Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

samedi 9 avril 2011

Ni iki wakora kugira ngo ugumane n’uwo ukunda munezerewe?

Usanga abantu benshi, iyo bagitangira gukundana biba bishyushye, buri wese yishimye cyangwa agishyuhiye urwo rukundo rushyashya: ngutwo udutelefoni ducicikana, utu messages tudashira, gusohokana buri munsi, utu gifts n’ibindi n’ibindi. Ibi akenshi bituma urukundo rwanyu rukomera.

Uko iminsi ishira kenshi usanga bihinduka kwa gutekereza undi buri mwanya no kumugaragariza ko umukunda bigashira imirimo ikabatwara.

Yego ubuzima tubamo budusaba guhora umuntu yiruka byaba mu gushaka imibereho no gushaka ejo hazaza; ariko se ibyo byaba urwitwazo mu kudafata neza uwo mukunzi? Kuki kwitanaho bihinduka iyo mumaze kumenyerana? Ni iki umuntu yakora kugira ngo akomeze yishimane n’uwo yahisemo?

Dore zimwe mu nama ushobora gukurikiza kugira ngo wishimane n’uwo ukunda:

ibi ni ngombwa cyane ku bantu bakundana, kwereka uwo mukundana ko uhari, umwumva, ushima cyangwa ushimishwa n’ibyo avuga cyangwa akora . Ibi bituma yumva ko wahamubera aramutse agukeneye.

ü Abakundana bagomba kuganira uko biyumva muri relation: niba hari icyo umwe akora kigushimisha cyangwa kitagushimisha, mukakiganiraho, ntihagire uhisha uko yiyumva. Ibi ntabwo bivuga gushwana no kurakaranya, ahubwo ni ukugirana ikiganiro cyubaka kandi cyubahana, kugira ngo buri wese akosore ikitagenda.

ü Gushima no kumenya ibyiza biri ku muntu: byaba ku mubiri cyangwa n’ibindi akora byagushimishije, niba ari mwiza cyangwa yambaye neza, ukabimubwira, haba hari icyo yagukoreye cyiza nabwo ukabimubwira ukanabimushimira, ibi bituma umuntu yumva ko akunzwe kandi ashimwa n’uwo bakundana.

ü Gutetesha: gutetesha ntabwo byari bikwiye guharirwa abana gusa, buri wese kuri iyi si ashimishwa nuko yitaweho , uwo mukundana ugomba kumutetesha ukamuha umwanya wihariye kugira ngo umushimishe, niba hari icyo akunda ukakimukorera ...ibi rero birashimisha cyane iyo uzi ko hari umuntu ufata umwanya we kugira ngo nawe agushimishe.

ü Kwirinda gupingana: yego bibaho kudahuza ibitekerezo, kuko abantu bose baratandukanye, ariko si byiza guhora urwanya ibitekerezo bya mugenzi wawe, kuko ibi bivamo gushwana bya buri munsi.

ü Gukora ikibashimisha mwembi nk’abakunzi: gushaka ikintu kibahuza mwembi kandi mukunda: byaba kujyana gusenga, gutemberana, kurebana films, gukorana sport runaka, kujyana muri spa, massage, n’ibindi n’ibindi: ibi bituma mufata umwanya wo gukora ikibahuza kandi kibashimisha mwembi.

ü Guhana umwanya: ibi bishatse kuvuga ko nk’iyo muhorana buri munsi, ni byiza ko buri wese abona umwanya we wihariye ahura n’inshuti ze. Buri wese akizera undi, mugahitamo umunsi cyangwa inshuro buri wese azajya afata umwanya wo kuba ari kumwe na bagenzi be. Ibi bituma mutarambirana.

Izi rero ni zimwe mu nama nyinshi umuntu ashobora kwifashisha kugira ngo agire urukundo rurambye. Yego ibi si byo gusa, ariko ni bimwe mu bishobora gutuma urukundo ruramba.

twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire