Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mercredi 29 décembre 2010

Amakuru nyakuri ku gusiramura (circoncision, circumcision)

Ubundi ku bantu bari mu miryango cyangwa ibihugu bakora icyo gikorwa baba bumva ari ibintu bisanzwe. Ariko ku bandi bakomoka aho bidakorwa baba babona biteye ubwoba kuko rimwe na rimwe ntibaba bazi akamaro kabyo. Gusiramura rero bivugwaho byinshi. Nifuje ko guhera uyu munsi umenya amakuru nyayo kuri byo, kuko birakureba, niba atari wowe bazabaho ni umugabo wawe, musaza wawe, murumuna wawe, n`abandi.

1. Mbese ubundi gusiramura ni iki?

Ni uburyo babaga agahu ko ku gitsina cy`abagabo (penis), ako gahu kaba gapfundikiye umutwe w`igitsina (gland), iyo kavanyweho umutwe usigara hanze.

2. Ni ayahe madini ashimangira icyo gikorwa ?

Abayisilamu ndeste n`abayahudi (juif, jewish). Naho aba gatolika (catholic), abaporo (protestantism) na budisite (bouddhism) ntabwo bakegeka icyo gikorwa.

3. Gusohora k`umugabo usiramuye

Umugabo usiramuye asohora nk`umundi mugabo wese udasiramuye. Gusiramura ntacyo bihindura ku gusohora, ntibyongera igihe ntibinakigabanya.

4. Gusiramura na SIDA

Igihe habayeho imibonano mpuzabitsina idakingiye (nta gakingirizo), ibyago byo kwandura SIDA ku mugabo usiramuye ni bike ugereranyije n`udasiramuye. Biterwa n`uko gusiramura bituma umubiri ugize umutwe w`igitsina ukomera, igihe umutwe ugipfundikiwe na kagahu ubaworoshye cyane. Uko koroha niko guha inzira virusi itera SIDA mu gihe cy`imibonano idakingiye. Ariko ntibivuzeko abasiramuye batayandura n`ubwo bo atari cyane nk`udasiramuye.

5. Uburyohe bw`imibonano mpuzabitsina no gusiramura

Ahanini abagabo basiramuye bagira uburyohe mu gihe cy`imibonano bungana n`ubwabadasiramuye.

Ariko rimwe na rimwe ahabazwe mu gihe cyo gusiramura hasigara inkovu, hari abagabo usanga bibangamiye cyangwa bakababara mu gihe cy`imibonano bitewe n`uburyo iyo nkovu yakize.

6. Ababuza kwisiramuza

Hari abantu usanga barwanya iki gikorwa mu bihugu byateye imbere kuburyo bakora amashyirahamwe abirwanya. Kubwabo banga ko abana babagwa kandi ntabyo baba basabye. Bakaba bumva ko bajya bareka abana bagakura akaba aribo bihitiramo kwisiramuza igihe bumva babishatse.

7. Isuku no gusiramura

Mu bihugu bikiri mu nzira y`amajyambere aho amazi atoroshye kubona, gisiramura bifasha mu buryo bw`isuku. Kuko hari umwanda ugenda wibika munsi y`agahu gapfundikiye umutwe w`igitsina. Iyo rero igitsina gisiramuye uwo mwanda ntawubaho. Ku badasiramuye bari ahantu hahora amazi, ni ngombwa koga buri munsi maze ugasunika agahu gapfundikiye igitsina kugirango woze umwanda wibika munsi yako.

8. Mu bayahudi ni ryari basiramura abahungu?

Ku munsi wa 8 nyuma yo kuvuka.

9. Mu bayisilamu ni ryari basilamura abahungu?

Mbere y`ubugimbi (puberté, puberty). Buri gihugu kigira umwihariko wacyo.

10. Bigenda bite mu gikorwa nyirubwite cyo gusiramura

Gusiraura birababaza cyane niyo mpamvu abaganga batera ikinya (anaesthesia, anesthésie) ugiye gusiramurwa.

11. Gusiramura byo kuvura

Hari igihe gusiramura bikorwa nko kuvura, urugero nk`igihe agahu gapfundikira igitsina gafashe cyane kuburyo kanga gusubira inyuma ngo umutwe usohoke. Icyo gihe bivurwa no gusiramura.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire