SEDUIRE SUR LA PLAGE
Niba ujya usohokera kuri plage, ushobora kuhabona umwana wishimiye kandi ukabasha kumukururira kugukunda. Dore inama wakurikiza zatanzwe na Louis Asana :
1. Kuri plage ntago umuntu akururira undi kumukunda abinyujije mu kwambara neza. Ahubwo icy’ingenzi ni uko uba ugomba kwizera igihagararo cyawe. Maze ubundi ukambara ikabutura ngufi kandi yenda kugufata, mbese ya yindi ituma ugaragara nk’umusore ukora sport (un sportif). Gukuramo cyangwa kwambara agapira ko hejuru nabyo ni ibyo gutekerezaho, ukamenya icyo ukora, ariko ugatekereza kudahita wigaragaza wese, kuko nabyo biri mu bikurura umuntu. Niba wambaye lunettes fumées, wambare izidakabije, kandi ntibikubuze kujya uzizamura uwo mukobwa ukamureba imbona nkubone, kuko nabyo biri mu bikurura.
2. Niba mufite ya mavuta umuntu yisiga ngo amurinde izuba, irinde kumusaba kuyamusiga kuko ibyo rwose ngo byataye agaciro ! Bisaba kwitonda cyane. Ahubwo komeza kuba umuntu usetsa, mbese yizihire kuganira nawe. Ariko mu kumuganiriza nanone, wirinde ya magambo abantu bose babaza ngo « ese waba ukunda kuza hano ? », ngo « ese haba hashyushye ? », n’ibindi nk’ibyo abantu badahwema kubaza.
3. Hanyuma rero, cyane cyane ko kuri plage buri wese aba yihitiyemo ahantu he ho kwibera ntwe umuderanja (déranger), nujya kumuvugisha bwa mbere ubyitodere atabibona nko kumusagararira. Ahubwo umwicara kure ugatangira kujya unyuzamo ukamureba mu maso rwose (jeter un coup d’œil) ! Ubwo rero utegereza ko hari icyo yakwikanga ukagenda umutabaye, cyangwa se ureba icyo abaye, maze ukabona uko utangiza ikiganiro, witeguye ko chances nyinshi ari uko bicamo, ariko kandi ukaba witeguye ko bishobora no kwanga. Ikindi gihe cyiza cyane ushobora gutegereza ugize Imana kikabaho, ni uko ahaguruka akagenda akijugunya mu mazi atangiye koga, nawe uhita ugenda ugasatira inkombe ugatangira kumuganiriza. Aha ho ntacyo yahita agukeka, ni igihe cyiza rwose.
source:www.emmaclaudine.blogspot.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire