Uko wamenya ko Boss wawe ashaka kuryamana nawe
Abagore n’abakobwa dukunda guhura n’ibyo njye nakwita ibigeragezo iyo turi mu kazi cyangwa mu mashuri. Ugasanga uje gusaba akazi, mbere y’uko ukabona umukoresha wawe ( boss) abanza kubona ubwiza n’uburanga byawe mbere y’uko abona ubumenyi bwawe mu by’akazi.
Cyangwa uri umwana w’umukobwa ukiyigira amashuri yawe, umwarimu wawe mbere y’uko aguha amanota meza ugasanga abanje gushaka ko muryamana. Nibwo usanga ibyo wakoze byose mu ishuri utsindwa, mbere y’uko wemera ko mukorana imibonano mpuzabitsina.
Agasaro Magazine yerekanye by’umwihariko mu kazi bimwe na bimwe byakwereka ko Boss wawe aganisha mu gushaka kuryamana nawe.
- Kuguha akazi gatuma mubonana cyane kandi mwenyine: urugero kuba umunyamabanga wihariye, kandi wenda bidahuye n’akazi usanzwe ukora. Aha twavuga ko abanyamabanga b’umwihariko bose bataryamana na ba Boss ariko ni imwe muri strategies umukoresha yakoresha kugira ngo umube hafi.
- Guhora muri za misiyo zidashira, buri munsi uherekeje umukoresha wawe;
- Kuba Boss wawe ahora ashaka ko ukora amasaha atandukanye n’ay’abandi (gutaha bitinze, gukora muri weekends,...)
- Guhabwa ibiro ( office) byitaruye abandi nta wundi muntu ukoreramo, ari boss wenyine uhagera;
- Guhora umukoresha ahora akubwira amagambo yerekeye ibitsina (sex) ndetse akaba yanagukoraho ku bice by’umubiri ubusanzwe bidakorwaho na buri wese n’ibindi n’ibindi.
Usanga abakobwa n’abagore benshi rero tubura uko tubyifatamo; akenshi kubera ko umuntu aba akeneye akazi cyangwa ayo manota ugasanga umuntu yabuze icyo akora imbere y’iyo situation. Umutima umwe ukakubwira uti wikwemera ibyo bigeragezo, undi uti niwanga birakuviramo kwirukanwa cyangwa gukatirwa umushahara.
Ibi rero ntago binagaragara mu tuzi tw’ibiro (office) gusa, usanga bikunze no kuboneka no mu tuzi dukorwa n’abakozi bo mu rugo. Ahenshi niho tubona batwara inda cyangwa bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA n’ibindi.
Ubutaha tuzaganira ku byo wakora uramutse uhuye n’ibi bigeragezo. Ariko kugira ngo turusheho kurwanya iyi myitwarire y’abakoresha bamwe na bamwe niba uzi ubundi buryo bujya bukoreshwa n’abakoresha bagamije kuryamana n’abo bakuriye by’umwihariko abakobwa n’abadamu mwabitwandikira mukabyohereza kuri email agasaro@agasaro.com.
Agasaro Magazine
source
www.agasaro.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire