Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

samedi 1 janvier 2011

Ryoshyanse

IBINTU 10 BYO GUKORERA UMUKUNZI WAWE

1.Kwishimira ibyo akora ukanabimubwira
2.kumubwira byinshi utagize na kimwe umukinga
3.Kutitarura aho muhurira mukungurana ibitekerezo nko mu kazi
4.Kumugira inama kdi zubaka
5.kumukorera no kumubwira ibimushisha gusa
6.Kumutega amatwi
7.Kumuha uruhare ku mutungo wawe
8.Kwirinda icyamubabaza cyose,ukamubabarira vuba yakosheje kdi ukagarukira hafi
9.Kumuha ibyo akunda iyo ubifite kdi atarengera kubigusaba(Atari umukuzi w’amenyo)
10.Kumucyaha no kumugira inama bibaye ngombwa


IBINTU 10 UDAKORERA UMUKUNZI WAWE

1. Kumukurikiza amasokumucunga no kumufuhira
2. Kumugirira ishyali ku byamuhiriye ,Kumuha pole mu bitamuhiriye
3. Kumwaka ikiguzi cy’urwo umukunda
4. Ntiwanga abavandimwe be
5. Kunyura ku bandi umukeneye
6. kumuhisha cg kutamubwira byose
7. kumwereka ko kumukunda ari amaburakindi
8. kutamubabarira mu makosa ye
9. Kumuca inyuma
10. kutamubwira amakosa yekdi yakagombye kuyahindura

Kado ku bagore

Muri iyi minsi yegereje iminsi yo kurangiza umwaka haba imisni mikuru myinshi yaba amakwe, Noheri, Ubunani, ibirori bitandukanye mu miryango ndetse no mu bakundana.

Twabahaye zimwe mu mpano zakundwa n’abagore yaba ari uwo muvukana, uwo mukorana, mama wawe cyangwa se uwo mukundana wareba muri izi zikurikira bitewe n’uko umuzi ukaba ariyo umuha.

Parfum

Bougie ihumura iyo bayicanye

Umupira w’imbeho

Equipment za sport

Agapaki ka maquillage (make up)

Isaha

Agenda y’umwaka utaha

Igisokozo gikora tonks (cyane cyane afite imisatsi migufi)

Itara ryo mu cyumba araramo

Chocolats

Agasakoshi gato ko gushyiramo ibyangobwa n’amafranga (Porte monnaie)

Serviette cyangwa izo twita essuis mains

Amaherena

Amashuka

Isacoshi isanzwe

Ako gutwaraho imfunguzo

Indorerwamo nini (Miroir)

Ibyo twifashishije: linternaute .com

Impano k’umugabo

Ubushize twari twabagejejeho impano watanga ku mugore muri iyi minsi yo kurangiza umwaka kubera ibirori byinshi biba biri mu miryango.

Ubu tugiye kubagezaho bimwe mu byo wayangaho impano uyiha umugabo yaba incuti, musaza wawe, umubyeyi wawe n’abandi.

Bag yo gutwaramo ama documents,
amavuta yo kogosha ubwanwa
Amasogisi
Calendrier y’umwaka utaha
Igitabo genre y’ibyo akunda gusoma
Jacket cyo kwifubika
Ingofero
Inkweto
Amakarita yo gukina cyangwa undi mukino akunda
Ishati
Ceinture
Aka boite karimo first aid kit
Pochette ya telephone
Sunglasses (amalinete y’izuba)
cravates (tie)

Ibintu 5 abantu batavugaho rumwe muri iyi minsi

Iyo uri mu nzira ugenda n’amaguru, uri mu modoka, uri mu kabari, kwa muganga, muri banki, ku ishuli, muri resitora, mu kazi kawe kaburi munsi, uryamye cyangwa wicaye wumva, ubona cyangwa witegereza byinshi, ndetse waganira n’abantu ukumva bakubwira ngo njyewe ndambiwe ibi n’ibi. Uyu munsi rero nifuje ko tuganira ku bintu 5 abantu batavugaho rumwe, bamwe usanga bavuga bati : " Njyewe mbona ntacyo bitwaye" abandi nabo bati : "Oya rwose ni umugayo muri sosiyete nyarwanda." Ese wowe ubibona ute?

1. Kwihagarika ku muhanda

image

Iyo uri mu nzira ugenda n’amaguru, uri mu modoka yawe cyangwa uri muri twegerane ujya kubona ukabona umuntu w’umusore, inkumi, umugabo cyangwa umugore bari ku muhanda bihugitse ku giti, munsi y’agahuru, ku mugunguzi cyangwa se bari ku karubanda barimo kwihagarika. Hari ubibona ukabona yifashe mu maso, undi nawe akumva yakomeza kwirebera ikinamico nk’iyo.

Mu by’ukuri abantu benshi bavuga ko uyu muco wo kwihagarika ku muhanda wari uwa kera abantu bataramenya ko bikurura umwanda ndetse bikanduza indwara zitagira ingano. Leta nayo yarabihagurikiye dore ko iyo wihagaritse ku muhanda cyangwa aho ariho hose hatabigenewe ucibwa amande ariko biratangaza iyo ubonye umugabo afungura ipantalo cyangwa umugore abeyura igitenge cyangwa ingutiya akihagarika ku karubanda.

2. Kubeshya kuri telefoni

Ejo bundi nari mu modoka ya Coaster (soma Kwasiteri) mva i Remera njya kwa Rubangura tugeze Sonatubes telefoni y’umwari wari wicaye inyuma yanjye irasona nuko aritaba, ibyo baganiriye n’uwari umuhamagaye sinabyumvise, ariko icyatangaje abantu twese twari muri iyo modoka ni uburyo yihanukiriye akuvuga ngo : "Ngeze i Nyanza nza i Butare, ihangane ndi hafi kukugeraho."

Abantu bose barumiwe, abari imbere bahindukira bajya kureba umuntu ubeshye utyo, abari inyuma nabo ubona barashaka kumenya uko bimeze, jye gusa icyaje kuntagaza n’uko yarangije kuvuga ntihagire n’umuntu n’umwe umukosora cyangwa ngo amubwire ati :" ukoze amakosa ntuzongere." Ibi bintu se ko bikorwa na benshi duterere iyo cyangwa tugire icyo dukora?

3. Guca ku bandi bari ku murongo kandi bategere serivisi imwe nawe

Iyi ngeso yo usanga isa n’aho imaze kuba indwara mu bantu batandukanye, aho ujya kubona ukabona umuntu Runaka cyangwa Nyirakanaka araje akunyuzeho, kandi ubwo umaze nk’isaha imwe wicaye aho, utegereje amafaranga muri banki, umuyobozi muri biro iyi n’iyi, n’ahandi hatangirwa serivisi zitandukanye.

Biba agahomamunwa noneho iyo ugiye kubona ukabona umuntu araje, agukubise inkubara cyangwa araguhutaje, akakunyuraho yemye akajya kwivuganira na muganga aribwo akiza kandi wowe uhamaze umwanya munini kandi atanarembye. Ubuse twavuga ko ikosa ari iryande? Ni iry’uyu unyuze ku bandi? Ni irya muganga umwakiriye? Dukore iki se ngo imyitwarire nk’iyi abantu benshi bemeza ko igayitse ndetse idakwiye mu Rwanda ngo ikosoke?

4. Gutereta(twa) kuri telefoni uri mu modoka y’abagenzi cyangwa uri ahateraniye abantu benshi

image

Burya rero iyo umuntu agenda abona byinshi, ariko ibibera mu matagisi cyangwa ama coasters (soma kwasiteri cyangwa kosta) bisigaye byinubirwa n’abagenzi batari bake, aho uba ugiye ku kazi cyangwa ukavuyeho stress (umunaniro) ari yose, wajya kumva ukumva umuntu yitabye telefoni ati : "Karame Chou, amakuru Honey, ndagukumbuye, tuzabonane ryari?, chéri ukuntu ngukumbuye, niduhura umenya nzakumira bunguri..."

Kandi ibi akabikora ahereye nk’i Rwamagana akarangiza kuvuga ageze nk’i Nyagasambu cyangwa Rugende. Si aha honyine kuko abakorera mu bigo bitandukanye n’abiga baba ku mashuli hirya no hino nabo binubira ibintu nk’ibi aho usanga nk’umuntu ashobora kuba ararana n’abantu basaga 8 mu cyumba ariko ugasanga aryama saa munani z’ijoro yabaraje ku nkeke ngo aravugana n’umukunzi.

5. Kwiyarurira ibiryo byinshi muri Resitora (Self Service)

image

Ejo bundi kuwa gatandatu twagiye muri Resitora ntashaka kuvuga izina, nari ndi kumwe na bagenzi banjye, turiyarura, nuko turicara, dutangiye gufungura tubona n’umuntu arimo ararura ibyo kurya, ariko uburyo yaruye byavuvigishije ururondogoro urungano twari kumwe aho ngaho.

Bakibaza bati " ariko se ni gute umuntu yarura ibiryo bingana kuriya agapakira isahani nk’upakira imyumbati mu mufuka, agasokera isahane nk’usokera ibijumba ku gataro ku buryo wagira ngo ni ikirunga cya Muhabura? Ni uko yigaburiye se, ni uko nta wuri bumwishurire se cyangwa ni inzara nyinshi?" Ibi rero nagirango ni njyewe njyenyine wabibonye nkabitindaho ariko natangajwe n’uko n’abandi ugira gutya ukumva barabiganira ho babigaya abandi nabo bakabishima.

Ese wowe ubibona ute?

Kuberwa ubyibushye

Kuberwa ubyibushye Muri iyi minsi cyane cyane iyo gusoza iminsi y’umwaka abantu bitabira kugura imyenda mishya kubera ibirori bikunze kuba bihari.

abantu babyibushye rero hari igihe bitaborohera kubona size yabo cyangwa se n’iyo babonye bakabona itababereye.

Kubyibuha ntago bivuga ko wambara imyenda itari kuri mode cyangwa idafite forme.

Kwambara neza ntago biterwa n’uko ungana ahubwo biterwa no kumenya ibikubera.

Bimwe mu byagufasha kumenya ibyakubera niba ubyibushye ni ugukurikiza izi nama:

Kwambara imyenda ifite imirongo imanuka

Kwirinda kwambara imyenda ifite amabara menshi urugero nko kwambara i pantalon ifite imirongo ukambara na top ishushanyijeho indabo

Hitamo imyenda idafashe cyane kandi ifite tissu ikomeye nka coton

Wambare inkweto ndende zifite nka 4-5cm

Imisatsi, uko wisiga make up, amaherena n’imikufi wambara byose bifite icyo byongera mu kurimba kwawe. Gusa ukore ku buryo biba bijyanye n’ibyo wambaye

Aho byavuye : femme actuelle

kuberwa unanutse

Muri iki gihe abakobwa benshi n’abadamu bakunda kuba bananuka dore ko muri iyi minsi imyenda myinshi ikorwa iba igaragara nk’aho yabera abantu bananutse.

Ariko, nanone iyo unanutse cyane ntago uberwa n’imyenda yose ndetse hari n’igihe ushobora kuyoberwa imyenda yakubera.

Turabagezaho ibyo wagenderaho uhitamo imyenda wambara mu gihe unanutse cyane.

Amabara

Ku mabara wahitamo amabara agaragara cyane urugero umuhondo cyangwa umutuku. mu gihe wambaye amabara akeye hasi wakwambara ayijimye hejuru.

Imyenda

Ku bijyanye n’imyenda y’imirongo wahitamo itambitse.

Ni byiza ko wahitamo imyenda ifite igitambaro (Tissu) gikomeye. Ushobora no kugerekeranya tissu ebyiri ku girango umwenda ubyimbe.

Ipantalo ya taille basse na top itaratse byakubera.

Amashati y’amaboko maremare

Inkweto wahitamo izifunze kandi zo hasi uri mugufi wareba izifite talon ntoya.

Accessories

Kumenya accessories ujyanisha nibyo wambara nabyo ni ngombwa.

Ufite mu nda hato cyane wakwambara ceinture (belt) nini,

Foulard ntoya nayo ituma ugaragara nkaho uri munini.

Igikomo (Bracelet) kinini mu gihe ufite amaboko mato.

Ibyo wakwirinda

Udupira dufite ijosi rya V igaragara cyane

Ijipo ngufi cyane kandi zitakwegereye

Top zifite udushumi hejuru niba amagufa yo mu ijosi agaragara cyane.

Ibyo twifashishije: la bonne copine

Bimwe mu byagufasha kubona inshuti y'umukobwa (girlfriend)

1.Ugomba kumenya umukobwa ushaka uwo ari we:
Kumenya umuntu wifuza kugirana ubucurti budasanzwe nawe ni ingenzi kurusha ibindi byose. Urugero, abakobwa baratandukanye kandi bakururwa n’ibintu bitandukanye bitewe n’imyaka cyangwa se imyumvire yabo. Niba rero ugiye gushaka ubucuti ku mukobwa ugomba kwitondera ibyo bintu uko ari bibiri.

2. Ugomba kwimenyereza kuganira n’abakobwa batandukanye: Ntago uzajya gutangira kuvugisha abakobwa ngo uhere ku wo wifuza kugira inshuti. Ni byiza ko uvugana n’abakobwa benshi niyo waba utifuza kubagira inshuti. Kuvugana n’abakobwa bizatuma umenya uko abakobwa batekereza, ibyo bakunda ndetse n’ibyo banga. Uzavugishe abakobwa abari bo bose utitaye ku myaka, uko basa cyangwa se aho baturuka kuko uzaba utaramenya umukobwa uzanyura umutima wawe uko azaba ameze cyangwa se angana.

3. Uzareke abakobwa bamenye ko nta nshuti y’umukobwa ugira: Ibi bizatuma nabo bagira igihe cyo kuba batekereza kuba bakugira inshuti y’umuhungu mu gihe bumva ubanyuze. Ushobora kubereka ko uri single ukoresheje uburyo bwinshi; haba se kubibabwira rimwe na rimwe muganira, ukabishyira kuri Facebook niba uyikoresha, cyangwa se ukambara ibirimbisha (bracelets) bibigaragaza kuko bibaho nazo.

4. Kwitabira gahunda cyangwa iminsi mikuru ituma uhura n’abantu bashya: Ibi bizagufasha guhura n’abakobwa benshi bityo ubone n’uko ushyira mu bikorwa ingingo ya mbere twavuze haruguru. Imunsi mikuru nk’ubukwe, ibitaramo, ibirori ndetse n’ibindi byagufasha guhura ndetse no kuganira n’abantu benshi.

5. Kugira umutwe ufunguye: Niba ushaka kugira inshuti nyayo kandi muzamarana igihe ugomba kubanza ukitonda kandi ugashishoza bihagije. Aha ugomba kwitonda ntukunde umuntu kuko wumva ushaka kwishimisha kuri we gusa; kuko ibi byatuma umubano wanyu utamara kabiri. Shaka umuntu ufite qualities zimwe na zimwe ukunda, ku buryo wakwishimira kumarana igihe nawe, n'iyo ntacyo mwaba muri gukora.

6. Buri gihe ugomba gushaka ikintu cyiza umukobwa afite cyangwa yifitemo:
Abakobwa bakunda abantu bababwira amagambo meza kandi abashima ( compliments). Buri gihe rero ujye ugerageza ubone akantu keza wamubwira ko afite; yaba se ari imico, uburyo yambaye uwo munsi cyangwa se ingendo n’ibindi.

7. Ntukamurambire: Niba umaze kubona umuntu wumva washimye, ntukajye umurambira mu byo ukora. Niba mwari murimo kuganira cyangwa se kwandikirana ujye uba ari wowe urangiza ikiganiro; ibi bizatuma ikiganiro kirangira neza kitarambiranye kandi binatume atakurambirwa. Ibi ndetse bizanamwereka ko utamukeneye cyane byo gupfa kandi ko nawe ugira ibindi byo gukora. Ibi bizatuma nawe azajya ashyiramo agatege.

8. Ujye ukunda gukina nawe!Ntukazajye gusa uherera mu kuvuga. Ujye ugira igihe mukine udukino niyo twaba ari utw'abana; ushobora ndetse no kumusura mugakina gusa ubundi ukitahira atari uguhora gusa umubwira amagambo ya buri gihe. Ntugatinye kumukoraho gahoro mu gihe muri kumwe.
Niba adashobora gukina nawe cyangwa se ngo museke rimwe na rimwe icyo gihe uzamenye ko uwo atari umukobwa ushobora kukubera inshuti yawe (girlfriend).

9. Jya utanga ubufasha mu gihe ari ngombwa:
Rimwe na rimwe ndetse ushobora kuba ariwe ufasha. Niba ubona se ateruye ikintu kiremereye, niba se uhuye n’umuntu uri gusabiriza muri kumwe, kumufungurira umuryango mwinjije nko mu nzu cyangwa mu modoka n’ibindi. Ibi bizatuma abona ko uri umuntu ugwa neza. Gusa aha ntukabikore gusa kuko muri kumwe gusa, jya ugerageza no kubikora mu buzima busanzwe kuko nawe aba akurikirana amakuru yawe uko bwije n’uko bukeye.

10. Jya wihangana: Ntago ubuzima bugenda nk’uko ubyifuza. Umukobwa muzakundana ushobora kumubona ejo cyangwa se mu myaka ibiri iri imbere cyangwa irenzeho. Ntuzihute cyane kuko kugira umubano (relationship) mwiza ari byo wifuza. Kwihuta cyangwa kwihutisha umuntu bizagira ingaruka mbi ku buzima bwawe bw’urukundo. Ibyiza ni ukugenda gahoro kandi neza ukurikiza izi nama zose.

Wabyifatamo ute boss cyangwa mwarimu wawe ashaka ko muryamana?

Ubushize mu nkuru dukesha Agasaro Magazine twaganiriye ku kibazo abari n’abategarugori bakunze guhura nacyo, cyerekeye ibigeragezo bahura bari mu kazi cyangwa amashuri, aho usanga umukoresha cyangwa umwarimu abahatira kuryamana nabo kugira ngo bagume ku kazi, bongerwe imishahara cyangwa babone amanota meza.
(Reba inkuru ifite titre ivuga ngo"Uko wamenya ko Boss wawe ashaka kuryamana nawe "iri kuri uru rubuga")
Aha nakwisegura ku bavandimwe bacu b’abagabo, mbibutsa ko atari abagore bahura n’ibi bibazo gusa ahubwo ko usanga n’abagabo bahura nabyo mu kazi bakora, nabo ugasanga abakoresha babo b’abagore barabahatira kugirana ubucuti burenze iby’akazi. Ariko kubera ko abari n’abategarugori aribo benshi bahura n’ibi niyo mpamvu aribo nibanzeho muri iyi nyandiko.

Uyu munsi rero nifuje ko twakungurana ibitekerezo ku byerekeye uko twabyifatamo turamutse duhuye n’ibi bigeragezo. Umuntu rero akaba yakwibaza ibibazo bikurikira: “ ese boss wanjye aramutse ashaka kuntereta ( to date) nabyifatamo nte? “ ese hari uruhare naba mbifitemo kugira ngo abe yashatse ibyo byose? “ ese n’ubuhe bubasha afite nk’umukoresha ndamutse nanze kugirana ubucuti nawe? “ ese hari inzego zandenganura nk’umukozi? N'ibindi.



Nibyo koko biragoye kuvuga “oya” ku mukoresha cyangwa umwarimu wawe iyo agusaba ubucuti budasanzwe. Ariko abari n’abategarugori, bari bakwiye kureba kure, bakibaza ingaruka ibyo byose byagira ku kazi kacu, ku buzima bwacu no ku mibereho yacu muri rusange. Igikunze kugaragara ni uko nta rukundo nyarwo usanga muri ubwo bucuti, akenshi usanga ari inyungu umuntu aba yifitiye kugira ngo yemere ibyo byose; niho usanga abakoreshwa benshi cyangwa abanyeshuri bemera ubwo bucuti kugira ngo babone amaramuko, bagume ku kazi, bahabwe umwanya mwiza, bongerwe umushahara cyangwa amanota meza. Njye rero mbona ntaho bitandukaniye n’abagurisha imibiri yabo kugira ngo babone amafaranga. Nirwo ruhare rero navuga ko abari n’abategurugori bagira mu ibi byose, kwemera ubu bucuti ndetse no kubushaka kubera inyungu bakuramo.

Ariko nanone sinakwirenganza wa mugani ngo 'ntawuburana n’umuhamba'. Hari igihe usanga umuntu yabuze uko abyitwaramo; ariko ibyiza ni uguhakana bigitangira; umuntu akirinda situations zatuma agumana n’umukoresha we bonyine, niba hari igituma muhura mu masaha atari ay’akazi cyangwa ishuri, ugashaka undi muntu uguherekeza. Niba boss wawe cyangwa umwarimu wawe agukoze ku myanya y’umubiri nta burenganzira abifitiye, aho guceceka, ukamubwira ko ibyo bitemewe cyangwa ko bidashimishije. Ni byiza ibi byose kubyandika ahantu igihe biba byabereye n’uko byagenze ( nko muri journal/daily diary), byaba ngombwa ukabyereka undi mukozi mugenzi wawe akakubera umugabo.

Iyo rero ibi bidahagaze ku rwego rw’ishuri cyangwa company, nibwo umuntu yakwitabaza inzego z’ubuyobozi zishinzwe kurenganura abakozi nka za unions (syndicats) z’abakozi, abashinzwe imibereho myiza y’abakozi, ibigo biharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori, byaba ngombwa akiyambaza polisi y’igihugu. Twibukiranye ko mu bihugu byinshi byateye imbere iyi myifatire y’abakoresha ihanwa n’amategeko bikaba byabaviramo no gufungwa no kwirukanwa mu kazi.

Narangiza rero nibutsa bagenzi banjye b’abari n’abategarugori bitabira ubu bucuti budasanzwe hamwe n’abakoresha babo cyangwa abarimu babo, ko bari bakwiye kumva ko imibiri yabo ari ingoro ziyubashye, ko atari ikibuga cy’umupira aho abakoresha bose bakinira uko bashatse. Ese ni ubuhe butunzi burenze buruta ubuzima bw’umuntu? Ese ako kazi, ayo manota n’ayo mafaranga yatumarira iki nta buzima dufite bwo kuyarya? Turabe menge. Tujye dukora icyo umutimanama wacu udutegeka gukora, ariko ntitukiyandarike, dukurikiye irari ry’amafaranga.

Twongeye gushimira abatwandikira ku bitekerezo tubagezaho kandi dukomeza kubashishikariza gukomeza kutwandikira.

source :www.agasaro.com

Uko wamenya ko Boss wawe ashaka kuryamana nawe

Uko wamenya ko Boss wawe ashaka kuryamana nawe





Abagore n’abakobwa dukunda guhura n’ibyo njye nakwita ibigeragezo iyo turi mu kazi cyangwa mu mashuri. Ugasanga uje gusaba akazi, mbere y’uko ukabona umukoresha wawe ( boss) abanza kubona ubwiza n’uburanga byawe mbere y’uko abona ubumenyi bwawe mu by’akazi.

Cyangwa uri umwana w’umukobwa ukiyigira amashuri yawe, umwarimu wawe mbere y’uko aguha amanota meza ugasanga abanje gushaka ko muryamana. Nibwo usanga ibyo wakoze byose mu ishuri utsindwa, mbere y’uko wemera ko mukorana imibonano mpuzabitsina.

Agasaro Magazine yerekanye by’umwihariko mu kazi bimwe na bimwe byakwereka ko Boss wawe aganisha mu gushaka kuryamana nawe.

- Kuguha akazi gatuma mubonana cyane kandi mwenyine: urugero kuba umunyamabanga wihariye, kandi wenda bidahuye n’akazi usanzwe ukora. Aha twavuga ko abanyamabanga b’umwihariko bose bataryamana na ba Boss ariko ni imwe muri strategies umukoresha yakoresha kugira ngo umube hafi.

- Guhora muri za misiyo zidashira, buri munsi uherekeje umukoresha wawe;

- Kuba Boss wawe ahora ashaka ko ukora amasaha atandukanye n’ay’abandi (gutaha bitinze, gukora muri weekends,...)

- Guhabwa ibiro ( office) byitaruye abandi nta wundi muntu ukoreramo, ari boss wenyine uhagera;

- Guhora umukoresha ahora akubwira amagambo yerekeye ibitsina (sex) ndetse akaba yanagukoraho ku bice by’umubiri ubusanzwe bidakorwaho na buri wese n’ibindi n’ibindi.

Usanga abakobwa n’abagore benshi rero tubura uko tubyifatamo; akenshi kubera ko umuntu aba akeneye akazi cyangwa ayo manota ugasanga umuntu yabuze icyo akora imbere y’iyo situation. Umutima umwe ukakubwira uti wikwemera ibyo bigeragezo, undi uti niwanga birakuviramo kwirukanwa cyangwa gukatirwa umushahara.

Ibi rero ntago binagaragara mu tuzi tw’ibiro (office) gusa, usanga bikunze no kuboneka no mu tuzi dukorwa n’abakozi bo mu rugo. Ahenshi niho tubona batwara inda cyangwa bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA n’ibindi.

Ubutaha tuzaganira ku byo wakora uramutse uhuye n’ibi bigeragezo. Ariko kugira ngo turusheho kurwanya iyi myitwarire y’abakoresha bamwe na bamwe niba uzi ubundi buryo bujya bukoreshwa n’abakoresha bagamije kuryamana n’abo bakuriye by’umwihariko abakobwa n’abadamu mwabitwandikira mukabyohereza kuri email agasaro@agasaro.com.


Agasaro Magazine
source
www.agasaro.com

उम्वाका मुष्य मुहिरे

Urubuga rwacu ari narwo rwanyu rubifurije umwaka mushya muhire wa 2011 muzawugiremo amahirwe masa abibagize ibyago byose mwaba mwarahuye nabyo muri 2010

उमुगाबो न'उमुगोरे

Umugabo akunda ibitandukanye n’ibyo umugore akunda, umwe yifuza ko undi akora ibyo nawe akora, nyamara ntibishoboka. Gutegana amatwi bikagora.
}Umwe mu bashakanye atekereza ko mugenzi we nawe azitwara uko nawe yitwara
}Ukwezi kwa buki hamwe n’igihe cyo kurambagizanya birangira umugabo yita ku mugore cyane, ndetse n’umugore amwereka ko yishimiye cyane ibyo amukorera byose. Iyo bishize, agirango ntakimukunda!
}Iyo umugabo cyangwa umugore amaze kumenya aho atandukaniye na mugenzi we, cyane cyane mu byo bakunda n’ibyo banga, icyo gihe biba bitangiye kugenda neza.