Njya nkunda kubaganiririra ku rukundo ariko burya ibyarwo ntiwabivuga ngo ubirangize. Ubu noneho ndashaka kubabwira ku kintu gikunze kugaragara rimwe na rimwe kikanagora mwebwe bashiki bange.
Umuhanzi yaravuze ati "Burya Urukundo uwo rushatse ruramusanga",nge nakongeraho ko rubasha no kumuganisha aho rushaka cyangwa aho atatekerezaga, ariko iby’imbaraga zarwo wenda tuzaba tubigarukaho.
Hari igihe ugira utya ukiyumviraaaa ukumva ikintu muri wowe kikubwira ko ugejeje igihe cyo gukundana niba bitarabaho, cyangwa se kikakubwira ko wari ukwiriye kongera kugerageza amahirwe niba warakundanye mbere ntibigende neza.
Gusa muri ibi byose ntubura gutekereza cyangwa ukishushanyiriza umusore wumva rwose wifuza, ukagena ibyo agomba kuba yujuje kugirango nawe umukunde gusa hari igihe tujya twibagirwa ko ibyo twifuza byose atariko twabibona 100% kandi ibyo nibyo biviramo bamwe kwisanga bagiye guhera iwabo ngo aha baracyategereje uwujuje ibyo bashaka.
Mbere na mbere mubanze mwibuke ko niyo wagira gute udashobora kureba mu mutima w’undi cyangwa ngo umenye ibyo atekereza, ni ukuvuga ngo byinshi mubyo umwifuzaho ni ibyo nawe ushobora kurebesha amaso yawe naho iby’imbere ujye ubiharira Uwiteka be ariwe ubigufasha cyangwa abikwereke kuko we yabishobora.
Niba rero hari umusore wabonye ukumva wifuza ko agushyira mu bitekerezo bye bya buri munsi hari inama wakurikiza igihe muri kumwe zikaba zakongera amahirwe yo kugera ku mugambi wawe.
Ujya wibaza uti "Ni gute nakora ngo umusore nifuza amanuke yiture mu buzima bwange nk’uko mbyifuza ?" "Nakora iki se ngo uwo musore yumve ko nange mukurura ?" ibyo abakobwa cyangwa abagore bo kw’isi yose barabyibaza kandi ntihakagire umugabo cyangwa umusore numwe ubifata nk’ubusazi cyangwa ubwenge buke kuko ibyo ntawe ubihamagara kandi uretse n’ibyo n’abagabo bibabaho ahubwo ni uko bo bagira imbagara zo guhita babibwira uwo bakunze .
Mwese muzi neza ko abasore cyangwa abagabo bakururwa cyane n’ibyo amaso yabo aberetse, bishatse kuvuga ko uko ugaragara neza bishoboka biri mu bintu bya mbere byatuma umusore atangira kugutekerezaho : Umubavu(parfum)uhumura neza , ikanzu nziza iguhesheje icyubahiro , utwo twose turi mu utuntu twashegesha nyamusore akumva yanagukurikira ngo akomeze yirebere uburyo ari byiza.
Aha ariko ukamenya ko ibyo gusa bidahagije ngo uvuge ko watsindiye isoko !
Hari n’izindi nama nkeya ukwiriye kutirengagiza :
1. Ba uwo usanzwe uri we
Kugerageza kwihindura igitangaza bitandukanye n’uwo usanzwe uri we nicyo gitekerezo cya mbere cyakwicira amahirwe niba ushaka kwemeza umusore wifuza.
Nubwo n’abakobwa batabikunda ariko abagabo nibo ba mbere badakunda umukobwa wiyerekana ukundi imbere yabo, bajya baca umugani ngo umusore utiraririye ntarongora inkumi, ariko ibyo ntiwabihingutsa ku bakobwa,Bitewe nyine n’umuco wacu Umusore akeneye kubona ko uri umukobwa w’umutima utagira amasura menshi atandukanye kuko ntiyazamenya uko agufata.
Igihe yaramuka akunze ishusho wamweretse cyangwa wifuzaga ko akubonaho kandi atariyo mu by’ukuri usanzwe ufite ndetse bikubitiyeho ko utazanabasha igihe cyose kugumana ishusho werekanye,ndahamye neza ko uyu musore mutagirana urukundo rwiza cyangwa ngo mumarane igihe kirekire.muri make nta rukundo rwubakira ku binyoma.
2. Niba hari ibyiza usanzwe wiyiziho , wibyihererana !
Wenda uri uwa mbere mu kumenya gusiga irange mu nzu, uri umuhanga se mu kumenya guteka indyo zitandukanye,wenda wiyiziho impano yo gusetsa cyane abantu bakishima, cyangwa se bagenzi bawe bajya bavuga ko bakwizera mu gufata ibyemezo byiza igihe bibaye ngombwa.
Ibyo byose igihe ubonye akanya ko kubikoresha muri kumwe ntugatindiganye kuko n’uwo musore ntakwiye gutinda kubona ibyiza bikurangwaho aho kubanza guta umwanya umubwira ukuntu abahungu mwiganaga bagutinyaga cyangwa nta wakurushaga kunywa inzoga n’itabi n’ubwo hashize igihe warabiretse.
Muri make kora ku buryo butuma ahora agushaka ngo muganire cyangwa muhure mutemberane(always let him in suspense)
3. Rimwe na rimwe reka ibintu byikore aho ubona ko bishoboka
Ni ukuvuga ko niba umaze iminsi witwara neza byanze bikunze ntihabura utumunyetso tubikwereka, niba hari utwo ubona rero ishyire mu mutuzo ntumere nk’uri mw’irushanwa ,haba hari ibintu bimwe na bimwe bishobora kujya byikora utarinze guhaguruka ngo ubigiremo uruhare hato atazanatekereza ko ushyanuka.
Hari igihe mwaba mwari mumaze igihe muvugana kuri telephone noneho mugahana gahunda yo guhura, icyo gihe si ngombwa ko ucuranga mpaka amenye ibyawe byose,si na ngombwa ko abimenya uwo munsi ahubwo mutere guhora afite icyo ashaka kumenya kuri wowe buri munsi, naho ubundi uba umwereka ko udafite icyizere cyo kuzongera kumubona kandi wibuke ko ugomba kwigirira icyizere imbere y’umuhungu, nabona rero ubifata nk’amahirwe ya nyuma kandi aribwo mubonanye uzaba ubisenye byose.
Ndatekereza ko izi nama uzikoresheje byakugirira akamaro mu kubasha gutsindira isoko ry’umugabo cyangwa umusore wo mu nzozi zawe.
Uramutse ufite ikibazo cyangwa igitekerezo wifuza kutugezaho wacyandika neza mu buryo busobanutse maze ukacyohereza kuri iyi e-mail ubona hasi.
Source:igihe.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire