Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

samedi 1 janvier 2011

Bimwe mu byagufasha kubona inshuti y'umukobwa (girlfriend)

1.Ugomba kumenya umukobwa ushaka uwo ari we:
Kumenya umuntu wifuza kugirana ubucurti budasanzwe nawe ni ingenzi kurusha ibindi byose. Urugero, abakobwa baratandukanye kandi bakururwa n’ibintu bitandukanye bitewe n’imyaka cyangwa se imyumvire yabo. Niba rero ugiye gushaka ubucuti ku mukobwa ugomba kwitondera ibyo bintu uko ari bibiri.

2. Ugomba kwimenyereza kuganira n’abakobwa batandukanye: Ntago uzajya gutangira kuvugisha abakobwa ngo uhere ku wo wifuza kugira inshuti. Ni byiza ko uvugana n’abakobwa benshi niyo waba utifuza kubagira inshuti. Kuvugana n’abakobwa bizatuma umenya uko abakobwa batekereza, ibyo bakunda ndetse n’ibyo banga. Uzavugishe abakobwa abari bo bose utitaye ku myaka, uko basa cyangwa se aho baturuka kuko uzaba utaramenya umukobwa uzanyura umutima wawe uko azaba ameze cyangwa se angana.

3. Uzareke abakobwa bamenye ko nta nshuti y’umukobwa ugira: Ibi bizatuma nabo bagira igihe cyo kuba batekereza kuba bakugira inshuti y’umuhungu mu gihe bumva ubanyuze. Ushobora kubereka ko uri single ukoresheje uburyo bwinshi; haba se kubibabwira rimwe na rimwe muganira, ukabishyira kuri Facebook niba uyikoresha, cyangwa se ukambara ibirimbisha (bracelets) bibigaragaza kuko bibaho nazo.

4. Kwitabira gahunda cyangwa iminsi mikuru ituma uhura n’abantu bashya: Ibi bizagufasha guhura n’abakobwa benshi bityo ubone n’uko ushyira mu bikorwa ingingo ya mbere twavuze haruguru. Imunsi mikuru nk’ubukwe, ibitaramo, ibirori ndetse n’ibindi byagufasha guhura ndetse no kuganira n’abantu benshi.

5. Kugira umutwe ufunguye: Niba ushaka kugira inshuti nyayo kandi muzamarana igihe ugomba kubanza ukitonda kandi ugashishoza bihagije. Aha ugomba kwitonda ntukunde umuntu kuko wumva ushaka kwishimisha kuri we gusa; kuko ibi byatuma umubano wanyu utamara kabiri. Shaka umuntu ufite qualities zimwe na zimwe ukunda, ku buryo wakwishimira kumarana igihe nawe, n'iyo ntacyo mwaba muri gukora.

6. Buri gihe ugomba gushaka ikintu cyiza umukobwa afite cyangwa yifitemo:
Abakobwa bakunda abantu bababwira amagambo meza kandi abashima ( compliments). Buri gihe rero ujye ugerageza ubone akantu keza wamubwira ko afite; yaba se ari imico, uburyo yambaye uwo munsi cyangwa se ingendo n’ibindi.

7. Ntukamurambire: Niba umaze kubona umuntu wumva washimye, ntukajye umurambira mu byo ukora. Niba mwari murimo kuganira cyangwa se kwandikirana ujye uba ari wowe urangiza ikiganiro; ibi bizatuma ikiganiro kirangira neza kitarambiranye kandi binatume atakurambirwa. Ibi ndetse bizanamwereka ko utamukeneye cyane byo gupfa kandi ko nawe ugira ibindi byo gukora. Ibi bizatuma nawe azajya ashyiramo agatege.

8. Ujye ukunda gukina nawe!Ntukazajye gusa uherera mu kuvuga. Ujye ugira igihe mukine udukino niyo twaba ari utw'abana; ushobora ndetse no kumusura mugakina gusa ubundi ukitahira atari uguhora gusa umubwira amagambo ya buri gihe. Ntugatinye kumukoraho gahoro mu gihe muri kumwe.
Niba adashobora gukina nawe cyangwa se ngo museke rimwe na rimwe icyo gihe uzamenye ko uwo atari umukobwa ushobora kukubera inshuti yawe (girlfriend).

9. Jya utanga ubufasha mu gihe ari ngombwa:
Rimwe na rimwe ndetse ushobora kuba ariwe ufasha. Niba ubona se ateruye ikintu kiremereye, niba se uhuye n’umuntu uri gusabiriza muri kumwe, kumufungurira umuryango mwinjije nko mu nzu cyangwa mu modoka n’ibindi. Ibi bizatuma abona ko uri umuntu ugwa neza. Gusa aha ntukabikore gusa kuko muri kumwe gusa, jya ugerageza no kubikora mu buzima busanzwe kuko nawe aba akurikirana amakuru yawe uko bwije n’uko bukeye.

10. Jya wihangana: Ntago ubuzima bugenda nk’uko ubyifuza. Umukobwa muzakundana ushobora kumubona ejo cyangwa se mu myaka ibiri iri imbere cyangwa irenzeho. Ntuzihute cyane kuko kugira umubano (relationship) mwiza ari byo wifuza. Kwihuta cyangwa kwihutisha umuntu bizagira ingaruka mbi ku buzima bwawe bw’urukundo. Ibyiza ni ukugenda gahoro kandi neza ukurikiza izi nama zose.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire