Ntibakatubesho
Njyewe "MWENYECYAKA" Ndahiriye imbere ya BRALIRWA ku mugaragaro n’imbere y’abafana bayo bose ko Ntazahemukira Byeri yaba ikonje cyangwa ishyushye, ivuye mu rwina cyangwa mu kibindi, ifite ifuro cyangwa itende kandi ko ntazatatira igihango ngo nteshe agaciro utubari, ibari, amahoteri n’ibindi bisa nkabyo nkaba niyemeje ku mugaragaro kujya mpatanga umusanzu wa njye wa buri munsi ntitaye ku bibazo by’abana n’umugore nasize mu rugo. Ibi nzabikurikiza naba ndi muzima ndetse n’igihe ndwaye imiti nzayinywesha ibyeri. Nkaba nzaharanira icyateza imbere abapimyi bose nikopesha gatatu mu cyumweru, niyemeje kandi kuzahorana icyaka ndetse nkabishishikariza n’abandi banywi bose MUCOMA azabimfashemo.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire