Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

lundi 24 janvier 2011

kutabyara biterwa n’iki?

Kutabyara hagati y’abashakanye byitwa ubugumba ikaba ari indwara ikunda kugaragara cyane mu bashakanye kandi yibazwaho byinshi cyane cyane mu biyitera.

Ubugumba mu bashakanye buvugwa iyo hagaragaye kudasama mu gihe cy’imyaka ibiri abashakanye babonana kandi nta nzitizi.

Ikibitera ni iki?

Hari impamvu zituruka ku mugore n’izituruka k’umugabo.

Izituruka ku mugore :

 Kuziba kw’imiyoborantanga (trompes) bitewe ahanini n’uduce tw’agahu gatwikira inyama zo munda (adherences pelviennes)

 Kudakora neza k’uduce tw’umubiri tumwe (hypothalamus,hypophyse) dutuma udusabo tudakora intanga hakoreshejwe imisemburo (hormones)

 Imiterere ya nyababyeyi ibuza igi gukura neza ahanini biterwa n’ibyimba n’indwara (infection).

 Imihindagurikire y’ikorwa ry’ururenda ribuza intanga ngabo kuzamuka neza ngo zisange intanga ngore.

Izituruka ku mugabo :

 Kudakora neza k’uduce tw’umubiri (hypothalamus,hypophyse) dutuma amabya adatanga intanga hakoreshejwe imisemburo (hormones).

 Imihindagurikire y’ikorwa ry’intanga ngabo hakoreshejwe imisemburo (hormones) biterwa no kudakora neza k’uduce tumwe tw’umubiri aritwo (hypothalamus, hypophyse, testicules). Urugero rukunda kugaragara ni nk’urw’amasohoro adahagjie.

 Inzitizi mw’irekurwa ry’intanga bitewe n’imiterere y’imyanya ndangabitsina y’umugabo.

 Ukudahagije kw’ibigize amasohoro (plasma seminal) bituma n’intanga zitagira ingufu.

 Izindi ni nk’uburemba, indwara zizaharisha uburinzi bw’umubiri nka diyabeti, indwara z’imirire mibi nka bwaki) etc…

Impamvu zituruka kuri bombi :

 Kutabonana hagati y’abashakanye.  Imibonano mpuzabitsina idahagije hagati yabo. Urugero ni nko kubonana bagacikiriza hagati batarangije.

2. Isuzumwa

Isuzumwa ry’iki kibazo rireba abashakanye bombi. Abavuzi bibanda ku bibazo birebana n’imyaka y’abashakanye , ubuzima bw’imyororokere, imirire, kuba barigeze kubagwa n’ibindi.

Ku buzima bw’imyororokere bibanda ahanini ku mibonano mpuzabitsina, kuba abivuza barigeze kubyara cyangwa umwe muribo yaribyigeze no kuba barigeze gukoresha uburyo bwo kuringaniza urubyaro.

Nyuma y’ibibazo bose barasuzumwa ku mibiri yabo bakanakorerwa ibizamini bibaye ngombwa.

Ku bagore, akenshi harebwa imiterere y’imyanya ndangagitsina hakoreshejwe ibyuma bireba mu nda (échographie, hystérosalpingographie, cœlioscopie, hysteroscopie etc..) kandi hakigwa n’imisemburo ye hakoreshejwe amaraso ye.

Ku bagabo, higwa intanga (umubare, ingufu n’imiterere) hifashishijwe amasohoro.

3. Umuti

Ahanini umuti w’iki kibazo wibanda ku mpamvu igitera yagaragaye. Hakoreshwa imisemburo y’ibinini cyangwa inshinge kandi hanakoreshwa no kubagwa (cœlioscopie, microchirurgie, hysteroscopie) iyo impamvu ari muri za nzitizi twabonye haruguru.

Mu gusoza, twagirango ngo twibutse ko ubugumba ari indwara y’abashakanye bombi. Umugabo n’umugore bagomba kwifatanya mu kuyivuza. Ahanini usanga abagore aribo bonyine boherezwa n’abagabo babo kwivuza.

Abagabo nabo barahamagarirwa kujyana n’abagore babo kwa muganga.

Kwisuzumisha kare no kwivuza neza indwara zifata mu myanya ndangabitsina ni iby’ingenzi mu kwirinda ubugumba.

2 commentaires:

  1. Nibyo ese umugore wajya my mihango ubu Alana amaze amezi 4 ntayo kd andatwite byo biterwa niki?

    RépondreSupprimer
  2. Muraho neza! Nitwa Umurerwa
    nanjye nahuye niki kibazo tumara imyaka 3 nta mwana, tugiye kwa muganga basaga ninjye ufite ikibazo cyuko amagi yanjye atajya ashya neza ngo biterwa n'imisemburo mike, nuko tumara undi mwaka nivuza ariko bikomeza kunanirana, twakomeje kwiyakira arinako dukomeza gusenga Imana nibwo umugabo wa mukuru wanjye yatubwiye ko yamenye amakuru y'imiti y'umwimerere ituruka muri Aziya yongerera abagore amahirwe yo gusama, twagiyeyo mbasobanurira uko ikibazo giteye bampaye imiti itandukanye bitewe n'impamvu yateraga kudasama kwanjye harimo uwitwa Maharani, Ginseng , Chlorophyll na Spirulina nubwo byari bihenze cyane twarayiguze ntagira kuyikoresha, mu mezi 4 gusa bankurikirana narimaze gusama, ubu umuhungu wanjye yujuje amezi 6.
    Byose biva mu gusenga pe, nahamya ko ari Imana yatumye tumenya iryo vuriro rivurisha ibimera byo muri Aziya, uwo muganga wadukurikiranye akoresha zino numero 0788441279 wenda n'undi ufite ikibazo nkicyo twari dufite yamufasha. Imana yabikoze nawe yabikora!!

    RépondreSupprimer