ITANGAZO RIHAGARIKA ICURUZWA RY’IMYAMBARO Y’IMBERE YAKORESHEJWE (Used Undergarments and Nightwears)
Byagaragaye ko imwe mu nzira indwara z’uruhu zanduriramo ari ikoreshwa ry’imyambaro iba yarambawe n’umuntu uzirwaye ikambarwa n’umuntu utazirwaye. Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abantu, hashingiwe kandi ku biteganywa n’Ibwiriza ry’Ubuziranenge rirebana n’imyambaro y’imbere yakoreshejwe ( EAS 356:2004 Textiles- Code of Practice for Inspection and Acceptance Criteria for Used Textile Products), Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RBS) kiramenyesha abantu bose ko kuva tariki ya 1 Gashyantare 2011 nta muntu wemerewe kwinjiza mu Gihugu cyangwa gucuruza imyambaro y’imbere bagura yarakoreshejwe ( used undergarments and nightwears) ariyo: imyambaro y’imbere y’abagore n’abagabo nk’ amasogisi, amasengeri, amakariso n’iyindi. Ibi birareba cyane abatumizaga mu mahanga iyi myambaro yavuzwe haruguru ndetse n’abayicuruzaga ku masoko y’imbere mu gihugu.
Twese dufatanyirize hamwe kubungabunga ubuzima bwacu tunitabira ubucuruzi butagira ingaruka ku muguzi.
Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Mutarama 2011.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire