Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

mercredi 30 mars 2011

umuhungu yabasha kuvugana neza n’umukobwa kuri telefone?

vugana n’umukobwa kuri telefone bishobora kugora abahungu bamwe, cyane iyo uwo bavugisha bamutinya cyangwa bashaka kumutereta. Nyamara hari ibintu bimwe na bimwe bishobora gufasha umuhungu kuvugana neza n’umukobwa kuri telefone kandi ikiganiro bagirana kikagenda neza cyane.

Muri iyi minsi, kuvugana n’umuntu binyuze kuri telefone ni imwe mu nzira zikomeye zifashishwa mu guteza imbere imibanire hagati y’abantu. By’umwihariko, hagati y’abahungu n’abakobwa (abasore n’inkumi) ho ikoreshwa rya telefone rifite akamaro kanini cyane.

Abakundana, by’umwihariko, bakunze kwifashisha iri koranabuhanga bahamagarana ndetse banabwirana utugambo tw’urukundo ‘Imitoma’.

Gusa abagitangira kumenyana bo hari igihe rimwe na rimwe bibagora.

Muri iyi nkuru turabagezaho noneho ibyafasha umuhungu ushaka kugirana n’umukobwa ikiganiro binyuze kuri telefone kandi akagera ku ntego yo ‘kuryohereza’ uwo aganiriza.

Ikintu cya mbere cyagufasha nk’umuhungu ni ukwiha umutuzo. Mbere y’uko utangira guhamagara, banza wihe umutuzo mu mubiri wawe, ntutangire gushya ubwoba no kubira ibyuya, uhangayika ngo uravuga iki cyangwa urabyitwramo ute. Igirire icyizere wumve ko bishoboka.

Ikintu cya kabiri ugomba gukora niba wumva utiyizeye ijana ku ijana ni ukwandika ku gapapuro ibyo wumva ukeneye kuza kumubwira(cyane iyo mutaramenyerana ngo munamenyane birambuye). Ibi bigufasha ko n’igihe mwaba muganira ukumva ubuze icyo umubwira (kagacika nk’uko babivuga), uhita wifashisha ya ‘mfashanyigisho’ yawe ukabasha kuzahura ikiganiro cyari kigiye gupfa. Guceceka bituma ikiganiro kibiha kandi bishobora gutuma uwo muvugana (ni ukuvuga umukobwa) ahita agusezera kuko nyine aba abona ko wabuze ibyo umubwira.

Inyuma y’ibi, hakurikiraho igice cy’ingenzi kandi cya ngombwa cyo kuba uwo uriwe. Igihe mwatangiye ikiganiro cyanyu, tangirira ku tuntu tworoheje ubundi wuririreho umubaza n’ibindi. Niba ageze aho akavuga ibintu bikwerekeye mu buzima busanzwe, wimuca mu ijambo, mureke arangize interuro ye ubundi umusubize akakuri ku mutima. Gusa uzirinde gushaka kubikora nk’uko abandi babikora. Ba uwo uri we, umusubize nkawe ubwawe kandi umuhe ibisubizo ukuye ku mutima. Ikiganiro gikozwe muri ubu buryo gishobora kuryoha ku buryo mwamara n’amasaha menshi mutararambirwa kuvugana.

Iyo ikiganiro kimaze kuryoha, uzirinde gutangira kureba ku isaha. Reka ikiganiro gikomeze muze kugisoreza aho wumva koko kigomba gusorezwa. Ntikigere aho kiryoshye ngo utangire gusezera kandi wenda wariwo mwanya wo kuvuga akakuri ku mutima. Niba ufite n’ikibazo cy’amafaranga muri telefone, kora ku buryo uwo munsi ushyiramo ahagije ku buryo niyo byaba ngombwa ko mumara iminota myinshi muganira bitaza kugera aho biryoshye ngo byikupe. Gucikiriza ikiganiro cyangwa gutangira kuvuga ngo umaze igihe kirekire uvugana n’umukobwa kuri telefone bishobora kubishya ikiganiro kandi nyamara cyagombaga kuryoha. Gusa nanone uzirinde kugira ikiganiro kirekire cyane kuko bishobora gutuma akurambirwa.

Mu bindi impuguke zivuga ko byagufasha ni ukwirinda guhamagara umukobwa mu masaha ya ninjoro cyane (burya ngo abakobwa ntibabikunda), ukirinda gushaka gusobanura ibintu byose (kuko utazapfa ubirangije), kandi ukanagerageza byibuze kuryoshya ikiganiro mu minota ya mbere y’ikiganiro (ku buryo ashobora no guseka kubera kwishima). Ibi ngo nta kabuza bizagufasha kugira ikiganiro kiryoshye.

Kuganira ni inzira ikomeye (kandi ishobora kuba iya mbere) yo gukuza umubano hagati y’abantu, by’umwihariko hagati y’umusore n’inkumi. Bityo rero, uko mugirana ikiganiro kikamunyura, niko nawe azagenda akwibonamo ndetse bikanatuma buri gihe uko umuhamagaye akwitabana umuneza n’umunezero.

Ujye unagerageza kumwoherereza ubutumwa (haba kuri telefone cyangwa ubutumwa bundi bwanditse nko ku rupapuro, carte postale, …) kuko nabyo bifasha gukuza umubano.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire