Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

samedi 1 janvier 2011

Ibintu 5 abantu batavugaho rumwe muri iyi minsi

Iyo uri mu nzira ugenda n’amaguru, uri mu modoka, uri mu kabari, kwa muganga, muri banki, ku ishuli, muri resitora, mu kazi kawe kaburi munsi, uryamye cyangwa wicaye wumva, ubona cyangwa witegereza byinshi, ndetse waganira n’abantu ukumva bakubwira ngo njyewe ndambiwe ibi n’ibi. Uyu munsi rero nifuje ko tuganira ku bintu 5 abantu batavugaho rumwe, bamwe usanga bavuga bati : " Njyewe mbona ntacyo bitwaye" abandi nabo bati : "Oya rwose ni umugayo muri sosiyete nyarwanda." Ese wowe ubibona ute?

1. Kwihagarika ku muhanda

image

Iyo uri mu nzira ugenda n’amaguru, uri mu modoka yawe cyangwa uri muri twegerane ujya kubona ukabona umuntu w’umusore, inkumi, umugabo cyangwa umugore bari ku muhanda bihugitse ku giti, munsi y’agahuru, ku mugunguzi cyangwa se bari ku karubanda barimo kwihagarika. Hari ubibona ukabona yifashe mu maso, undi nawe akumva yakomeza kwirebera ikinamico nk’iyo.

Mu by’ukuri abantu benshi bavuga ko uyu muco wo kwihagarika ku muhanda wari uwa kera abantu bataramenya ko bikurura umwanda ndetse bikanduza indwara zitagira ingano. Leta nayo yarabihagurikiye dore ko iyo wihagaritse ku muhanda cyangwa aho ariho hose hatabigenewe ucibwa amande ariko biratangaza iyo ubonye umugabo afungura ipantalo cyangwa umugore abeyura igitenge cyangwa ingutiya akihagarika ku karubanda.

2. Kubeshya kuri telefoni

Ejo bundi nari mu modoka ya Coaster (soma Kwasiteri) mva i Remera njya kwa Rubangura tugeze Sonatubes telefoni y’umwari wari wicaye inyuma yanjye irasona nuko aritaba, ibyo baganiriye n’uwari umuhamagaye sinabyumvise, ariko icyatangaje abantu twese twari muri iyo modoka ni uburyo yihanukiriye akuvuga ngo : "Ngeze i Nyanza nza i Butare, ihangane ndi hafi kukugeraho."

Abantu bose barumiwe, abari imbere bahindukira bajya kureba umuntu ubeshye utyo, abari inyuma nabo ubona barashaka kumenya uko bimeze, jye gusa icyaje kuntagaza n’uko yarangije kuvuga ntihagire n’umuntu n’umwe umukosora cyangwa ngo amubwire ati :" ukoze amakosa ntuzongere." Ibi bintu se ko bikorwa na benshi duterere iyo cyangwa tugire icyo dukora?

3. Guca ku bandi bari ku murongo kandi bategere serivisi imwe nawe

Iyi ngeso yo usanga isa n’aho imaze kuba indwara mu bantu batandukanye, aho ujya kubona ukabona umuntu Runaka cyangwa Nyirakanaka araje akunyuzeho, kandi ubwo umaze nk’isaha imwe wicaye aho, utegereje amafaranga muri banki, umuyobozi muri biro iyi n’iyi, n’ahandi hatangirwa serivisi zitandukanye.

Biba agahomamunwa noneho iyo ugiye kubona ukabona umuntu araje, agukubise inkubara cyangwa araguhutaje, akakunyuraho yemye akajya kwivuganira na muganga aribwo akiza kandi wowe uhamaze umwanya munini kandi atanarembye. Ubuse twavuga ko ikosa ari iryande? Ni iry’uyu unyuze ku bandi? Ni irya muganga umwakiriye? Dukore iki se ngo imyitwarire nk’iyi abantu benshi bemeza ko igayitse ndetse idakwiye mu Rwanda ngo ikosoke?

4. Gutereta(twa) kuri telefoni uri mu modoka y’abagenzi cyangwa uri ahateraniye abantu benshi

image

Burya rero iyo umuntu agenda abona byinshi, ariko ibibera mu matagisi cyangwa ama coasters (soma kwasiteri cyangwa kosta) bisigaye byinubirwa n’abagenzi batari bake, aho uba ugiye ku kazi cyangwa ukavuyeho stress (umunaniro) ari yose, wajya kumva ukumva umuntu yitabye telefoni ati : "Karame Chou, amakuru Honey, ndagukumbuye, tuzabonane ryari?, chéri ukuntu ngukumbuye, niduhura umenya nzakumira bunguri..."

Kandi ibi akabikora ahereye nk’i Rwamagana akarangiza kuvuga ageze nk’i Nyagasambu cyangwa Rugende. Si aha honyine kuko abakorera mu bigo bitandukanye n’abiga baba ku mashuli hirya no hino nabo binubira ibintu nk’ibi aho usanga nk’umuntu ashobora kuba ararana n’abantu basaga 8 mu cyumba ariko ugasanga aryama saa munani z’ijoro yabaraje ku nkeke ngo aravugana n’umukunzi.

5. Kwiyarurira ibiryo byinshi muri Resitora (Self Service)

image

Ejo bundi kuwa gatandatu twagiye muri Resitora ntashaka kuvuga izina, nari ndi kumwe na bagenzi banjye, turiyarura, nuko turicara, dutangiye gufungura tubona n’umuntu arimo ararura ibyo kurya, ariko uburyo yaruye byavuvigishije ururondogoro urungano twari kumwe aho ngaho.

Bakibaza bati " ariko se ni gute umuntu yarura ibiryo bingana kuriya agapakira isahani nk’upakira imyumbati mu mufuka, agasokera isahane nk’usokera ibijumba ku gataro ku buryo wagira ngo ni ikirunga cya Muhabura? Ni uko yigaburiye se, ni uko nta wuri bumwishurire se cyangwa ni inzara nyinshi?" Ibi rero nagirango ni njyewe njyenyine wabibonye nkabitindaho ariko natangajwe n’uko n’abandi ugira gutya ukumva barabiganira ho babigaya abandi nabo bakabishima.

Ese wowe ubibona ute?

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire