Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

dimanche 2 janvier 2011

Wabigenza ute igihe wishimiye umusore?

Nyuma yo kwandika ku buryo umusore yakwitwara igihe umukobwa bahuriye ahantu, bibaye ngombwa ko tunavuga ku buryo umukobwa we yabigenza igihe yishimiye umusore.

Ubundi mu bintu by’urukundo hari abantu bumva ko byose bigomba gukorwa n’umuhungu, umukobwa we akiyicarira akaba mbonabihita, yabona ntacyo umutwaye akakwemera. Ibyo bishobora kuba ariko byari bimeze kera, ariko ubu abakobwa babaho ubuzima budatandukanye cyane n’ubw'abahungu, bigatuma basa nk’abitwara kimwe. Niyo mpamvu bidatangaje na gato kuba umukobwa yakwishimira umusore, akamuganiriza. Aha ariko hari abakobwa bagira impungenge bakumva ko kwitwara gutyo ari ibintu bidasanzwe. Mu baganiriye na igihe.com, bamwe batubwiye ko agiye akaba ariwe utangira kuganiriza umusore byatuma umuhungu yiyemera, akaza kubibwira na bagenzi be, bakagufata nk’umuntu woroshye kandi wa make.

Wabigenza ute rero?

Hari igihe abasore bajya baganira n’inkumi bakazibwira bati “mwebwe abakobwa shahu muba mwiyicariye mugategereza ko tuza kubatereta, mwabishaka mukatuvunagura, mukadutera indobo.” Ibi bituma byumvikana ko abakobwa bafite avantage ku bahungu, bakaba batavunika muri icyo gitendo cyo gushyikirana. Ibi ariko sibyo kuko niba uri umukobwa ukaba wanabyishimira, benshi bazi ko ushobora kuvugana n’abahungu 10 (ndavuga abo mutari muziranye) mu mugoroba umwe, bose ntibagire icyo bakungura, mu gihe hari uwo uba wishimiye ariko we ntakwegere. Mu gihe wizeye ko ari bukubone, ugasanga undi mukobwa batanaziranye agezeyo bahuje urugwiro, ugasigara uririra mu myotsi.

Aha niho ubonera ko abakobwa nabo bakeneye kwegera abahungu. Gusa ntibigomba gukorwa kimwe nk’uko abahungu babikora, ahubwo hari uburyo wakwitwara bigatuma ugera ku ntego. Nandika iyi nkuru nahise nibuka ko mugenzi wanjye Cyril yanditse ifite umutwe ugira uti (Niba ubonye umusore wo mu nzozi zawe wakora iki ngo agukunde? aho agira inama umukobwa ku buryo yakwitwara ku musore ashaka ko amukunda. Mugenzi wanjye rero akaba yaremeye ko navuga ku kuntu waganiriza bwa mbere uwo musore, mbere y’uko ujya gutekereza niba mukwiye gukundana.

Icya mbere nuko niba mutaziranye ariko ukabona aziranye n’umusore cyangwa indi nkumi musanzwe muri inshuti, wakora ku buryo agupresenta, cyangwa ku bw'amahirwe uwo musore ubwe akaza kukuvugisha. Icyo gihe iyo umusore azi kuvugisha inkumi niwe utangiza ikiganiro, wowe icyo ukora nk’umukobwa ni ukumwereka ko umwitayeho, yakubaza ikibazo ukaba wamusubiza igisubizo gufatika, kitari bya bindi bya ‘Yego' na ‘Oya’, ndetse nawe ukaba wamubaza ibibazo (hatarimo ikivuga ngo uhembwa amafaranga angahe, bagitinya kubi!). Niba ateye urwenya uraseka, ukaba nawe wamubwira ikintu gisekeje uzi, muri make ukagira uruhare n’ubushake bigaragara mu kiganiro. Ibi bimwereka ko uwitayeho, akaba yanakwaka nimero, mukazanabonana ubutaha, mukamenyana kurushaho. Mushobora no gukomeza kuganira, byose biterwa n’uko mwembi mubigena.

Ushobora no kumunyura imbere ukamusekera ukamubaza uti “bite ko uri wenyine?” ugasa nk’uwikomereza. Iyo yakwishimiye uba worosoye uwabyukaga, mukaba mwaganira. Aha ntugaragara nk’aho umushaka cyane, ni ubupfura busanzwe bwo kuganiriza umuntu ntacyo ugambiriye.

Ikindi ni uko n’ubwo bavuga ngo umuhungu uzi kuvuga neza agira amahirwe imbere y’inkumi, umukobwa ugaragara neza nawe agira amahirwe imbere y’abasore. Urugero nuko niba hari nk’ahantu habaye ubukwe, umukobwa wagaragaye abyina mu itorero ryasusurutsaga imisango aba afite amahirwe menshi imbere y’abasore kurusha uwari wicaye mu nguni isoni zamwishe. Uwo wari uri mu nguni ashobora kubatera amatsiko, ariko uwabyinaga naza akaramutsa umusore, uwo musore azabona ko ari ibisanzwe, n’ubundi ari umuntu uri cool, nta kindi akurikiye. Aha ntibivuze ko umukobwa wese agomba kujya mu matorero nk’Inyamibwa cyangwa Inganzo Ngari, ariko iyo umuntu yerekanye ko yishimye bituma yakirwa neza n’uwo yavugisha wese. Muri make niba uri umukobwa uri ahantu habereye ibirori cyangwa ahandi, ukerekana ko wishimiye ibyo urimo, ugaragara nk’umuntu uri positive bigatuma abahungu bakwegera, harimo wenda n’uwo wishimiye. Iyo atakwegereye aba yakubonye, iyo ugiye ukamuvugisha ntagufata nk’uwo atazi.

Kwishimira ibyo uri gukora, kuba ukeye mu maso muri rusange, no kutibaza ibibazo ngo "ese nimuvugisha ntambona nabi?” bifasha umukobwa kuvugisha umusore yishimiye, kuruta uko waguma aho uri, ukaza kurara ukubita umutwe ku nzu wicuza impamvu utamuvugishije.

Uwaba afite igitekerezo n'inama yo kugira bashiki bacu kuri iyingingo nawe yadufasha.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire