Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

vendredi 11 février 2011

Inama 10 mu rugamba rwo kureka kunywa itabi

Nk'uko abantu batandukanye mu myitwarire yabo ya buri munsi, ni nako uburyo bwo kureka itabi bugiye bwihariye kuri buri wese wari usanzwe arinywa. Kandi rero, ubushakashatsi bugaragaza neza ko inyungu n’ibyiza byo kurireka bihita bitangira kwigaragaza ako kanya. Harimo nko guhindura impumuro uwari asanzwe anuka itabi agatangira guhumura neza ndetse utanaretse icyizere cyo kubaho kiyongera.

Mu ngaruka zo kunywa itabi habamo nk’inkorora iramba nyamara ngo iyi nkorora iba ari akamenyetso gato cyane ugerereranije n’ibibi byinshi bidahita bigaragara inyuma. Ikindi ni uko abanywi b’itabi bigabanyiriza imyaka 14 yo kubaho ugerereranyije n’abatarinywa.

Ku banywi b’itabi barimenyereye ngo ntabwo ari ikintu cyoroshye kurireka. Si ikintu cyo kuvuga ngo "ndivuyeho", aka kanya ugahita ubibasha burundu. Bisaba cyane kuba umuntu afite ubushake bukomeye bwo kurireka mbere ya byose, ariko bikanagenda bitandukana ku bantu kuko hari n’abahita babigeraho. Gusa ngo iyo umuntu ariretse ahera ku gutangira guhumurirwa kurusha mbere agatangira no kuryoherwa n’ibiribwa kurusha mbere.

Nyuma y’amezi 3 gusa mu bihaha hahita haboneka 30% y’umwuka wa oxygène nyuma y’umwaka umwe gusa ibyago byo kugira ibibazo by’indwara z’umutima bigabanukaho 50%.

Dore inama 10 umuntu agirwa ngo abashe kureka itabi :

1. Menya neza icyo ushaka waniyemeje, ugihorane mu mutwe uniyumvishe ko bishoboka .

2. Tangira ugabanya aho guhita urihagarika kuko akenshi abarihagaritse gutyo bidateye kabiri barisubiraho. Buri uko ugabanije umuti umwe ku masegereti wanywaga ku munsi uba uteye intambwe ikomeye.

3. Gerageza gusimbuka imitego ya nicotine (ubumara buba mu itabi) akenshi ukora siporo cyangwa wisomera udutabo ukunda.

4. Akenshi iyo umuntu aretse itabi ahita yongera ibiro akabyibuha; ibi iyo udashaka ko ariko bigenda uhita utangira kugendesha amaguru kenshi cyangwa ukanyonga akagare bigatuma ugumana ibiro n’ingano byawe.

5. Iyibagize ibyahise bijyanye n’itabi unarwanya ikintu cyose gishobora kurigusubizaho wanakumva bimeze nk’ibyanze aho guhita unywa itabi hekenya ka shikarete (chewing-gum), bishobora kukugabanyiriza kurishaka.

6. Irinde abo mwarisangiraga kenshi iyo barimo barinywa wisunge hagati aho abo waba uzi na bo babashije kurireka bazakwereka ko bishoboka banagutere akanyabugabo.

7. Numara kubona ubigezeho neza ntuzumve ko hari icyo utakaje cyane kuko ibyiza byo kurireka na byo uhita utangira kubyiyumvamo.

8. Ikindi uzitegure gushikama cyane ku munsi wa 8 kuko abashakashatsi ni ho bemeza ko umuntu yumva neza neza bimurangiriyeho icyo gihe biba byiza iyo ubizi ukaba ushatse ibyo uzi neza ko byaguhuza.

9. Mu kongera amahirwe yawe yo kurireka burundu kuko ubumara bugira umuntu imbata y’itabi bwitwa nicotine buboneka no mu bindi biribwa nka za chocolats, ama bonbons n’ibindi wajya aba ari byo wifatira mu gihe kwihangana biri kukugora mbere yo kumva ko utsinzwe.

10. Icya nyuma ni uko iyo habaye akantu katagenda neza mu mubiri kubera kurireka kuko na byo bibaho nko gutitira intoki kwibagirwa bidasanzwe ureba muganga ngo ibi ni ibisanzwe.

Abahora mu rugamba rwo kuva ku itabi rero nimugerageze tubifurije amahirwe no kubigeraho.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire