Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mercredi 29 décembre 2010

Tuganire ku buzima bw’imyororokere / Parlons de la santé reproductive

Umubiri w’umuntu ugizwe n’ibice byinshi cyane bitandukanye, ariko muri byo hakabamo iby’ingenzi. Habaho ibice bigenga kurya, hakabo ibice bigenga guhumeka, hari ibice bigenga itembera ry’amaraso, hakabaho ibice bikorana n’ubwonko, n’ibindi bice bitandukanye.

Ariko muri ibyo bice by’igenzi, hazamo n’ibice bigenga kororoka ku bantu, aribyo byabumbiwe mu ijambo ry’ubuzima bw’imyororokere.

Uretse rero ibi bice bigenga kororoka ku bantu dusanga mu buzima bw’imyororokere, aha tuhasanga no kuboneza urubyaro, tukahasanga ubuzima bw’umubyeyi utwite, ubw’umubyeyi wabyaye hamwe n’ubw’umwana yibarutse, ndetse tukanahasanga ihohoterwa iryo ariryo ryose ryashingira ku bitsina. Kuri uru rupauro Oasis iduhaye, twe tuzibanda kubyo urubyiruko rwifuza gusobanukirwa kurushaho.

Bimwe mu byo urubyiruko rudasobanukirwa

Umwana arakura, akarerwa, hanyuma yamara kugera mu myaka 12 ku bakobwa, agatangira kugira ibintu bihinduka ku mubiri we. Ubwo akaba yabaye umwangavu. Cyakora ubwangavu ntibutangirira rimwe ku bakobwa bose. Hari ushobora kuzana ibimenyetso by’ubwangavu mbere gato y’iyi myaka, hakaba n’ushobora gutinda kubizana, akaba yageza no ku myaka nka 18. Ubushakashatsi bwerekana ko umwana urya neza, akabaho mu buzima bwiza, ngo azana ibimenyetso by’ubwangavu hakiri kare.

Naho ku muhungu, we arakura, yagera mu myaka ya 15 nawe agatangira kuzana ibimenyetso by’ubugimbi. Abahungu nabo ni uko ntibakurira rimwe, hari abazana ibyo bimenyetso kare, hakaba n’ababizana nyuma. Ariko se ibyo bimenyetso by’ubwangavu n’ubugimbi byaba ari ibihe, kandi byaba bituruka kuki? Iki ni kimwe muri byinshi tuzaganirira muri iki kinyamakuru Oasis, cyane cyane kuri uru rupapuro rwahariwe ubuzima bw’imyororokere bw’urubyiruko.

Impamvu kuva kera ibiganiro ku myororokere byafatwaga nk’ikizira

Kuva kera, mu mico itandukanye, ibintu byitwa ubuzima bw’imyororokere aho biva bikagera, kubera ko kubivuga bituma umuntu ageraho akavugamo n’ibitsina, abantu bakomeje kubifata nk’ibintu bizira. Ushobora kuba watekerezaga ko ari mu Rwanda gusa bimeze bityo. Oya, ibi niko bimeze hirya no hino ku isi. Umwangavu umwe yashatse kumenya impamvu abantu bagifata ibijyana n’ubuzima bw’imyororkere nk’ibintu bizira kuvugirwa mu ruhame, maze abantu bamuha ibisubizo bitandukanye ariko kandi ubona bisobanura neza impamvu ibi bintu bikomeza kugirwa ibanga.

Iki kibazo cyabarijwe ku rubuga rwa internet doc-etudiant.fr, bimwe mu bisubizo byatanzwe ni nk’ibi: « kuba igitsina ari ryo tandukaniro ryibanze ritandukanya umugore n’umugabo, nicyo gituma abantu benshi bagira isoni zo kuba bavuga ibijyana nacyo byose mu ruhame. Ikindi kandi iyo uvuze igitsina, nk’umugabo ahita yumva ubushobozi bwe bwo kubyara no gushimisha uwo bashakanye. Hari abahita bumva rero bakojejwe isoni. » Icyo ni igitekerezo kimwe. Ikindi gitekerezo nacyo kigira kiti « impamvu ibintu byerekeza ku gitsina bitavugwa, ni uko ari urugingo rw’umubiri abantu bose banyuramo kugirango bagere ku isi. Nyamara, ntibirubuza kuba urugingo mu zindi ngingo nyinshi zigize umubiri ». Undi nawe ngo asanga impamvu ibiganisha ku gitsina bigirwa ibanga ari iyi, « ibintu byose birebana n’igitsina ntibikwiriye kuvugwa kugirango nibura abantu bagerageze kwitwara neza ».

Ibyo rero ni bimwe mu bindi bisubizo byinshi cyane byatanzwe. Nawe ushobora kuba ufite igisubizo watanga, cyangwa se ukaba ufite n’icyo uhise utekereza. Gusa, abantu benshi bashobora kuba bagitekereza gutya, aho bagaragaraza ko guceceka ibintu byose byerekeza ku gistina bikagirwa ibanga aribwo abantu bazabasha kubaho batishora mu busambanyi. Ariko se koko niko bimeze ?

Amateka ku mibonano idakwiriye

Iyo ugerageje kureba amateka yagiye aranga isi yacu, usanga gusambana byarahozeho. Ndetse ahubwo twagana mu Rwanda rwo hambere, ugasanga harahozeho umuco wo gusangira abagore. « Umugore ngo yari uw’umuryango. » Mukuru w’umugabo w’umugore runaka, ni ukuvuga muramu we, yashoboraga kumubyaraho umwana kandi umugabo we akiriho. Inshuti magara y’umuryango nayo yashoboraga kuba yagira icyo yibariza kandi ikagihabwa, ni uko bigeze aho mu Rwanda baravuga ngo « abaturanyi babyara abana basa ! »

Ibi kwari ugushaka kubuza amahane yari kujya abaho ngo « uyu mwana ko yavutse musa ubwo ntiwaryamanye n’umugore wanjye ? » Ni uko babyemera gutyo. Yewe na se w’umuhungu yashoboraga kugira icyo abaza umukazana we, ibi bikitwa « gukazanura ». Muri ibi bihe kandi, n’ubwo bwose umwana w’umwari ntaho yahuriraga n’umusore, kubera ko we yagombaga kuguma mu gikari agatozwa imirimo yo mu rugo, yagira naho ajya akajyana n’abandi bakobwa, yashaka kurushinga iwabo bakamushakira umusore akamubona ari uko agezeyo, ibi nabyo ntibyabuzaga ko hagera aho hakabaho inda z’indaro, umukobwa bakaba bagiye kumuroha.

Igihe cyacu

Kuri iki gihe ibihe byarahindutse. Abakobwa ntibakirererwa mu gikari, ubu basigaye birirwa bakubitana imitego na bagenzi babo b’abahungu. Indwara zabaye nyinshi. Ya migenzo yakorwaga kera yo gusangira umugore nk’umuryango cyangwa se gukazanura n’ibindi, iyo itaza gucika abantu bari kurwara bagashira.

Urugero rumwe, ni urw’umukobwa w’imyaka 30 utuye I Sovu muri Huye, wabyaranye n’umusore, agira amahirwe abyara umwana we muzima, nawe akiri muzima. Ariko kubera ko yaherukanaga na nyamusore amutera inda, ntago yigeze amenya ko yamaze gutandukana nawe agasigara akomeza kurya ubuzima nk’uko abakiri bato babivuga. Ni uko umwana amaze gukura, umukobwa abwirwa ko yagombaga gukora umuhango wa kinyarwanda wo kujya kwitisha umwana izina.

Uwita umwana izina rero yagombaga kubanza gukora imibonanompuzabitsina na nyina, ni uko izina akabona akaritanga. Ni uko byagenze rero, umukobwa aragaruka, hanyuma nyuma y’igihe kitari kirekire ararwara, agiye kwa muganga basanga yaranduye Virus itera Sida. Hatarashira igihe, umwana nawe yarafashwe. Ageze kwa muganga basanga n’ubwo yari yavutse ari muzima, nyina yamaze kwandura maze nawe amwanduriza mu mashereka! Ubu umwana w’imyaka 4 gusa yatangiye gufata imiti ya buri munsi, akazayifata imyaka yose azamara ku isi!

Inyigisho twakura ku bihugu byateye imbere

Ibihe rero byarahindutse, ibya kera sibyo by’ubu. Iyo turebeye ku y’ibihugu bimwe mu byadutanze kujijuka, hari icyo dushobora kubikuramo. Nk’i burayi, igihugu cy’Ubuholandi ni kimwe mu bihugu byigisha umwana ubuzima bw’imyororokere agitangira kumenya ubwenge, ukazamuka mu mashuri abanza, ay’isumbuye bikaba uko, umwana akazajya gukura nta kibazo na mba afite!

Ibindi bihugu byabanje kuvuga ko ibyo bidakwiriye. Nyamara isuzuma ryakozwe nyuma yaho ryasanze aho muri icyo gihugu bigisha ubuzima bw’imyororokere hakiri kare aribo badahura n’ibibazo byo gutwita inda zititeguwe, ntibahure n’ibibazo byo kurwara ibirwara byandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe abandi bo baba babogoza. Ibi ni ibyerekana ibyiza byo kwimenya hakiri kare, ukamenya n’icyo ukwiriye gukora.

None se tugume muri bya bihe umubyeyi atuma umwana we cotex ayita umugati w’abantu bakuru, umwana yamara kuba umwangavu yabona imihango yambaye umwenda w’imbere mushyashya agahangayika ngo iwabo baramwica ngo yawanduje, agahitamo kuwukuramo agashaka aho awuhisha? Ndumva ibi ntawabyemera, hari ibintu byinshi byoroshye gusobanura. Ibi rero nibyo tuzasobanurirwa kuri uru rupapuro duhawe muri Oasis. Wemerewe kubaza ikibazo icyo aricyo cyose wifuza, izina ryawe rikomeza kuba ibanga igihe ubyifuje gutyo.
source:www.sante.rw

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire