Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

dimanche 2 janvier 2011

Kubona ibitotsi

vuba Abantu benshi bakunze gukanguka nijoro ugasanga kongera kubona ibitotsi n’ikibazo,abandi bagira ibibazo byo kubona ibitotsi. Turakugezaho ibintu 5 byagufasha kubona ibitotsi bitakugoye.

1 – Ubahiriza igihe cyo gusinzira/ibitotsi

Kubura ibitotsi kwawe gushobora kuba guterwa n’uko isaha yo kuryama utayubahiriza, wenda urashaka kurangiza film warebaga, kurangiza amapaji make y’igitabo wasomaga, cyangwa se kuko hari inshuti zagusuye zigatinda gutaha muri kuganira .

Ibitotsi burya bigira ukuntu biza hakajyenda hacamo igihe cyingana n’isaha n’igice, nkuko ujya gufata tagisi ikujyana ahantu kandi igendera ku masaha ,iyo igusuze utegereza indi ; n’ibitotsi nabyo nuko, aho usanga iyo watinze kuryama hari abihindukiza mu buriri babuze ibitotsi.

Ibi bikaba bivuze ko niba utangiye kumva ibitotsi bikurya mu maso, wayura n’ibindi ntutegereze uhite ujya mu buriri. !

Ikindi kandi ngo amasaha uryamiraho ndetse n’ayo ubyukiraho abe amwe ntukayahinduranye niba uryama saa tatu z’ijoro ukabyuka saa kumi n’ebyiri za mugitondo abe ariko bihora kuko mu gihe ubihinduranije n’ibitotsi byawe nabyo bizahagirira ibibazo.

2 – Wite ku bukonje n’ubushyuhe bw’umubiri wawe (température)

Hari aboga amazi ashyushye nijoro ngo bibafasha kuruhuka no kwitegura kuba babona ibitotsi, aba baribeshya! Umubiri w’umuntu iyo witegura gusinzira cyangwa kuryama ugabanya temperature y’umubiri imbere. Wakagombye ahubwo koga amazi y’akazuyazi.

Mu cyumba uraramo ngo byaba byiza temperature yaho itari munsi ya 20°C.Ikindi kandi ngo ukaryama ibirenge byawe bifubitse birumvikana ko ari kwambara amasogisi

3 – Ku ifunguro rya nijoro nturye cyane cyangwa ngo urye byinshi Ni byiza kwirinda kurya ibintu byinshi cyangwa se binakomeye kuko iyo igirirwa ry’ibiryo ( digestion) rigoranye n’ibitotsi nabyo biba uko.

Wirinde inyama zitukura nk’inyama z’inka, ibiryo byuzuye urusenda, inzoga, ikawa n’icyayi. Ushobora kurya nk’imboga, umugati, ibinyamafufu n’ibikomoka ku mata byose kuko bifasha mu kuruhuka no gusinzira.Mu byo ushobora kunywa, wafata nk’ikirahuri cy’amata byaba byiza akaba ari inshyushyu.

4 – Icyumba uraramo ugomba kucyitaho cyane

Icyumba cyawe n’icyo kuryamamo ntabwo ari aho wimurira ibiro byawe cyangwa ukorera ibindi byose bitajyanye no kuruhuka ! Byaba byiza televiziyo itari mu cyumba, icyumba cyawe ntikibe ibiro byawe bindi aho usanga amadocuments, ibitabo n’ibindi bijagaraye mu cyumba,…

Hanyuma ku bijyanye n’uburiri nyirizina ni ngombwa ko uba uryama kuri matelas nziza itarashaje cyangwa se usanga ari matelas isakuza (nk’izifite rasoro zishaje), ubundi ngo matelas iba igomba guhindurwa byibuze buri myaka 10, ese iyawe imaze igihe cyingana iki?

5 – Ugerageze kutigora cyane utekereza ibintu byinshi

Ibikorwa bimwe na bimwe by’ubwenge cyangwa se bikoresha ubwonko cyane bituma ibitotsi nabyo bihangirikira niba wari unasanzwe ntabyo ugira.Wirinde kureba Televiziyo cyangwa n’amafilime, imikino yo kuri computer, n’ibindi bibazo byose waba ufite ukirinda kubitekerezaho cyane.

Ku bashatse bafite ingo ni byiza nanone ko birinda intonganya mbere yo kuryama kuko byose bituma urara nabi utekereza witsa imitima.

Twababwira iki rero, mugerageze muryame neza kandi musinzire neza, ninaho muzagira umusaruro mwiza mu byo mukora byose. Iyi nkuru yanditswe hifashishijwe : www.doctissimo.fr

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire