Hari gihe ushobora kuba uri umusore mwiza ariko ikintu cyo gutereta cyarakwihishe ndetse utajya unamenya uburyo wakwitwara mu gihe wasohokanye inkumi. Ugasanga niba umusohakanye rimwe ntazemere ko musubirayo kubera uburyo wabyitwayemo. Muri iyi nkuru uraza kubona bumwe mu buryo bwa gufasha kwitwara neza igihe wasohokanye umukobwa maze ukamusigira inyota yo guhora ashaka kuganira nawe no gusohokana nawe.
1. Ugomba kureka umukobwa akihitiramo ahantu ashaka gusohokera
Ni byiza ko mu gihe ugiye gusohokana umukobwa bwa mbere umuha amahirwe cyangwa se umwanya wo kwihitiramo ahantu heza yumva haza kumunyura mu gihe muba muri kuganira. Nutamuha umwanya rero ngo nawe yihitiremo aho ashaka, ashobora kutanyurwa dore ko ngo abagore cyangwa abakobwa baba bazi guhitamo ahantu hari buze gutuma baryoherwa n’ikiganiro. Urumva ko utabikoze intambwe ya mbere yaba yamaze kugutsinda.
2. Mu gihe muganira mureke nawe agire icyo avuga
Hari abasore basohokana abakobwa bakiharira ijambo nkaho barimo gutanga isomo cyangwa ikiganiro. Ibi sibyo kandi si byiza, habe na mba. Niba wa sohokanye umukobwa urimo gutereta ugomba kugerageza nawe ukamuha umwanya mu kiganiro akumva ko muri kumwe. Mu gihe bitabaye ibyo uzatuma arambirwa vuba ndetse n’ibyo urimo kuvuga nta gaciro azabiha.
3 . Ugomba kumuhanga amaso
Abasore benshi ntibazi kureba mu maso h’abakobwa batereta cyangwa barimo gutereta. Usanga ahubwo barimo guhuzagurika bareba hirya no hino aho kureba uwo bari kumwe. Menya ko uri mu ntangiriro zo gutereta umukobwa ntaragukunda neza icyongeyeho ni nabwo bwa mbere umusohokanye, ubwo rero nutangira ku mwereka ikinyabupfura gike no guhuzagurika utamureba mu maso azatangira kubona ko nta kigenda cyawe.
Ugomba kumwereka ko umwanya wose ari uwe , umureba umwitegereza , umusekeramo gake , umuganiriza, ukirinda kwitaba amatelefone ya buri kanya no kuyikandagura nk’aho utazi icyakuzanye. Ikindi irinde guhaguruka buri kanya no guhuragura amagambo cyangwa se ngo uvuge ibintu biterekeranye.
4. Mubaze ikintu ari bufate
Niba mugeze ahantu mwasohokeye nko muri hoteli, akabari cyangwa se ahantu hari ubusitani bwiza reka umukobwa yisabire icyo ashaka aho gutangira kumusabira icyo afata. Ni byo koko ushobora kuba wumva ibyo umusabiye biryoshye cyangwa ari byo abantu benshi bakunda, ariko menya ko hari igihe wabikora gutyo ugasanga we ntabikunda na gato kandi kubera ko ari bwo bwa mbere mu sohokanye ashobora kugira isoni zo kuvugako ibyumusabiye atabikunda. Ugomba kumureka rero akihitiramo ikintu ashaka yaba icyo kunywa cyangwa kurya kuko burya niwe uba azi icyo akunda na cyane ko wowe uba utaramenya ibyo akunda n’ibyo yanga.
5. Gerageza umuhindurire mu biganiro
Nta mpamvu yo kwibanda ku kintu kimwe mu gihe urimo kuganiriza umuntu. Shaka ingingo zitandukanye umuganirizaho. Ikindi kandi nta ni mpamvu yo gutinda ku kintu keretse iyo ubona icyo kiganiro cyamuryohoye. Aha ubibwirwa n’uko urimo kumureba mu maso, ukamenya uburyo arimo kwakira ibyo umubwira. Si byiza rero kumureka ngo abanze arambirwe ibyo urimo kuvuga.
Niba mwamaze kwibwirana nta mpamvu yo gukomeza kwivugaho uvuga ibigwi byawe. Ushobora kuba uri umugabo w’ibikorwa ariko si ngombwa ko ubimubwirira rimwe ku munsi wa mbere ashobora gutaha atekerezako washatse kumwiyemeraho no kumwereka ko ukomeye; mbese ko washatse “kumwemeza” kandi ibi si byiza na gato.
tubikesha igitondo.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire