Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mercredi 29 décembre 2010

Bwarakeye buraba(ubukwe)

Nyuma yo kwandikirana emails 45 000, byarangiye bashyingiranywe!

Nyuma yo kumara imyaka n’imyaka baganira kuri interineti nyuma bakaza kuburana, byaje kurangira umusore n’inkumi bahuye baranashyingiranwa nyuma yo kohererezanya emails zigera ku 45 000.

Scott na Nicole McIntyre bamenyanye bwa mbere mu mwaka wa 1998 ubwo barimo bachatinga (chat) kuri Yahoo Chat. Icyo gihe bombi bakaba barabaga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ariko icyo gihe ntibigeze bahura imbonankubone cyangwa se ngo banavugane kuri telefoni.

Kuva icyo gihe, bamara igihe bakunda kwandikirana umunsi ku wundi biza kugera ubwo baburana kugera mu Ukuboza 2009, ubwo Nicole yashyiraga email kuri Craiglist ashakisha Scott. Imwe mu nshuti za Scott yaje kuyibona arabimumenyesha. “Sinigeze ndeba kuri Craiglist, nta mpamvu rwose nari mfite yo kurebayo, ndetse n’umuntu wayibonye byamusabye gushakisha email yanjye kugira ngo abimenyeshe, hari amahirwe menshi yuko Nicole atari kumbona,” ni ibyavuzwe na Scott abajijwe n’umunyamakuru.

Icyo gihe Scott abonye iyo email ya Nicole yarayisubije banatangira kujya bachatinga kugera aho bohererezanya emails zigera kuri 500 ku munsi, ku buryo bohereranyije emails zigera ku 45 000 zose hamwe ndetse Scott yarazibitse zose. Icyo gihe Nicole yari afite umu fiancé ariko ntibyamubujije guhagarika ubukwe agashyingiranwa na Scott i Las Vegas muri Nevada mu Ugushyingo uyu mwaka, ubu bakaba batuye i Melbourne muri Australie.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire