Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

lundi 18 avril 2011

Impamvu 10 zitera gutandukana kw’abashakanye


Ku isi hose hari ikibazo cy’ingo zisenyuka zitamaze kabiri aho usanga abantu babana bakundanye nyuma y’igihe gito bagahita batandukana.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Cosmo cyandikirwa mu Bwongereza, bwagaragaje ko ku bagore 1400 bose babajijwe berekanye impamvu z’ingenzi zituma ingo zisenyuka.

Izo mpamvu ni izi uhereye ku ya 10:

10.Guhuza ibitsina kw’abashakanye: Ingo15.7% zisenywa n’ibiba bitagenda neza mu guhuza ibitsina kw’abashakanye.

9.Ibibazo biterwa n’imiryango n’inshuti: Ingo18.9% zisenywa n’ibibazo bituruka ku miryango y’abashakanye n’inshuti zabo.

8.Kutabana kw’abashakanye: Ingo 20.2% zisenywa n’uko abashakanye umwe aba atabana n’undi bitewe ahanini n’akazi.

7.Kuba umugabo adafite umwuga ufatika: Ingo 20.6% zisenywa n’uko abagore baba batihanganiye kuba abagabo babo nta mwuga ufatika bakora.

6.Kutitanaho: Ingo 21.1% zisenywa n’uko hari igihe umwe mu bashakanye aba atakitaye ku wundi.

5.Gushaka kubaho mu bwigenge: Ingo21.1% zisenywa n’uko abashakanye umwe aba ashaka kwigenga.

4.Kuba badakwiranye: Ingo 29.1% zisenywa n’uko umwe mu bashakanye iyo amaze kumenya undi neza asanga atari we yaremewe, akabona batari bakwiranye agahitamo kumusezeraho.

3.Kutizerana: Ingo 29.7% zisenywa n’uko abashakanye baba batizerana cyangwa batabwizanya ukuri.

2.Gucana inyuma: Ingo36.6% zisenywa no gucana inyuma kw’abashakanye.

1.Kuba batagishaka gukundana: Ikiza ku isonga mu gusenya ingo nyinshi zisaga 39.7% ni uko abashakanye baba batagishaka gukundana bagahitamo gutandukana.

Izi ni impamvu z’ingenzi ariko buriya bushakashatsi bwagaragaje n’izindi mpamvu nyinshi zishobora gusenya ingo; nko kuba abashakanye badakunda ibintu bimwe, n’izindi.