Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

vendredi 22 juillet 2011

Ibibazo 30 bya ngombwa ukwiye kwibaza ku mukunzi wawe (Igice cya I)

Hari ibintu byinshi ushobora gukorera umukunzi wawe akaba yabona ko koko umukunda urwuzuye cyangwa se umukunda urumamo nka bya bindi bya Ndebe na Mutimura (Ku basomye igitabo cyo mu wa kane primaire, murabyibuka).

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uruhererekane rw’ibibazo 30, nuramuka usanze byose wabisubiza umukunzi wawe cyangwa undi muntu wese ubikubajije urukundo rwanyu ruraba rugeze heza, ariko nanone mu gihe hari ibyo utasubiza haraba kakirimo akabazo.

Kuba nkubwira ibi sinyobewe ko wowe n’umukunzi wawe mwaba mumaranye iminsi itari mike, ariko n’ubwo yaba ari mike cyane. Ubundi iminsi irindwi nyuma y’uko umwe yemereye undi urukundo (mbese musezeranye gukundana), uba ukwiye kumenya mugenzi wawe uwo ariwe !

Niba witeguye, ngaho kenyera tujyane muri iyi interview, ndagirango nkwibutse ko ibyo nkubaza bireba umukunzi wawe ! Kandi uko usubiza biragaragaza urukundo mufitanye.

Twagiye !!

1. Ni uruhe rugingo ukunda ku mukunzi wawe ?

2. Ni irihe jambo umukunzi wawe akunda kukubwira ?

3. Ubwo muheruka gusohokana umukuzi wawe yagusezeranyije iki ?

4. Umukunzi wawe akunda kurya iki ? Naho iyo anyweye neza anywa iki ?

5. Ni ikihe kintu uzi kibabaza umukunzi wawe ?

6. Naho se ni ikihe kimunezeza kurushaho ?

7. Iyo urebanye n’umukunzi wawe mu maso bigenda gute ? Wumva umerewe ute ?

8. Imana ikubwiye iti ’sabira umukunzi wawe ibintu 3 by’ingenzi’ wamusabira iki ?

9. Ni ikihe kintu cy’agaciro ukunda kiri mu cyumba cy’umukunzi wawe ?

10. Umukunzi wawe yambara kangahe mu nda ? Mu kirenge ? Naho se yambara impeta ingana ite ?

Ese ibi bibazo byose uko ari icumi urabisubije ? Cyangwa birakunaniye ? Usubije bingahe ? Unaniwe bingahe ?

Byumvikane neza, mu kukugezaho iyi nkuru sinari ngamije kukwemeza ko ukundana n’umukunzi wawe cyangwa mudakundana by’ukuri, ariko nanone byaba bibabaje nkubajije ngo ukunda nde ukambwira ngo “Nkunda Linda” cyangwa "nkunda Landry", ariko nakubaza ngo Linda/Landry akunda kurya iki ? Kwambara iki ? Gusohokera hehe ? n’ibindi bikakunanira neza neza.

Reka nibwire ko nyuma yo gusoma iyi nkuru ugiye kwihinga cyane ndetse ugakora iyo bwabaga kugirango umenye byimbitse umukunzi wawe.

Murakoze cyane ; uretse urubuga dusanzwe dukoresha ruri hano hepfo, dushobora no kungurana ibitekerezo dukoresheje email ya iranzinone@yahoo.fr