Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mercredi 29 décembre 2010

Impanga zidahuje se

Yabyaye impanga zitandukanyije ba se!
Umubyeyi ukiri muto wo muri Polonye aherutse, muri iyi minsi ya vuba, kubyara impanga zifite ba se batandukanye. Ibi bikaba bibaye ku nshuro ya karindwi izwi kuva isi yaremwa.

Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru byo muri iki gihugu cya Polonye, uyu mubyeyi bivugwa ko akiri muto, yatwise inda y’umugabo we n’iy’undi mugabo babonanye hafi mu gihe kimwe abonanye n’uwamukoye. Ibi bikaba byaramuteye gutwita abana babiri kandi b’impanga icyarimwe ariko batandukanije ba se. Nyuma yo kubyara umuhungu n’umukobwa, nyamukobwa yahise ashaka gatanya n’umugabo we amubwira ko nta mwana we yamubyariye, kubera ko izo mpanga yumvaga ko zitari iz’uwo mugabo wamutanzeho inkwano.

Ni uko rubuze gica bahitamo gukiranurwa n’ibizamini byo kwa muganga bizwi ku izina rya ADN. Ibi bizamini nibyo byaje kuvuga ko umugabo w’uyu mukobwa ariwe nyir’umwana w’umuhungu. Basanga umwana w’umukobwa we afite undi se udahuje n’uw’umukobwa. Uwo se akaba ari wa mugabo wundi baryamanye aciye inyuma nyir’urugo.

Nk’uko tubikesha Telegraph.co.uk, ibi biheruka kuba ku wundi mugore witwa Mia Washington aho, ku itariki ya 22 Gicurasi 2009, yabyaye impanga zitandukanije ba se. Aha hakaba ari mu gace ka Dallas muri Texas ho muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika. Gusa kuri uyu we icyatumye ajya gusuzumisha agakoresha ibizamini bya ADN ni uko yabonaga izo mpanga ze zidahuje ishusho habe na gato. Aho baje gusanga nawe abana be kuba bari impanga bitababujije kudahuza ba se.

Tubamenyeshe ko ibi byo kubyara abana b’impanga ariko batandukanije ba se, bibaye ku nshuro ya karindwi muri iyi si. Nk’uko siyansi ibisobanura, birashoboka n’ubwo bidakunze kubaho kenshi. Bikaba bishoboka gusa iyo umugore yakiriye intanga ngabo ebyiri icyarimwe ziturutse ku bagabo babiri batandukanye zigasanga ari mu gihe cy’irumbuka.

Naho Dr Chris Dreiling ( w’umunyamerika) we akaba abishimangira anongeraho ko umugore ashobora gutwita izi mpanga biturutse ko nyababyeyi yarekuye intanga ngore ebyiri zikaza zihura n’intanga ngabo z’abagabo baryamanye n’uwo mugore mu gihe cyegeranye. Bityo abana bakazaza batandukanye kubera ko n’abagabo nabo nyine baba batandukanye.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire