi, biragoye ko abashakashatsi babasha kwerekana ko bamwe mu barwayi ba Kanseri baba barabitewe no gukoresha telefone.

Kubera ko hari kanseri zimwe na zimwe zifata igihe kirekire kugira ngo zigaragare, abahanga bemeza ko bigoranye kwemeza ko nta ngaruka telefone zigira kubazikoresha.

Abashakashatsi bavuga ko byaba byiza abakoresha amatelefoni bagiye bifashisha ‘ecouteurs’ (headphones) zo mu matwi kugira ngo bikingire.
Inkuru dukesha igitondo.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire