Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

lundi 24 janvier 2011

umugore mwiza n’umubi

Muri iyi nyandiko turavuga ku bintu biranga umugore mwiza,umugabo mwiza ndetse n’ibiranga umugore mubi cyangwa umugabo mubi. Ariko turahera ku mugore mwiza n’umugore mubi ubutaha tuzareba ku bagabo.

ibyo twandika aha byavuye mu bitekerezo by’abantu batandukanye.

Ibintu biranga umugore mwiza

Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo umugabo yagira ubuntu n’urugwiro, n’ubwo yamwenyurira abandi no kugerageza kwakira, ntacyo byamarira abashyitsi, abaturanyi n’abagenzi, kuko inyifato y’umugore ari yo itanga ikaze. Imyifatire mibi y’abagore ni yo yirukana ababagenderera.

Dore bimwe mu biranga umugore mwiza :

1. Yubaha Imana n’umugabo we;

2. Agira umwete ku mirimo myiza;

3. Azi kugabura ku gihe, azi no gushaka ibikenewe;

4. Akunda gufasha abo arusha ubushobozi;

5. Amenya kubana neza n’abaturanyi;

6. Yita ku bashyitsi akabagirira neza;

7. Azi kwifata mu magambo;

8. Yihanganira ubukene n’igihombo;

9. Ubukire ntibumutera isumbwe no kwishyira hejuru;

10. Aharanira ibyakubahisha umugabo we.

Nk’uko umugore mwiza atabiterwa n’ubwiza bw’inyuma ni nako n’ububi bw’umugore budaterwa n’imiterere y’inyuma, ahubwo ububi bushingiye ku ngeso mbi zituma aremerera uwo bashakanye, abo babyaye, abaturanyi ndetse n’abahagenda.

Ibintu biranga umugore mubi

1. Umugore mubi yanga gusangira ingorane n’umugabo we, ntibahuza ibitekerezo, ntabwiza umugabo we ukuri. Iyo umugabo ageze mu byago ,umugore mubi aramutererana

2. Umugore mubi abaho imibereho itagira intego n’imigambi, yikubira inyungu. Ntamenya ibyo umugabo we akunda, n’iyo abimenye arabimwima. N’iyo abikoze, abikora atishimye.

Urugero runini rukunze kugaragara mu mibonano mpuzabitsina aho yiyima uwo bashakanye yanayikora akiyikora inyungu cyangwa akayikora amucyurira

3. Iyo agahararo gashize cyangwa habonetse igihombo, umugore mubi atangira gukoresha agahimbano n’incyuro, ndetse no kwikeka.

Urugero: igihe umugabo nta kazi afite,yirukanywe ku kazi,cyangwa ugasanga umugore arusha umushahara umugabo,umugore mubi azamucyurira,amusuzugure rimwe na rimwe amusuzuguze inshuti n’abavandimwe, hari n’abadatinya kumuzaniraho abandi bagaboi.

Na none kandi, umugore mubi ntatinya guhemukira uwo bashakanye, abikoresheje gukunda abandi bagabo, akima umugabo we urukundo rutagabanije yari afiteho uburenganzira. Kuri iyi ngingo, umugore nk’uwo aba akomerekeje umutima w’umugabo we, amutesheje agaciro mu bandi, amaherezo benshi bakabigwamo.

4. Umugore uhora ahanganye n’umugabo we. Bene uwo ahora mu ifuti rimwe, yemera icyo ashatse gusa, ntiyemera gukosorwa kandi ntava ku izima. Ibyo bigabanya urukundo umugabo we yamukundaga, kugeza ubwo yifuza abandi bagore cyangwa akabura ubushake bwo kumunezeza. Ni cyo gituma uwo umutima wanze umubiri utamukunda.

Uyu mugore ahora yitotomba. Amategeko atagira ishingiro ni cyo gitaramo amenyereza ab’umuryango we. Iyo byamaze kumutegeka, ntatinya kubigaragariza mu nzira no mu ruhame.

5. Umugore mubi anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha n’ibinezeza binyuranye, no kuwiba awuhisha ahandi (awujyana iwabo), gukoresha ibirenze ubushobozi (ibirenze ibyinjira mu rugo). Ubunebwe n’ubutandame bituma yicisha inzara abana, umugabo n’abashyitsi.

6. Umugore mubi aba umusinzi azana ingorane zitesha abana ubwenge, gahunda n’ubuzima. Ntahuza gahunda n’umugabo we, abana be bariyobora bakaba imfubyi akiriho. Akabera ikirumbo uwamushatse, agahinduka inshuti y’abatagira gahunda.

Ikindi ni uko umugore mubi atamenya ibyo asabwa n’ibyo abuzwa. Intwaro akoresha ni ukwivumbura no kwijujuta, ahora yibutswa ibimureba, ahora ahembera amahane.

7. Umugore mubi yemera inama zose atabanje kuzigenzura. Urwe rushobora gusenywa n’iyo avuka, aramutse agendeye ku ngengabitekerezo y’umuryango w’iwabo akomokamo cyangwa inshuti ze. Aho ngaho, umugabo aba asenyewe n’uwamushyingiye (kwa sebukwe).

Bene uwo mugore, nyirabukwe na sebukwe abahindura nka bakeba be, agahora ahirimbanira guhangana na bo ngo agaragaze ko bamubangamiye! Umubano mwiza w’abashakanye ushobora kwangizwa n’umugore wanga inama nziza z’umugabo, akagendera ku z’iwabo n’iz’inshuti mbi afite.

ingaruka 3 zibaho iyo umuryango ufite umugore mubi:
Ingaruka ni uko ahanini abana bamwigana ibyo abatoza n’ibyo bamwigiraho, bakabyanduza abo babana bikaba uruhererekane mu miryango bazubaka.

Imico mibi y’umugore yica ibyifuzo n’imigambi myiza by’umugabo. Umugabo ntiyongere kumwishimira, bikamutesha icyerekezo cyiza yari afitiye umuryango.

Ibyo umugore mubi yakoreye abaturanyi bituma bagambirira kubimwitura akaba ibuye risitaza ku bamukomokaho kimwe n’abavandimwe.

Nta waba umugore mwiza ngo abure inenge nta n’uwaba mubi gusa ngo abure icyiza na kimwe agira. Icyangombwa ni kumenya ibyo udakora neza ukabikosora n’ibyo ukora neza ukarushaho.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire