Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mardi 26 avril 2011

MENYA KUBARA UKWEZI K’UMUGORE BIRUSHIJEHO

Umwe mu basomyi b'iyi blog, yashyize commentaire ye ku kubara ukwezi k'umugore, yifuza ko twamwigisha uburyo yamenya iminsi igize ukwezi kwe.Iyi article nayanditse kugirango nawe ufite ikibazo nk'icye urebe ko hari icyo wakuramo:

Ukwezi kw’umugore gushingiye kuri ya mitere y’umugore, aho udusabo twe tw’intanga turekura intanga imwe gusa buri kwezi, hanyuma yabura intangangabo ngo bikore umwana iyo ntangangore yari yarekuwe igapfa. Hakaza kubaho imihango, hanyuma bigasubira gutangira, indi ntangangore ikongera igakura ikarekurwa, bityo bityo.

Formule tuza kwifashisha ikwereka neza iminsi y’uburumbuke y’umugore, ariko si iyo kwizerwa ngo ureke gukoresha ubundi buryo bwo kwirinda igihe ushatse gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi bikaba ari ukubera impamvu zikurikira:

1. Kudasama ntibibuza umuntu kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida.

2. Icya kabiri, ushobora kuba wiringiye ko utari busame, ugasanga ukwezi kwawe kwahindutse utabizi, bitewe n’uko watembereye ahantu kure, ugahindura ikirere cy’aho wari umenyereye bityo bigahindura imigendekere y’ukwezi kwawe, cyangwa se bitewe n’uko ufite ibyakubabaje cyane cyangwa se ibyagushimishije cyane.

3. Icya gatatu, hari abantu benshi bavuga ngo ukwezi kwabo kureshya n’iminsi iyi n’iyi, nyamara bibeshya batazi kubibara.

Formule wakoresha mu kubara ukwezi kwawe ukamenya iminsi y’uburumbuke:
Kugirango umenye ukwezi kwawe bityo ubashe gukoresha formule, uba ugomba kumara nibura amezi atandatu ubara indeshyo y’ukwezi kwawe, kandi udataruka n’umunsi n’umwe, kugirango uzabashe kumenya niba ukwezi kwe kugira iminsi ingana cyangwa se niba guhindagurika. Kwaba kugira iminsi ingana, ukamenya ngo iyo minsi ni ingahe. Yaba itangana, ukamenya ngo imyinshi ni ingahe, kandi imike ni ingahe.

Iyo rero umaze kumenya ukwezi kwawe uko kungana, urugero, ukaba utagira iminsi ingana buri gihe, icyo gihe formule ukoresha ni iyi: ufata iminsi igize ukwezi kwawe kugufi (cyangwa se ukugira iminsi mike mu yandi magambo) ugakuramo 18. Hanyuma ugafata iminsi igize ukwezi kwawe kurekure (cyangwa se ugufite iminsi myinshi mu yandi magambo) ugakuramo 11. Niba dufashe urugero rw’ukwezi kw’iminsi 26 imikeya, uyu mukobwa akaba ajya agira n’ukwezi kw’iminsi 30 imyinshi, turafata 26-18=8; hanyuma dufate30-11=19.

Ibi bikaba bivuga ko uyu mugore iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 8, ikarangira ku munsi wa 19. Ibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore yaboneyeho imihango.


Ku mugore ugira ukwezi kudahindagurika na rimwe:

Niba ariko umugore agira ukwezi kutajya guhinduka, buri gihe akaba yagira nk’ukwezi kw’iminsi 30, we formule ye itandukanye n’iriya, we afata iminsi ye agakuramo 14, hanyuma iminsi ye yo gusamamo ikaba ihereye imbere y’umunsi yabonye ho 3, na nyuma y’iyo minsi ho 3, akongeraho umunsi umwe umwe wo kwiteganyiriza. Ni ukuvuga ngo afata 30-14=16, noneho iminsi y’uburumbuke ye igahera kuri 16-4=12, maze ikazarangira kuri 16+4=20. Ni ukuvuga ko uyu we iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 12, ikagenda ikarangira ku munsi wa 20, wibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore yaboneyeho imihango.

Cyangwa se nanone, nawe agakoresha iriya formule, agafata ya minsi ye itajya ihinduka na rimwe agakuramo 18, akongera akayifata agakuramo 11, iminsi abonye hagati aho ni iyo kwifatamo. Urugero, 30-18=12, 30-11=19, ukongeraho umunsi wo kwizera, iminsi y’uburumbuke igahera ku munsi wa 12 kugera ku munsi wa 20.

IKITONDERWA : Iyi formule ntikoreshwa n’abantu bagiye kwa muganga gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro, kuko n’iyo wabukoreshaga noneho ukazabuhagarika, nawe urongera ukabanza ukamenya ngo ukwezi kwawe kuzajya kureshya gute, ukamara nibura umwaka ubara, kuko nyuma yo guhagarika iriya miti ukwezi kwawe gushobora guhinduka ntikungane nk’uko kwahoze mbere.

Uko wabara ukwezi kwawe ku buryo burambuye

Iyi mibare iri hasi ni urugero tugiye gufata, ikaba isimbura indangaminsi. Duhere mu kwezi kwa 3, maze dufatire urugero ku kwezi kwa Mariya. Itariki Mariya yagiye aboneraho imihango iratsindagiye kandi irabyibushye:

Werurwe : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 / Mata : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30/Gicurasi : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 / Kamena : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 /
Nyakanga : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 /Kanama : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30 31 / Nzeri : 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 17 18 19 20 21 22 23 24 25 26 27 28 29 30.

Reka noneho tubare iminsi yagiye agira : Ku itariki ya 6 Werurwe, Mariya yari atangiye ukwezi kuko yabonye imihango. Uku kwezi kwarangiye mbere y’uko asubira mu mihango ikurikiraho, hari ku itariki ya 29 Werurwe. Aha Mariya yagize iminsi 24. Hanyuma bukeye atangira ukundi kwezi.

Kwatangiye ku itariki ya 30 Werurwe, kurangira ku itariki ya 25 Mata. Aha, Mariya yagize iminsi 27. Mu kwezi gukurikiyeho, kuva tariki ya 26 Mata kugera tariki ya 19 Gicurasi, uku kwezi kwe kwabaye iminsi 24. Hanyuma hakurikiyeho kuva 20 Gicurasi, kugera 14 Kamena, aha ni iminsi 26. Kuva 15 Kamena kugera 12 Nyakanga, ni iminsi 28. Kuva 13 Nyakanga kugera 8 Kanama, ni iminsi 27. Naho kuva 9 Kanama kugera 4 Nzeri, ni iminsi 27.

Nusubiza amaso inyuma ukareba mu minsi y’ukwezi kwa Mariya, urasanga mu gihe cy’amezi 6 y’indangaminsi isanzwe, kuva muri Werurwe kugera muri Nzeri, we yagizemo amezi umunani y’ukwezi kwe. Ukwezi kwe kwagize iminsi mike kwabaye iminsi 24, naho ukwezi kwe kwagize iminsi myinshi kwabaye iminsi 28.

Aha rero turabigenza gute ngo tumenye igihe Mariya aba ashobora gusamamo, n’igihe aba adashobora gusama ? Ni ya formule twabonye kare ikoreshwa. Iyi formule ni ugufata iminsi y’ukwezi kugufi tugakuramo 18, hanyuma tugafata iminsi y’ukwezi kurekure tugakuramo 11.


Uti iyi formule yavuye he ?

Ubundi buri mugore wese, iyo intanga imaze kurekurwa (le jour de l’ovulation), hashira iminsi 14 hanyuma akabona imihango. Kandi umugore ashobora gusama iminsi 3 mbere y’irekurwa ry’intanga (mbere y’uko ovulation iba), kuko intangangabo iyo zigeze mu mubiri we zitegereza iminsi 3 zitarapfa, maze intangangore yazarekurwa igasanga zirahari, zirarekereje, imwe murizo ikaba ihuye na ya ntangangore, umugore akaba arasamye.

Hanyuma kandi ashobora gusama iminsi ibiri nyuma y’irekurwa ry’intanga, kuko intangangore nayo iyo irekuwe idahita ipfa. Bityo muri iyo minsi ibiri imara igifite ubuzima, iyo umugore akoze imibonano mpuzabitsina, intangangabo zigera mu myanya myibarukiro ye zisiganwa, hanyuma zigasanga intangangore yamaze kurekurwa kera, ni uko imwe murizo ikaba ihuye na ya ntangangore, umugore akaba arasamye.

Niyo mpamvu kuri wa munsi wa 14 mbere y’uko umugore asubira mu mihango ikurikira, twongeraho iminsi ibiri inyuma, hanyuma kandi tugakuraho itatu imbere, maze tukongeraho n’undi nk’umwe cyangwa ibiri ya securité (yo kugirango wizere neza ko nta kibazo cyo gusama gihari). Tukabona rero ya minsi, 11 na 18 twifashisha. Iminsi 18 tuyikura mu minsi igize ukwezi kugufi kw’umugore, naho iminsi 11 tukayikura mu minsi igize ukwezi kurekure umugore yigeze kugira.

Mu kubara ukwezi kwa Mariya rero dukoresheje iyi formule, turafata iminsi igize ukwezi kugufi yigeze kugira, 24-18=6. Hanyuma dufate ukwezi kwe kurekure, iminsi 28-11=17. Ibi bihita bivuga ngo, iminsi ya Mariya yo gusamamo, cyangwa se iminsi ye y’uburumbuke, ni ukuva ku munsi wa 6, kugera ku munsi wa 17.

Niba utari uzi kubara ukwezi kwawe, wenda wibwira ngo umuntu atangira kubara avuye mu mihango, cyangwa se ukaba utari uziko umuntu atangira kubara ku munsi wa mbere yaboneyeho imihango, ukaba utari uzi igihe ukwezi kurangirira, nizere ko umenye uko uzajya ubara iminsi ngo umenye uko ukwezi kwawe kureshya.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire