Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mercredi 29 décembre 2010

Kwifata n’ubwo biruhije ni ingenzi mu buzima

Muri iyi minsi bamwe mu rubyiruko badukanye imvugo igira iti “kwifata biragoye.” Uko kwifata ni ukujyanye no kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe byo soko y’indwara zandurira mu myanya ndangabitsina na virusi itera SIDA, inda z’indaro ku bakobwa batazishakaga n’ibindi bibazo by’inzitane bizishamikiyeho.

Uyu mugabo araguhamagarira kwifata

Rubyiruko rw’u Rwanda, ari abageze mu ishuri yemwe n’abatagize amahirwe yo kwiga, ni nde uyobewe ko SIDA ikitwugarije? Biteye isoni n’agahinda kubona iyo mvugo ivuga ko kwifata bigoye hari n’abanyeshuri bari muri za kaminuza bayivuga.

Nizere ko baba biterera urwenya dore ko bajya bamenya gutebya. Bitabaye ibyo umuntu yakwibaza niba kwifata bigoye icyaba cyoroshye icyo ari cyo.

Icyoroshye se cyaba ari ukubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ubuzima bwawe bwose? Icyoroshye cyaba ari ugufata imiti igabanya ubukana mu gihe n’amafaranga yo kugura ibishyimbo yabaye ingume cyangwa se n’ay’ubwisunge mu kwivuza na yo yabuze?

Ndahamya ko icyoroshye atari no kujya kwiteza inshinge kwa muganga wivuza ibirwara wanduriye mu mibonano mpuzabitsina. Yaba se ari ugusama inda utifuzaga no kubyaramo umwana udashoboye kurera? Niba bikoroheye, ese wibuka ko gusambana ari icyaha? Yesu agarutse ugihugiye muri ibyo wahungira he?

Umusanzu wa buri wese urakenewe

Ugize amahirwe yo kuba ukiri muzima reka gupfobya ibyiza byo kwifata nk’aho SIDA itakitwugarije. Irinde izindi mvugo ziteye nka: “Aho gutinda mu ikorosi natinda mu bitaro, nta kurira bombo mu ishashi, gupfa byishe nde, Sida ni agisida, mwahawe ku buntu namwe mutange ku buntu” n’izindi nk’izo zikururira urubyiruko kwishora mu busambanyi.

Nawe wagize ibyago byo kwandura ako gakoko, humura ubuzima burakomeza. Icy’ingenzi ni ukwirinda kwiheba, ukiyitaho, ugafata imini igabanya ubukana kandi ukirinda kwiyongerera ubwandu. Mu kwirinda, urasabwa kwirinda kwanduza abandi akaba ariho nawe ibyo kwifata bikureba.

Ikindi nakwisabira abatarandura ni ukudaha akato abanduye. Ubwandu bwose ntibivuze ko buba bwavuye mu busambanyi. Hari izindi nzira nyinshi SIDA yanduriramo. Muri zo twavuga inshinge za magendu, ibikoresho rusange bikomeretsa bidasukuye nk’inzembe, umubyeyi wanduye wanduza umwana igihe amubyara n’ibindi.

source:www.sante.rw

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire