Burya rero ntuzigere na rimwe wumva ko ukomeye, kuko buri gihe hari uzaba yumva akomeye kukurusha. Rimwe rero mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe, umurwayi umwe yari yicaye n'isheja ryinshi cyane; umuganga amuciyeho aramubaza ati niko, ubona ko uri nde? Undi, nta kuzuyaza ati "ndi Obama!" Muganga ati "ni nde se wabikubwiye?" undi ati"ni Imana. Undi murwayi wari hafi aho ati reka, reka wimbeshyera, ntacyo nakubwiye!Bishatse kuvuga ko we yumvaga ari Imana....
2. Mwalimu wo muri kaminuza yashatse kwereka abanyeshuri be ingaruka zâ inzoga ku mubiri. Yafashe umunyorogoto awushyira mu mazi uvamo, awushyize mu kirahure kirimo inzoga urapfa. Arahindukira abaza abanyeshuri be ati isomo mukuyemo ni irihe? Umwe muri bo wari nyota yake ati isomo ni uko iyo unywa inzoga nta munyorogoto ushobora kukuba mu nda!
3. Umukecuru w'imyaka 90 yashatse gupfa arabibura maze yigira inama yo kwiyahura. Umugabo we yari amaze imyaka 30 apfuye, asiga pistolet ye kuko yari umusirikare. Umukecuru rero yigiriye inama yo gufata ya pisto ngo yirase mu mutima birangire. Hagati aho ariko ntiyari azi aho umutima uri...Yigiriye inama yo guhamagara umwuzukuru we wari muganga amubaza aho umutima uri, undi amubwira kubara santimetero eshanu munsi y'ibere ry'iburyo; ati ni ho umutima uba. Umukecuru yarabaze maze arasa muri za santimetero nyine. Mu minota mike yajyanywe kwa muganga yakomeretse mu ivi ry'ibumoso kuko ibere rye ryagarukiraga hejuru yaho gato...
4. Rimwe umugabo w'umu cow boy yinjiye mu kabari ko muri Texas n'ibikabyo byinshi ati “ nintabona ibiryo na byeri hano ku meza, ndakora nk'ibyo data aherutse gukora i Las Vegas Bahise babimuzanira bihuse n'ubwoba bwinshi n'igihunga. Ararya yitonze, agiye kugenda havamo umwe wigiragamo ivuzivuzi aramubwira ati dufite amatsiko yo kumenya agatendo so yakoze i Las Vegas. Umu cow boy ati"banze kumuseriva yicwa n"inzara n'inyota.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire