Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

lundi 13 juin 2011

Imibonano mpuzabitsina ni ngombwa ku mugore utwite ariko akabyitondamo

mpuza bitsina ni bimwe mu bintu bya mbere byubaka umubano mwiza hagati y’abakundanye; cyane rero ngo iyo umugore atwite birafasha ariko birushaho kuba byiza iyo hakurikijwe inama z’uko babikora ntibigire ingaruka mbi ku mwana no ku mugore.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: forum.doctissimo.fr, ngo hari ibintu 8 abantu baba bagomba kwitwararika igihe bategereje umwana.

1. Iyo murimo gukora imibonano mpuzabitsina, biba byiza iyo umugore agiye hejuru y'umugabo cyangwa akaryamira urubavu mu gihe inda itangiye kuba nkuru.

2. Ku nda itaraba nkuru ngo binogera umugore iyo umugabo we amwinjiramo bihagije.

3. Amazi cyangwa umuyaga (cyangwa ikindi kintu) ntibigomba kugaragara mu gihe cyose muri mu mibonano mpuzabitsina umugore atwite. Gukoresha intoki na byo ngo si byiza.

4. Kumva, gusetsa uwo muvugana ngo biba ibintu byiza mu kubaka urugo neza mu gihe umugore wawe atwite.

5. Umugore afite ubushobozi bwo kuba yavuga ngo "oya" mu gihe atiyumvamo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe atwite.

6. Niba umugore afite ikibazo cyo kutarangiza neza mu gihe mukora imibonano mpuzabitsina, biba byiza iyo ihagaritswe mukegera muganga akababwira icyo gukora.

7. Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyose mugiriwe inama yo kutayikora na muganga umwitaho.

8. Imibonano mpuzabitsina igomba guhagarara igihe cyose umwe muri mwe yagaragaje ko afite uburwayi bwandurira mu myanya ndangagitsina nk'agakoko gatera SIDA n izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ; kwifata byakwanga mugakoresha agakingirizo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire