Yavuze amasaha 14 kugira ngo adafungwa!
Ubwo yaburanaga, umugabo Walter Koenig ufite ubwenegihugu bw’ u Budage yagerageje uburyo ashoboye bwose ngo arebe ko yatsinda urubanza akarokoka bityo ntafungwe... maze avuga adaca igihe cy’amasaha 14.
Ibi bikaba byarabereye mu Budage, mu rukiko rwa Fribourg, aho uwaburanishwaga utari ufite icyizere cyo gutsinda urubanza yagerageje uburyo ashoboye bwose yiregura mu gihe kingana n’amasaha 14 yose. Walter Koenig w’imyaka 61 y’amavuko abonye ko nta bundi buryo yari asigaranye uretse kwemeza abamushinjaga ko ari umwere, yafashe umwanzuro wo kuvuga urudaca yirengagije kuruha no kurambirwa.
Akaba yararegwaga imikorere yuzuye uburiganya (fraude). Kuri we yabonye ko wenda nakomeza kwiregura wenda biri bugere ubwo ibisobanuro bye bikaza kwemerwa, niko gushakisha amagambo adashira ivuga ngo arebe ko yakwemeza abacamanza n’abatangabuhamya maze bakaba bava ku izima akareba ko yarokoka urw’uwo munsi.
Nyamara se byahe by’ ubusa ko nyir’ibyago imbwa zimwonera. Ubucamanza, ku musozo w’ayo masaha yose avuga, bwasanze ukwiregura kwe kudafite ishingiro maze butegeka ko yakwerekezwa muri gereza yahungaga mu kuvuga bene ako ako kageni. Yaje gukatirwa gufungwa imyaka itatu n’amezi atatu.
Umushinjacyaha Michael Machtelb yavuze ko ibi byari bibaye ubwa mbere kubona umuntu yisobanura igihe kingana gityo. Yongeraho ariko ko ibyo bitari gutuma avanirwaho icyaha kuko ibisobanuro bye bitanyuze abacamanza ngo bimuhanagureho icyaha yaregwaga.
Naho urubuga rwa Metro.co.uk, kuri iyi nkuru, rwo rukaba ruvuga ko kuvuga menshi kw’uyu mugabo kutabashije kumufasha gutsinda urubanza kandi koko ni mu gihe kuko n’umugani mu kinyarwanda uvuga ubishimangira ko gutinda mu mazi kw’igikeri kutakibujije kugira amaga yewe no kumutindaho cyane siko kumubyaraho umuhungu ga!
Umukobwa yabashije kurya ibiryo birengeje ibiro bibiri!
Ku myaka 26, Clémentine Eyenga ubusanzwe upima ibiro 55, yabashije kurya ibiryo byo mu bwoko bwa hambaga (hamburger) bingana n’ibiro 2,2 mu gihe kitageze ku isaha.
Uyu mwana w’umukobwa akaba yarabiririye mu minsi ya vuba muri Restora (restaurant) y’ahitwa Saint-Gall, mu Busuwisi. Nyuma yo kwinjira muri Restora yatanze komande asaba hambaga ingana n’ibiro 2,2 yakwishyura amafaranga 100 y’aho mu Busuwisi ugereranyije akaba ari nk’amafaranga 75.000 y’ u Rwanda. Gusa akimara gutumizaho aya mafunguro abari aho bose baba baje nabo gufata aya mafunguro bagize ngo ni amashyengo. Nuko barangajwe imbere na nyir’iyi restora bategera nyamukobwa bakeka ko ari gushyenga maze bamwicara imbere ngo barebe koko ko abirya akabimara.
Nta kibazo na kimwe ahuye nacyo we yahise abereka ko atari ari gukina maze abasha guhirika ibyo biro byose mu minota 45 mu gihe urebye byari byuzuyemo inyama, imigati, za salade, n’utundi dufiriti tubiherekeje.
Ibyo biryo bikunda kugora abantu benshi kubirya ari byinshi. Mu magambo yatangarije ikinyamakuru 20minutes.ch., nyamukobwa yagaragaje ko gukora ibyo we nta kibazo byamuteje, aho yagize ati : "Nahereye ku nyama ndangiriza ku migati nari nagerageje gukonjesha n’amazi ngo nze kubona uko mbimira byose neza."
Mu gihe abari bateraniye aho bafata amafunguro nk’ayo bamutangariye, bamwe muri bo banananiwe no kumara n’utwo duke baryaga uyu mukobwa we yakubise inshuro ibiro bye 2,2 maze nyir’ iyi restora ahita amuvaniraho amafaranga yari kwishyura yose ndetse amwemerera n’ibindi bihembo kuko yari yamaze gutega nawe akeka ko nyamukobwa yikiniraga.
Tubamenyeshe ko kuva iyi restora yafungura imiryango yayo, mu myaka ibiri ishize, nta wagaragaje kuba yarya bigeze aho haba mu bagera kuri 364 baririye muri iyi restora byiswe ko bari ba rutamizabiri nta wari wabashije kurya bene ako kageni. Gusa uyu mukobwa Clémentine Eyenga ukomoka muri Cameroun we nta n’ubwoba ibi byamuteye by’uko ari we wa mbere ubikoze ku myaka ye 26.
Source:WWW.IGIHE.COM
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire