Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mercredi 29 décembre 2010

Amakuru nyakuri ku gusiramura (circoncision, circumcision)

Ubundi ku bantu bari mu miryango cyangwa ibihugu bakora icyo gikorwa baba bumva ari ibintu bisanzwe. Ariko ku bandi bakomoka aho bidakorwa baba babona biteye ubwoba kuko rimwe na rimwe ntibaba bazi akamaro kabyo. Gusiramura rero bivugwaho byinshi. Nifuje ko guhera uyu munsi umenya amakuru nyayo kuri byo, kuko birakureba, niba atari wowe bazabaho ni umugabo wawe, musaza wawe, murumuna wawe, n`abandi.

1. Mbese ubundi gusiramura ni iki?

Ni uburyo babaga agahu ko ku gitsina cy`abagabo (penis), ako gahu kaba gapfundikiye umutwe w`igitsina (gland), iyo kavanyweho umutwe usigara hanze.

2. Ni ayahe madini ashimangira icyo gikorwa ?

Abayisilamu ndeste n`abayahudi (juif, jewish). Naho aba gatolika (catholic), abaporo (protestantism) na budisite (bouddhism) ntabwo bakegeka icyo gikorwa.

3. Gusohora k`umugabo usiramuye

Umugabo usiramuye asohora nk`umundi mugabo wese udasiramuye. Gusiramura ntacyo bihindura ku gusohora, ntibyongera igihe ntibinakigabanya.

4. Gusiramura na SIDA

Igihe habayeho imibonano mpuzabitsina idakingiye (nta gakingirizo), ibyago byo kwandura SIDA ku mugabo usiramuye ni bike ugereranyije n`udasiramuye. Biterwa n`uko gusiramura bituma umubiri ugize umutwe w`igitsina ukomera, igihe umutwe ugipfundikiwe na kagahu ubaworoshye cyane. Uko koroha niko guha inzira virusi itera SIDA mu gihe cy`imibonano idakingiye. Ariko ntibivuzeko abasiramuye batayandura n`ubwo bo atari cyane nk`udasiramuye.

5. Uburyohe bw`imibonano mpuzabitsina no gusiramura

Ahanini abagabo basiramuye bagira uburyohe mu gihe cy`imibonano bungana n`ubwabadasiramuye.

Ariko rimwe na rimwe ahabazwe mu gihe cyo gusiramura hasigara inkovu, hari abagabo usanga bibangamiye cyangwa bakababara mu gihe cy`imibonano bitewe n`uburyo iyo nkovu yakize.

6. Ababuza kwisiramuza

Hari abantu usanga barwanya iki gikorwa mu bihugu byateye imbere kuburyo bakora amashyirahamwe abirwanya. Kubwabo banga ko abana babagwa kandi ntabyo baba basabye. Bakaba bumva ko bajya bareka abana bagakura akaba aribo bihitiramo kwisiramuza igihe bumva babishatse.

7. Isuku no gusiramura

Mu bihugu bikiri mu nzira y`amajyambere aho amazi atoroshye kubona, gisiramura bifasha mu buryo bw`isuku. Kuko hari umwanda ugenda wibika munsi y`agahu gapfundikiye umutwe w`igitsina. Iyo rero igitsina gisiramuye uwo mwanda ntawubaho. Ku badasiramuye bari ahantu hahora amazi, ni ngombwa koga buri munsi maze ugasunika agahu gapfundikiye igitsina kugirango woze umwanda wibika munsi yako.

8. Mu bayahudi ni ryari basiramura abahungu?

Ku munsi wa 8 nyuma yo kuvuka.

9. Mu bayisilamu ni ryari basilamura abahungu?

Mbere y`ubugimbi (puberté, puberty). Buri gihugu kigira umwihariko wacyo.

10. Bigenda bite mu gikorwa nyirubwite cyo gusiramura

Gusiraura birababaza cyane niyo mpamvu abaganga batera ikinya (anaesthesia, anesthésie) ugiye gusiramurwa.

11. Gusiramura byo kuvura

Hari igihe gusiramura bikorwa nko kuvura, urugero nk`igihe agahu gapfundikira igitsina gafashe cyane kuburyo kanga gusubira inyuma ngo umutwe usohoke. Icyo gihe bivurwa no gusiramura.

kubara iminsi y'uburumbuke

igice cya mbere
Iyo rero umaze kumenya ukwezi kwawe uko kungana, ukaba urugero utagira iminsi ingana buri gihe, icyo gihe formule ukoresha ni iyi: ufata iminsi igize ukwezi kwawe kurekure (cyangwa se gufite iminsi myinshi mu yandi magambo) ugakuramo 11. Hanyuma ugafata iminsi igize ukwezi kwawe kugufi (cyangwa se ukugira iminsi mike mu yandi magambo) ugakuramo 18. Niba dufashe urugero rw’ukwezi kw’iminsi 30 imyinshi, uyu mukobwa akaba ajya agira n’ukwezi kw’iminsi 26 imikeya, turafata 30-11=19; hanyuma dufate 26-18=8.
Ibi bikaba bivuga ko uyu mugore iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 8, ikarangira ku munsi wa 19. Ibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore yaboneyeho imihango. Niba ariko umugore agira ukwezi kutajya guhinduka, buri gihe akaba yagira nk’ukwezi kw’iminsi 30, we formule ye itandukanye n’iriya
Ibindi muzabisanga kuri site igihe.com, ariko kandi hano dushobora kuganira byinshi par les commentaires. Murakoze.

Ibibazo by’igitsina cy’umugabo (penis)

Hari ibintu biba ku muntu akagirango ni ibisanzwe kandi ari uburwayi, hari na bimwe bishobora kugaragara ku gitsina cy'umugabo. Ni byiza kumenya bimwe mu bimenyetso byatuma umuntu ajya kwivuza igihe bimugaragayeho. Ibibazo by'igitsina cy'umugabo bishobora gufata mu buryo butatu butandukanye : uburibwe, ibintu bisohoka mu gitsina bidasanzwe, gushyukwa gutinda kandi utabishaka (priapisme).

Impamvu zitera bimwe mu bibazo by'igitsina

- Indwara ya peyronie: iva ku kubabara kugenda kuba mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina, ibyo bigatuma habaho ahantu hakomeye habuza igitsina kwirambura neza mu gihe gifashe umurego (erection) maze bigatuma cyigonda. Ibi nibyo kenshi bitera ububabare bw'igitsina.

- Gukomereka: kuvunika kw'ahantu hatuma igitsina kibasha gufata umurego, aho hakaba haherereye munsi y'uruhu. Ibi bishobora guterwa n'impanuka. Uku gukomereka gushobora no gutuma umuyoboro w'inkari wangirika cyangwa se ukanacika.

- Ibintu bidasanzwe bisohoka mu gitsina : bwa mbere na mbere bishobora guterwa n`indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane iyitwa chlamydia. Izo ndwara kandi zishobora no kwandurira mu mibonano yo mu kanwa (oral sex) cyangwa yo mu kibuno.

- Priapisme :

- Ishobora guterwa n'abantu ku giti cyabo igihe biteye imiti yo kugirango igihe cyo gushyukwa kibe kirekire, ibyo bikorwa kenshi n'abafite ikibazo cyo kudatinda, cyangwa se batanashyukwa namba.

- Gukomereka kw'umutsi wo mu gitsina bigatuma uba utagishoboye gukamura amaraso aza mu gitsina mu gihe cyo gushyukwa.

- Imiti nka anticoagulants, neuroleptiques na psychotropes nayo ishobora gutera icyo kibazo.

- Indwara ya diyabete nayo ishobora kuba impamvu y`iki kibazo

Inama

- Kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose ubona ibintu bidasanzwe ku gitsina.

- Gutwara neza igitsina no kwirinda kugihungabanya, kugikomeretsa no kukibabaza. Igihe igitsina cyakomeretse, fata barafu (glaçons, ice) ushyire mu mwenda maze ukoze ku gitsina ahakomeretse, hanyuma hagarika imibonano, maze unywe imiti igabanya ububabare nka paracetamol, cyangwa se brufen.

Kuri priapisme, naho fata agatambaro ushyiremo barafu ushyire ku gitsina, nibiramuka byanze nyuma y'isaha imwe igitsina kigifite umurego, ihutire kwa muganga kuko ibi bishobora kwangiza ibigize igitsina bituma gifata umurego(erection).

source:www.igihe.com/ubuzima

Kwifata n’ubwo biruhije ni ingenzi mu buzima

Muri iyi minsi bamwe mu rubyiruko badukanye imvugo igira iti “kwifata biragoye.” Uko kwifata ni ukujyanye no kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe byo soko y’indwara zandurira mu myanya ndangabitsina na virusi itera SIDA, inda z’indaro ku bakobwa batazishakaga n’ibindi bibazo by’inzitane bizishamikiyeho.

Uyu mugabo araguhamagarira kwifata

Rubyiruko rw’u Rwanda, ari abageze mu ishuri yemwe n’abatagize amahirwe yo kwiga, ni nde uyobewe ko SIDA ikitwugarije? Biteye isoni n’agahinda kubona iyo mvugo ivuga ko kwifata bigoye hari n’abanyeshuri bari muri za kaminuza bayivuga.

Nizere ko baba biterera urwenya dore ko bajya bamenya gutebya. Bitabaye ibyo umuntu yakwibaza niba kwifata bigoye icyaba cyoroshye icyo ari cyo.

Icyoroshye se cyaba ari ukubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ubuzima bwawe bwose? Icyoroshye cyaba ari ugufata imiti igabanya ubukana mu gihe n’amafaranga yo kugura ibishyimbo yabaye ingume cyangwa se n’ay’ubwisunge mu kwivuza na yo yabuze?

Ndahamya ko icyoroshye atari no kujya kwiteza inshinge kwa muganga wivuza ibirwara wanduriye mu mibonano mpuzabitsina. Yaba se ari ugusama inda utifuzaga no kubyaramo umwana udashoboye kurera? Niba bikoroheye, ese wibuka ko gusambana ari icyaha? Yesu agarutse ugihugiye muri ibyo wahungira he?

Umusanzu wa buri wese urakenewe

Ugize amahirwe yo kuba ukiri muzima reka gupfobya ibyiza byo kwifata nk’aho SIDA itakitwugarije. Irinde izindi mvugo ziteye nka: “Aho gutinda mu ikorosi natinda mu bitaro, nta kurira bombo mu ishashi, gupfa byishe nde, Sida ni agisida, mwahawe ku buntu namwe mutange ku buntu” n’izindi nk’izo zikururira urubyiruko kwishora mu busambanyi.

Nawe wagize ibyago byo kwandura ako gakoko, humura ubuzima burakomeza. Icy’ingenzi ni ukwirinda kwiheba, ukiyitaho, ugafata imini igabanya ubukana kandi ukirinda kwiyongerera ubwandu. Mu kwirinda, urasabwa kwirinda kwanduza abandi akaba ariho nawe ibyo kwifata bikureba.

Ikindi nakwisabira abatarandura ni ukudaha akato abanduye. Ubwandu bwose ntibivuze ko buba bwavuye mu busambanyi. Hari izindi nzira nyinshi SIDA yanduriramo. Muri zo twavuga inshinge za magendu, ibikoresho rusange bikomeretsa bidasukuye nk’inzembe, umubyeyi wanduye wanduza umwana igihe amubyara n’ibindi.

source:www.sante.rw

Tuganire ku buzima bw’imyororokere / Parlons de la santé reproductive

Umubiri w’umuntu ugizwe n’ibice byinshi cyane bitandukanye, ariko muri byo hakabamo iby’ingenzi. Habaho ibice bigenga kurya, hakabo ibice bigenga guhumeka, hari ibice bigenga itembera ry’amaraso, hakabaho ibice bikorana n’ubwonko, n’ibindi bice bitandukanye.

Ariko muri ibyo bice by’igenzi, hazamo n’ibice bigenga kororoka ku bantu, aribyo byabumbiwe mu ijambo ry’ubuzima bw’imyororokere.

Uretse rero ibi bice bigenga kororoka ku bantu dusanga mu buzima bw’imyororokere, aha tuhasanga no kuboneza urubyaro, tukahasanga ubuzima bw’umubyeyi utwite, ubw’umubyeyi wabyaye hamwe n’ubw’umwana yibarutse, ndetse tukanahasanga ihohoterwa iryo ariryo ryose ryashingira ku bitsina. Kuri uru rupauro Oasis iduhaye, twe tuzibanda kubyo urubyiruko rwifuza gusobanukirwa kurushaho.

Bimwe mu byo urubyiruko rudasobanukirwa

Umwana arakura, akarerwa, hanyuma yamara kugera mu myaka 12 ku bakobwa, agatangira kugira ibintu bihinduka ku mubiri we. Ubwo akaba yabaye umwangavu. Cyakora ubwangavu ntibutangirira rimwe ku bakobwa bose. Hari ushobora kuzana ibimenyetso by’ubwangavu mbere gato y’iyi myaka, hakaba n’ushobora gutinda kubizana, akaba yageza no ku myaka nka 18. Ubushakashatsi bwerekana ko umwana urya neza, akabaho mu buzima bwiza, ngo azana ibimenyetso by’ubwangavu hakiri kare.

Naho ku muhungu, we arakura, yagera mu myaka ya 15 nawe agatangira kuzana ibimenyetso by’ubugimbi. Abahungu nabo ni uko ntibakurira rimwe, hari abazana ibyo bimenyetso kare, hakaba n’ababizana nyuma. Ariko se ibyo bimenyetso by’ubwangavu n’ubugimbi byaba ari ibihe, kandi byaba bituruka kuki? Iki ni kimwe muri byinshi tuzaganirira muri iki kinyamakuru Oasis, cyane cyane kuri uru rupapuro rwahariwe ubuzima bw’imyororokere bw’urubyiruko.

Impamvu kuva kera ibiganiro ku myororokere byafatwaga nk’ikizira

Kuva kera, mu mico itandukanye, ibintu byitwa ubuzima bw’imyororokere aho biva bikagera, kubera ko kubivuga bituma umuntu ageraho akavugamo n’ibitsina, abantu bakomeje kubifata nk’ibintu bizira. Ushobora kuba watekerezaga ko ari mu Rwanda gusa bimeze bityo. Oya, ibi niko bimeze hirya no hino ku isi. Umwangavu umwe yashatse kumenya impamvu abantu bagifata ibijyana n’ubuzima bw’imyororkere nk’ibintu bizira kuvugirwa mu ruhame, maze abantu bamuha ibisubizo bitandukanye ariko kandi ubona bisobanura neza impamvu ibi bintu bikomeza kugirwa ibanga.

Iki kibazo cyabarijwe ku rubuga rwa internet doc-etudiant.fr, bimwe mu bisubizo byatanzwe ni nk’ibi: « kuba igitsina ari ryo tandukaniro ryibanze ritandukanya umugore n’umugabo, nicyo gituma abantu benshi bagira isoni zo kuba bavuga ibijyana nacyo byose mu ruhame. Ikindi kandi iyo uvuze igitsina, nk’umugabo ahita yumva ubushobozi bwe bwo kubyara no gushimisha uwo bashakanye. Hari abahita bumva rero bakojejwe isoni. » Icyo ni igitekerezo kimwe. Ikindi gitekerezo nacyo kigira kiti « impamvu ibintu byerekeza ku gitsina bitavugwa, ni uko ari urugingo rw’umubiri abantu bose banyuramo kugirango bagere ku isi. Nyamara, ntibirubuza kuba urugingo mu zindi ngingo nyinshi zigize umubiri ». Undi nawe ngo asanga impamvu ibiganisha ku gitsina bigirwa ibanga ari iyi, « ibintu byose birebana n’igitsina ntibikwiriye kuvugwa kugirango nibura abantu bagerageze kwitwara neza ».

Ibyo rero ni bimwe mu bindi bisubizo byinshi cyane byatanzwe. Nawe ushobora kuba ufite igisubizo watanga, cyangwa se ukaba ufite n’icyo uhise utekereza. Gusa, abantu benshi bashobora kuba bagitekereza gutya, aho bagaragaraza ko guceceka ibintu byose byerekeza ku gistina bikagirwa ibanga aribwo abantu bazabasha kubaho batishora mu busambanyi. Ariko se koko niko bimeze ?

Amateka ku mibonano idakwiriye

Iyo ugerageje kureba amateka yagiye aranga isi yacu, usanga gusambana byarahozeho. Ndetse ahubwo twagana mu Rwanda rwo hambere, ugasanga harahozeho umuco wo gusangira abagore. « Umugore ngo yari uw’umuryango. » Mukuru w’umugabo w’umugore runaka, ni ukuvuga muramu we, yashoboraga kumubyaraho umwana kandi umugabo we akiriho. Inshuti magara y’umuryango nayo yashoboraga kuba yagira icyo yibariza kandi ikagihabwa, ni uko bigeze aho mu Rwanda baravuga ngo « abaturanyi babyara abana basa ! »

Ibi kwari ugushaka kubuza amahane yari kujya abaho ngo « uyu mwana ko yavutse musa ubwo ntiwaryamanye n’umugore wanjye ? » Ni uko babyemera gutyo. Yewe na se w’umuhungu yashoboraga kugira icyo abaza umukazana we, ibi bikitwa « gukazanura ». Muri ibi bihe kandi, n’ubwo bwose umwana w’umwari ntaho yahuriraga n’umusore, kubera ko we yagombaga kuguma mu gikari agatozwa imirimo yo mu rugo, yagira naho ajya akajyana n’abandi bakobwa, yashaka kurushinga iwabo bakamushakira umusore akamubona ari uko agezeyo, ibi nabyo ntibyabuzaga ko hagera aho hakabaho inda z’indaro, umukobwa bakaba bagiye kumuroha.

Igihe cyacu

Kuri iki gihe ibihe byarahindutse. Abakobwa ntibakirererwa mu gikari, ubu basigaye birirwa bakubitana imitego na bagenzi babo b’abahungu. Indwara zabaye nyinshi. Ya migenzo yakorwaga kera yo gusangira umugore nk’umuryango cyangwa se gukazanura n’ibindi, iyo itaza gucika abantu bari kurwara bagashira.

Urugero rumwe, ni urw’umukobwa w’imyaka 30 utuye I Sovu muri Huye, wabyaranye n’umusore, agira amahirwe abyara umwana we muzima, nawe akiri muzima. Ariko kubera ko yaherukanaga na nyamusore amutera inda, ntago yigeze amenya ko yamaze gutandukana nawe agasigara akomeza kurya ubuzima nk’uko abakiri bato babivuga. Ni uko umwana amaze gukura, umukobwa abwirwa ko yagombaga gukora umuhango wa kinyarwanda wo kujya kwitisha umwana izina.

Uwita umwana izina rero yagombaga kubanza gukora imibonanompuzabitsina na nyina, ni uko izina akabona akaritanga. Ni uko byagenze rero, umukobwa aragaruka, hanyuma nyuma y’igihe kitari kirekire ararwara, agiye kwa muganga basanga yaranduye Virus itera Sida. Hatarashira igihe, umwana nawe yarafashwe. Ageze kwa muganga basanga n’ubwo yari yavutse ari muzima, nyina yamaze kwandura maze nawe amwanduriza mu mashereka! Ubu umwana w’imyaka 4 gusa yatangiye gufata imiti ya buri munsi, akazayifata imyaka yose azamara ku isi!

Inyigisho twakura ku bihugu byateye imbere

Ibihe rero byarahindutse, ibya kera sibyo by’ubu. Iyo turebeye ku y’ibihugu bimwe mu byadutanze kujijuka, hari icyo dushobora kubikuramo. Nk’i burayi, igihugu cy’Ubuholandi ni kimwe mu bihugu byigisha umwana ubuzima bw’imyororokere agitangira kumenya ubwenge, ukazamuka mu mashuri abanza, ay’isumbuye bikaba uko, umwana akazajya gukura nta kibazo na mba afite!

Ibindi bihugu byabanje kuvuga ko ibyo bidakwiriye. Nyamara isuzuma ryakozwe nyuma yaho ryasanze aho muri icyo gihugu bigisha ubuzima bw’imyororokere hakiri kare aribo badahura n’ibibazo byo gutwita inda zititeguwe, ntibahure n’ibibazo byo kurwara ibirwara byandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe abandi bo baba babogoza. Ibi ni ibyerekana ibyiza byo kwimenya hakiri kare, ukamenya n’icyo ukwiriye gukora.

None se tugume muri bya bihe umubyeyi atuma umwana we cotex ayita umugati w’abantu bakuru, umwana yamara kuba umwangavu yabona imihango yambaye umwenda w’imbere mushyashya agahangayika ngo iwabo baramwica ngo yawanduje, agahitamo kuwukuramo agashaka aho awuhisha? Ndumva ibi ntawabyemera, hari ibintu byinshi byoroshye gusobanura. Ibi rero nibyo tuzasobanurirwa kuri uru rupapuro duhawe muri Oasis. Wemerewe kubaza ikibazo icyo aricyo cyose wifuza, izina ryawe rikomeza kuba ibanga igihe ubyifuje gutyo.
source:www.sante.rw

Règles douloureuses (dysménorrhée)

Voir la section spéciale Troubles menstruels


* Qu’est-ce que c’est?
* Symptômes
* Personnes à risque
* Facteurs de risque
* Prévention

* Traitements médicaux
* L’opinion de notre médecin
* Approches complémentaires
* Sites d’intérêt
* Références


La dysménorrhée : qu’est-ce que c’est?
haut

Le terme dysménorrhée désigne les difficultés menstruelles en général (du grec dus = difficulté), mais on l’utilise communément pour parler des douleurs au bas de l’abdomen qui précèdent ou accompagnent les règles. Le terme algoménorrhée est plus exact, le préfix algos voulant dire « douleur ». D’une façon comme d’une autre, il s’agit ici des crampes menstruelles douloureuses et des sensations pénibles dont font l’expérience à répétition de nombreuses jeunes filles et femmes.

La baisse brutale des hormones sexuelles (oestrogènes, progestérone) en fin de cycle, en l’absence de grossesse, provoque la « mue » de l’endomètre (le revêtement intérieur de l’utérus) et son élimination sous la forme de menstruations. Les crampes douloureuses et spasmodiques qui accompagnent les menstruations sont produites par les contractions répétées de l’utérus qui les expulse hors de lui-même.

Les menstruations sont souvent douloureuses à la fin de l’adolescence et à la périménopause, des périodes de fluctuations hormonales. Les douleurs qui surviennent à ces moments de la vie ne sont généralement pas inquiétantes et ne cachent aucun trouble gynécologique sous-jacent. Chez l’adolescente, les douleurs s’amenuisent avec les années et disparaissent souvent après une première grossesse; lorsqu’elles sont très intenses et persistent après les saignements, ces douleurs sont évocatrices d’une endométriose. La prévalence des douleurs menstruelles varie de 50 % à 80 %, selon le groupe d’âge. De ce nombre, de 5 % à 15 % des femmes sont suffisamment incommodées pour devoir modifier leurs activités quotidiennes (repos forcé, absentéisme scolaire ou professionnel).

Attention. Lorsque les menstruations sont douloureuses et s’accompagnent ou ont été précédées par des pertes et de la fièvre, il faut soupçonner un trouble gynécologique (salpingite, en particulier). Dans ce cas, il devient essentiel de consulter son médecin.
Quand consulter?

* Lorsque les menstruations s’accompagnent de douleurs invalidantes, qui altèrent la qualité de vie et le moral, au début de l’adolescence ou à la périménopause.
* Lorsque, chez des femmes menstruées depuis plusieurs années, les crampes menstruelles s’intensifient ou s’accompagnent de ménorragie ou de saignements intermenstruels inhabituels.

Complications possibles

Lorsqu’elle est intense, répétée et non soulagée, la dysménorrhée peut entraîner de la détresse psychologique, de l’anxiété et de la dépression. Mais la dysménorrhée est avant tout un symptôme : le traitement de la dysménorrhée est celui de la cause, et les complications sont liées à cette cause. La dysménorrhée, en signalant qu’il se passe quelque chose, peut être un signe d’alarme, sans être une maladie en elle-même.
Symptômes de la dysménorrhée
haut

* Des douleurs sourdes ou spasmodiques (avec des élancements) dans le bas de l’abdomen, qui commencent un peu avant les menstruations et persistent durant quelques jours.
* Parfois, les douleurs irradient jusqu’au bas du dos et à l’intérieur des cuisses.
* Une sensation de malaise général, de faiblesse.
* Des maux de tête.
* De la diarrhée.
* Des nausées et des vomissements.

Une dysménorrhée dite « primaire » est caractérisée par des douleurs qui commencent juste avant les menstruations et disparaissent au bout de 2 à 3 jours. Elle n’a pas de cause particulière, mais est liée à une hypercontractilité de l’utérus, en particulier chez les jeunes femmes.

Une dysménorrhée dite « secondaire » est constituée de douleurs qui peuvent commencer plusieurs jours avant les menstruations et persister plusieurs jours après la fin des saignements. Elle est très évocatrice d’une cause à traiter (endométriose en particulier, ou infection gynécologique).
Personnes à risque
haut

* Les femmes dont une proche parente souffre de dysménorrhée (facteur héréditaire).
* Les femmes qui ont été pubères avant l’âge de 11 ans.
* Les femmes vivant dans des conditions sociales ou psychologiques défavorables.

Facteurs de risque
haut

* Avoir un surplus de poids ou être obèse.
* Fumer.
* Boire de l’alcool durant les menstruations.
* Être anxieuse, stressée ou en détresse psychologique.
* Manquer d’exercice.
* Porter un dispositif intra-utérin (stérilet) en cuivre. En revanche, le Mirena®, un stérilet contenant un progestatif, peut diminuer significativement les douleurs menstruelles (voir Traitements médicaux).

Prévention de la dysménorrhée
haut
Alimentation

Les prostaglandines sont des messagères cellulaires de type hormonal qui ont des effets puissants, multiples, variables et souvent antagonistes sur les fonctions biologiques. Elles participent notamment à la régulation du tonus des vaisseaux sanguins et aux réactions inflammatoires, et agissent sur le système reproducteur.

Les prostaglandines stimulent les contractions utérines et jouent un rôle crucial dans le contrôle des douleurs menstruelles. De là, il n’y a qu’un pas à faire jusqu’aux acides gras essentiels. En effet, les prostaglandines sont le résultat du métabolisme des acides gras essentiels oméga-3 et oméga-6 (voir le schéma du métabolisme des acides gras essentiels dans notre fiche Acides gras essentiels). Par exemple, les prostaglandines de série 1 et 3 issues entre autres des huiles de poisson (riches en oméga-3) ont des effets anti-inflammatoires, tandis que celles de série 2 proviennent principalement des gras animaux (riches en oméga-6) et causent l’inflammation.

Certains experts affirment qu’une alimentation riche en oméga-3 aide à réduire les douleurs menstruelles en raison de leur activité anti-inflammatoire4,27. Cela est tout à fait en accord avec la proposition d’autres experts de revenir à une alimentation fournissant un rapport adéquat d’oméga-6 et d’oméga-3 pour réduire les maladies inflammatoires et améliorer la santé cardiovasculaire1-3. En effet, on estime en général que le rapport oméga-6/oméga-3 dans l’alimentation occidentale se situe entre 10 et 30 pour 1, tandis qu’il devrait idéalement se situer entre 1 et 4 pour 1. Selon la Dre Christiane Northrup (auteure du livre La Sagesse de la ménopause), certaines femmes peuvent même traiter leurs douleurs menstruelles simplement en adaptant leur régime alimentaire et en gérant mieux leur stress.

Recommandations alimentaires pour réduire les douleurs menstruelles4,27

* Réduire sa consommation de sucres raffinés. Les sucres entraînent une surproduction d’insuline et l’excès d’insuline cause la production de prostaglandines pro-inflammatoires.
* Consommer davantage de poissons gras (maquereau, saumon, hareng, sardines), d’huile et de graines de lin, ainsi que d’huile et de graines de chanvre, qui sont des sources importantes d’oméga-3. Selon une petite enquête épidémiologique, effectuée au Danemark auprès de 181 femmes âgées de 20 ans à 45 ans, les femmes qui souffraient le moins de dysménorrhée étaient celles qui consommaient le plus d’acides gras oméga-3 d’origine marine5.
* Manger moins de margarine et de graisses végétales, qui sont des sources de gras trans à l’origine des prostaglandines pro-inflammatoires.
* Éliminer les viandes rouges, qui ont un contenu élevé en acide arachidonique (un acide gras à la source de prostaglandines pro-inflammatoires). Une étude effectuée en 2000 auprès de 33 femmes suggère qu’un régime végétarien pauvre en gras est efficace pour réduire l’intensité et la durée de la dysménorrhée6.
* Vérifier avec l’aide d’un nutritionniste la présence d’une carence en vitamine C, vitamine B6 ou en magnésium. Ces micronutriments seraient indispensables au métabolisme des prostaglandines et leur carence causerait l’inflammation.
* Éviter de boire du café lorsque les douleurs sont présentes. Au lieu d’évacuer la fatigue et le stress, le café augmentera plutôt les douleurs puisque ses effets sur le corps s’apparentent à ceux du stress.


Gestion du stress

Le stress chronique serait tout aussi nocif sur l’organisme qu’un régime alimentaire déséquilibré. En effet, les hormones du stress (l’adrénaline et le cortisol) causent la production de prostaglandines pro-inflammatoires. La Clinique Mayo suggère aux femmes qui vivent chaque mois des menstruations douloureuses d’intégrer à leur mode de vie des méthodes comme la massothérapie, le yoga ou la méditation7. Consulter aussi notre dossier Le stress et l’anxiété.
Traitements médicaux
haut
Médicaments

Anti-inflammatoires non stéroïdiens. Les douleurs menstruelles sont généralement soulagées par l’usage d’anti-inflammatoires non stéroïdien (AINS), dont l’effet est d’entraver la formation des prostaglandines pro-inflammatoires. L’ibuprofène (Advil®, Motrin®) est offert en vente libre. Un autre type d’AINS peut être prescrit par le médecin si l’ibuprofène ne convient pas, comme le naproxène (Anaprox®, Naprosyn®) ou l’acide méfénamique (Apo-méfénamique®, Ponstan®). Ils sont utilisés dès l’apparition des symptômes, pendant 2 ou 3 jours. Ils soulagent les douleurs causées par les contractions utérines ainsi que les maux de tête, les nausées et la diarrhée. Les anti-inflammatoires non stéroïdiens peuvent causer des effets secondaires, dont les plus fréquents sont des brûlures d’estomac, de la diarrhée, des douleurs abdominales et des maux de tête.

Bien que les AINS soient généralement efficaces, de 20 % à 25 % des femmes8 ne sont pas soulagées par ces médicaments.

Contraceptifs oraux. On peut aussi atténuer les symptômes en prenant un contraceptif oral, qui empêche l’ovulation, réduit la production des prostaglandines et réduit le flux menstruel. Cette méthode est généralement efficace pour diminuer non seulement la durée et l’abondance des menstruations, mais aussi les douleurs qui les accompagnent. Certaines personnes choisissent aussi de ne plus être menstruées en prenant la pilule anticonceptionnelle en continu, ce qui règle le problème des douleurs indirectement, ou en optant pour le Depo-Provera® (un contraceptif administré par injection qui provoque une aménorrhée).
Il est également possible de prendre une contraception contenant un progestatif seul, en continu. En général, les menstruations sont beaucoup moins abondantes et cessent parfois pendant le traitement, ce qui règle le problème de la douleur. Les menstruations reprennent à l’arrêt du traitement.

Contraceptif par injection. Le Depo-Provera® (un contraceptif administré par injection qui provoque une aménorrhée) est également proposé, mais il n’est pas dénué d’effets indésirables : saignements irréguliers, prise de poids, baisse de la libido. De plus, ces effets ne peuvent pas être stoppés une fois la substance administrée et on doit attendre la fin de l’efficacité (4 mois) pour revenir à la normale.

Dispositif intra-utérin (DIU). Une autre option est de porter le stérilet Mirena®. Il s’agit d’un dispositif intra-utérin contenant un progestatif. Il s’insère dans l’utérus. En plus d’être contraceptif, il réduit significativement les menstruations et les douleurs. Il ne doit être changé qu’aux 5 ans.

En cas de dysménorrhée causée par un trouble gynécologique, le médecin traitera l’affection à l’origine des douleurs. Il peut s’agir soit d’un traitement antibiotique dans le cas d’une infection, soit d’une chirurgie dans le cas de fibromes, de polypes ou encore d’endométriose. Consulter les fiches Fibrome utérin et Endométriose pour en savoir plus à propos de leur traitement médical.

Conseils pour diminuer les douleurs

- Placer un coussin chauffant ou une bouillotte sur l’abdomen ou la partie inférieure du dos.
- Prendre un bain ou une douche chaude.
- Faire des exercices légers, par exemple, des étirements, de la marche ou de la bicyclette.
- Se reposer et éviter les situations stressantes lorsque les menstruations approchent.
L’opinion de notre médecin

La dysménorrhée est un symptôme fréquent, en particulier chez les très jeunes femmes dont les menstruations commencent. Néanmoins, il ne s’agit pas d’un symptôme « banal ». Les premières menstruations peuvent être soulagées par la prise d’ibuprofène (en vente libre) ou d’AINS sur prescription. Si cela ne suffit pas, un contraceptif oral (oestroprogestatif ou progestatif seul), si besoin en prise continue (ce qui met le cycle en repos et suspend la survenue des menstruations), est conseillé. Lorsque la dysménorrhée est intense (endométriose, en particulier), l’utilisation d’un dispositif intra-utérin à la progestérone (Mirena®)) doit être proposée, même chez une très jeune femme n’ayant jamais eu de grossesse. En effet, l’endométriose est une menace pour la fertilité ultérieure et doit donc être traitée le plus efficacement possible.



Dr Marc Zaffran, médecin de famille, Université de Montréal



Révision médicale (mars 2010) : Dr Marc Zaffran, médecin de famille, Université de Montréal
Approches complémentaires
haut

Mise en garde. Les douleurs peuvent être le signe d’un problème gynécologique, comme de l’endométriose ou des fibromes utérins, qui nécessite un suivi médical. Les études cliniques rapportées dans cette section portent uniquement sur la dysménorrhée qui survient chez l’adolescente et la femme en périménopause. En cas de douleurs menstruelles importantes et soudaines, consulter un médecin.
Beaucoup plus les causes de dysménorrhée sont psychologiques plus que physique

Stratégie nationale de santé de la reproduction

La Santé de la reproduction est un état de complet bien-être tant physique mental que social de la personne humaine, et non pas seulement l'absence de maladie ou d'infirmités ; cela suppose que les hommes et les femmes sont en mesure d'avoir une vie sexuelle satisfaisante et sans danger ; qu'ils sont en mesure de se reproduire et ont la liberté de décider de l'opportunité et du moment de le faire, ainsi que du nombre de leurs enfants.
Pour y parvenir, les hommes et les femmes ont le droit d'être informé sur les méthodes de la régulation de naissances autorisées par la loi et de leur choix, du droit d'accès des femmes aux services de santé pour une bonne prise en charge de la grossesse et de l'accouchement. Les soins de la santé en matière de reproduction englobent une multitude de méthodes, de technique et services qui contribuent à la santé et au-delà, en prévenant et en résolvant les problèmes liés à la reproduction.

Les objectifs majeurs de la santé de la reproduction consistent à promouvoir entre les hommes et les femmes des relations sexuelles saines, à les responsabiliser librement du choix de leur décision du moment et de la fréquence dont ils veulent avoir des enfants. La stratégie nationale en santé de la reproduction pour la période 2000-2007 couvre six composantes, à savoir :

La maternité sans risque et les soins au nouveau né ;
La santé sexuelle et la santé de la reproduction des adolescents ;
La planification familiale ;
La lutte contre les maladies sexuellement transmissibles y compris le VIH/SIDA ;
La prévention et la prise en charge des troubles gynécologiques ;
La violence à l'égard des femmes et des enfants
Au regard des objectifs opérationnels, le programme de la santé de la reproduction se propose la qualité de vie des populations par :

Le plaidoyer en faveur de la santé de la reproduction afin d'obtenir l'adhésion des décideurs à augmenter le budget alloué au programme, et la promotion du statut de la femme ;
L'accès équitable aux services de santé et aux prestations d'accompagnement social de qualité pour tout le monde, y compris les jeunes et les personnes âgées ;
L'intégration des services et activités, notamment ceux relatifs à la santé de la reproduction, et aux autres problèmes de santé en vue de promouvoir la santé.
Le renforcement des capacités du personnel conformément au plan national de développement socio sanitaire (PNDS) ;
L'information, éducation et la communication/mobilisation sociale relative à la santé de la reproduction, en vue d'améliorer les connaissances et l'environnement nécessaires à la prise de décision favorable à la santé de la reproduction chez les jeunes et les adolescents en particulier ;
La promotion de la recherche opérationnelle, et le renforcement du système d'information afin de disposer des statistiques fiables sur une vaste gamme d'indicateurs de santé de la reproduction et l'évaluation des progrès réalisés ;
La conscientisation de l'homme en matière de santé de la reproduction par des informations adéquates en vue d'assurer son autonomisation.
La participation communautaire dans la gestion du système de santé avec un accent particulier sur l'implication de la femme ;
La mise en œuvre de ces activités dans la quasi-totalité des formations sanitaires de première ligne, les établissements para-publics, privés les confessions religieuses et les ONGs/Associations.
Les problèmes de la santé sexuelle et de la reproduction constituent une priorité de la politique nationale de santé. Le PNDS offre un cadre favorable à la prise en charge de ces problèmes de santé. La réalisation optimale des activités liées à la santé de la reproduction passe par la levée des différentes contraintes identifiées. Pour ce faire, un véritable plaidoyer doit être engagé.

source.www.santetropicale.com

Birasekeje koko!!!!

Umupasitoro Nzamuvumba wabaga ahantu hitwa i Gitwe, yigeze kwiherera mu nzu asangira n'abandi ka "coca cola" (kavangiye), asohotse ageze hanze abona imisozi irimo irazenguruka. Araterura ati "bene data bakundwa, nimwegere mbigishe dore ibyahanuwe birasohotse". Abo basangiye bazi yuko atamenyereye ako gasoda, bati "pastoro ba ugarutse mu nzu"! Ati " mwimbuza guhanura kandi ibyanditswe byasohoye. Byaravuzwe yuko ku munsi wa nyuma imisozi izimukira indi, none dore Rwabicuma yimukiye Mpanga, mu kanya murabona za Gacu zibahise imbere!" Ni uko barakurura bahirikira mu nzu. 2. Umugabo Bagira yigeze gutaha ubukwe iyo mu bakungu, abutaha afite icyaka cyamuteye umwuma, maze si ugukurura ubupfura arabupfurika. Kera kabaye rero igihe cyo gutaha kiragera. Ageze hanze abona ibiti biramuhita iruhande byiruka, abona amazu amunyuze imbere yihuta; akubitiye ku munaniro yifitiye, yiyicarira hasi, ati ndategerereza hano inzu yanjye nayo buriya iri mu nzira iransanga hano

Seka gororoka

Burya rero ntuzigere na rimwe wumva ko ukomeye, kuko buri gihe hari uzaba yumva akomeye kukurusha. Rimwe rero mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe, umurwayi umwe yari yicaye n'isheja ryinshi cyane; umuganga amuciyeho aramubaza ati niko, ubona ko uri nde? Undi, nta kuzuyaza ati "ndi Obama!" Muganga ati "ni nde se wabikubwiye?" undi ati"ni Imana. Undi murwayi wari hafi aho ati reka, reka wimbeshyera, ntacyo nakubwiye!Bishatse kuvuga ko we yumvaga ari Imana....
2. Mwalimu wo muri kaminuza yashatse kwereka abanyeshuri be ingaruka zâ inzoga ku mubiri. Yafashe umunyorogoto awushyira mu mazi uvamo, awushyize mu kirahure kirimo inzoga urapfa. Arahindukira abaza abanyeshuri be ati isomo mukuyemo ni irihe? Umwe muri bo wari nyota yake ati isomo ni uko iyo unywa inzoga nta munyorogoto ushobora kukuba mu nda!

3. Umukecuru w'imyaka 90 yashatse gupfa arabibura maze yigira inama yo kwiyahura. Umugabo we yari amaze imyaka 30 apfuye, asiga pistolet ye kuko yari umusirikare. Umukecuru rero yigiriye inama yo gufata ya pisto ngo yirase mu mutima birangire. Hagati aho ariko ntiyari azi aho umutima uri...Yigiriye inama yo guhamagara umwuzukuru we wari muganga amubaza aho umutima uri, undi amubwira kubara santimetero eshanu munsi y'ibere ry'iburyo; ati ni ho umutima uba. Umukecuru yarabaze maze arasa muri za santimetero nyine. Mu minota mike yajyanywe kwa muganga yakomeretse mu ivi ry'ibumoso kuko ibere rye ryagarukiraga hejuru yaho gato...
4. Rimwe umugabo w'umu cow boy yinjiye mu kabari ko muri Texas n'ibikabyo byinshi ati “ nintabona ibiryo na byeri hano ku meza, ndakora nk'ibyo data aherutse gukora i Las Vegas Bahise babimuzanira bihuse n'ubwoba bwinshi n'igihunga. Ararya yitonze, agiye kugenda havamo umwe wigiragamo ivuzivuzi aramubwira ati dufite amatsiko yo kumenya agatendo so yakoze i Las Vegas. Umu cow boy ati"banze kumuseriva yicwa n"inzara n'inyota.

Umwuga mubi

Ntibakatubesho

Njyewe "MWENYECYAKA" Ndahiriye imbere ya BRALIRWA ku mugaragaro n’imbere y’abafana bayo bose ko Ntazahemukira Byeri yaba ikonje cyangwa ishyushye, ivuye mu rwina cyangwa mu kibindi, ifite ifuro cyangwa itende kandi ko ntazatatira igihango ngo nteshe agaciro utubari, ibari, amahoteri n’ibindi bisa nkabyo nkaba niyemeje ku mugaragaro kujya mpatanga umusanzu wa njye wa buri munsi ntitaye ku bibazo by’abana n’umugore nasize mu rugo. Ibi nzabikurikiza naba ndi muzima ndetse n’igihe ndwaye imiti nzayinywesha ibyeri. Nkaba nzaharanira icyateza imbere abapimyi bose nikopesha gatatu mu cyumweru, niyemeje kandi kuzahorana icyaka ndetse nkabishishikariza n’abandi banywi bose MUCOMA azabimfashemo.

Uturango tw'ubwiza bw'umugore

UTURANGO TW'UBWIZA TW'UMUGORE

Biragoye gusobanura ubwiza. Kuko biterwa n'amaso n'umutima by'ureba. Uwo ubona ko ari mwiza nshobora kubona atanshimishije ariko muri rusange icyiza kiba kigaragara kandi abantu benshi bakacyumvikanaho ko ari cyiza. Ubwiza bukunze kuvugwa ku bagore cyane kuko ari zo mbaraga zabo.

IJWI:

"Imvugo ye ni umurebe w’impundu"-Rugamba

"Ni impundu z’umurangi
Zikiranya n’insengo
Zasobetse n’urugunda."-Rugamba

Ijwi ni akarango k'ubwiza k'umugore. Umugore ufite akajwi keza k'abagore gasobanutse kamwongerera gukundwa kurusha ufite ijwi nk'iry'abagabo.

AMABERE

"Naho igituza cy’umutabonda
Kirimo urwogere rw’imitari."-Rugamba

"Kandi amabere ni amahembe"-bangambiki

Ibice by'umubiri w'umugore byo konsa umwana bikaba n' akarango k'ubwiza.

IJOSI

"Naho ubwo rya josi ry' umutarati,
Uko yariteretse ngo andangamire,
Agasa na ya nkuba ya Rusine
Ikoreye ishaka kuvuna sambwe."-Rugamba

UMUSATSI:

-"Reba umusatsi ni umusana"- Bangambiki

"Umusatsi uyumbuje nk' umusereko
Uva mu ruhanga uhunda ibitugu"-Rugamba

"Umusatsi wose ni umusana,
Ni urugege ruzira ingingo
Ni urugeregere rw’uburanga,
Ni igisingizo cy’umudasumbwa."-Rugamba

Umusatsi mwinshi muremure ni ishema ry'abagore n'abakobwa. Naho umusatsi mubi w'injwiri ni igisebo gikomeye.

AMARIBORI:

"Inyange yariboye umusubizo
Mu rukenyero imbibi ziraka
Kandi ingondo zimugonyeye ho
Zamurangije mu ngingo"

Ni utuntu tumeze nk'ubusharure dukunze kuboneka mu ntege, ku nda,ibibero by'umukobwa cyangwa umugore. Ni akarango k'ubwiza,abagore barabikunda n'abagabo bakabishima.

INTEGE

Ni akarango k'ubwiza k'umugore. Abagore benshi bakunze kuzerekana. Kandi abafite intege nziza barabigendera. Mu ntege banahita "mu bikari"

UMUKONDO

Inkovu y'aho umwana aba afataniye na nyina akiri mu nda. Iyo hatakebwe neza inkovu ntimera neza ahubwo haza iromba.

Gukora ku mukondo:Guhuza igitsina
Urugero:Ndifuza kugukora ku mukondo.
Umukondo ni akarango k'ubwiza bw'abagore. Abagore cyangwa abakobwa biyubashye bakunze guhisha umukondo wabo mu gihe abakunda kurata ubwiza bwabo bawushyira ahagaragara. Mu guhuza igitsina umukondo ufite akamaro cyane kuko ari ipfundo ry'imyakura ngengagitsina. Gukorakora umugore ku mukondo bituma yumva uburyohe bwinshi.

AMASO

"Reba amaso ni inyenyeri"-Bangambiki

"Nsanga amaso ateretse inkesha,
Akina ibinyonga by' urunyenyeri."-Rugamba

"Amaso ni urubera rw’inkesha,
Kandi yuzuyemo ibinyonga
Akarusha ay’inyana urunyenyeri."-Rugamba

Gutereka Amaso:uburyo abakobwa n'abagore barebamo bareshya abagabo.

URUHANGA

"Agira uruhanga rw’uruhebuza,
Nturuhanga ngo urushye uhumbya
N’iyo uhungiwe n’amahindu
Ahubwo uremera akaguhonda."-Rugamba

INGOHE

"Ingohe ze ni irangamutuzo,
Ni uruterero rw’abatoya."-Rugamba

IZURU

"Izuru ni imbuga y’urutonde,"-Rugamba

AMATAMA

"Amatama yose itoto riragwa."-Rugamba

IMISAYA

"Naho urusizi rw’umususuruko
Rusesuye imisaya yose."-Rugamba

AMENYO

"Amenyo ni inono izira inenge
Ni amasimbi y’urubugurizo"-Rugamba

INDORO

"Indoro ye ni uruhogozambyeyi,"-Rugamba

INGENDO

"Ingendo ni urugororangingo,"-Rugamba

INDESHYO

"Indeshyo ni ijuru ry’umurere,"-Rugamba

UMUBIRI

"Umubiri wose ni ndebunyurwe."-Rugamba

AMABOKO

"Amaboko yose ni imibanga
Agira ibizigira by’ubukombe,"-Rugamba

URUTOKI

"Urutoki rwose ni urutunda"-Rugamba

IMBAVU

"Imbavu ze ni imbandagihumbi,
Ni imitende itatse indinda."-Rugamba

INDA

"Mu nda ni urutembanshyushyu
Ni umurere warezwe n’inka
Hose yitwa umwogabyano."-Rugamba

INSEKO

"Inseko ikeye umusanganya
Ubonye ukwezi kubanduye."-Rugamba

"Inseko yawe ni umuseso"-Rugamba

IZINDI NKURU

Igituba,Umugore n'Ubwiza

Mbese Inzobe nibwo bwiza?


rugamba,inseko,ukwezi,amenyo,ubwiza,umugore,umukobwa,amaso,umukondo,intege,umusatsi,amabere

Bisa n'ibitangaza

Yavuze amasaha 14 kugira ngo adafungwa!


Ubwo yaburanaga, umugabo Walter Koenig ufite ubwenegihugu bw’ u Budage yagerageje uburyo ashoboye bwose ngo arebe ko yatsinda urubanza akarokoka bityo ntafungwe... maze avuga adaca igihe cy’amasaha 14.

Ibi bikaba byarabereye mu Budage, mu rukiko rwa Fribourg, aho uwaburanishwaga utari ufite icyizere cyo gutsinda urubanza yagerageje uburyo ashoboye bwose yiregura mu gihe kingana n’amasaha 14 yose. Walter Koenig w’imyaka 61 y’amavuko abonye ko nta bundi buryo yari asigaranye uretse kwemeza abamushinjaga ko ari umwere, yafashe umwanzuro wo kuvuga urudaca yirengagije kuruha no kurambirwa.

Akaba yararegwaga imikorere yuzuye uburiganya (fraude). Kuri we yabonye ko wenda nakomeza kwiregura wenda biri bugere ubwo ibisobanuro bye bikaza kwemerwa, niko gushakisha amagambo adashira ivuga ngo arebe ko yakwemeza abacamanza n’abatangabuhamya maze bakaba bava ku izima akareba ko yarokoka urw’uwo munsi.

Nyamara se byahe by’ ubusa ko nyir’ibyago imbwa zimwonera. Ubucamanza, ku musozo w’ayo masaha yose avuga, bwasanze ukwiregura kwe kudafite ishingiro maze butegeka ko yakwerekezwa muri gereza yahungaga mu kuvuga bene ako ako kageni. Yaje gukatirwa gufungwa imyaka itatu n’amezi atatu.

Umushinjacyaha Michael Machtelb yavuze ko ibi byari bibaye ubwa mbere kubona umuntu yisobanura igihe kingana gityo. Yongeraho ariko ko ibyo bitari gutuma avanirwaho icyaha kuko ibisobanuro bye bitanyuze abacamanza ngo bimuhanagureho icyaha yaregwaga.

Naho urubuga rwa Metro.co.uk, kuri iyi nkuru, rwo rukaba ruvuga ko kuvuga menshi kw’uyu mugabo kutabashije kumufasha gutsinda urubanza kandi koko ni mu gihe kuko n’umugani mu kinyarwanda uvuga ubishimangira ko gutinda mu mazi kw’igikeri kutakibujije kugira amaga yewe no kumutindaho cyane siko kumubyaraho umuhungu ga!


Umukobwa yabashije kurya ibiryo birengeje ibiro bibiri!

Ku myaka 26, Clémentine Eyenga ubusanzwe upima ibiro 55, yabashije kurya ibiryo byo mu bwoko bwa hambaga (hamburger) bingana n’ibiro 2,2 mu gihe kitageze ku isaha.

Uyu mwana w’umukobwa akaba yarabiririye mu minsi ya vuba muri Restora (restaurant) y’ahitwa Saint-Gall, mu Busuwisi. Nyuma yo kwinjira muri Restora yatanze komande asaba hambaga ingana n’ibiro 2,2 yakwishyura amafaranga 100 y’aho mu Busuwisi ugereranyije akaba ari nk’amafaranga 75.000 y’ u Rwanda. Gusa akimara gutumizaho aya mafunguro abari aho bose baba baje nabo gufata aya mafunguro bagize ngo ni amashyengo. Nuko barangajwe imbere na nyir’iyi restora bategera nyamukobwa bakeka ko ari gushyenga maze bamwicara imbere ngo barebe koko ko abirya akabimara.

Nta kibazo na kimwe ahuye nacyo we yahise abereka ko atari ari gukina maze abasha guhirika ibyo biro byose mu minota 45 mu gihe urebye byari byuzuyemo inyama, imigati, za salade, n’utundi dufiriti tubiherekeje.

Ibyo biryo bikunda kugora abantu benshi kubirya ari byinshi. Mu magambo yatangarije ikinyamakuru 20minutes.ch., nyamukobwa yagaragaje ko gukora ibyo we nta kibazo byamuteje, aho yagize ati : "Nahereye ku nyama ndangiriza ku migati nari nagerageje gukonjesha n’amazi ngo nze kubona uko mbimira byose neza."

Mu gihe abari bateraniye aho bafata amafunguro nk’ayo bamutangariye, bamwe muri bo banananiwe no kumara n’utwo duke baryaga uyu mukobwa we yakubise inshuro ibiro bye 2,2 maze nyir’ iyi restora ahita amuvaniraho amafaranga yari kwishyura yose ndetse amwemerera n’ibindi bihembo kuko yari yamaze gutega nawe akeka ko nyamukobwa yikiniraga.

Tubamenyeshe ko kuva iyi restora yafungura imiryango yayo, mu myaka ibiri ishize, nta wagaragaje kuba yarya bigeze aho haba mu bagera kuri 364 baririye muri iyi restora byiswe ko bari ba rutamizabiri nta wari wabashije kurya bene ako kageni. Gusa uyu mukobwa Clémentine Eyenga ukomoka muri Cameroun we nta n’ubwoba ibi byamuteye by’uko ari we wa mbere ubikoze ku myaka ye 26.

Source:WWW.IGIHE.COM

Guca inyuma umukunzi

Umuntu umwe kuri bane aca inyuma uwo bakundana

posted on Dec , 04 2010 at 10H 39min 04 sec viewed 14244 times





Abantu bamwe ntibafite kamere yo kudaca inyuma abo bakundana, ibi bikaba ari urwitwazo ku bantu bakunda gukora ibikorwa nk’ibyo bibabaza bagenzi babo.

Abashakashatsi baherutse kuvumbura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu umwongeramo ubushake bwo guca inyuma uwo bakundana ndetse bakanavuga ko uyu musemburo iyo uri mu mubiri w’umugabo cyangwa umugore ufitanye ubushuti n’undi muntu utari uwo babana, icyo gihe aba ameze nk’umunywi w’agatama wamaze kugasoma.

Aba bashakashatsi babajije abagabo n’abagore 180 ku buryo bitwara mu buzima bwabo bwo gukundana, babakurikirana bamaze kubaha umusemburo witwa DRD4 uyaza ubwonko. Abari bafasheho basanzwe bafite wa musemburo wo guca inyuma, byaje kugaragara ko bafite ubushake bwinshi bwo kuba baca inyuma abo bakundana ugereranyije n’abatafasheho.
Source :www.igihe.com

Bwarakeye buraba(ubukwe)

Nyuma yo kwandikirana emails 45 000, byarangiye bashyingiranywe!

Nyuma yo kumara imyaka n’imyaka baganira kuri interineti nyuma bakaza kuburana, byaje kurangira umusore n’inkumi bahuye baranashyingiranwa nyuma yo kohererezanya emails zigera ku 45 000.

Scott na Nicole McIntyre bamenyanye bwa mbere mu mwaka wa 1998 ubwo barimo bachatinga (chat) kuri Yahoo Chat. Icyo gihe bombi bakaba barabaga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ariko icyo gihe ntibigeze bahura imbonankubone cyangwa se ngo banavugane kuri telefoni.

Kuva icyo gihe, bamara igihe bakunda kwandikirana umunsi ku wundi biza kugera ubwo baburana kugera mu Ukuboza 2009, ubwo Nicole yashyiraga email kuri Craiglist ashakisha Scott. Imwe mu nshuti za Scott yaje kuyibona arabimumenyesha. “Sinigeze ndeba kuri Craiglist, nta mpamvu rwose nari mfite yo kurebayo, ndetse n’umuntu wayibonye byamusabye gushakisha email yanjye kugira ngo abimenyeshe, hari amahirwe menshi yuko Nicole atari kumbona,” ni ibyavuzwe na Scott abajijwe n’umunyamakuru.

Icyo gihe Scott abonye iyo email ya Nicole yarayisubije banatangira kujya bachatinga kugera aho bohererezanya emails zigera kuri 500 ku munsi, ku buryo bohereranyije emails zigera ku 45 000 zose hamwe ndetse Scott yarazibitse zose. Icyo gihe Nicole yari afite umu fiancé ariko ntibyamubujije guhagarika ubukwe agashyingiranwa na Scott i Las Vegas muri Nevada mu Ugushyingo uyu mwaka, ubu bakaba batuye i Melbourne muri Australie.

Impanga zidahuje se

Yabyaye impanga zitandukanyije ba se!
Umubyeyi ukiri muto wo muri Polonye aherutse, muri iyi minsi ya vuba, kubyara impanga zifite ba se batandukanye. Ibi bikaba bibaye ku nshuro ya karindwi izwi kuva isi yaremwa.

Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo muri iki gihugu cya Polonye, uyu mubyeyi bivugwa ko akiri muto, yatwise inda y’umugabo we n’iy’undi mugabo babonanye hafi mu gihe kimwe abonanye n’uwamukoye. Ibi bikaba byaramuteye gutwita abana babiri kandi b’impanga icyarimwe ariko batandukanije ba se. Nyuma yo kubyara umuhungu n’umukobwa, nyamukobwa yahise ashaka gatanya n’umugabo we amubwira ko nta mwana we yamubyariye, kubera ko izo mpanga yumvaga ko zitari iz’uwo mugabo wamutanzeho inkwano.

Ni uko rubuze gica bahitamo gukiranurwa n’ibizamini byo kwa muganga bizwi ku izina rya ADN. Ibi bizamini nibyo byaje kuvuga ko umugabo w’uyu mukobwa ariwe nyir’umwana w’umuhungu. Basanga umwana w’umukobwa we afite undi se udahuje n’uw’umukobwa. Uwo se akaba ari wa mugabo wundi baryamanye aciye inyuma nyir’urugo.

Nk’uko tubikesha Telegraph.co.uk, ibi biheruka kuba ku wundi mugore witwa Mia Washington aho, ku itariki ya 22 Gicurasi 2009, yabyaye impanga zitandukanije ba se. Aha hakaba ari mu gace ka Dallas muri Texas ho muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika. Gusa kuri uyu we icyatumye ajya gusuzumisha agakoresha ibizamini bya ADN ni uko yabonaga izo mpanga ze zidahuje ishusho habe na gato. Aho baje gusanga nawe abana be kuba bari impanga bitababujije kudahuza ba se.

Tubamenyeshe ko ibi byo kubyara abana b’impanga ariko batandukanije ba se, bibaye ku nshuro ya karindwi muri iyi si. Nk’uko siyansi ibisobanura, birashoboka n’ubwo bidakunze kubaho kenshi. Bikaba bishoboka gusa iyo umugore yakiriye intanga ngabo ebyiri icyarimwe ziturutse ku bagabo babiri batandukanye zigasanga ari mu gihe cy’irumbuka.

Naho Dr Chris Dreiling ( w’umunyamerika) we akaba abishimangira anongeraho ko umugore ashobora gutwita izi mpanga biturutse ko nyababyeyi yarekuye intanga ngore ebyiri zikaza zihura n’intanga ngabo z’abagabo baryamanye n’uwo mugore mu gihe cyegeranye. Bityo abana bakazaza batandukanye kubera ko n’abagabo nabo nyine baba batandukanye.