Benshi rero batwandikiye batugejejeho imbongamizi ku iterambere ry’abakobwa n’abagore ariyo yo kuba ufite umusore mukundana cyangwa umugabo ariko akaba atifuza ko umukobwa cyangwa umugore ajya gukora akazi.
Njye nkaba nibariza abakobwa n’abagore uko babyitwaramo ikibazo nk’iki kibagwiriye?
Impamvu
Aha twakibaza nk’impamvu zishobora gutuma umugabo cyangwa umusore abuza umukobwa basohokana kujya ku kazi? Ese byaba ari ikizere gike? Ese bwaba ari ubutunzi bwinshi? Byaba ari ukwanga ko umugore we avunika? Ese byaba ari ugutuma umugore ashobora gukora imirimo y’urugo nko kurera abana cyangwa guteka? Ibibazo byo ni byinshi kandi n’ibisubizo nabyo ni byinshi, mbese biterwa n’imiterere ya buri rugo cyangwa couple muri rusange n’imyumvire ya buri muntu ku giti cye.
Ariko icyo nifuza ko twaganira uyu munsi ni ukungurana inama, uramutse wowe cyangwa mugenzi wawe uhuye n’iyi nzitizi uko wabyifatamo kandi wenda wishakira kujya ku kazi.
Aha byumvikane neza ko ari mu gihe umugore atariwe uhisemo kudashaka akazi kubera impamvu runaka ahubwo ari uko umugabo we cyangwa umukunzi we ubimusabye.
Ibyiza byo kugira akazi
Iyo umuntu akora, akajya ku kazi, bigira ingaruka nyinshi nziza ku buzima bwe bwa buri munsi hamwe no ku mibanire ye n’abandi.
Urugero natanga ni nko gufunguka mu mutwe, gukoresha ubwenge bwawe, kwiga uko bakora ibintu, guhura n’abandi bantu batandukanye, kutarambirwa umuntu yiriwe mu rugo ntacyo akora, kugira udufaranga twe ku ruhande akaba independent, gufasha abandi bakeneye inkunga ye nk’umuryango we, n’ibindi n’ibindi.
Rero kuva mu rugo ukajya ku kazi ni byiza kuko bituma umuntu yumva hari icyo yimariye cyangwa akanakimarira abo akorana nabo. Kandi bituma urugo rwe rumera neza akumvikana n’umugabo we cyane ko umunsi urangira bakumburanye cyane (spicing up their relationship).
Iyo rero umuntu atajya ku kazi, kandi kubwe yabyifuzaga, nibwo usanga ahenshi havuka ibibazo mu muryango, ugasanga umukobwa cyangwa umugore atakibasha kwigirira ikizere (low self-esteem), kwibagirwa ibyo umuntu yize mu ishuri, kutamenyana n’abantu, guhora yigunze, kubababara birenze (depression)kutamenya aho isi igeze, kutiyitaho byaba ku mubiri cyangwa ku myambarire, guhora asaba amafaranga umugabo we, kutifatira ibyemezo bijyanye n’ubuzima bwe, n’ibindi n’ibindi.
Icyo wakora
Rero uramutse warahuye n’iyi nzitizi, ni byiza ko waganira n’umugabo wawe, ukamubaza impamvu imutera iyi myumvire cyangwa impungenge yaba afite uramutse ugiye ku kazi. Ni byiza kwicarana mukabiganiraho mugashakira hamwe ibisubizo kuri izo mpungenge zose, mukibukiranya ingaruka nziza cyangwa mbi zishobora kuvuka ukora akazi aka n’aka. Mugafata icyemezo mukurikije izo ngaruka mwaganiriryeho.
Ikindi kandi, mu gihe munaniwe kumvikana muri mwembi ni byiza kwitabaza abantu babari hafi yaba inshuti zanyu cyangwa abandi bo mu muryango bashobora kubagira inama mwembi.
Hari ikibazo cyangwa indi nama mwifuza mushobora kutwandikira ahabigenwe kuri iyi website.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire