Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

samedi 1 janvier 2011

Wabyifatamo ute boss cyangwa mwarimu wawe ashaka ko muryamana?

Ubushize mu nkuru dukesha Agasaro Magazine twaganiriye ku kibazo abari n’abategarugori bakunze guhura nacyo, cyerekeye ibigeragezo bahura bari mu kazi cyangwa amashuri, aho usanga umukoresha cyangwa umwarimu abahatira kuryamana nabo kugira ngo bagume ku kazi, bongerwe imishahara cyangwa babone amanota meza.
(Reba inkuru ifite titre ivuga ngo"Uko wamenya ko Boss wawe ashaka kuryamana nawe "iri kuri uru rubuga")
Aha nakwisegura ku bavandimwe bacu b’abagabo, mbibutsa ko atari abagore bahura n’ibi bibazo gusa ahubwo ko usanga n’abagabo bahura nabyo mu kazi bakora, nabo ugasanga abakoresha babo b’abagore barabahatira kugirana ubucuti burenze iby’akazi. Ariko kubera ko abari n’abategarugori aribo benshi bahura n’ibi niyo mpamvu aribo nibanzeho muri iyi nyandiko.

Uyu munsi rero nifuje ko twakungurana ibitekerezo ku byerekeye uko twabyifatamo turamutse duhuye n’ibi bigeragezo. Umuntu rero akaba yakwibaza ibibazo bikurikira: “ ese boss wanjye aramutse ashaka kuntereta ( to date) nabyifatamo nte? “ ese hari uruhare naba mbifitemo kugira ngo abe yashatse ibyo byose? “ ese n’ubuhe bubasha afite nk’umukoresha ndamutse nanze kugirana ubucuti nawe? “ ese hari inzego zandenganura nk’umukozi? N'ibindi.



Nibyo koko biragoye kuvuga “oya” ku mukoresha cyangwa umwarimu wawe iyo agusaba ubucuti budasanzwe. Ariko abari n’abategarugori, bari bakwiye kureba kure, bakibaza ingaruka ibyo byose byagira ku kazi kacu, ku buzima bwacu no ku mibereho yacu muri rusange. Igikunze kugaragara ni uko nta rukundo nyarwo usanga muri ubwo bucuti, akenshi usanga ari inyungu umuntu aba yifitiye kugira ngo yemere ibyo byose; niho usanga abakoreshwa benshi cyangwa abanyeshuri bemera ubwo bucuti kugira ngo babone amaramuko, bagume ku kazi, bahabwe umwanya mwiza, bongerwe umushahara cyangwa amanota meza. Njye rero mbona ntaho bitandukaniye n’abagurisha imibiri yabo kugira ngo babone amafaranga. Nirwo ruhare rero navuga ko abari n’abategurugori bagira mu ibi byose, kwemera ubu bucuti ndetse no kubushaka kubera inyungu bakuramo.

Ariko nanone sinakwirenganza wa mugani ngo 'ntawuburana n’umuhamba'. Hari igihe usanga umuntu yabuze uko abyitwaramo; ariko ibyiza ni uguhakana bigitangira; umuntu akirinda situations zatuma agumana n’umukoresha we bonyine, niba hari igituma muhura mu masaha atari ay’akazi cyangwa ishuri, ugashaka undi muntu uguherekeza. Niba boss wawe cyangwa umwarimu wawe agukoze ku myanya y’umubiri nta burenganzira abifitiye, aho guceceka, ukamubwira ko ibyo bitemewe cyangwa ko bidashimishije. Ni byiza ibi byose kubyandika ahantu igihe biba byabereye n’uko byagenze ( nko muri journal/daily diary), byaba ngombwa ukabyereka undi mukozi mugenzi wawe akakubera umugabo.

Iyo rero ibi bidahagaze ku rwego rw’ishuri cyangwa company, nibwo umuntu yakwitabaza inzego z’ubuyobozi zishinzwe kurenganura abakozi nka za unions (syndicats) z’abakozi, abashinzwe imibereho myiza y’abakozi, ibigo biharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori, byaba ngombwa akiyambaza polisi y’igihugu. Twibukiranye ko mu bihugu byinshi byateye imbere iyi myifatire y’abakoresha ihanwa n’amategeko bikaba byabaviramo no gufungwa no kwirukanwa mu kazi.

Narangiza rero nibutsa bagenzi banjye b’abari n’abategarugori bitabira ubu bucuti budasanzwe hamwe n’abakoresha babo cyangwa abarimu babo, ko bari bakwiye kumva ko imibiri yabo ari ingoro ziyubashye, ko atari ikibuga cy’umupira aho abakoresha bose bakinira uko bashatse. Ese ni ubuhe butunzi burenze buruta ubuzima bw’umuntu? Ese ako kazi, ayo manota n’ayo mafaranga yatumarira iki nta buzima dufite bwo kuyarya? Turabe menge. Tujye dukora icyo umutimanama wacu udutegeka gukora, ariko ntitukiyandarike, dukurikiye irari ry’amafaranga.

Twongeye gushimira abatwandikira ku bitekerezo tubagezaho kandi dukomeza kubashishikariza gukomeza kutwandikira.

source :www.agasaro.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire