Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

vendredi 11 février 2011

Wari uzi ko amazi ari umuti?

Amazi yonyine nicyo kinyobwa gishobora gukamura imyanda iri mu ngingo, iba yatumye zidakora neza,Niyo arinda kandi agahuriza hamwe imisemburo yagiye itangwa n’ingingo zibishinzwe ,maze amazi akayijyana aho ikenewe hose.Niyo ajyana indurwe zishinzwe kunoza ibyo turya ,niyo kandi asohora imyanda iri mu mubiri.

Yoroshya amaraso,akayatera kugenda neza,amazi akoresha neza udutsi dushinzwe gukwirakwiza amavuta mu mubiri w’umuntu.Niyo ashinzwe kugenza ubushyuhe bw’umubiri,niyo atera kwihagarika neza ndetse amazi yoroshya amara maze akayatera gukora neza.

Kunywa amazi bitera kubaho neza ,uramenye utazagira ikindi kinyobwa usimbuza amazi cyangwa ukibwira ko ayo tuvana mu biribwa ahagije.

Amazi anyobwa ate?

Kunywa ikirahuri kimwe cyangwa bibiri ukibyuka mu gitondo,ayo mazi akaba akonje mu rugero rwiza,cyangwa ukayanywa usigaje nk’isaha ngo ufate ifunguro;ayo mazi afasha igifu gukora neza ndetse n’umubiri wose muri rusange.

Naho kunywa amazi ashyushye byo bigira icyo bimarira abafite umubabaro,abarakazwa n’ubusa ndetse n’ababuze amahoro.

Nubwo abantu benshi babikora;sibyiza kunywa amazi urimo kurya kuko binaniza igifu, ndetse biri mu bitera umubyibuho ukabije!

Amazi ni umuti!

Kuvurisha amazi (hydroterapie)bisaba ubwitonzi no gusobanukirwa ngo ubanze umenye neza indwara uvura uko imeze,hariho urugero na gahunda idahinduka isabwa gukurikizwa kugirango amazi abashe kuvura.

Amazi anyobwa mu gitondo kare umuntu akibyuka ashobora kurinda no kuvura zimwe muri izi ndwara :indwara z’amagufa,kuribwa umutwe,kuziba kw’imitsi,umutima utera vuba,inkorora idakira,igituntu,sinezite ndetse na kanseri.

NB:nubwo tuvuze ko amazi ashobora kuvura izi ndwara,kwa muganga niho hambere hagufasha kuzikira.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire