Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

lundi 13 juin 2011

Imibonano mpuzabitsina ni ngombwa ku mugore utwite ariko akabyitondamo

mpuza bitsina ni bimwe mu bintu bya mbere byubaka umubano mwiza hagati y’abakundanye; cyane rero ngo iyo umugore atwite birafasha ariko birushaho kuba byiza iyo hakurikijwe inama z’uko babikora ntibigire ingaruka mbi ku mwana no ku mugore.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: forum.doctissimo.fr, ngo hari ibintu 8 abantu baba bagomba kwitwararika igihe bategereje umwana.

1. Iyo murimo gukora imibonano mpuzabitsina, biba byiza iyo umugore agiye hejuru y'umugabo cyangwa akaryamira urubavu mu gihe inda itangiye kuba nkuru.

2. Ku nda itaraba nkuru ngo binogera umugore iyo umugabo we amwinjiramo bihagije.

3. Amazi cyangwa umuyaga (cyangwa ikindi kintu) ntibigomba kugaragara mu gihe cyose muri mu mibonano mpuzabitsina umugore atwite. Gukoresha intoki na byo ngo si byiza.

4. Kumva, gusetsa uwo muvugana ngo biba ibintu byiza mu kubaka urugo neza mu gihe umugore wawe atwite.

5. Umugore afite ubushobozi bwo kuba yavuga ngo "oya" mu gihe atiyumvamo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe atwite.

6. Niba umugore afite ikibazo cyo kutarangiza neza mu gihe mukora imibonano mpuzabitsina, biba byiza iyo ihagaritswe mukegera muganga akababwira icyo gukora.

7. Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyose mugiriwe inama yo kutayikora na muganga umwitaho.

8. Imibonano mpuzabitsina igomba guhagarara igihe cyose umwe muri mwe yagaragaje ko afite uburwayi bwandurira mu myanya ndangagitsina nk'agakoko gatera SIDA n izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ; kwifata byakwanga mugakoresha agakingirizo.

Kugira ububobere bucye mu gitsina ku bagore/abakobwa biterwa n'impamvu zitandukanye!

Kugira ububobere bucye mu gitsina ku bagore/abakobwa biterwa n'impamvu zitandukanye!Ubushakashatsi bwerekana ko umugore 1 kuri 6 (1/6) bagira ububabare mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba ahanini biterwa no kumagara mu gitsina aho usanga nta bubobere buhagije burimo. Haba ubwo rero usanga hari n’utundi tubazo tuvuka harimo nko kumva uburyaryate mu gitsina n’ibindi. Akenshi ngo ibi bikunda kuba ku bagore bakuze bacuze (bahejeje imbyaro), ariko n’abagore/abakobwa bakiri bato cyane rwose ibi bishobora kubabaho. Ibi kandi bigira ingaruka zikomeye nko kuba bakwandura izindi ndwara zifata mu gitsina cyangwa bakabihirwa mu gutera akabariro bikaba intandaro yo kutavuga rumwe na Bwana.

Ukumagara kw’igitsina ni ingaruka zo kutagira ububobere mu gitsina cy’umugore (Vagin). Ubusanzwe igitsina cy’umugore cyangwa umukobwa, kiba kifitemo ibisa n’amazi afashe cyangwa ururenda (imisemburo). Aya mazi cyangwa ururenda (Imisemburo) azanwa n’imvubura zibamo bigatuma habobera kubera imisemburo iba yavubuwe. Iyi misemburo hari n’iva mu mura, hamwe n’ahandi mu tunyangingo tw’igitsina cy’umugore, ituma mu mpande zose z’igitsina hahora hatose. Aya mazi kandi ni nayo atuma mu gitsina hahora hahindura ubushya n’itoto nkuko no ku mubiri w’umuntu hahora hahinduka. Muri make, iyo misemburo ni yo ituma mu gitsina hahora isuku n’isukurwa by’umwimerere.

Hari indi misemburo yitwa (Bartholin’s glands), iyi iba aho twavuga ko ari mu ndiba z’igitsina igatuma rero ingingo zacyo zifunga hamwe n’ukundi kunyeganyega cyangwa kunyeganyezwa bikorwa mu mutekano. Izi rero na zo zigira uruhare mu guha ubutote umwinjiro w’igitsina cy’umugore/umukobwa ndetse no ku bice bigaragara hanze h’igitsina.

Izi mvubura cyangwa imisemburo igenda ihinduka cyangwa ihindura akazi bitewe n’akazi kari gukorwa cyangwa kari gukorerwa mu gitsina hamwe n’imihindagurikire y’ibihe by’umugore. Mu yandi magambo, ibikorwa biri gukorwa n’igitsina cyangwa biri gukorerwa mu gitsina (Nko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina), bishobora gutuma habaho ukumagara mu gitsina cyangwa se habaho gutota bihagije cyangwa kongera ya mazi cyangwa za mvubura.

Mu gihe rero umugore ageze mu gihe cyo guca imbyaro, ni bwo imwe muri iyo misemburo yose twavuze haruguru igabanuka cyangwa igashira burundu. Ariko kandi nanone, imiti imwe n’imwe ishobora gutera uku kumagara ko mu gitsina ku bagore/abakobwa, cyangwa ugasanga igize ingaruka ku bwonko ari na ho ibitekerezo byose n’imikorere ituma ya misemburo izamuka neza nta mususu ihagarara.

Dore impamvu zikomeye zishobora gutera ukumagara mu gitsina cy’umugore/umukobwa:

Impamvu zituruka kuri za horumones (hormones) : Kubura Hormones zimwe na zimwe: Kubura Ositorojene (oestrogènes) bishobra kuba impamvu itera ukumagara mu gitsina. Ibi bikunda kubaho mu gihe umugore ageze mu za bukuru atakibyara. Bishobora no kubaho mu gihe hari indi mpamvu. Nko mu gihe umugore afite umwana wonka cyangwa atwite inda ikiri ntoya na bwo izi Orumone zishobora kuba nke maze mu gitsina ntiharangwe utuzi.

Bishobora guterwa n’imiti : Amapilile amwe n’amwe abuza kubyara (pilules contraceptives), hamwe n’indi miti nk’iyo kurwanya kanseri y’ibere, ishobora kuba impamvu ikomeye itera ukumagara mu gitsina cy’abagore/abakobwa.

Impamvu zo kwandura indwara zo mu gitsina : Ukumagara mu gitsina kandi bishobora guterwa n’indwara zifata mu gitsina. Aha hari nubwo uretse kumagara mu gitsina usanga binavanze no kubabara cyane mu gitsina ndetse no kugira impumuro mbi.

Isuku nke : Hari n’igihe kumagara mu gitsina ku mugore biterwa nuko aba atitaye ku isuku yo mu mbere kandi ari ngombwa cyane. Ibi bikaba bishobora kuzana ukumagara mu gitsina kuko haba hitekeye imyanda itagira ingano.

Impamvu z’ibiyobyabwenge : Itabi, alukolo nyinshi (alcool) bishobora na byo gutera ukumagara mu gitsina biherekejwe no kunanirwa k’ubwonko, no kugira umunaniro umubiri wose.

Impamvu ziva mu bwonko: Ibi biterwa ahanini no kuba abakora imibonano mpuzabitsina batari bateguye neza bombi cyangwa umugore/umukobwa adateguye bihagije. Bishobora no guterwa no gukora imibonano mpuzabitsina hashize igihe, mbese adakunda kuyikora kenshi. Bishobora no guterwa no kuba umugore/umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina atabishaka cyangwa se uyu mugore wumagaye mu gitsina akaba yakoze imibonano mpuzabitsina ariko mu mutwe we hibereyemo ubwoba busa.

Hanyuma rero nanone uku kumagara bishobora guterwa na Sendorome Gougerot-Sjögren (Gougerot-Sjögren Syndrom), banayita nanone Syndrome sec: Iyi ishobora gufata abantu bose ariko ubushakashatsi bwerekana ko 90 % by’abo igeraho ari abagore bari mu myaka ya 45 na 50. Iyi rero yibasira imvubura zitandukanye. Uretse imisemburo ibobeza mu gitsina, inibasira imvubura z’amacandwe akaba macye rwose ku buryo umugore yumagara mu kanwa emwe n’iminwa, akabura imvubura z’amarira ku buryo ashobora kubabara byo kurira ariko amarira ntuyamubaze. Gusa ngo imisemburo ibobeza mu gitsina ni yo igabanuka cyane ku buryo usanga harangwa ububobere bucye hafi ya ntabwo.

Hagati aho ariko, nkuko bigaragazwa n’urubuga rwa interineti france5.fr, ngo ukumagara mu gitsina birashira kuko hari imiti myinshi kandi igarura ububobere hatitawe ku myaka cyangwa izindi mpamvu. Upfa gusa kuba ufite icyo kibazo ubundi umuti ukakubera igisubizo. Wagana kwa muganga rero ukavuga ikibazo ufite ahasigaye akazi kakaba aka muganga n’umuti.
Ufite ibindi bibazo ushaka gusobanukirwa ku bijyanye no kumagara mu gitsina ku bagore/abakobwa watwandikira ku rubuga rwanyu umuganga.com ahagenewe guhanuza muganga ahasigaye tukakubariza abaganga b’inzobere mu bijyanye n’ikibazo ufite tukakubonera igisubizo bidatinze.