Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mardi 26 avril 2011

MENYA KUBARA UKWEZI K’UMUGORE BIRUSHIJEHO

Umwe mu basomyi b'iyi blog, yashyize commentaire ye ku kubara ukwezi k'umugore, yifuza ko twamwigisha uburyo yamenya iminsi igize ukwezi kwe.Iyi article nayanditse kugirango nawe ufite ikibazo nk'icye urebe ko hari icyo wakuramo:

Ukwezi kw’umugore gushingiye kuri ya mitere y’umugore, aho udusabo twe tw’intanga turekura intanga imwe gusa buri kwezi, hanyuma yabura intangangabo ngo bikore umwana iyo ntangangore yari yarekuwe igapfa. Hakaza kubaho imihango, hanyuma bigasubira gutangira, indi ntangangore ikongera igakura ikarekurwa, bityo bityo.

Formule tuza kwifashisha ikwereka neza iminsi y’uburumbuke y’umugore, ariko si iyo kwizerwa ngo ureke gukoresha ubundi buryo bwo kwirinda igihe ushatse gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi bikaba ari ukubera impamvu zikurikira:

1. Kudasama ntibibuza umuntu kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida.

2. Icya kabiri, ushobora kuba wiringiye ko utari busame, ugasanga ukwezi kwawe kwahindutse utabizi, bitewe n’uko watembereye ahantu kure, ugahindura ikirere cy’aho wari umenyereye bityo bigahindura imigendekere y’ukwezi kwawe, cyangwa se bitewe n’uko ufite ibyakubabaje cyane cyangwa se ibyagushimishije cyane.

3. Icya gatatu, hari abantu benshi bavuga ngo ukwezi kwabo kureshya n’iminsi iyi n’iyi, nyamara bibeshya batazi kubibara.

Formule wakoresha mu kubara ukwezi kwawe ukamenya iminsi y’uburumbuke:
Kugirango umenye ukwezi kwawe bityo ubashe gukoresha formule, uba ugomba kumara nibura amezi atandatu ubara indeshyo y’ukwezi kwawe, kandi udataruka n’umunsi n’umwe, kugirango uzabashe kumenya niba ukwezi kwe kugira iminsi ingana cyangwa se niba guhindagurika. Kwaba kugira iminsi ingana, ukamenya ngo iyo minsi ni ingahe. Yaba itangana, ukamenya ngo imyinshi ni ingahe, kandi imike ni ingahe.

Iyo rero umaze kumenya ukwezi kwawe uko kungana, urugero, ukaba utagira iminsi ingana buri gihe, icyo gihe formule ukoresha ni iyi: ufata iminsi igize ukwezi kwawe kugufi (cyangwa se ukugira iminsi mike mu yandi magambo) ugakuramo 18. Hanyuma ugafata iminsi igize ukwezi kwawe kurekure (cyangwa se ugufite iminsi myinshi mu yandi magambo) ugakuramo 11. Niba dufashe urugero rw’ukwezi kw’iminsi 26 imikeya, uyu mukobwa akaba ajya agira n’ukwezi kw’iminsi 30 imyinshi, turafata 26-18=8; hanyuma dufate30-11=19.

Ibi bikaba bivuga ko uyu mugore iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 8, ikarangira ku munsi wa 19. Ibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore yaboneyeho imihango.


Ku mugore ugira ukwezi kudahindagurika na rimwe:

Niba ariko umugore agira ukwezi kutajya guhinduka, buri gihe akaba yagira nk’ukwezi kw’iminsi 30, we formule ye itandukanye n’iriya, we afata iminsi ye agakuramo 14, hanyuma iminsi ye yo gusamamo ikaba ihereye imbere y’umunsi yabonye ho 3, na nyuma y’iyo minsi ho 3, akongeraho umunsi umwe umwe wo kwiteganyiriza. Ni ukuvuga ngo afata 30-14=16, noneho iminsi y’uburumbuke ye igahera kuri 16-4=12, maze ikazarangira kuri 16+4=20. Ni ukuvuga ko uyu we iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 12, ikagenda ikarangira ku munsi wa 20, wibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore yaboneyeho imihango.

Cyangwa se nanone, nawe agakoresha iriya formule, agafata ya minsi ye itajya ihinduka na rimwe agakuramo 18, akongera akayifata agakuramo 11, iminsi abonye hagati aho ni iyo kwifatamo. Urugero, 30-18=12, 30-11=19, ukongeraho umunsi wo kwizera, iminsi y’uburumbuke igahera ku munsi wa 12 kugera ku munsi wa 20.

IKITONDERWA : Iyi formule ntikoreshwa n’abantu bagiye kwa muganga gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro, kuko n’iyo wabukoreshaga noneho ukazabuhagarika, nawe urongera ukabanza ukamenya ngo ukwezi kwawe kuzajya kureshya gute, ukamara nibura umwaka ubara, kuko nyuma yo guhagarika iriya miti ukwezi kwawe gushobora guhinduka ntikungane nk’uko kwahoze mbere.

Uko wabara ukwezi kwawe ku buryo burambuye

Iyi mibare iri hasi ni urugero tugiye gufata, ikaba isimbura indangaminsi. Duhere mu kwezi kwa 3, maze dufatire urugero ku kwezi kwa Mariya. Itariki Mariya yagiye aboneraho imihango iratsindagiye kandi irabyibushye:

Werurwe : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 / Mata : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30/Gicurasi : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 / Kamena : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 /
Nyakanga : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 /Kanama : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 / Nzeri : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30.

Reka noneho tubare iminsi yagiye agira : Ku itariki ya 6 Werurwe, Mariya yari atangiye ukwezi kuko yabonye imihango. Uku kwezi kwarangiye mbere y’uko asubira mu mihango ikurikiraho, hari ku itariki ya 29 Werurwe. Aha Mariya yagize iminsi 24. Hanyuma bukeye atangira ukundi kwezi.

Kwatangiye ku itariki ya 30 Werurwe, kurangira ku itariki ya 25 Mata. Aha, Mariya yagize iminsi 27. Mu kwezi gukurikiyeho, kuva tariki ya 26 Mata kugera tariki ya 19 Gicurasi, uku kwezi kwe kwabaye iminsi 24. Hanyuma hakurikiyeho kuva 20 Gicurasi, kugera 14 Kamena, aha ni iminsi 26. Kuva 15 Kamena kugera 12 Nyakanga, ni iminsi 28. Kuva 13 Nyakanga kugera 8 Kanama, ni iminsi 27. Naho kuva 9 Kanama kugera 4 Nzeri, ni iminsi 27.

Nusubiza amaso inyuma ukareba mu minsi y’ukwezi kwa Mariya, urasanga mu gihe cy’amezi 6 y’indangaminsi isanzwe, kuva muri Werurwe kugera muri Nzeri, we yagizemo amezi umunani y’ukwezi kwe. Ukwezi kwe kwagize iminsi mike kwabaye iminsi 24, naho ukwezi kwe kwagize iminsi myinshi kwabaye iminsi 28.

Aha rero turabigenza gute ngo tumenye igihe Mariya aba ashobora gusamamo, n’igihe aba adashobora gusama ? Ni ya formule twabonye kare ikoreshwa. Iyi formule ni ugufata iminsi y’ukwezi kugufi tugakuramo 18, hanyuma tugafata iminsi y’ukwezi kurekure tugakuramo 11.


Uti iyi formule yavuye he ?

Ubundi buri mugore wese, iyo intanga imaze kurekurwa (le jour de l’ovulation), hashira iminsi 14 hanyuma akabona imihango. Kandi umugore ashobora gusama iminsi 3 mbere y’irekurwa ry’intanga (mbere y’uko ovulation iba), kuko intangangabo iyo zigeze mu mubiri we zitegereza iminsi 3 zitarapfa, maze intangangore yazarekurwa igasanga zirahari, zirarekereje, imwe murizo ikaba ihuye na ya ntangangore, umugore akaba arasamye.

Hanyuma kandi ashobora gusama iminsi ibiri nyuma y’irekurwa ry’intanga, kuko intangangore nayo iyo irekuwe idahita ipfa. Bityo muri iyo minsi ibiri imara igifite ubuzima, iyo umugore akoze imibonano mpuzabitsina, intangangabo zigera mu myanya myibarukiro ye zisiganwa, hanyuma zigasanga intangangore yamaze kurekurwa kera, ni uko imwe murizo ikaba ihuye na ya ntangangore, umugore akaba arasamye.

Niyo mpamvu kuri wa munsi wa 14 mbere y’uko umugore asubira mu mihango ikurikira, twongeraho iminsi ibiri inyuma, hanyuma kandi tugakuraho itatu imbere, maze tukongeraho n’undi nk’umwe cyangwa ibiri ya securité (yo kugirango wizere neza ko nta kibazo cyo gusama gihari). Tukabona rero ya minsi, 11 na 18 twifashisha. Iminsi 18 tuyikura mu minsi igize ukwezi kugufi kw’umugore, naho iminsi 11 tukayikura mu minsi igize ukwezi kurekure umugore yigeze kugira.

Mu kubara ukwezi kwa Mariya rero dukoresheje iyi formule, turafata iminsi igize ukwezi kugufi yigeze kugira, 24-18=6. Hanyuma dufate ukwezi kwe kurekure, iminsi 28-11=17. Ibi bihita bivuga ngo, iminsi ya Mariya yo gusamamo, cyangwa se iminsi ye y’uburumbuke, ni ukuva ku munsi wa 6, kugera ku munsi wa 17.

Niba utari uzi kubara ukwezi kwawe, wenda wibwira ngo umuntu atangira kubara avuye mu mihango, cyangwa se ukaba utari uziko umuntu atangira kubara ku munsi wa mbere yaboneyeho imihango, ukaba utari uzi igihe ukwezi kurangirira, nizere ko umenye uko uzajya ubara iminsi ngo umenye uko ukwezi kwawe kureshya.

Dore bimwe mu bintu ushobora gukora kugirango umuhungu mukundana (Boyfriend) arusheho kugukunda no kunezezwa n’urukundo rwanyu

1. Mwandikire akabaruwa karimo amagambo y’urukundo nurangiza ugashyire mu ikofi ye atabizi

Muri aka kabaruwa uzagerageze gushyiramo amagambo yuzuye ubwuzu n’urukundo. Ushobora kutamubwira ko umukunda kuko n’ubundi aba asanzwe abizi, ahubwo ugakoresha ubundi buryo bworoshye bwo kumwereka ko umukunda kandi ko umwitaho. Urugero: Niba aheruka kuguha impano wamubwira ko ukunda cyane; uti kandi ‘buri gihe unkorera ibintu bituma numva ndi umuntu udasanzwe’. Ushobora gukomeza umwandikira amagambo nk’ayo kugira ngo umwereke ko afite agaciro mu buzima bwawe kandi agira uruhare mu munezero no mu kugubwa neza kwawe.

2. Gerageza kumuha impano no mu gihe cy’iminsi y’akazi

Abantu cyangwa se abakobwa benshi bazi ko impano zitangwa ku minsi mikuru cyangwa se muri weekend (mu minsi y’ikiruhuko) gusa, nyamara kandi burya ngo impano zitunguranye cyane cyane mu minsi y’ akazi ngo zirashimisha. Uushobora rero gufata nk’umunsi umwe ari nko kuwa gatatu ukajya mu isoko ukagurira umukunzi wawe umupira mwiza, karavate se, isaha cyangwa niba ari umuhungu usoma ku kayoga ushobora kumugurira n’icupa ry’inzoga warangiza ukabifunga neza ugashyiraho akabaruwa cyangwa se agakarita kabiherekeza kanditseho amagambo meza. Ubundi ukabimushyira ku kazi cyangwa se ukarindira agataha ukabimuhera mu rugo. Iyi mpano uzaba umuhaye izamunezeza kubera ko uzaba uyimuhaye mu gihe atakekaga.

3. Ereka umuhungu mukundana ko agukurura (how much he attracts you)

Abakobwa benshi bakunda guhisha ibyiyumvo (sentiments) byabo ariko nyamara si byiza mu rukundo. Ugomba kugerageza ukamwereka ko nawe ajya agukurura, niba mujya musomana ariko ari we wabigizemo uruhare nawe ujye unyuzamo umusome ari wowe ubyibwirije.

Ku bandi noneho bajya bakorana imibonano mpuzabitsina ugomba kugerageza nawe ukazana icyo gitekerezo. Nk’urugero, mushobora kuba muri kurebana filimi y’urukundo, jya unyuzamo umusome rimwe na rimwe ube wanamusaba ko mwakora imibonano mpuzabitsina. Ibi rero ngo bizatuma yumva ko uburyo ateye bigukurura ndetse bitume ahora agufitiye ubwuzu.

4. Mu gihe ari mu kazi jya unyuzamo umuhamagare

Aha ntabwo bivuze ko niba umuntu ari ku kazi ugomba kumuhamagara buri kanya cyangwa se ngo umuhamagare umwanya muremure ngo ube wamutesha akazi ahubwo ni ukumuhagara akanya gato kandi ukabikora igihe ushobora kuba uzi ko atari mu kazi kenshi, ubundi ukamubaza uko amerewe. Uko kumuhagara rero ngo bishobora gutuma yumva aguwe neza mu gihe wenda yumvaga umunsi utangiye kumubihira . Ibi rero bizatuma anabona ko uba umutekerezaho n’igihe mutari kumwe.

5. Fata umwanya utekere umukunzi wawe ibiryo akunda kurusha ibindi

Kugira ngo umukunzi wawe arusheho kugukunda no kunezerwa ngo ujye unyuzamo ufate umwanya umutekere ibiryo akunda cyane. Ushobora kuba warabyumvise abivuga cyangwa niba mukunda kujyana gusangira muri resitora ugomba kuba umaze kumenya ibiryo umukunzi wawe akunda . maze nawe ukazafata umwanya ukabimutegurira. ibi biba na byiza iyo mwirirwanye mu rugo ugategura ifunguro murimo kuganira. Numugaburira rero akanezerwa nta kizatuma nawe atakwishimira kandi azanashimishwa n’umwanya uzaba wafashe kugira ngo umwiteho.

Ikibazo rero gikunda kugaragara mu rukundo ni uko abakobwa benshi baba bashaka kwakira urukundo rwinshi kandi bo ntibarutange uko bikwiye. Bakumva abahungu babakunda byimazeyo ubundi bo bagaterera agati mu ryinyo. Niba uri umukobwa ukaba ushaka ko urukundo rwanyu rwongera gushyuha nka mbere gerageza gukora bimwe muri ibi bintu tumaze kuvuga, kandi nawe ujye utanga urukundo ntugategereze kurwakira gusa.

Inzira 43 wakwerekamo umukobwa ko umukunda

Hari abantu bamaze iminsi batwoherereza ubutumwa butandukanye, ariko cyane cyane bwiganjemo ubugisha inama uko bakwitwara bitabahenze, bitanasabye byinshi ariko bagashimisha abakobwa bakundana. Igitondo.com, mu nkuru zacyo z’urukundo, turagufasha kukwereka utuntu dusa n’aho ari duto tugera kuri 43, ariko dushobora gushimisha cyane umukobwa w’inshuti yawe bityo rwose mugasa n’abibera muri Paradizo. Kumushimisha ntabwo ari ukumuha impano zihenze cyane, si ukumuha amafaranga menshi, ahubwo ni utuntu duto cyane ushobora kumukorera ariko kuri we tukagira igisobanuro gikomeye cyane.

Twagiye:

1. Mufate neza mu buryo bwose bugushobokeye

2. Fata umwanya uhagije wo kumuvugisha

3. Musangize amwe mu mabanga y’ubuzima bwawe

4. Niba muri kumwe ukabona asa n’ufite imbeho, igomwe umuhe umupira cyangwa furari wambaye, umwereke ko adashobora kubaho nabi igihe cyose akigufite.

5. Musome kenshi igihe muri kumwe neza kandi gahoro.

Ese ibi byose usanzwe ubyubahiriza?dukomeze…

6. Muhobere igihe umukumbuye cyangwa ushaka kumwereka ko ari uw’agaciro, burya hari udukorwa duto tuvuga kurusha amagambo.

7. Mufate mu ntoki umureba mu maso.

8. Sekana nawe kandi umufashe kugira ibihe byiza bitewe n’ibyo akunda

9. Rimwe na rimwe, nta yindi mpamvu ibiteye, jya umutumira ahantu atari asanzwe azi, umwereke ibintu bishya atari asanzwe abona kenshi kuko iyo umuhoza mu bintu bimwe bigera aho bikamurambira

10. Jya umutumira igihe uri kumwe n’inshuti zawe. Erega arifuza kukugirira icyizere no kwisanzura mu nshuti zawe ndetse no kubona ko nazo zimwishimiye.

Wirambirwa biracyaza komeza usome, Ntiwifuza se kumenya ibyo wakora ngo ushimishe umukobwa w’inshuti yawe??

11. Kenshi jya ukunda kumufotora no kwifotozanya nawe kuko abakobwa burya bakunda amafoto cyane, cyangwa umukorere CD iriho amafoto yanyu, aho ushobora no kuyaherekezanya uturirimbo tw’urukundo uziko akunda, cyangwa dufite icyo tubibutsa mwembi.

12. Rimwe na rimwe, jya ugirana nawe gahunda zindi zitari iz’ urukundo, mushobora nko gukorana imishinga ibyara inyungu, gukora nk’igikorwa cyo kujya gusura abarwayi kwa muganga nko ku cyumweru, kujya gutemberera ahantu nko mu giturage mwabaga kera, n’ibindi

13. Nakubwira ko agukunda, jya ubimusubirishamo kenshi, umwereke ko kuba yaraguhaye urukundo ari ikintu uha agaciro gakomeye mu buzima bwawe!

14. Niba muri kumwe n’inshuti ze zikamwereka cyangwa zikamubwira ko zimukunda cyangwa ko zimwitayeho kukurusha, jya ubihakana umuhobera cyane umwiyegereza, umubwire ko urukundo umufitiye nta n’uwabasha kurupima, ibi bituma yumva akunzwe cyane kandi bimurinda kumva ko hari undi muntu n’umwe yakurutisha mu buzima bwe.

Ese hari ufite umuntu wahariye umutima wawe? Nonese ubimwereka ute?

15. Buri gihe niyo byanaba buri kanya yewe, jya umuhobera cyane umwiyegereze, ubundi umwongorere ko umukunda.

16. Jya umusoma mu gihe we atari abyiteguye

17. Atari abyiteguye nabwo jya umuhobera umuturutse mu mugongo, urebe uburyo abyakira.

18. Jya umubwira ko ari mwiza ahebuje, gusa ntukamubwire ko ari segisi (sexy). Abasore benshi bajya bakora aya makosa, gusa hano nakubwira ko umukobwa aba yifuza kumva ko ari mwiza imbere y’umukunzi we kurusha kumubwira ko ari segisi.

19. Jya umubwira uburyo umwiyumvamo kandi utamubeshye.

Gusa kuri iki cya 19, jya ubimubwira kandi koko umwereka ko ibyo umubwiye ariko ubibona, jya ubimwereka koko nta buryarya burimo, sibyo se ntumukunda?

20. Nimuba murimo kugendana jya umutanga imbere umufungurire imiryango, umuherekeze ku modoka ye niba ayifite, ubanze umufungurire umuryango, nimuba mugiye kumeza ubanze umuhereze isahani ye, nibinashoboka unamushyirireho ibiryo, erega bishimisha cyane abakobwa kandi nawe ndatekereza ko nta gihombo kirimo kugaragaza iyo mico myiza (kuba gentleman)

21. Mubwire ko asobanuye byose kuri wowe kandi mu kubivuga jya ubivuga koko ubikuye ku mutima, unamureba mu maso.

22. Niba ubona ko atameze neza, hari ikitagenda, ukabona adashaka kubivugaho, jya umubwira ko uhari, umuhobere cyane, umwiyegereze kandi umubwire ko igihe cyose akeneye urutugu rwo kwegamaho no kuririraho uhari, unamubwire ko nta kibazo kuba atabikubwiye, ko ariko igihe cyose yumva abohotse kubikubwiraho, uzaba uhari kandi witeguye kumwumva no kumufasha! Si byiza guhita uhutiraho no kumubaza cyane kuko hari igihe biba bigoye guhita agira icyo akubwira muri ako kanya nawe atarabyakira neza

23. Jya utuma yumva akunzwe, icyo byagusaba cyose

24. Jya umusoma imbere y’abandi bakobwa, baba ari inshuti ze cyangwa izawe, bituma agira icyizere ko umukunda kandi bigutera ishema, ukaba udashobora no kumuca inyuma.

25. Ntukigere na rimwe umubeshya kabone n’iyo waba ubona bigoye kumubwiza ukuri ku kintu runaka, kuko iyo amenye ko umubeshye n’iyo kaba ari akantu gato, arababara kandi akagutakariza icyizere.

26. Ntukamuce inyuma kuko bariya bandi nta kintu na kimwe bamurusha, iyaba byari ibyo ntiyari kuba ari we wahisemo

27. Jya umujyana ahantu hose yifuza kujya, nawe arakuzi azi n’ubushobozi bwawe humura ntazakugora, ariko rero nawe jya ugerageza kumushimisha.

28. Jya umwandikira ubutumwa bugufi, unamuhamagare buri gitondo umubaza uko yaramutse n’uko ijoro rye ryari rimeze, kandi buri gihe jya umubwira utujambo twiza. Mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe, ugerageze kumenya gahunda ze zose; niba yariye, niba yabashije kuruhuka, ese amasomo/ akazi biragenda, n’ibindi…

29. Jya uhamubera igihe cyose agukeneye, ndetse n’igihe atagukeneye, ibyo bizatuma abona ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora kukwizera no kukugirira icyizere.

Ese uracyasoma? Komeza rwose kuko ibi bintu ni ingenzi cyane kandi bigufitiye akamaro; si wowe wajyaga ubyibazaho se?!

30. Jya umufata mu maboko yawe cyane igihe afite ubwoba cyangwa akonje, bimuha umutuzo cyane.

31. Nimuba muri mwenyine jya umwereka ko ushaka kumufata mu maboko yawe, umusome, umurebe mu maso nibura nk’umunota umwe cyangwa myinshi, umwereke ko nta wundi usa nawe

32. Niba muri kumwe, musome mu gahanga (ibi bizamwereka ko wifuza kumusoma urebe niba nawe ari uko.)

33. Niba mwicaye murimo kurebana agafilimi keza k’urukundo cyangwa akandi kose akunda, mushyire ukuboko ku rutugu, nawe azahita akwegamishaho umutwe bityo murebane filimi mu buryo buri romantiki.(romantique)

34. Niyo waba urakaye ute, ntugakinishe na rimwe kumubwira ngo nahite agenda, kabone n’iyo waba wikiniraga, kuko ushobora kujya kubona ukabona agiye agiye da! Niba arakaye jya umuba hafi, umufashe; niba akubabaje ntumwereke ko urakaye cyane ariko umubwire ko bitagushimishije, n’agusaba imbabazi umwumve kandi ntugakunde impaka no kubigira birebire.

Ibi byose, ubutaha nimuba muri kumwe ntuzabyibagirwe, kuko bibazanira umunezero mwembi kandi mu byukuri nta kigoye kirimo

35. Niba abantu barimo kumuvuga nabi no kumunegura, ujye uhamubera, ubabwire ko urukundo umufitiye ruruta byose kandi ko uko byaba bimeze kose ntacyakubuza kumukunda no kuhamubera

36. Nujya kumubwira ko umukunda, jya ubimubwira umureba mu maso kandi umubwira ibyo wiyumvamo!

37. Rimwe na rimwe jya umujyana hanze, nko muri jardin, ari nijoro hari ukwezi hasa neza, umuryamishe mu gituza cyawe yiyumvire uko umutima wawe utera uterera mu we, ushyire intoki zawe mu ze, ariko urimo kumwongorera utujambo tw’urukundo mu matwi nawe ahumirije amaso ye arimo kwiyumvira rya jwi akunda kandi yishimira kuruta ayandi yose!

38. Niba murimo kugendana, mufate mu ntoki kandi bigutere ishema ryo kuba yitwa uwawe

39. Niba muhuye mutari muherukanye, mwereke urukumbuzi wari umufiitiye, umuhobere mu gihe kirekire gishoboka

Sindasoza, ariko uko biri kose, Kora uko ushoboye umumenyeshe ko akunzwe kandi ko umurutisha bose,…

40. Buri joro jya umuhamagara umwifurize ijoro ryiza, n’indoto nziza

41. Jya umuhumuriza niba akuririye, kandi jya ujyana umubabaro yari afite kure ye

42. Jya umusaba ko mwatemberana mu ijoro, mufate igihe kinini mwigendagendera, mwiganirira, mwisekera, musa n’abakina,…

43. Buri gihe jya umwibutsa uburyo umukunda

lundi 18 avril 2011

Impamvu 10 zitera gutandukana kw’abashakanye


Ku isi hose hari ikibazo cy’ingo zisenyuka zitamaze kabiri aho usanga abantu babana bakundanye nyuma y’igihe gito bagahita batandukana.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Cosmo cyandikirwa mu Bwongereza, bwagaragaje ko ku bagore 1400 bose babajijwe berekanye impamvu z’ingenzi zituma ingo zisenyuka.

Izo mpamvu ni izi uhereye ku ya 10:

10.Guhuza ibitsina kw’abashakanye: Ingo15.7% zisenywa n’ibiba bitagenda neza mu guhuza ibitsina kw’abashakanye.

9.Ibibazo biterwa n’imiryango n’inshuti: Ingo18.9% zisenywa n’ibibazo bituruka ku miryango y’abashakanye n’inshuti zabo.

8.Kutabana kw’abashakanye: Ingo 20.2% zisenywa n’uko abashakanye umwe aba atabana n’undi bitewe ahanini n’akazi.

7.Kuba umugabo adafite umwuga ufatika: Ingo 20.6% zisenywa n’uko abagore baba batihanganiye kuba abagabo babo nta mwuga ufatika bakora.

6.Kutitanaho: Ingo 21.1% zisenywa n’uko hari igihe umwe mu bashakanye aba atakitaye ku wundi.

5.Gushaka kubaho mu bwigenge: Ingo21.1% zisenywa n’uko abashakanye umwe aba ashaka kwigenga.

4.Kuba badakwiranye: Ingo 29.1% zisenywa n’uko umwe mu bashakanye iyo amaze kumenya undi neza asanga atari we yaremewe, akabona batari bakwiranye agahitamo kumusezeraho.

3.Kutizerana: Ingo 29.7% zisenywa n’uko abashakanye baba batizerana cyangwa batabwizanya ukuri.

2.Gucana inyuma: Ingo36.6% zisenywa no gucana inyuma kw’abashakanye.

1.Kuba batagishaka gukundana: Ikiza ku isonga mu gusenya ingo nyinshi zisaga 39.7% ni uko abashakanye baba batagishaka gukundana bagahitamo gutandukana.

Izi ni impamvu z’ingenzi ariko buriya bushakashatsi bwagaragaje n’izindi mpamvu nyinshi zishobora gusenya ingo; nko kuba abashakanye badakunda ibintu bimwe, n’izindi.

samedi 9 avril 2011

Ni iki wakora kugira ngo ugumane n’uwo ukunda munezerewe?

Usanga abantu benshi, iyo bagitangira gukundana biba bishyushye, buri wese yishimye cyangwa agishyuhiye urwo rukundo rushyashya: ngutwo udutelefoni ducicikana, utu messages tudashira, gusohokana buri munsi, utu gifts n’ibindi n’ibindi. Ibi akenshi bituma urukundo rwanyu rukomera.

Uko iminsi ishira kenshi usanga bihinduka kwa gutekereza undi buri mwanya no kumugaragariza ko umukunda bigashira imirimo ikabatwara.

Yego ubuzima tubamo budusaba guhora umuntu yiruka byaba mu gushaka imibereho no gushaka ejo hazaza; ariko se ibyo byaba urwitwazo mu kudafata neza uwo mukunzi? Kuki kwitanaho bihinduka iyo mumaze kumenyerana? Ni iki umuntu yakora kugira ngo akomeze yishimane n’uwo yahisemo?

Dore zimwe mu nama ushobora gukurikiza kugira ngo wishimane n’uwo ukunda:

ibi ni ngombwa cyane ku bantu bakundana, kwereka uwo mukundana ko uhari, umwumva, ushima cyangwa ushimishwa n’ibyo avuga cyangwa akora . Ibi bituma yumva ko wahamubera aramutse agukeneye.

ü Abakundana bagomba kuganira uko biyumva muri relation: niba hari icyo umwe akora kigushimisha cyangwa kitagushimisha, mukakiganiraho, ntihagire uhisha uko yiyumva. Ibi ntabwo bivuga gushwana no kurakaranya, ahubwo ni ukugirana ikiganiro cyubaka kandi cyubahana, kugira ngo buri wese akosore ikitagenda.

ü Gushima no kumenya ibyiza biri ku muntu: byaba ku mubiri cyangwa n’ibindi akora byagushimishije, niba ari mwiza cyangwa yambaye neza, ukabimubwira, haba hari icyo yagukoreye cyiza nabwo ukabimubwira ukanabimushimira, ibi bituma umuntu yumva ko akunzwe kandi ashimwa n’uwo bakundana.

ü Gutetesha: gutetesha ntabwo byari bikwiye guharirwa abana gusa, buri wese kuri iyi si ashimishwa nuko yitaweho , uwo mukundana ugomba kumutetesha ukamuha umwanya wihariye kugira ngo umushimishe, niba hari icyo akunda ukakimukorera ...ibi rero birashimisha cyane iyo uzi ko hari umuntu ufata umwanya we kugira ngo nawe agushimishe.

ü Kwirinda gupingana: yego bibaho kudahuza ibitekerezo, kuko abantu bose baratandukanye, ariko si byiza guhora urwanya ibitekerezo bya mugenzi wawe, kuko ibi bivamo gushwana bya buri munsi.

ü Gukora ikibashimisha mwembi nk’abakunzi: gushaka ikintu kibahuza mwembi kandi mukunda: byaba kujyana gusenga, gutemberana, kurebana films, gukorana sport runaka, kujyana muri spa, massage, n’ibindi n’ibindi: ibi bituma mufata umwanya wo gukora ikibahuza kandi kibashimisha mwembi.

ü Guhana umwanya: ibi bishatse kuvuga ko nk’iyo muhorana buri munsi, ni byiza ko buri wese abona umwanya we wihariye ahura n’inshuti ze. Buri wese akizera undi, mugahitamo umunsi cyangwa inshuro buri wese azajya afata umwanya wo kuba ari kumwe na bagenzi be. Ibi bituma mutarambirana.

Izi rero ni zimwe mu nama nyinshi umuntu ashobora kwifashisha kugira ngo agire urukundo rurambye. Yego ibi si byo gusa, ariko ni bimwe mu bishobora gutuma urukundo ruramba.

twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr

Kubabara cyane mu gihe cy’Imihango (Dysmenorrhea) Ni iki ?

Ni ububabare bwo munda umukobwa cyangwa umugore agira igihe agiye kujya cyangwa ari mu mihango. Ababugira ni hafi 40%, muri bo70% ni abakobwa bakiri bato (Adolescentes).

Kenshi kubabara mu mihango bikunda kugendana n’imihango itinda guhagarara. Ubusanzwe imihango imara iminsi 3-5 iyo irengeje iyo minsi iba itinze.

Usibye kubabara mu nda hafi y’umukondo ndetse bikanatera no kumva umugongo wacitse, hari ubwo bigendana n’ibindi bimenyetso birimo kugira isesemi, kuruka, kubabara umutwe, guhitwa n’ibindi.

ikibitera

kubabara mu gihe cy’imihango bishobora guterwa n’imisemburo itameze neza mu mubiri cyangwa se ikibazo cy’imiterere yo mu nda cyangwa se indwara nk’ibibyimba byo mu nda.

Kubabara mu gihe cy’imihango bikunda kugaragara kandi ku bakobwa bakorewe ihohoterwa bakiri bato (viol sexuel).

Imiti yagufasha

Umwe muri iyi miti igabanya ububabare (pain killer) yagufasha:

Ibuprofen

Diclofenac(twibukiranye ko atari byiza gufata imiti utandikiwe na muganga)

icyo wakora

Kujya kwa muganga iyo bikomeje kugira ngo barebe niba nta ndwara yaba ibiri inyuma.

Hari ubushakashatsi bwerekanye ko kurya ibiryo byiganjemo imboga nyinshi n’amafi bishobora kugabanya ububabare mu gihe cy’imihango.


Bivugwa kdi ko kumya ibintu bikonje nabyo bishobora gufasha uribwa mu nda

Byanditswe na Nurse NiYONZIMA Jean Népo(0788354590)

Secheresse vaginale

Kutagira ububobere bw’ igitsina gore (Secheresse vaginale, Vaginal dryness) bishobora kuba ikibazo. Bitewe n’imico itandukanye hari aho bifatwa nka qualite hari n’aho bifatwa nk’inenge. Mu Rwanda rero akenshi bifatwa nk’inenge ndetse hari n’igihe bitera amakibirane hagati y’abashakanye.

Ni muri urwo rwego twegereye umuganga w’umu psychologue Magnus Gasana, akatuganiriza kuri iyo secheresse vaginale.

Ikibazo: Secheresse vaginale ni iki?

Magnus: Ni uburyo usanga igitsina gore kibura ububobere bwangombwa nk’abandi bakobwa cyangwa abagore basanzwe. secheresse vaginale iterwa n’iki? :

Biterwa n’Imiterere kamere y’umuntu aho imisemburo(hormones) idakora ubwo bubobere

Umuntu ntashobora kugira ikintu gituma agira secheresse vaginale kandi atariko yahoze?

Hari igihe umuntu ashobora kunyura mu bihe afite ibibazo (stress) bigatuma agira izo mpinduka ariko si kimwe n’uko ariko byaba ari karemano.

Hari n’imiti ishobora kubitera icyo gihe yakwegera abaganga bakamugira inama.

Niba akenshi ari karemano(naturel) hari ikintu umuntu agomba gukosora cyangwa wabyakira uko biri ?

Abantu benshi babifata nk’inenge cyangwa ubusembwa, bikaba intambara hagati yiumugabo n’umugore iyo umwe asanze undi atameze nk’uko abyifuza. Hakaba hari abicuza impavu batabimenye mbere yo gushaka. Iyo nenge rero iboneka nkaho atari nziza ishobora gusenyera bamwe mu bashakanye.

Bikemuka gute ?

Iyo ari ibibazo ufite mu mutwe biravurwa iyo wegereye abaganga

Iyo ari imisemburo ibura barayiguha mu miti bitewe n’uko muganga abisuzumye

Ni ryari umuntu yajya kwa muganga

Igihe cyose wumva ufite ikibazo gisa nk’icyo ntago watinda niyo cyaba kidakabije, akugira inama cyangwa akakwandikira imiti mu gihe ari ngombwa.

Ese abantu bakwifashisha lubrifiant sexuel?

Ni byiza kuyikoresha iyo muganga yayikwandikiye kuko benshi bayikoresha nabi bikaba byabatera ibindi bibazo.

Hari ikindi mwakongeraho ?

Hari ibyo abantu bashobora kwibeshyaho bakabyita secheresse vaginale kandi ari ukubera kutamenya imico itandukanye. Bishobora no guterwa no kutamenya gutegura umugore neza mbere y’imibonano mpuzabitsina, bikaba byakwitiranywa na secheresse vaginale kandi atari yo.

source:agasaro.com

vendredi 1 avril 2011

Amwe mu magambo y’urukundo (imitoma) wakoresha mu gihe uri kuganira n’umukunzi wawe

Ikiganiro kigizwe n’amagambo yuzuye urukundo (imitoma) ni kimwe mu buryo bwifashishwa kugirango ushimishe uwo ukunda kuko burya umutima ukunda rimwe na rimwe uba ukeneye amagambo aryoshye yo kuwuhira. Aha rero hari amwe mu magambo wabwira umukunzi wawe akanezerwa ariko ukoresheje umunwa wawe udakoresheje telefone cyangwa se ibaruwa kuko burya iyo wivugiye ijambo n’akanwa kawe bituma uwo uribwiye arizirikana kurushaho.

Mu gihe ukoresha imitoma, ujye ubikora ubohotse (Relax) ntukayivugane igihunga n’ubwoba bwinshi kuko byatuma uwo uyabwira abona ko ibyo uvuga bitari kukuva ku mutima.

Hano hari amagambo amwe n’amwe yagufasha kuryohereza uwo ukunda, ukamugaragariza koko ko akuri ku mutima.

Mugihe muganira, mubwire uti:

 Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,

 Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye

 Imana yarakundemeye kugira ngo guteteshe

 Urukundo rwawe rwarantwaye

 Nabaye nk’umusazi kubera wowe

 Sinshobora guhagarika ku gutekerezaho

 Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe

 Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe

 Iyo turi kumwe numva ntekanye

 Namaze kuvumbura urukundo ry’ukuri muri wowe

 Nkunda kuganira nawe

 Nkunda uburyo unkunda

 Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye muzima bwanjye

 Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose

 Icyo ari cyo cyose nzasabwa kugira ngo ngumane nawe nzagitanga

 Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye, n’ibitekerezo byanjye byose

 Nzajyana nawe ku mpera z’isi mu gihe uzaba ukinkunda

 Sinhobora kukurutisha amafaranga n’izahabu

 Nzemera guca mu bikomeye n’ibihome byose kugira ngo nzabane nawe

 Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba hashoboka

 Nzakwitangira muri byose nihangira igishaka kukubabaza

 Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha

 Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w’umunsi ukundi

 Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza

 Kugukunda ni nko kwibera muri paradizo cyngwa mu ijuru

 Kugukunda bindyohereza ubuzima

 Gukundana nawe byatumye umutima wanjye wuzura ibyishimo n’umunezero

 Umutima wanjye urarira iyo utandi hafi

 Ni wowe rukundo rwanjye, uri umutima wanjye ni nawe buzima bwanjye

 Nta wundi muntu wankunda nk’uko unkunda

 Nta kintu na kimwe cyahagarika urukundo rwanjye

 Ooh rukundo rwanjye uri mwiza kuri njye

 Uburyo umpobera n’uburyo unsoma (kisses) ni iby’agaciro kurusha zahabu

 Kuvugana nawe ni nko kunywa ku muzabibu (Wine) uryohereye, ibi kandi nibyo nifuza iteka

 Igihe tumarana ni nk’umukino mwiza amafaranga adashobora kugura

 Iyo turi kumwe ibyago byanjye byose bihita bihunga

 Iyo kwitegereje nkubonamo umuntu w’igiciro

 Amagambo ntabwo ahangije ngo ngusobanurire uburyo gukunda

 Niwowe gikomangoma (prince) cyanjye

 Uri uw’agaciro kuri njye

 Uri indirimbo ituma umutima wanjye uririmba

 Ni wowe nari narifuje mu buzima bwanjye

 Uri igice cy’ubuzima bwanjye gituma numva mbaye umuntu wuzuye

 Ni wowe mugabo cyangwa mugore w’inzozi zanjye

 Ni wowe muntu uryoshye cyane namenye

 Nta kindi kwifuzaho uretse urukundo, amahoro n’ibyishimo

 Watumye ntuza muri njye

 Watumye niyumva nk’umuntu w’agaciro

 Ndumva nifuza kugusoma kuva ku mutwe kugeza kw’ino

 Utuma mpora ndushaho kugutekerezaho buri munsi

 Umfata nk’igikomangoma cyawe najye bigatuma ngukunda n’umutima wanjye wose

 Ni wowe muntu ugira imico n’imyifatire byiza nabonye kuva nabaho

 Amagambo yawe y’urukundo akora kundiba y’umutima wanjye

 Urukundo rwawe rumeze nk’ibuye rinini ridashobora kumeneka

 Urukundo rwawe ni rwiza sinshobora gutekereza kujya ahandi

 Iyo unsekeye utuma amarira yambugaga mu maso ahita asubirayo

 Iyo unkojejeho intoki zawe numva ninjiye mu yindi si

 Rimwe na rimwe ujye umubwira ko udashobora kubaho adahari , n’ibindi.

Urutonde rw’imitoma ni rurerure kandi buri wese agira amagambo ye abwira umukunzi kandi akamunyura.

Urukundo rutagira amagambo meza barugeranya n’ubusitani butagira indabo; amagambo y’urukundo atuma umuntu ashobora kuvuga ibimuri ku mutima bigatuma kandi ubuzima buryoha kandi bukamera neza. Gerageza kubwira uwo ukunda amwe muri aya magambo kandi ntihazagire ukubeshya ngo yanga kubwirwa amagambo meza; keretse ibyo uvuga ibitandukanye kure n’uko umeze kandi ujye ugerageza ubwire umukunzi wawe amagambo akuvuye ku mutima . ibi bizajya bituma uwo ukunda yumva akunzwe kurusha abandi bose.

Ibirungo by’Urukundo: Bimwe mu byagufasha kuryoshya urukundo rwawe

Iyo ugiye guteka indyo runaka ukenera kumenya uburyo ubigenza, ukamenya ibyo ubanza n’ibirungo uza gukenera byose (ingredients), ukenera kandi kumenya uburyo ubigenza n’ uko ukurikiranya ibirungo ku buryo n’undi wakubaza uko bikorwa wamenya uko ubimusobanurira. Ese mu rukundo byo bigenda bite? Ese ni ibihe birungo ukenera ngo rurusheho kumera neza no kuryoha? Hano turakwereka ubwoko bw’ibirungo bugera kuri 20 wakoresha kugira ngo ‘ifunguro ryawe mu rukundo’ ribe riteguye neza.

1. Banza wubahe umukunzi wawe: Akenshi kubera kumenyerana cyane usanga wibagirwa icyubahiro umugomba. Si byiza ko usigara umufata nk’umuntu usanzwe ngo umubwire ibyo wishakira byose. Umukunzi wawe aba akwiye guhora ashimishwa n’uko umwitwaraho, ukamwitwararikaho, ukamwereka ko umuha icyubahiro kandi kimukwiriye. Aba yifuza ko umwubaha kandi ukanamwubahisha mu bandi.

2. Jya unyurwa n’uko umukunzi wawe ameze: Abakundana benshi batandukanywa n’uko umwe mu bakundana atanyurwa n’uko uwo akunda ameze, yabona inshuti ye ifite umukunzi akifuza ko nawe uwe yaba ameze atyo kandi burya ikigushimisha si cyo cyashimisha undi, n’icyo wakundiye umukunzi wawe sicyo undi yakundiye uwe, bityo byakabaye byiza buri wese anyuzwe n’uko umukunzi we ameze.

3. Jya ubwira umukunzi wawe ko ari mwiza, yambaye neza, aberewe,… bitari ukumureshya no kumuryarya, ahubwo ari ukumwereka uburyo aguhagije kandi ko uticuza icyo wamukundiye.

4. Jya umubwira utujambo tw’urukundo, umubwire kandi nta soni ufite ko umukunda, nibura inshuro imwe ku munsi. Hari abantu bamwe batinya kuvuga ijambo”ndagukunda”, kandi mu by’ukuri nta muntu n’umwe udashimishwa no kubwirwa n’umukunzi ko amukunda, cyangwa ko nta soni biteye kuba umukunda. Ni byiza ko ubimubwira, akabimenya, akareka kubishidikanyaho; ariko ntibibe kubimubwira gusa ahubwo unabimwereke mu bikorwa.

5. Mujye mugira imishinga mufatanya: Burya iyo abantu bakundana usanga batavugana ku bintu byose, ariko bikaba byiza iyo bagize ibyo bafatanya gukorana nk’udushinga duto, gutegura urugendo bazakorana, kubaka inzu; ntibibe bya bindi umwe agenda akiherera agakora ibintu undi akazatungurwa!

6. Mujye mwicarana muganire cyane cyane ku kibazo runaka kibugarije, mugirane inama, kandi mugire n’umwanzuro mufatira hamwe.

7. Mujye mugerageza guhana impano bitari ngombwa wenda ko ziba zihenze cyane, ariko zifite icyo zisobanuye, zishobora kuvuga no gukora byinshi kurusha ibyo wavuga n’umunwa wawe.

8. Mujye mufatanya muri byose: Niba ari mu makosa umukosore kandi niba aguye mu byago ntumutererane.

9. Jya uhora umwishimiye kandi umwereke ko ari uwa mbere mu buzima bwawe: Abantu benshi birabagora kwerekana ibyo biyumvamo, ariko burya bishimisha umukunzi kumwereka ko ari uwa mbere, ko watomboye kumubona, ko wifuza ko muzibanira akaramata, kandi ko nta na rimwe uzigera umureka n’ibindi byose byiza wamwereka.

10. Birashoboka ko mushobora kuganira mukagera kure, mugakoranaho, mugasomana ndetse yewe mukaba mwanagera aho muryamana, ariko ntimukabigire nk’aho aricyo gisobanuro cy’urukundo kuko urukundo ni rugari rurenze ibi bifatika!

11. Mujye mugira umwanya wo guseka, mubwirane inkuru zisekeje, muruhurane mu mutwe, musekeee.. museke peee! Ntiwari uzi se ko guseka bavuga ko byongera iminsi yo kubaho? Usibye n’ibyo kandi ni byiza ko ukora utuntu cyangwa ukabwira utuntu umukunzi wawe dutuma agukumbura iyo udahari, yaba atwibutse yewe mutanari kumwe agaseka.

12. Mujye mugira ingingo runaka mutegura kuganiraho nibura rimwe mu byumweru bibiri, ingingo mubona ko yabubaka mwembi, wenda nibiba ngombwa mushake ubarusha kuyumva cyangwa kuyisobanukirwa ayibaganirizeho.

13. Mujye mugira igihe cyo kuganira ku ndoto zanyu kandi buri wese afashe undi kuzigeraho.

14. Ntimugapfukirane: Mbere y’uko akubona yari afite ibyo asanzwe akunda ndetse afite n’izindi nshuti. Ikindi kandi burya umuntu ni mugari ku buryo wowe wenyine udashobora kumuhaza; akeneye umubera umuvandimwe, uwo batera ibiparu mu gihe ashaka kwiruhurira mu mutwe (aba bajya bita Abajama), akeneye umunyenshuri bigana cyangwa umukozi bakorana kugira ngo amubere inshuti y’umwihariko, akeneye inshuti magara,…Jya umureka rero yisanzure kuba agufite ntibivuga ko yasubijwe ko nta n’undi muntu n’umwe akeneye.

15. Mwese muri kimwe, ntukumve ko hari ibyo wemerewe we atakora cyangwa ngo wumve ko hari amakosa ashobora gukorwa n’abagabo atakorwa n’abagore cyangwa se yakorwa n’abagore ntakorwe n’abagabo. Mwese muri kimwe, nta mwana, nta mukozi w’undi, nta mucakara w’undi ahubwo muri umwe; bityo rero ntihakagire uwumva ibi bireba uriya ngo we yumve ntacyo bimubwiye.

16. Mwemere uko ari, wishimire uko ari kuko ariwe Imana yakuremeye. Ntukumve ko wakwishima kurushaho ari uko uri kumwe na kanaka, jya ushimishwa n’umukunzi wawe kandi wige guhazwa n’ibyo ufite.

17. Ntimukabeshyane kandi ntimugacane inyuma: Ntacyo abandi bamurusha, bityo jya unyurwa n’uko ameze, ni wo muberanye pe.

18. Mujye mubabarirana, igihe umwe muri mwe, agize ikosa agwamo: Niba hari icyo yakoze kitagushimishije, ntukumve ko isi yakuguyeho, ntukumve kandi ko bikabije ku buryo adakwiye kubabarirwa. Twese turi abanyamakosa kandi buri wese yemerewe gukosa kuko tutari abamalayika, gusa ntuzabigendereho ngo nawe uhore ubabaza umukunzi, umunsi umwe ashobora kunanirwa kwihangana akagusiga kandi ntibyakugwa neza.

19. Jya usigarana amasomo y’ibyakubayeho, ntukibagirwe kugira ngo bijye bigufasha guhora wirinda kugwa mu makosa wigeze kugwamo kera.

20. Jya ugira ubushake ko urukundo rwanyu rwakomeza, niba usenga jya ubishyira mu isengesho ryawe rya buri munsi, ntukibagirwe ko byose bishoboka, urukundo rukwiye guhora ruvomerwa.

Hari igihe ujya guteka ufite ibirungo bihagije ariko ukabivangitiranya ukaza gusanga ibyo wateguye bitaryoshye. Jya umenya rero gukora ikintu mu mwanya wacyo, umenye ikihutirwa kurusha ikindi kandi hejuru ya byose urukundo rube urwa mbere. Ibi nubishobora uzaba ugitsinze.
source:igitondo.com

Ibintu bitanu byagufasha kumenya niba umukobwa w’inshuti yawe (girlfriend) agukunda koko

Kuba umukobwa yarakwemereye ko agukunda ntibihagije guhita ubyemera nk’ukuri kuko hari igihe ashobora kubyemera bitewe n’inyungu akubonamo . Ugomba rero kubanza ukitonda ugashishoza, ukareba ko agukunda koko . Dore bimwe mu byakugaragariza ko girlfriend wawe agukunda bya nyabyo:

- Yifuza kukuba hafi iteka

Ahora iteka ashaka kuba hafi yawe, igihe mutari kumwe akakwandikira akubaza amakuru cyangwa se akaguhamagara ntarindire ko ari wowe umuhamagara gusa; ahanini uzumva akubaza niba wageze mu rugo mu gihe ukora cyangwa se uri umunyeshuri. Aba yumva kandi ashaka kumenya uko wiriwe, mbese uko umunsi wakugendekeye. Umukobwa ugukunda kandi uzumva yishimira kumenya gahunda zawe no kumenya ibyo utegenya gukora mu minsi y’ikiruhuko nka week-end .

Nawe kandi arakureka ukamenya amakuru ye ndetse nawe ubwe ukamumenya. Bene uyu mukobwa ntashobora kwibagirwa kuguhamagara cyangwa kukuvugisha ku itariki y’agaciro mu buzima bwanyu. Muri make, agerageza kumarana nawe igihe kirekire.

- Akwereka umuryango we n’incuti ze

Uru aba ari urukundo rwuzuye kandi ni iby’agaciro mu gihe umukobwa afashe icyemezo cyo kukwereka ababyeyi be cyangwa abandi bantu bo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi adashatse kukugumisha mu kigare kimwe. Uyu mukobwa kandi ngo aba ashaka kugushyira hafi ye kugira ngo ukomeze umwiyumvemo ku bundi buryo. Ikindi umukobwa ugukunda yishimirako buri muntu amenya ko muri kumwe kandi akavuga ko mukundana uri inshutiye ya mbere ( boyfriend).

- Ikindi kizakubwira umukobwa ugukunda ni uko azaba ari umukobwa wihagararaho kandi ugufitiye icyizere

Umukobwa nk’uyu aguha umwanya wawe wo gusohoka n’inshuti zawe kandi ntibimutere ikibazo. ubundi azagera aho ategure kuza kukureba ari kumwe na bagenzi be. Ubushuti bufite icyizere bumara igihe kinini, buraramba kandi bukagenda bwaguka; ni ukuvuga ko umukobwa ukwizera akenshi aba anagukunda.

- Umukobwa ugukunda rimwe na rimwe aragufuhira

Kuba umukunzi wawe agufuhira ntibizagutere ikibazo kuko burya iyo abagore bafushye bihita bigaragarira buri wese . Gufuha ntabwo ari ikimenyetso cy’urwango ahubwo ni urukundo rwinshi aba yifitemo; ni ukuvuga ko gufuha ari ikimenyetso cy’urukundo. Nubona ikintu cyose uzakora kitababaza umukobwa mukundana cyangwa se ukabona atajya agufuhira na gato, uzamenye ko uwo mukobwa atakwitayeho .

- Azakwibwirira ko agukunda

Ubundi ngo mu mibereho y’abakobwa hari amagambo abagora gukoresha nko kubwira umuhungu ko amukunda. Niwumva rero abivuze uzamenye ko byamuvunnye cyane . Burya umukobwa utagukunda by’ukuri ntiyapfa kubumbura umunwa we ngo akubwire ko agukunda yumva mu byiyumviro bye atari ko bimeze. Umukobwa rero uzakubwira ko agakunda uzamenyeko nta n’ikibazo yagira isi yose imenye ko agukunda; mbega aba akwishimiye anishimiye kuba ari kumwe nawe.

Niba rero ufite umukobwa wita ko ari inshuti yawe (girlfriend) ,ugasanga mu bimenyetso tuvuze haruguru nta na kimwe afite cyangwase akugaragariza menya ko atagukunda na buhoro ahubwo urebe uburyo wabona undi ugukunda kandi ubikwereka mu bikorwa no mu magambo.