Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

vendredi 11 février 2011

Gukora imibonano mpuzabitsina utwite ntibibujijwe

Gukora imibonano mpuzabitsina utwite ntibibujijwe


Kuba muri ababyeyi, mwitegura kwakira abana, ntibivuze ko mudashobora kunezezanya hagati yanyu, mukora imibonano mpuzabitsina nk’ uko benshi bakunze kubyibeshyaho.

Ababyeyi benshi bakunze guhagarika imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore atwite, aho baba bavuga ko ngo banga guhutaza umwana uri mu nda. Mu bihe nk’ ibi ndetse bamwe mu bagabo ntibatinya guca inyuma abo bashakanye ngo bajye gutera akabariro ahandi, kuko ngo baba babikumbuye.

Niba rero muri mu bihe nk’ ibi, mwihagarika ubuzima musanzwe mubayeho, ahubwo gusa mube maso ku bijyanye no kongera isuku, haba ku ruhande rw’ umugore ndetse n’ urw’ umugabo, kuko mu gihe cy’ imibonano mpuzabitsina, hashobora kugira imyanda yinjira, ikaba yahungabanya ubuzima bw’ ikibondo mutegereje.

Urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru, rukomeza ruvuga ko akenshi ababyeyi b’ abagore batinya kuba baganira n’ abaganga babakurikirana ku bijyanye n’ ubuzima bw’ imyororokere, ibi akaba ari nabyo ntandaro y’ ubujiji bukunze kuranga benshi mu babyeyi.

Niba utwite impanga…

Abahanga mu by’ ubuzima bw’ umwana mu nda bemeza ko mu gihe umubyeyi atwite impanga zaba ari nyazo cyangwa izitandukanye (Vrais Jumeaux/Faux Jumeaux), ibyiza ari uko yakwirinda imibonano mu rwego rwo guharanira ko abana be batavuka mbere y’ igihe cyabugenewe(amezi 9). Ibyiza ni ukuba ubihagaritse ukazongera kugira icyo ukora nyuma y’ igihe kitari munsi y’ ukwezi kumwe ubyaye.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire