Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mercredi 29 décembre 2010

kubara iminsi y'uburumbuke

igice cya mbere
Iyo rero umaze kumenya ukwezi kwawe uko kungana, ukaba urugero utagira iminsi ingana buri gihe, icyo gihe formule ukoresha ni iyi: ufata iminsi igize ukwezi kwawe kurekure (cyangwa se gufite iminsi myinshi mu yandi magambo) ugakuramo 11. Hanyuma ugafata iminsi igize ukwezi kwawe kugufi (cyangwa se ukugira iminsi mike mu yandi magambo) ugakuramo 18. Niba dufashe urugero rw’ukwezi kw’iminsi 30 imyinshi, uyu mukobwa akaba ajya agira n’ukwezi kw’iminsi 26 imikeya, turafata 30-11=19; hanyuma dufate 26-18=8.
Ibi bikaba bivuga ko uyu mugore iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 8, ikarangira ku munsi wa 19. Ibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore yaboneyeho imihango. Niba ariko umugore agira ukwezi kutajya guhinduka, buri gihe akaba yagira nk’ukwezi kw’iminsi 30, we formule ye itandukanye n’iriya
Ibindi muzabisanga kuri site igihe.com, ariko kandi hano dushobora kuganira byinshi par les commentaires. Murakoze.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire