Ubukwe budasanzwe I Ngoma: Icupa ryisatuyemo kabiri rijya gutema umusore wasabaga umugeni
Tuesday 5 July 2011
Kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa saba n’igice z’amanywa i Burasirazuba mu karere ka Ngoma umurenge wa Kibungo akagari ka Karenge mu mudugudu wa Musamvu habaye ubukwe budasanzwe bwateye uwari uhibereye wese kwibaza byinshi.
Wakwibaza uti ese ubwo bukwe bwagenze bute?
Umusore yavuye I Rwamagana ajya gusaba no gukwa umugeni we mu murennge wa Kibungo, umudugudu ni Musamvu ahageze imisango y’ubukwe iratangira ,barasaba, umugeni baramwemererwa. Igihe cyo kumuhabwa kigeze nyamuhungu yagiye kwicara mu byicaro by’abakwe. Acyicara, intebe iba iramuzamuye mu birere imwesa hasi, imurenza umukingo wari hafi aho. Abari bahari babifashe nk’ibisanzwe, baraseka mbese nk’aho intebe yari iteretse nabi igahirima. Bamwe bahise bihutira kumubyutsa, bamugarura mu byicaro ategereje umugeni we.
Hashize akanya, bamuzaniye icyo kunywa cyo mu bwoko bwa fiesta (fanta). Twagiye kubona tubona icupa rihereye ku munwa waryo ryisatura rigera ku ndiba yaryo! Igisate kimwe cyaragiye gikata umukwe ku bibero hafi y’igitsina. Bahise bihutana uwo musore kwa muganga abaganga baramudoda. Icyateye agahinda ariko ni uko abo mu muryango w’umukobwa bakomeje bakinywera, bakarya ntakibazo mu gihe abo mu muryango w’umuhungu bo bariraga bamwe, abandi bahiye ubwoba ndetse bamwe bahita bitahira ubukwe butarangiye.
Gusa nyamusore we yanze kuvirira kuko yaje kugaruka mu masaha y’igicamunsi gusoza ibirori kugira ngo ahabwe umugeni we
Tubikesha Justin Mbonimpaye, umusomyi n’umukunzi w’Igitondo.com
Intara y’u Burasirazuba
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire