Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

vendredi 24 juin 2011

Ibikorwa 20 by’urukundo mushobora gukora kugira ngo mushimishanye

Abantu benshi binjira mu rukundo bagakunda bakanakundwa ariko hakabaho igihe usanga urukundo rwabo rudakura cyangwa se ngo rubaryohere. Ugasanga rimwe na rimwe batumva ibyiza byo kuba mu rukundo, kutaryoherwa na rwo cyangwa se bikaba byanabaviramo no gutandukana (separation) bitewe n’uko bataba bitaye ku byo umwe ashobora gukorera undi kugira ngo bashimishanye ku mpande zombi bityo n’urukundo rwabo rurambe.

Ku bw’ibyo, waba umukobwa cyangwa muhungu, dore ibintu umuganga.com wagushakashakiye ushobora gukora kugira ngo ubagarire urukundo kandi unashimishe uwo ukunda( your boy friend/ girlfriend) bityo utavaho witesha amahirwe yo gukunda no gukundwa.

Urubuga rwa internet twifashishije tubitegura (www.anvari.org), rugaragaza ko hari ibikorwa by’urukundo (romantic things) bigera kuri 50 umuhungu cyangwa se umukobwa ashobora gukora kugira ngo ashimishe uwo akunda kandi binamufashe no kumva ibyiza byo kuba mu rukundo.

Muri ibyo 50 twabatoranirijemo 20 bishobora kubafasha kurunga/kuryoshya urukundo rwanyu.

Ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:

1. Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cg se k’ibanga ujye ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.

2. Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, ngo kuko ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

3. Niba kandi yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi rero ngo biramushimisha kabone niyo mwateka ibitaryoshye.

4. Jya ukunda kumuha impano akenshi ndetse wibande kuzihendutse cyane rwose ngo kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

5. Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.

6. Numuramutsa, jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone niyo mwaba muherukana vuba.

7. Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko ku mucanga, mu ishyamba n’ahandi.

8. Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.

9. Fata akanya igihe muri kumwe umufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk’iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje.

10. Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.

11. Muririmbire kabone nubwo waba udafite ijwi ryiza ngo we biramshimisha

12. Mutumire aze musangire ifunguro haba mu rugo cyangwa se muri restora.

13.Mufate akaboko umurebe mumaso hanyuma umusome ku kiganza nurangiza uhite ugishyira mu gituza cyawe mu gice guherereyemo umutima (ibi biba byiza ngo iyo bikozwe n’umuhungu).

14. Jya umusaba uburenganzira bwo kumuhamagra kenshi.

15. Mu gihe wagize akazi kenshi, gerageza gushakisha byibura iminota mike ujye ahantu hatari urusaku hanyuma umuhamagare wibuke no kumubwira ijambo ngo “ndagukunda” (I love you).

16. Gerageza kumukorera ibintu bimwereka ko harimo ubwitange ariko wirinde kumubwira ko witanze. Wowe bikore, hanyuma we abibone utarinze kubimubwira.

17. Gerageza kumushushanyiriza ibyishimo byo kuba ari we muri kumwe mu rukundo.

18. Mufashe kwitoza kubwirana amagambo y’urukundo mu ndimi z’amahanga

19. Mujye mukorana gahunda zimwe na zimwe nko kujyana gusenga, kureba film, umupira n’ibindi bitandukanye ariko mwirinde kubana ahantu hamwe ( mu gipangu kimwe).

20. Jya wibuka amatariki afata nk’ingirakamaro mu buzima bwe nk’itariki ye y’amavuko, iy’umubatizo we, umunsi w’umutagatifu we n’izindi kandi umwereke ko wabyibutse.

Gukunda no gukundwa biba byiza ariko cyane cyane iyo hari icyo ubona bikumariye kuba mu rukundo. Mu gihe ufite uwo ukuunda rero ntugomba kugereka akaguru ku kandi ngo wumve ko cyakemutse ahubwo ngo ugomba guhora wita ku wo ukunda ushakisha icyo wamukorera, wibanda cyane cyane ku byamushimisha kugira ngo urukundo rwanyu ruhore rwaka. Mu gihe hari ibindi ushaka kumenya mu bijyanye n’ibyo wakora ngo ushimishe uwo ukunda ushobora gusura ururubuga http://www.anvari.org/ ubundi ukarushaho kuryohereza umukunzi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire