Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mercredi 29 décembre 2010

Ibibazo by’igitsina cy’umugabo (penis)

Hari ibintu biba ku muntu akagirango ni ibisanzwe kandi ari uburwayi, hari na bimwe bishobora kugaragara ku gitsina cy'umugabo. Ni byiza kumenya bimwe mu bimenyetso byatuma umuntu ajya kwivuza igihe bimugaragayeho. Ibibazo by'igitsina cy'umugabo bishobora gufata mu buryo butatu butandukanye : uburibwe, ibintu bisohoka mu gitsina bidasanzwe, gushyukwa gutinda kandi utabishaka (priapisme).

Impamvu zitera bimwe mu bibazo by'igitsina

- Indwara ya peyronie: iva ku kubabara kugenda kuba mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina, ibyo bigatuma habaho ahantu hakomeye habuza igitsina kwirambura neza mu gihe gifashe umurego (erection) maze bigatuma cyigonda. Ibi nibyo kenshi bitera ububabare bw'igitsina.

- Gukomereka: kuvunika kw'ahantu hatuma igitsina kibasha gufata umurego, aho hakaba haherereye munsi y'uruhu. Ibi bishobora guterwa n'impanuka. Uku gukomereka gushobora no gutuma umuyoboro w'inkari wangirika cyangwa se ukanacika.

- Ibintu bidasanzwe bisohoka mu gitsina : bwa mbere na mbere bishobora guterwa n`indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane iyitwa chlamydia. Izo ndwara kandi zishobora no kwandurira mu mibonano yo mu kanwa (oral sex) cyangwa yo mu kibuno.

- Priapisme :

- Ishobora guterwa n'abantu ku giti cyabo igihe biteye imiti yo kugirango igihe cyo gushyukwa kibe kirekire, ibyo bikorwa kenshi n'abafite ikibazo cyo kudatinda, cyangwa se batanashyukwa namba.

- Gukomereka kw'umutsi wo mu gitsina bigatuma uba utagishoboye gukamura amaraso aza mu gitsina mu gihe cyo gushyukwa.

- Imiti nka anticoagulants, neuroleptiques na psychotropes nayo ishobora gutera icyo kibazo.

- Indwara ya diyabete nayo ishobora kuba impamvu y`iki kibazo

Inama

- Kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose ubona ibintu bidasanzwe ku gitsina.

- Gutwara neza igitsina no kwirinda kugihungabanya, kugikomeretsa no kukibabaza. Igihe igitsina cyakomeretse, fata barafu (glaçons, ice) ushyire mu mwenda maze ukoze ku gitsina ahakomeretse, hanyuma hagarika imibonano, maze unywe imiti igabanya ububabare nka paracetamol, cyangwa se brufen.

Kuri priapisme, naho fata agatambaro ushyiremo barafu ushyire ku gitsina, nibiramuka byanze nyuma y'isaha imwe igitsina kigifite umurego, ihutire kwa muganga kuko ibi bishobora kwangiza ibigize igitsina bituma gifata umurego(erection).

source:www.igihe.com/ubuzima

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire