Duhe ibitekerezo

Urashaka gutanga ibitekerezo?twandikire kuri iranzinone@yahoo.fr/iranzinejo@gmail.com



Murakoze

samedi 9 avril 2011

Kubabara cyane mu gihe cy’Imihango (Dysmenorrhea) Ni iki ?

Ni ububabare bwo munda umukobwa cyangwa umugore agira igihe agiye kujya cyangwa ari mu mihango. Ababugira ni hafi 40%, muri bo70% ni abakobwa bakiri bato (Adolescentes).

Kenshi kubabara mu mihango bikunda kugendana n’imihango itinda guhagarara. Ubusanzwe imihango imara iminsi 3-5 iyo irengeje iyo minsi iba itinze.

Usibye kubabara mu nda hafi y’umukondo ndetse bikanatera no kumva umugongo wacitse, hari ubwo bigendana n’ibindi bimenyetso birimo kugira isesemi, kuruka, kubabara umutwe, guhitwa n’ibindi.

ikibitera

kubabara mu gihe cy’imihango bishobora guterwa n’imisemburo itameze neza mu mubiri cyangwa se ikibazo cy’imiterere yo mu nda cyangwa se indwara nk’ibibyimba byo mu nda.

Kubabara mu gihe cy’imihango bikunda kugaragara kandi ku bakobwa bakorewe ihohoterwa bakiri bato (viol sexuel).

Imiti yagufasha

Umwe muri iyi miti igabanya ububabare (pain killer) yagufasha:

Ibuprofen

Diclofenac(twibukiranye ko atari byiza gufata imiti utandikiwe na muganga)

icyo wakora

Kujya kwa muganga iyo bikomeje kugira ngo barebe niba nta ndwara yaba ibiri inyuma.

Hari ubushakashatsi bwerekanye ko kurya ibiryo byiganjemo imboga nyinshi n’amafi bishobora kugabanya ububabare mu gihe cy’imihango.


Bivugwa kdi ko kumya ibintu bikonje nabyo bishobora gufasha uribwa mu nda

Byanditswe na Nurse NiYONZIMA Jean Népo(0788354590)

Secheresse vaginale

Kutagira ububobere bw’ igitsina gore (Secheresse vaginale, Vaginal dryness) bishobora kuba ikibazo. Bitewe n’imico itandukanye hari aho bifatwa nka qualite hari n’aho bifatwa nk’inenge. Mu Rwanda rero akenshi bifatwa nk’inenge ndetse hari n’igihe bitera amakibirane hagati y’abashakanye.

Ni muri urwo rwego twegereye umuganga w’umu psychologue Magnus Gasana, akatuganiriza kuri iyo secheresse vaginale.

Ikibazo: Secheresse vaginale ni iki?

Magnus: Ni uburyo usanga igitsina gore kibura ububobere bwangombwa nk’abandi bakobwa cyangwa abagore basanzwe. secheresse vaginale iterwa n’iki? :

Biterwa n’Imiterere kamere y’umuntu aho imisemburo(hormones) idakora ubwo bubobere

Umuntu ntashobora kugira ikintu gituma agira secheresse vaginale kandi atariko yahoze?

Hari igihe umuntu ashobora kunyura mu bihe afite ibibazo (stress) bigatuma agira izo mpinduka ariko si kimwe n’uko ariko byaba ari karemano.

Hari n’imiti ishobora kubitera icyo gihe yakwegera abaganga bakamugira inama.

Niba akenshi ari karemano(naturel) hari ikintu umuntu agomba gukosora cyangwa wabyakira uko biri ?

Abantu benshi babifata nk’inenge cyangwa ubusembwa, bikaba intambara hagati yiumugabo n’umugore iyo umwe asanze undi atameze nk’uko abyifuza. Hakaba hari abicuza impavu batabimenye mbere yo gushaka. Iyo nenge rero iboneka nkaho atari nziza ishobora gusenyera bamwe mu bashakanye.

Bikemuka gute ?

Iyo ari ibibazo ufite mu mutwe biravurwa iyo wegereye abaganga

Iyo ari imisemburo ibura barayiguha mu miti bitewe n’uko muganga abisuzumye

Ni ryari umuntu yajya kwa muganga

Igihe cyose wumva ufite ikibazo gisa nk’icyo ntago watinda niyo cyaba kidakabije, akugira inama cyangwa akakwandikira imiti mu gihe ari ngombwa.

Ese abantu bakwifashisha lubrifiant sexuel?

Ni byiza kuyikoresha iyo muganga yayikwandikiye kuko benshi bayikoresha nabi bikaba byabatera ibindi bibazo.

Hari ikindi mwakongeraho ?

Hari ibyo abantu bashobora kwibeshyaho bakabyita secheresse vaginale kandi ari ukubera kutamenya imico itandukanye. Bishobora no guterwa no kutamenya gutegura umugore neza mbere y’imibonano mpuzabitsina, bikaba byakwitiranywa na secheresse vaginale kandi atari yo.

source:agasaro.com

vendredi 1 avril 2011

Amwe mu magambo y’urukundo (imitoma) wakoresha mu gihe uri kuganira n’umukunzi wawe

Ikiganiro kigizwe n’amagambo yuzuye urukundo (imitoma) ni kimwe mu buryo bwifashishwa kugirango ushimishe uwo ukunda kuko burya umutima ukunda rimwe na rimwe uba ukeneye amagambo aryoshye yo kuwuhira. Aha rero hari amwe mu magambo wabwira umukunzi wawe akanezerwa ariko ukoresheje umunwa wawe udakoresheje telefone cyangwa se ibaruwa kuko burya iyo wivugiye ijambo n’akanwa kawe bituma uwo uribwiye arizirikana kurushaho.

Mu gihe ukoresha imitoma, ujye ubikora ubohotse (Relax) ntukayivugane igihunga n’ubwoba bwinshi kuko byatuma uwo uyabwira abona ko ibyo uvuga bitari kukuva ku mutima.

Hano hari amagambo amwe n’amwe yagufasha kuryohereza uwo ukunda, ukamugaragariza koko ko akuri ku mutima.

Mugihe muganira, mubwire uti:

 Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,

 Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye

 Imana yarakundemeye kugira ngo guteteshe

 Urukundo rwawe rwarantwaye

 Nabaye nk’umusazi kubera wowe

 Sinshobora guhagarika ku gutekerezaho

 Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe

 Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe

 Iyo turi kumwe numva ntekanye

 Namaze kuvumbura urukundo ry’ukuri muri wowe

 Nkunda kuganira nawe

 Nkunda uburyo unkunda

 Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye muzima bwanjye

 Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose

 Icyo ari cyo cyose nzasabwa kugira ngo ngumane nawe nzagitanga

 Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye, n’ibitekerezo byanjye byose

 Nzajyana nawe ku mpera z’isi mu gihe uzaba ukinkunda

 Sinhobora kukurutisha amafaranga n’izahabu

 Nzemera guca mu bikomeye n’ibihome byose kugira ngo nzabane nawe

 Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba hashoboka

 Nzakwitangira muri byose nihangira igishaka kukubabaza

 Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha

 Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w’umunsi ukundi

 Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza

 Kugukunda ni nko kwibera muri paradizo cyngwa mu ijuru

 Kugukunda bindyohereza ubuzima

 Gukundana nawe byatumye umutima wanjye wuzura ibyishimo n’umunezero

 Umutima wanjye urarira iyo utandi hafi

 Ni wowe rukundo rwanjye, uri umutima wanjye ni nawe buzima bwanjye

 Nta wundi muntu wankunda nk’uko unkunda

 Nta kintu na kimwe cyahagarika urukundo rwanjye

 Ooh rukundo rwanjye uri mwiza kuri njye

 Uburyo umpobera n’uburyo unsoma (kisses) ni iby’agaciro kurusha zahabu

 Kuvugana nawe ni nko kunywa ku muzabibu (Wine) uryohereye, ibi kandi nibyo nifuza iteka

 Igihe tumarana ni nk’umukino mwiza amafaranga adashobora kugura

 Iyo turi kumwe ibyago byanjye byose bihita bihunga

 Iyo kwitegereje nkubonamo umuntu w’igiciro

 Amagambo ntabwo ahangije ngo ngusobanurire uburyo gukunda

 Niwowe gikomangoma (prince) cyanjye

 Uri uw’agaciro kuri njye

 Uri indirimbo ituma umutima wanjye uririmba

 Ni wowe nari narifuje mu buzima bwanjye

 Uri igice cy’ubuzima bwanjye gituma numva mbaye umuntu wuzuye

 Ni wowe mugabo cyangwa mugore w’inzozi zanjye

 Ni wowe muntu uryoshye cyane namenye

 Nta kindi kwifuzaho uretse urukundo, amahoro n’ibyishimo

 Watumye ntuza muri njye

 Watumye niyumva nk’umuntu w’agaciro

 Ndumva nifuza kugusoma kuva ku mutwe kugeza kw’ino

 Utuma mpora ndushaho kugutekerezaho buri munsi

 Umfata nk’igikomangoma cyawe najye bigatuma ngukunda n’umutima wanjye wose

 Ni wowe muntu ugira imico n’imyifatire byiza nabonye kuva nabaho

 Amagambo yawe y’urukundo akora kundiba y’umutima wanjye

 Urukundo rwawe rumeze nk’ibuye rinini ridashobora kumeneka

 Urukundo rwawe ni rwiza sinshobora gutekereza kujya ahandi

 Iyo unsekeye utuma amarira yambugaga mu maso ahita asubirayo

 Iyo unkojejeho intoki zawe numva ninjiye mu yindi si

 Rimwe na rimwe ujye umubwira ko udashobora kubaho adahari , n’ibindi.

Urutonde rw’imitoma ni rurerure kandi buri wese agira amagambo ye abwira umukunzi kandi akamunyura.

Urukundo rutagira amagambo meza barugeranya n’ubusitani butagira indabo; amagambo y’urukundo atuma umuntu ashobora kuvuga ibimuri ku mutima bigatuma kandi ubuzima buryoha kandi bukamera neza. Gerageza kubwira uwo ukunda amwe muri aya magambo kandi ntihazagire ukubeshya ngo yanga kubwirwa amagambo meza; keretse ibyo uvuga ibitandukanye kure n’uko umeze kandi ujye ugerageza ubwire umukunzi wawe amagambo akuvuye ku mutima . ibi bizajya bituma uwo ukunda yumva akunzwe kurusha abandi bose.

Ibirungo by’Urukundo: Bimwe mu byagufasha kuryoshya urukundo rwawe

Iyo ugiye guteka indyo runaka ukenera kumenya uburyo ubigenza, ukamenya ibyo ubanza n’ibirungo uza gukenera byose (ingredients), ukenera kandi kumenya uburyo ubigenza n’ uko ukurikiranya ibirungo ku buryo n’undi wakubaza uko bikorwa wamenya uko ubimusobanurira. Ese mu rukundo byo bigenda bite? Ese ni ibihe birungo ukenera ngo rurusheho kumera neza no kuryoha? Hano turakwereka ubwoko bw’ibirungo bugera kuri 20 wakoresha kugira ngo ‘ifunguro ryawe mu rukundo’ ribe riteguye neza.

1. Banza wubahe umukunzi wawe: Akenshi kubera kumenyerana cyane usanga wibagirwa icyubahiro umugomba. Si byiza ko usigara umufata nk’umuntu usanzwe ngo umubwire ibyo wishakira byose. Umukunzi wawe aba akwiye guhora ashimishwa n’uko umwitwaraho, ukamwitwararikaho, ukamwereka ko umuha icyubahiro kandi kimukwiriye. Aba yifuza ko umwubaha kandi ukanamwubahisha mu bandi.

2. Jya unyurwa n’uko umukunzi wawe ameze: Abakundana benshi batandukanywa n’uko umwe mu bakundana atanyurwa n’uko uwo akunda ameze, yabona inshuti ye ifite umukunzi akifuza ko nawe uwe yaba ameze atyo kandi burya ikigushimisha si cyo cyashimisha undi, n’icyo wakundiye umukunzi wawe sicyo undi yakundiye uwe, bityo byakabaye byiza buri wese anyuzwe n’uko umukunzi we ameze.

3. Jya ubwira umukunzi wawe ko ari mwiza, yambaye neza, aberewe,… bitari ukumureshya no kumuryarya, ahubwo ari ukumwereka uburyo aguhagije kandi ko uticuza icyo wamukundiye.

4. Jya umubwira utujambo tw’urukundo, umubwire kandi nta soni ufite ko umukunda, nibura inshuro imwe ku munsi. Hari abantu bamwe batinya kuvuga ijambo”ndagukunda”, kandi mu by’ukuri nta muntu n’umwe udashimishwa no kubwirwa n’umukunzi ko amukunda, cyangwa ko nta soni biteye kuba umukunda. Ni byiza ko ubimubwira, akabimenya, akareka kubishidikanyaho; ariko ntibibe kubimubwira gusa ahubwo unabimwereke mu bikorwa.

5. Mujye mugira imishinga mufatanya: Burya iyo abantu bakundana usanga batavugana ku bintu byose, ariko bikaba byiza iyo bagize ibyo bafatanya gukorana nk’udushinga duto, gutegura urugendo bazakorana, kubaka inzu; ntibibe bya bindi umwe agenda akiherera agakora ibintu undi akazatungurwa!

6. Mujye mwicarana muganire cyane cyane ku kibazo runaka kibugarije, mugirane inama, kandi mugire n’umwanzuro mufatira hamwe.

7. Mujye mugerageza guhana impano bitari ngombwa wenda ko ziba zihenze cyane, ariko zifite icyo zisobanuye, zishobora kuvuga no gukora byinshi kurusha ibyo wavuga n’umunwa wawe.

8. Mujye mufatanya muri byose: Niba ari mu makosa umukosore kandi niba aguye mu byago ntumutererane.

9. Jya uhora umwishimiye kandi umwereke ko ari uwa mbere mu buzima bwawe: Abantu benshi birabagora kwerekana ibyo biyumvamo, ariko burya bishimisha umukunzi kumwereka ko ari uwa mbere, ko watomboye kumubona, ko wifuza ko muzibanira akaramata, kandi ko nta na rimwe uzigera umureka n’ibindi byose byiza wamwereka.

10. Birashoboka ko mushobora kuganira mukagera kure, mugakoranaho, mugasomana ndetse yewe mukaba mwanagera aho muryamana, ariko ntimukabigire nk’aho aricyo gisobanuro cy’urukundo kuko urukundo ni rugari rurenze ibi bifatika!

11. Mujye mugira umwanya wo guseka, mubwirane inkuru zisekeje, muruhurane mu mutwe, musekeee.. museke peee! Ntiwari uzi se ko guseka bavuga ko byongera iminsi yo kubaho? Usibye n’ibyo kandi ni byiza ko ukora utuntu cyangwa ukabwira utuntu umukunzi wawe dutuma agukumbura iyo udahari, yaba atwibutse yewe mutanari kumwe agaseka.

12. Mujye mugira ingingo runaka mutegura kuganiraho nibura rimwe mu byumweru bibiri, ingingo mubona ko yabubaka mwembi, wenda nibiba ngombwa mushake ubarusha kuyumva cyangwa kuyisobanukirwa ayibaganirizeho.

13. Mujye mugira igihe cyo kuganira ku ndoto zanyu kandi buri wese afashe undi kuzigeraho.

14. Ntimugapfukirane: Mbere y’uko akubona yari afite ibyo asanzwe akunda ndetse afite n’izindi nshuti. Ikindi kandi burya umuntu ni mugari ku buryo wowe wenyine udashobora kumuhaza; akeneye umubera umuvandimwe, uwo batera ibiparu mu gihe ashaka kwiruhurira mu mutwe (aba bajya bita Abajama), akeneye umunyenshuri bigana cyangwa umukozi bakorana kugira ngo amubere inshuti y’umwihariko, akeneye inshuti magara,…Jya umureka rero yisanzure kuba agufite ntibivuga ko yasubijwe ko nta n’undi muntu n’umwe akeneye.

15. Mwese muri kimwe, ntukumve ko hari ibyo wemerewe we atakora cyangwa ngo wumve ko hari amakosa ashobora gukorwa n’abagabo atakorwa n’abagore cyangwa se yakorwa n’abagore ntakorwe n’abagabo. Mwese muri kimwe, nta mwana, nta mukozi w’undi, nta mucakara w’undi ahubwo muri umwe; bityo rero ntihakagire uwumva ibi bireba uriya ngo we yumve ntacyo bimubwiye.

16. Mwemere uko ari, wishimire uko ari kuko ariwe Imana yakuremeye. Ntukumve ko wakwishima kurushaho ari uko uri kumwe na kanaka, jya ushimishwa n’umukunzi wawe kandi wige guhazwa n’ibyo ufite.

17. Ntimukabeshyane kandi ntimugacane inyuma: Ntacyo abandi bamurusha, bityo jya unyurwa n’uko ameze, ni wo muberanye pe.

18. Mujye mubabarirana, igihe umwe muri mwe, agize ikosa agwamo: Niba hari icyo yakoze kitagushimishije, ntukumve ko isi yakuguyeho, ntukumve kandi ko bikabije ku buryo adakwiye kubabarirwa. Twese turi abanyamakosa kandi buri wese yemerewe gukosa kuko tutari abamalayika, gusa ntuzabigendereho ngo nawe uhore ubabaza umukunzi, umunsi umwe ashobora kunanirwa kwihangana akagusiga kandi ntibyakugwa neza.

19. Jya usigarana amasomo y’ibyakubayeho, ntukibagirwe kugira ngo bijye bigufasha guhora wirinda kugwa mu makosa wigeze kugwamo kera.

20. Jya ugira ubushake ko urukundo rwanyu rwakomeza, niba usenga jya ubishyira mu isengesho ryawe rya buri munsi, ntukibagirwe ko byose bishoboka, urukundo rukwiye guhora ruvomerwa.

Hari igihe ujya guteka ufite ibirungo bihagije ariko ukabivangitiranya ukaza gusanga ibyo wateguye bitaryoshye. Jya umenya rero gukora ikintu mu mwanya wacyo, umenye ikihutirwa kurusha ikindi kandi hejuru ya byose urukundo rube urwa mbere. Ibi nubishobora uzaba ugitsinze.
source:igitondo.com

Ibintu bitanu byagufasha kumenya niba umukobwa w’inshuti yawe (girlfriend) agukunda koko

Kuba umukobwa yarakwemereye ko agukunda ntibihagije guhita ubyemera nk’ukuri kuko hari igihe ashobora kubyemera bitewe n’inyungu akubonamo . Ugomba rero kubanza ukitonda ugashishoza, ukareba ko agukunda koko . Dore bimwe mu byakugaragariza ko girlfriend wawe agukunda bya nyabyo:

- Yifuza kukuba hafi iteka

Ahora iteka ashaka kuba hafi yawe, igihe mutari kumwe akakwandikira akubaza amakuru cyangwa se akaguhamagara ntarindire ko ari wowe umuhamagara gusa; ahanini uzumva akubaza niba wageze mu rugo mu gihe ukora cyangwa se uri umunyeshuri. Aba yumva kandi ashaka kumenya uko wiriwe, mbese uko umunsi wakugendekeye. Umukobwa ugukunda kandi uzumva yishimira kumenya gahunda zawe no kumenya ibyo utegenya gukora mu minsi y’ikiruhuko nka week-end .

Nawe kandi arakureka ukamenya amakuru ye ndetse nawe ubwe ukamumenya. Bene uyu mukobwa ntashobora kwibagirwa kuguhamagara cyangwa kukuvugisha ku itariki y’agaciro mu buzima bwanyu. Muri make, agerageza kumarana nawe igihe kirekire.

- Akwereka umuryango we n’incuti ze

Uru aba ari urukundo rwuzuye kandi ni iby’agaciro mu gihe umukobwa afashe icyemezo cyo kukwereka ababyeyi be cyangwa abandi bantu bo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi adashatse kukugumisha mu kigare kimwe. Uyu mukobwa kandi ngo aba ashaka kugushyira hafi ye kugira ngo ukomeze umwiyumvemo ku bundi buryo. Ikindi umukobwa ugukunda yishimirako buri muntu amenya ko muri kumwe kandi akavuga ko mukundana uri inshutiye ya mbere ( boyfriend).

- Ikindi kizakubwira umukobwa ugukunda ni uko azaba ari umukobwa wihagararaho kandi ugufitiye icyizere

Umukobwa nk’uyu aguha umwanya wawe wo gusohoka n’inshuti zawe kandi ntibimutere ikibazo. ubundi azagera aho ategure kuza kukureba ari kumwe na bagenzi be. Ubushuti bufite icyizere bumara igihe kinini, buraramba kandi bukagenda bwaguka; ni ukuvuga ko umukobwa ukwizera akenshi aba anagukunda.

- Umukobwa ugukunda rimwe na rimwe aragufuhira

Kuba umukunzi wawe agufuhira ntibizagutere ikibazo kuko burya iyo abagore bafushye bihita bigaragarira buri wese . Gufuha ntabwo ari ikimenyetso cy’urwango ahubwo ni urukundo rwinshi aba yifitemo; ni ukuvuga ko gufuha ari ikimenyetso cy’urukundo. Nubona ikintu cyose uzakora kitababaza umukobwa mukundana cyangwa se ukabona atajya agufuhira na gato, uzamenye ko uwo mukobwa atakwitayeho .

- Azakwibwirira ko agukunda

Ubundi ngo mu mibereho y’abakobwa hari amagambo abagora gukoresha nko kubwira umuhungu ko amukunda. Niwumva rero abivuze uzamenye ko byamuvunnye cyane . Burya umukobwa utagukunda by’ukuri ntiyapfa kubumbura umunwa we ngo akubwire ko agukunda yumva mu byiyumviro bye atari ko bimeze. Umukobwa rero uzakubwira ko agakunda uzamenyeko nta n’ikibazo yagira isi yose imenye ko agukunda; mbega aba akwishimiye anishimiye kuba ari kumwe nawe.

Niba rero ufite umukobwa wita ko ari inshuti yawe (girlfriend) ,ugasanga mu bimenyetso tuvuze haruguru nta na kimwe afite cyangwase akugaragariza menya ko atagukunda na buhoro ahubwo urebe uburyo wabona undi ugukunda kandi ubikwereka mu bikorwa no mu magambo.

mercredi 30 mars 2011

umuhungu yabasha kuvugana neza n’umukobwa kuri telefone?

vugana n’umukobwa kuri telefone bishobora kugora abahungu bamwe, cyane iyo uwo bavugisha bamutinya cyangwa bashaka kumutereta. Nyamara hari ibintu bimwe na bimwe bishobora gufasha umuhungu kuvugana neza n’umukobwa kuri telefone kandi ikiganiro bagirana kikagenda neza cyane.

Muri iyi minsi, kuvugana n’umuntu binyuze kuri telefone ni imwe mu nzira zikomeye zifashishwa mu guteza imbere imibanire hagati y’abantu. By’umwihariko, hagati y’abahungu n’abakobwa (abasore n’inkumi) ho ikoreshwa rya telefone rifite akamaro kanini cyane.

Abakundana, by’umwihariko, bakunze kwifashisha iri koranabuhanga bahamagarana ndetse banabwirana utugambo tw’urukundo ‘Imitoma’.

Gusa abagitangira kumenyana bo hari igihe rimwe na rimwe bibagora.

Muri iyi nkuru turabagezaho noneho ibyafasha umuhungu ushaka kugirana n’umukobwa ikiganiro binyuze kuri telefone kandi akagera ku ntego yo ‘kuryohereza’ uwo aganiriza.

Ikintu cya mbere cyagufasha nk’umuhungu ni ukwiha umutuzo. Mbere y’uko utangira guhamagara, banza wihe umutuzo mu mubiri wawe, ntutangire gushya ubwoba no kubira ibyuya, uhangayika ngo uravuga iki cyangwa urabyitwramo ute. Igirire icyizere wumve ko bishoboka.

Ikintu cya kabiri ugomba gukora niba wumva utiyizeye ijana ku ijana ni ukwandika ku gapapuro ibyo wumva ukeneye kuza kumubwira(cyane iyo mutaramenyerana ngo munamenyane birambuye). Ibi bigufasha ko n’igihe mwaba muganira ukumva ubuze icyo umubwira (kagacika nk’uko babivuga), uhita wifashisha ya ‘mfashanyigisho’ yawe ukabasha kuzahura ikiganiro cyari kigiye gupfa. Guceceka bituma ikiganiro kibiha kandi bishobora gutuma uwo muvugana (ni ukuvuga umukobwa) ahita agusezera kuko nyine aba abona ko wabuze ibyo umubwira.

Inyuma y’ibi, hakurikiraho igice cy’ingenzi kandi cya ngombwa cyo kuba uwo uriwe. Igihe mwatangiye ikiganiro cyanyu, tangirira ku tuntu tworoheje ubundi wuririreho umubaza n’ibindi. Niba ageze aho akavuga ibintu bikwerekeye mu buzima busanzwe, wimuca mu ijambo, mureke arangize interuro ye ubundi umusubize akakuri ku mutima. Gusa uzirinde gushaka kubikora nk’uko abandi babikora. Ba uwo uri we, umusubize nkawe ubwawe kandi umuhe ibisubizo ukuye ku mutima. Ikiganiro gikozwe muri ubu buryo gishobora kuryoha ku buryo mwamara n’amasaha menshi mutararambirwa kuvugana.

Iyo ikiganiro kimaze kuryoha, uzirinde gutangira kureba ku isaha. Reka ikiganiro gikomeze muze kugisoreza aho wumva koko kigomba gusorezwa. Ntikigere aho kiryoshye ngo utangire gusezera kandi wenda wariwo mwanya wo kuvuga akakuri ku mutima. Niba ufite n’ikibazo cy’amafaranga muri telefone, kora ku buryo uwo munsi ushyiramo ahagije ku buryo niyo byaba ngombwa ko mumara iminota myinshi muganira bitaza kugera aho biryoshye ngo byikupe. Gucikiriza ikiganiro cyangwa gutangira kuvuga ngo umaze igihe kirekire uvugana n’umukobwa kuri telefone bishobora kubishya ikiganiro kandi nyamara cyagombaga kuryoha. Gusa nanone uzirinde kugira ikiganiro kirekire cyane kuko bishobora gutuma akurambirwa.

Mu bindi impuguke zivuga ko byagufasha ni ukwirinda guhamagara umukobwa mu masaha ya ninjoro cyane (burya ngo abakobwa ntibabikunda), ukirinda gushaka gusobanura ibintu byose (kuko utazapfa ubirangije), kandi ukanagerageza byibuze kuryoshya ikiganiro mu minota ya mbere y’ikiganiro (ku buryo ashobora no guseka kubera kwishima). Ibi ngo nta kabuza bizagufasha kugira ikiganiro kiryoshye.

Kuganira ni inzira ikomeye (kandi ishobora kuba iya mbere) yo gukuza umubano hagati y’abantu, by’umwihariko hagati y’umusore n’inkumi. Bityo rero, uko mugirana ikiganiro kikamunyura, niko nawe azagenda akwibonamo ndetse bikanatuma buri gihe uko umuhamagaye akwitabana umuneza n’umunezero.

Ujye unagerageza kumwoherereza ubutumwa (haba kuri telefone cyangwa ubutumwa bundi bwanditse nko ku rupapuro, carte postale, …) kuko nabyo bifasha gukuza umubano.

Abanzi barindwi ba buri couple

Buri Couple iba ifite ibintu biyiteza imbere yihariye ariko kandi ikagira n’ibindi biyibuza amahoro , bikayibangamira mu mibereho yayo… Ntabwo ari ibintu bitangaje: niba muri mwembi, buri wese afite ibyo yanga akagira n’ibyo akunda, birumvikana ko mwembi hari ibishobora kubageraho bikabashimisha kimwe n’uko bishobora no kuba ari ibibahungabanya.
Kugira ngo rero urukundo rwanyu rutere imbere, rugire aho rugera, ntiwirirwe ufata umwanya ujya gushakira muri byinshi, wikwirirwa ukoresha amafaranga y’ikirenga wubaka urukundo cyangwa urusana, ahubwo wowe gerageza kururinda ibintu bishobora kurwangiza.
Ese uzabwirwa n’iki ibyo bintu?
Aha turakwereka ibintu birindwi biri mu bituma urukundo rwanyu rucumbagira, bitangira ari bitoya ariko mutarebye neza bishobora gutuma ruhagarara da! Nta kindi wakora rero usibye kubyirinda ukanabirinda umukunzi wawe, mwembi mukabigendera kure, bityo mukaba murinze ururkundo rwanyu.
1. Televiziyo
Muzarebe namwe nk’iyo hari filimi za seri (series), ukava ku kazi mbere yo kubaza uko abo mu rugo biriwe ugahita uhitira kuri televiziyo, cyangwa ari mu gihe cy’imipira ya champion’s League cyangwa cya Cecafa,… biri mu bintu bibangamira abakundana pe!
Kujya ku meza wicaye imbere ya Televiziyo kabone n’aho mwaba murimo kureba ibintu mwembi bibashimishije iyo bibaye buri gihe bituma nta mwihariko w’ibiganiro byanyu mugirana, ugatuma nta mwanya mufata ngo muganire, mwitekerezeho. Mu gihe na mwe mubibona ko koko ibabangamiye, itagituma mufata umwanya wo kuganira, mushobora kwemeranyaho igihe muzajya muyicana, inshuro zingahe se mu cyumweru, ku munsi se… ariko mukagerageza kwisigira umwanya muto wo kujya muganira kuko iyo bitagenze gutya, mushiduka mwembi mumeze nk’abataziranye, n’uburyo mwisanzuranaho bikagenda bishira burundu.
2. Guhora mu bintu bimwe
Ya restaurant mwakundaga gusohokeramo, rya funguro mwakundaga gusangira, ha hantu hose mwakundaga gutemberera,… muri make bya bindi byose mwajyaga mukunda, bya bindi byose byajyaga bibashishikaza, byose mwarabyibagiwe, mwarabitaye,… ubu musigaye mubana nk’abantu bamenyeranye bihorera mu bintu bimwe, nta mwihariko wanyu mufite, nta gashya mu rukundo rwanyu kandi urukundo ni nk’ururabyo rusaba guhora ruvomerwa, ibi nabyo biri mu bituma couple irananirwa, igacumbagira byarimba ndetse ikaba yanahagarara burundu.
3. Gukora amasaha arenga ayo mwagombaga
Rekera aho gutaha bwije, bitari uko gusa nawe ubwawe nta gihe wiha ahubwo kuko n’uwo ukunda nta mwanya na muke ukimuha. Gerageza kuva ku masaha wakoraga nibura ukureho nk’abiri ukomeze kugera ubwo uzumva nawe ubwawe usigaye ubona umwanya wo kuruhuka. Impamvu y’ibi rero si no kugira ngo uruhuke gusa, nta n’ubwo impamvu bibangamira umukunzi wawe ari uko atakikubona gusa, ahubwo ni uko iyo umaze igihe ukora cyane utaruhuka n’ibiganiro byawe ubwabyo biba ari ibyerekeranye n’akazi kawe gusa, bityo ugasanga ariko konyine uha umwanya mu buzima bwawe, umukunzi wawe ntiyongere kubona umwanya mu buzima bwawe.
4. Kutiyitaho
Kuba umaranye igihe kinini n’umukunzi wawe, ntibivuze ko bihagije; kuba kandi akuzi neza agukunda uko uri - ibyiza byawe n’ibibi byawe- ntibivuze ko bihagije nta kindi ushobora gukora. Si byiza ko ujya mu bwiherero ugasiga udasutsemo amazi ngo ni uko mujya no gukundana ariko wari umeze yabyihanganiye, nta n’ubwo ari byiza ko musohokana utikozeho, ngo wambare neza, usokoze imisatsi yawe neza, ku buryo buri munsi abona impamvu yo kugumana nawe, ku buryo n’abandi bakureba koko bakabona ko afite umukunzi mwiza. Ni ngombwa kumwereka ko ari umuntu w’agaciro imbere yawe ku buryo buri gihe uba ugomba kwishimira kuba ari uwawe ukabimwereka umuha agaciro akwiye koko.
5. Kumwima agaciro
Mu bintu bya mbere bibangamira couple, harimo kuba udaha agaciro umukunzi wawe.
Aha sinshatse kuvuga kumugurira impano gusa, kumuha indabyo nziza z’amaroze, ibi byose si byo byonyine byereka umukunzi wawe ko umuhaye agaciro. Ahubwo, wenda niba muri kumwe, jya umureba umwereke ko n’ubu utarumva uburyo yakwemereye ko utura mu mutima we; birahagije ko umenya kandi ukamubwira ikintu cyose gishya cyamubayeho, niba yambaye umwenda mushya, niba avuye muri salon de coiffure, ugahita ubibona kandi ukabimubwira; ntugatinye kumubwira igihe ubona asa neza cyangwa yambaye neza, ntugatinye na rimwe kumubwira icyo umutekerezaho cyane cyane iyo ari cyiza kandi ubona ko gishobora kumwubaka.
6. Gufuha birenze urugero
Burya iyo ukunda umuntu ni ngombwa ko umufuhira, ariko na bwo iyo urengereye ntibiba bikiri byiza.
Rekera aho kumucunga no kumucungisha abandi, si umujura. Rekera aho gucunga ubutumwa bugufi yakiriye kuri telefoni ye, rekera aho gucunga email zamwandikiwe n’izo yanditse. Jya umenya ko ikintu cy’ingenzi mu rukundo ari icyizere kandi mwese mukakigirirana. Iyo ukomeje kumwereka ko utamwizeye, agera aho akaruha na we akagera aho akumva ntaryohewe bityo rwose akaba yanisangira undi umuha amahoro.
7. Kwifata bikabije
Kumenya imibereho ya couple yanyu burya ni ingenzi kandi birabareba mwese. Rimwe na rimwe hari ibintu biba bidakwiye gukorwa nk’ umugenzo. Iyo abantu bakundana cyane cyane abamaze kubana dore ko ari nabo baba babyemerewe, ni byiza ko bakorana imibonano mpuzabitsina. Burya si ngombwa ko buri joro uko mugiye kuryama mutangira kubonana, nta n’ubwo ari formule rwose kuko iki ni igikorwa gikorwa iyo buri wese abyiyumvamo, bitari uko ari formule. Niba utabyiyumvamo aho kugira ngo ubikore nabi, wabireka rwose ariko kandi mujye mugerageza mwembi, mumenye igihe mwumva mwese mubishaka. Gusa ntimugahore mu bintu bimwe hato mutazarambirwa ahubwo nimugerageze guhindura uburyo mubikoramo, mugerageze kubwizanya ukuri ibishimisha buri wese, mugerageze guhindura igihe, kuko burya iyo bihora ari bimwe nta gashya, mugera aho mukarambirwa. Nimugerageze mwumve ko ari igikorwa muha agaciro. Nko mu bihugu byateye imbere ho, hari igihe abakunzi bava mu gihugu bakajya mu kindi, mu mugabane bakajya mu wundi, ariko kugira ngo urukundo rwabo ruhore ari rushya nta bintu bihoraho kandi birambirana bakora.
Source:igitondo.com

dimanche 27 mars 2011

members

KUKI ABAREBA KURI URU RUBUGA TURI BENCI BIVUZE KO ARI INGIRAKAMARO ARIKO NTIDUTANGE IBITEKEREZO,NTITUBE MEMBERS,NTIDUSHYIRE NA COMMENTAIRES ZACU KU NKURI ZIRI KURI IYI BLOG

Yaaaaa

Abasazi babiri barwaniye mu mugi kumangazini cyanga ku maduka(shop)bitewe nuko buri wese ashaka kubyumba umwe ariruka aba agonze(agwira)inkingi aba abwiye mugenzi we ati"sha twitahire ndabona ibi twishyizemo(ibisazi=folie)bizatuvamo

vendredi 11 février 2011

Urubuto rwa pome (pomme, apple) n`ibyiza byarwo

Uru rubuto ni ingirakamaro ku buryo hari umugani ugira uti “une pomme par jour chasse le médécin” mu Kinyarwanda bikaba bivuze ngo “pomme imwe ku munsi yirukana muganga” bikaba bishatse kuvuga ko iyo urya pomme imwe ku munsi ntaho uhurira na muganga kuko utarwara.

Uru rubuto rwa pomme ruba mu muryango w'ibimera witwa Rosacées.

Ibiyigize by'ibanze

- Pomme igizwe n'amazi kuva kuri 84% kugeza kuri 93%. 1,30% : sucres réducteurs, saccharose :1,60 à 1,40%, 0,90 à 1,70% : cellulose, pentasan 0,50%, 0,40% :lignine, 0,60% :acide libre , 0,40%: pectine, 0,30% :amavuta, le tanin.

- Imyunyu ya K,Na, Si, Ca, Cl, Fe, Br, Al, AR, S, Mg, Co

- Ikagira na Esters (amyle, formique, acétique, caproïque na aldéhyde acétique, géraniol

- Vitamine B1 (10% mg%), B2 (0,05 mg%), PP (0,5 mg%)yo iboneka cyane mu gishishwa cyayo, l'acide pantothénique (0,06mg%), la vitamine C (10 mg%);

- Ibitera ingufu(Valeur calorique) biri hagati ya 80-124 kcal kuri garama (gr)100 ibyo bigaterwa n`ubwoko bwazo.

Akamaro kayo

Ifasha gusohora inkari (diurétique), ifasha kwirukana ibyitwa urea mu mubiri (uricolitic= élimination de l'urée), ifasha umubiri gukomera (tonique), isukura mu mubiri (dépuratif), yica udukoko two mu mara (antiseptiques intestinaux), igabanya ibyitwa cholésterol, ifasha kujya ku musarani (laxatif).

Igihe ifasha cyane

- Mu gihe cy'umunaniro ; mu gihe cyo gukiruka indwara ; mu gihe cy'ubukonje bukabije.

- Ku bantu barwaye rubagimpande (rhumatisme) ; gute (goutte,gout), utubuye mu pyiko (la lithiase urique) ; umwijima (hépatite) ;no mu gihe cyo gukiruka umwijima.

- Mu gihe cy'indwara z'impiswi (diarrhée) ; kwituma impatwe (constipation).

- Mu gihe ubushyuhe bw'umubiri bwazamutse (fievre, fever) ;indwara y'igifu ; diyabete

- Kubura ibitotsi

Uburyo yaribwa

Iribwa ari mbisi, cyangwa igakorwamo umutobe (jus, juice), cyangwa igashyirwa muri salade y'imbuto, ishobora ko gutekwa mu ifuru (four).

Urubuto rwa pome (pomme, apple) n`ibyiza byarwo

Uru rubuto ni ingirakamaro ku buryo hari umugani ugira uti “une pomme par jour chasse le médécin” mu Kinyarwanda bikaba bivuze ngo “pomme imwe ku munsi yirukana muganga” bikaba bishatse kuvuga ko iyo urya pomme imwe ku munsi ntaho uhurira na muganga kuko utarwara.

Uru rubuto rwa pomme ruba mu muryango w'ibimera witwa Rosacées.

Ibiyigize by'ibanze

- Pomme igizwe n'amazi kuva kuri 84% kugeza kuri 93%. 1,30% : sucres réducteurs, saccharose :1,60 à 1,40%, 0,90 à 1,70% : cellulose, pentasan 0,50%, 0,40% :lignine, 0,60% :acide libre , 0,40%: pectine, 0,30% :amavuta, le tanin.

- Imyunyu ya K,Na, Si, Ca, Cl, Fe, Br, Al, AR, S, Mg, Co

- Ikagira na Esters (amyle, formique, acétique, caproïque na aldéhyde acétique, géraniol

- Vitamine B1 (10% mg%), B2 (0,05 mg%), PP (0,5 mg%)yo iboneka cyane mu gishishwa cyayo, l'acide pantothénique (0,06mg%), la vitamine C (10 mg%);

- Ibitera ingufu(Valeur calorique) biri hagati ya 80-124 kcal kuri garama (gr)100 ibyo bigaterwa n`ubwoko bwazo.

Akamaro kayo

Ifasha gusohora inkari (diurétique), ifasha kwirukana ibyitwa urea mu mubiri (uricolitic= élimination de l'urée), ifasha umubiri gukomera (tonique), isukura mu mubiri (dépuratif), yica udukoko two mu mara (antiseptiques intestinaux), igabanya ibyitwa cholésterol, ifasha kujya ku musarani (laxatif).

Igihe ifasha cyane

- Mu gihe cy'umunaniro ; mu gihe cyo gukiruka indwara ; mu gihe cy'ubukonje bukabije.

- Ku bantu barwaye rubagimpande (rhumatisme) ; gute (goutte,gout), utubuye mu pyiko (la lithiase urique) ; umwijima (hépatite) ;no mu gihe cyo gukiruka umwijima.

- Mu gihe cy'indwara z'impiswi (diarrhée) ; kwituma impatwe (constipation).

- Mu gihe ubushyuhe bw'umubiri bwazamutse (fievre, fever) ;indwara y'igifu ; diyabete

- Kubura ibitotsi

Uburyo yaribwa

Iribwa ari mbisi, cyangwa igakorwamo umutobe (jus, juice), cyangwa igashyirwa muri salade y'imbuto, ishobora ko gutekwa mu ifuru (four).

Gukora imibonano mpuzabitsina utwite ntibibujijwe

Gukora imibonano mpuzabitsina utwite ntibibujijwe


Kuba muri ababyeyi, mwitegura kwakira abana, ntibivuze ko mudashobora kunezezanya hagati yanyu, mukora imibonano mpuzabitsina nk’ uko benshi bakunze kubyibeshyaho.

Ababyeyi benshi bakunze guhagarika imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore atwite, aho baba bavuga ko ngo banga guhutaza umwana uri mu nda. Mu bihe nk’ ibi ndetse bamwe mu bagabo ntibatinya guca inyuma abo bashakanye ngo bajye gutera akabariro ahandi, kuko ngo baba babikumbuye.

Niba rero muri mu bihe nk’ ibi, mwihagarika ubuzima musanzwe mubayeho, ahubwo gusa mube maso ku bijyanye no kongera isuku, haba ku ruhande rw’ umugore ndetse n’ urw’ umugabo, kuko mu gihe cy’ imibonano mpuzabitsina, hashobora kugira imyanda yinjira, ikaba yahungabanya ubuzima bw’ ikibondo mutegereje.

Urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru, rukomeza ruvuga ko akenshi ababyeyi b’ abagore batinya kuba baganira n’ abaganga babakurikirana ku bijyanye n’ ubuzima bw’ imyororokere, ibi akaba ari nabyo ntandaro y’ ubujiji bukunze kuranga benshi mu babyeyi.

Niba utwite impanga…

Abahanga mu by’ ubuzima bw’ umwana mu nda bemeza ko mu gihe umubyeyi atwite impanga zaba ari nyazo cyangwa izitandukanye (Vrais Jumeaux/Faux Jumeaux), ibyiza ari uko yakwirinda imibonano mu rwego rwo guharanira ko abana be batavuka mbere y’ igihe cyabugenewe(amezi 9). Ibyiza ni ukuba ubihagaritse ukazongera kugira icyo ukora nyuma y’ igihe kitari munsi y’ ukwezi kumwe ubyaye.

Inama 10 mu rugamba rwo kureka kunywa itabi

Nk'uko abantu batandukanye mu myitwarire yabo ya buri munsi, ni nako uburyo bwo kureka itabi bugiye bwihariye kuri buri wese wari usanzwe arinywa. Kandi rero, ubushakashatsi bugaragaza neza ko inyungu n’ibyiza byo kurireka bihita bitangira kwigaragaza ako kanya. Harimo nko guhindura impumuro uwari asanzwe anuka itabi agatangira guhumura neza ndetse utanaretse icyizere cyo kubaho kiyongera.

Mu ngaruka zo kunywa itabi habamo nk’inkorora iramba nyamara ngo iyi nkorora iba ari akamenyetso gato cyane ugerereranije n’ibibi byinshi bidahita bigaragara inyuma. Ikindi ni uko abanywi b’itabi bigabanyiriza imyaka 14 yo kubaho ugerereranyije n’abatarinywa.

Ku banywi b’itabi barimenyereye ngo ntabwo ari ikintu cyoroshye kurireka. Si ikintu cyo kuvuga ngo "ndivuyeho", aka kanya ugahita ubibasha burundu. Bisaba cyane kuba umuntu afite ubushake bukomeye bwo kurireka mbere ya byose, ariko bikanagenda bitandukana ku bantu kuko hari n’abahita babigeraho. Gusa ngo iyo umuntu ariretse ahera ku gutangira guhumurirwa kurusha mbere agatangira no kuryoherwa n’ibiribwa kurusha mbere.

Nyuma y’amezi 3 gusa mu bihaha hahita haboneka 30% y’umwuka wa oxygène nyuma y’umwaka umwe gusa ibyago byo kugira ibibazo by’indwara z’umutima bigabanukaho 50%.

Dore inama 10 umuntu agirwa ngo abashe kureka itabi :

1. Menya neza icyo ushaka waniyemeje, ugihorane mu mutwe uniyumvishe ko bishoboka .

2. Tangira ugabanya aho guhita urihagarika kuko akenshi abarihagaritse gutyo bidateye kabiri barisubiraho. Buri uko ugabanije umuti umwe ku masegereti wanywaga ku munsi uba uteye intambwe ikomeye.

3. Gerageza gusimbuka imitego ya nicotine (ubumara buba mu itabi) akenshi ukora siporo cyangwa wisomera udutabo ukunda.

4. Akenshi iyo umuntu aretse itabi ahita yongera ibiro akabyibuha; ibi iyo udashaka ko ariko bigenda uhita utangira kugendesha amaguru kenshi cyangwa ukanyonga akagare bigatuma ugumana ibiro n’ingano byawe.

5. Iyibagize ibyahise bijyanye n’itabi unarwanya ikintu cyose gishobora kurigusubizaho wanakumva bimeze nk’ibyanze aho guhita unywa itabi hekenya ka shikarete (chewing-gum), bishobora kukugabanyiriza kurishaka.

6. Irinde abo mwarisangiraga kenshi iyo barimo barinywa wisunge hagati aho abo waba uzi na bo babashije kurireka bazakwereka ko bishoboka banagutere akanyabugabo.

7. Numara kubona ubigezeho neza ntuzumve ko hari icyo utakaje cyane kuko ibyiza byo kurireka na byo uhita utangira kubyiyumvamo.

8. Ikindi uzitegure gushikama cyane ku munsi wa 8 kuko abashakashatsi ni ho bemeza ko umuntu yumva neza neza bimurangiriyeho icyo gihe biba byiza iyo ubizi ukaba ushatse ibyo uzi neza ko byaguhuza.

9. Mu kongera amahirwe yawe yo kurireka burundu kuko ubumara bugira umuntu imbata y’itabi bwitwa nicotine buboneka no mu bindi biribwa nka za chocolats, ama bonbons n’ibindi wajya aba ari byo wifatira mu gihe kwihangana biri kukugora mbere yo kumva ko utsinzwe.

10. Icya nyuma ni uko iyo habaye akantu katagenda neza mu mubiri kubera kurireka kuko na byo bibaho nko gutitira intoki kwibagirwa bidasanzwe ureba muganga ngo ibi ni ibisanzwe.

Abahora mu rugamba rwo kuva ku itabi rero nimugerageze tubifurije amahirwe no kubigeraho.

Wari uzi ko amazi ari umuti?

Amazi yonyine nicyo kinyobwa gishobora gukamura imyanda iri mu ngingo, iba yatumye zidakora neza,Niyo arinda kandi agahuriza hamwe imisemburo yagiye itangwa n’ingingo zibishinzwe ,maze amazi akayijyana aho ikenewe hose.Niyo ajyana indurwe zishinzwe kunoza ibyo turya ,niyo kandi asohora imyanda iri mu mubiri.

Yoroshya amaraso,akayatera kugenda neza,amazi akoresha neza udutsi dushinzwe gukwirakwiza amavuta mu mubiri w’umuntu.Niyo ashinzwe kugenza ubushyuhe bw’umubiri,niyo atera kwihagarika neza ndetse amazi yoroshya amara maze akayatera gukora neza.

Kunywa amazi bitera kubaho neza ,uramenye utazagira ikindi kinyobwa usimbuza amazi cyangwa ukibwira ko ayo tuvana mu biribwa ahagije.

Amazi anyobwa ate?

Kunywa ikirahuri kimwe cyangwa bibiri ukibyuka mu gitondo,ayo mazi akaba akonje mu rugero rwiza,cyangwa ukayanywa usigaje nk’isaha ngo ufate ifunguro;ayo mazi afasha igifu gukora neza ndetse n’umubiri wose muri rusange.

Naho kunywa amazi ashyushye byo bigira icyo bimarira abafite umubabaro,abarakazwa n’ubusa ndetse n’ababuze amahoro.

Nubwo abantu benshi babikora;sibyiza kunywa amazi urimo kurya kuko binaniza igifu, ndetse biri mu bitera umubyibuho ukabije!

Amazi ni umuti!

Kuvurisha amazi (hydroterapie)bisaba ubwitonzi no gusobanukirwa ngo ubanze umenye neza indwara uvura uko imeze,hariho urugero na gahunda idahinduka isabwa gukurikizwa kugirango amazi abashe kuvura.

Amazi anyobwa mu gitondo kare umuntu akibyuka ashobora kurinda no kuvura zimwe muri izi ndwara :indwara z’amagufa,kuribwa umutwe,kuziba kw’imitsi,umutima utera vuba,inkorora idakira,igituntu,sinezite ndetse na kanseri.

NB:nubwo tuvuze ko amazi ashobora kuvura izi ndwara,kwa muganga niho hambere hagufasha kuzikira.

Wari uzi ko amazi ari umuti?

Amazi yonyine nicyo kinyobwa gishobora gukamura imyanda iri mu ngingo, iba yatumye zidakora neza,Niyo arinda kandi agahuriza hamwe imisemburo yagiye itangwa n’ingingo zibishinzwe ,maze amazi akayijyana aho ikenewe hose.Niyo ajyana indurwe zishinzwe kunoza ibyo turya ,niyo kandi asohora imyanda iri mu mubiri.

Yoroshya amaraso,akayatera kugenda neza,amazi akoresha neza udutsi dushinzwe gukwirakwiza amavuta mu mubiri w’umuntu.Niyo ashinzwe kugenza ubushyuhe bw’umubiri,niyo atera kwihagarika neza ndetse amazi yoroshya amara maze akayatera gukora neza.

Kunywa amazi bitera kubaho neza ,uramenye utazagira ikindi kinyobwa usimbuza amazi cyangwa ukibwira ko ayo tuvana mu biribwa ahagije.

Amazi anyobwa ate?

Kunywa ikirahuri kimwe cyangwa bibiri ukibyuka mu gitondo,ayo mazi akaba akonje mu rugero rwiza,cyangwa ukayanywa usigaje nk’isaha ngo ufate ifunguro;ayo mazi afasha igifu gukora neza ndetse n’umubiri wose muri rusange.

Naho kunywa amazi ashyushye byo bigira icyo bimarira abafite umubabaro,abarakazwa n’ubusa ndetse n’ababuze amahoro.

Nubwo abantu benshi babikora;sibyiza kunywa amazi urimo kurya kuko binaniza igifu, ndetse biri mu bitera umubyibuho ukabije!

Amazi ni umuti!

Kuvurisha amazi (hydroterapie)bisaba ubwitonzi no gusobanukirwa ngo ubanze umenye neza indwara uvura uko imeze,hariho urugero na gahunda idahinduka isabwa gukurikizwa kugirango amazi abashe kuvura.

Amazi anyobwa mu gitondo kare umuntu akibyuka ashobora kurinda no kuvura zimwe muri izi ndwara :indwara z’amagufa,kuribwa umutwe,kuziba kw’imitsi,umutima utera vuba,inkorora idakira,igituntu,sinezite ndetse na kanseri.

NB:nubwo tuvuze ko amazi ashobora kuvura izi ndwara,kwa muganga niho hambere hagufasha kuzikira.

lundi 24 janvier 2011

Nubwo abakire atari abantu ariko nabo bafite ibibazo

Hanze aha heze imvugo ivuga ngo"abakire si abantu"aha umuntu yakwibaza ati "ese baba ari ibisimba ?"iyi ni imvugo y'abubu isa ni iy'abakuru ivuga ngo umukire akenera umutima akabaga inka yose agakuramo umutima gusa izindi nyama akaba yazihorera kuko atari azikeneye nawe se Kuki umukobwa w’ “umutunzi” atabona umugabo bimworoheye?

Mu minsi yashize naganiriye n’abakobwa mu mujyi wa Kigali kuri imwe mu myumvire ya kera ikigaragara muri iyi minsi, itakijyanye n’igihe tugezemo hamwe n’iterambera duharanira.

Nashakaga kumenya aho bageze mu iterambere ry’abakobwa rigeze, bambwira bishimye bati, imyumvire itangiye kugenda ihinduka gahoro gahoro, abokobwa/gore bo mu Rwanda nibo bambere benshi ku isi bari mu myanya y’ubuyobozi, abakobwa/gore benshi bajya mu mashuri bakaminuza, ubasanga mu mirimo inyuranye, kera yari ihariwe abagabo, nk’ubwubatsi n’ibindi....

Ariko hari utuntu duke na duke ugisanga mu bakobwa benshi bifuza kurushinga. Urugero bampaye ni uko igikunze kugaraga kenshi ari uko hari abakobwa/gore bake bigurira inzu cyangwa imodoka ku mafaranga yabo batararwubaka.

ubwo nari mbajije abo bagenzi banjye impamvu usanga muri iyi minsi, n’ubwo baba bafite ubushobozi, usanga ari bake bagura inzu cyangwa imodoka mbere y’uko bashaka abagabo.

Ku bwanjye nari naratekereje ko impamvu ari ubushobozi buke. Ariko maze kuvugana nabo nasanze ari ibindi. Benshi bahurije ku mpamvu imwe: bati : “ese umukobwa ugura inzu cyangwa imodoka atararongorwa yabona umugabo ate?” “ cyangwa se ni nde muhungu watinyuka kumurambagiza, amurusha amafaranga? “ Bati rero: “aho kugira ngo umukobwa ahure n’izo nzitizi zose mu kurushinga, yihitiramo kutagura iyo nzu cyangwa iyo modoka, ahubwo agategereza akaba yabigura aramutse arongowe?

Narumiwe cyane, nibaza aho kubaka urugo no kugira amafaranga bihuriye. Ese koko ibyo byari bikwiye kuba inzitizi mu kurushinga? Ese koko, umugore urusha umugabo we amafaranga, ntago arwubaka neza nk’utabimurusha? ? Ese kuki umuhungu we ukize, ufite amafaranga, we ashobora kurambagiza umukobwa utabifite? Ese urukundo rw’abashakanye ruhuriye he n’ibintu umuntu aba atunze? Ese ubwo ntiyaba ari imyumvire yari ikwiye guhinduka?

Njye mbona rero ibyo byose ari imyumvire itakijyanye n’igihe tugezemo hamwe n’iterambere rigezweho! Ahubwo njye mbona, kugira iyo mitungo ku mukobwa byari bikwiye kuba nk’ inkunga nziza ku muryango we.

Narangiza ngira inama abakobwa/gore bagenzi banjye, ko bari bakwiye kumva ko ntaho iyo myumvire ihuriye no kubaka urugo. Ahubwo ko icyangombwa ari urukundo ugirira mugenzi wawe, naho ibintu byo ni ibishakwa.

Ni byiza ko duhaguruka twese tukaba abakozi, tukarwanya ubunebwe kuko tubishoboye, bityo tukagera ku iterambere duharanira. Bagabo namwe mugifite imyumvire nk’iyo twavuze haruguru, mwari mukwiye kwishimira abakobwa/gore bafite ubutunzi aho gutinya kubarambagiza.

Hari ikifuzo cyangwa igitekerezo waba ufite kuri iyi nyandiko, twandire ahabigenewe kuri iyi website.

Nzagukundira amafaranga !!!!!

Akenshi iyo umuntu arebye urukundo rw’abasore ni nkumi biki gihe ubona ari amacenga ndetse no kubeshyanya hagati yabo umuntu yakwibaza ati: hagati yabo babibona gute?
Iki kibazo nta muntu byibura umaze kuba ingimbi cyangwa se umuntu umaze gukura wenda uri hejuru yi myaka nka cumi numunani uba atagifite muri iki gihe.cyane cyane ko usi gaye ubona ku icyambere m'urukundo kuri ubu ari gukunda umuntu ufite amafaranga cyane cyane m’ubahungu iki kibazo nibo usanga bahura nacyo cyane dore ko atakundwa ntamafaranga afite.mubakobwa ho ubu baragikemuye bo nugukunda ufite amafaranga. Niyo mpamvu ubu inzira.com agera geje kwegera aba kobwa bo ntandaro y'ikibazo ndoreko aribo batuma urukundo hagati y'abasore ni nkumi ubona ari imikino gusa kandi Atari byiza dore ko baba bahemukira umwe muribo waba afite urukundo.
Dore uko abakobwa babivuga bo bavugako batakunda umusore utagira amafaranga kuko ntakamaro yaba amufitiye bamwe bati : eehh umusore utagira amafaranga ubwose yaba akumariye iki? Abandi nabo bati: umusore nufite amafaranga! Ubwose mwabana he? Anteye inda se yantugishiki n'umwana ? nko mugihe yaba udafite amafaranga.ugasa harimo ukuri kuribo urebeye kuri iyi ngingo. gusa ibajije ati ko hari igihe umukobwa usanga atendetse abasore barenga babiri bose bafite amafaranga aho haba harimo se uruhe rukundo? Bamwe nuribo bati natwe si twese tubikora gusa harimo bamwe muri twe babikora ati abobo baba bashaka kurya amafaranga y’abasore.
Nyuma yaho inzira.com yegereye abahungu bo bavugako ikihishe inyuma ari uko nabo ntarukundo babona abakobwa babereka ubibye gushaka kubaheza ndetse no kubarira amafaranga yabo.

inzira.com irasanga atari byiza gukundira umuntu hari icyo umuca koko hari nigihe ushobora kubura icyo wamukundiye .dore ko arizo ngaruka zingo zitana. abakobwa bahera iwabo nibindi byinshi..

umugore mwiza n’umubi

Muri iyi nyandiko turavuga ku bintu biranga umugore mwiza,umugabo mwiza ndetse n’ibiranga umugore mubi cyangwa umugabo mubi. Ariko turahera ku mugore mwiza n’umugore mubi ubutaha tuzareba ku bagabo.

ibyo twandika aha byavuye mu bitekerezo by’abantu batandukanye.

Ibintu biranga umugore mwiza

Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo umugabo yagira ubuntu n’urugwiro, n’ubwo yamwenyurira abandi no kugerageza kwakira, ntacyo byamarira abashyitsi, abaturanyi n’abagenzi, kuko inyifato y’umugore ari yo itanga ikaze. Imyifatire mibi y’abagore ni yo yirukana ababagenderera.

Dore bimwe mu biranga umugore mwiza :

1. Yubaha Imana n’umugabo we;

2. Agira umwete ku mirimo myiza;

3. Azi kugabura ku gihe, azi no gushaka ibikenewe;

4. Akunda gufasha abo arusha ubushobozi;

5. Amenya kubana neza n’abaturanyi;

6. Yita ku bashyitsi akabagirira neza;

7. Azi kwifata mu magambo;

8. Yihanganira ubukene n’igihombo;

9. Ubukire ntibumutera isumbwe no kwishyira hejuru;

10. Aharanira ibyakubahisha umugabo we.

Nk’uko umugore mwiza atabiterwa n’ubwiza bw’inyuma ni nako n’ububi bw’umugore budaterwa n’imiterere y’inyuma, ahubwo ububi bushingiye ku ngeso mbi zituma aremerera uwo bashakanye, abo babyaye, abaturanyi ndetse n’abahagenda.

Ibintu biranga umugore mubi

1. Umugore mubi yanga gusangira ingorane n’umugabo we, ntibahuza ibitekerezo, ntabwiza umugabo we ukuri. Iyo umugabo ageze mu byago ,umugore mubi aramutererana

2. Umugore mubi abaho imibereho itagira intego n’imigambi, yikubira inyungu. Ntamenya ibyo umugabo we akunda, n’iyo abimenye arabimwima. N’iyo abikoze, abikora atishimye.

Urugero runini rukunze kugaragara mu mibonano mpuzabitsina aho yiyima uwo bashakanye yanayikora akiyikora inyungu cyangwa akayikora amucyurira

3. Iyo agahararo gashize cyangwa habonetse igihombo, umugore mubi atangira gukoresha agahimbano n’incyuro, ndetse no kwikeka.

Urugero: igihe umugabo nta kazi afite,yirukanywe ku kazi,cyangwa ugasanga umugore arusha umushahara umugabo,umugore mubi azamucyurira,amusuzugure rimwe na rimwe amusuzuguze inshuti n’abavandimwe, hari n’abadatinya kumuzaniraho abandi bagaboi.

Na none kandi, umugore mubi ntatinya guhemukira uwo bashakanye, abikoresheje gukunda abandi bagabo, akima umugabo we urukundo rutagabanije yari afiteho uburenganzira. Kuri iyi ngingo, umugore nk’uwo aba akomerekeje umutima w’umugabo we, amutesheje agaciro mu bandi, amaherezo benshi bakabigwamo.

4. Umugore uhora ahanganye n’umugabo we. Bene uwo ahora mu ifuti rimwe, yemera icyo ashatse gusa, ntiyemera gukosorwa kandi ntava ku izima. Ibyo bigabanya urukundo umugabo we yamukundaga, kugeza ubwo yifuza abandi bagore cyangwa akabura ubushake bwo kumunezeza. Ni cyo gituma uwo umutima wanze umubiri utamukunda.

Uyu mugore ahora yitotomba. Amategeko atagira ishingiro ni cyo gitaramo amenyereza ab’umuryango we. Iyo byamaze kumutegeka, ntatinya kubigaragariza mu nzira no mu ruhame.

5. Umugore mubi anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha n’ibinezeza binyuranye, no kuwiba awuhisha ahandi (awujyana iwabo), gukoresha ibirenze ubushobozi (ibirenze ibyinjira mu rugo). Ubunebwe n’ubutandame bituma yicisha inzara abana, umugabo n’abashyitsi.

6. Umugore mubi aba umusinzi azana ingorane zitesha abana ubwenge, gahunda n’ubuzima. Ntahuza gahunda n’umugabo we, abana be bariyobora bakaba imfubyi akiriho. Akabera ikirumbo uwamushatse, agahinduka inshuti y’abatagira gahunda.

Ikindi ni uko umugore mubi atamenya ibyo asabwa n’ibyo abuzwa. Intwaro akoresha ni ukwivumbura no kwijujuta, ahora yibutswa ibimureba, ahora ahembera amahane.

7. Umugore mubi yemera inama zose atabanje kuzigenzura. Urwe rushobora gusenywa n’iyo avuka, aramutse agendeye ku ngengabitekerezo y’umuryango w’iwabo akomokamo cyangwa inshuti ze. Aho ngaho, umugabo aba asenyewe n’uwamushyingiye (kwa sebukwe).

Bene uwo mugore, nyirabukwe na sebukwe abahindura nka bakeba be, agahora ahirimbanira guhangana na bo ngo agaragaze ko bamubangamiye! Umubano mwiza w’abashakanye ushobora kwangizwa n’umugore wanga inama nziza z’umugabo, akagendera ku z’iwabo n’iz’inshuti mbi afite.

ingaruka 3 zibaho iyo umuryango ufite umugore mubi:
Ingaruka ni uko ahanini abana bamwigana ibyo abatoza n’ibyo bamwigiraho, bakabyanduza abo babana bikaba uruhererekane mu miryango bazubaka.

Imico mibi y’umugore yica ibyifuzo n’imigambi myiza by’umugabo. Umugabo ntiyongere kumwishimira, bikamutesha icyerekezo cyiza yari afitiye umuryango.

Ibyo umugore mubi yakoreye abaturanyi bituma bagambirira kubimwitura akaba ibuye risitaza ku bamukomokaho kimwe n’abavandimwe.

Nta waba umugore mwiza ngo abure inenge nta n’uwaba mubi gusa ngo abure icyiza na kimwe agira. Icyangombwa ni kumenya ibyo udakora neza ukabikosora n’ibyo ukora neza ukarushaho.

kutabyara biterwa n’iki?

Kutabyara hagati y’abashakanye byitwa ubugumba ikaba ari indwara ikunda kugaragara cyane mu bashakanye kandi yibazwaho byinshi cyane cyane mu biyitera.

Ubugumba mu bashakanye buvugwa iyo hagaragaye kudasama mu gihe cy’imyaka ibiri abashakanye babonana kandi nta nzitizi.

Ikibitera ni iki?

Hari impamvu zituruka ku mugore n’izituruka k’umugabo.

Izituruka ku mugore :

 Kuziba kw’imiyoborantanga (trompes) bitewe ahanini n’uduce tw’agahu gatwikira inyama zo munda (adherences pelviennes)

 Kudakora neza k’uduce tw’umubiri tumwe (hypothalamus,hypophyse) dutuma udusabo tudakora intanga hakoreshejwe imisemburo (hormones)

 Imiterere ya nyababyeyi ibuza igi gukura neza ahanini biterwa n’ibyimba n’indwara (infection).

 Imihindagurikire y’ikorwa ry’ururenda ribuza intanga ngabo kuzamuka neza ngo zisange intanga ngore.

Izituruka ku mugabo :

 Kudakora neza k’uduce tw’umubiri (hypothalamus,hypophyse) dutuma amabya adatanga intanga hakoreshejwe imisemburo (hormones).

 Imihindagurikire y’ikorwa ry’intanga ngabo hakoreshejwe imisemburo (hormones) biterwa no kudakora neza k’uduce tumwe tw’umubiri aritwo (hypothalamus, hypophyse, testicules). Urugero rukunda kugaragara ni nk’urw’amasohoro adahagjie.

 Inzitizi mw’irekurwa ry’intanga bitewe n’imiterere y’imyanya ndangabitsina y’umugabo.

 Ukudahagije kw’ibigize amasohoro (plasma seminal) bituma n’intanga zitagira ingufu.

 Izindi ni nk’uburemba, indwara zizaharisha uburinzi bw’umubiri nka diyabeti, indwara z’imirire mibi nka bwaki) etc…

Impamvu zituruka kuri bombi :

 Kutabonana hagati y’abashakanye.  Imibonano mpuzabitsina idahagije hagati yabo. Urugero ni nko kubonana bagacikiriza hagati batarangije.

2. Isuzumwa

Isuzumwa ry’iki kibazo rireba abashakanye bombi. Abavuzi bibanda ku bibazo birebana n’imyaka y’abashakanye , ubuzima bw’imyororokere, imirire, kuba barigeze kubagwa n’ibindi.

Ku buzima bw’imyororokere bibanda ahanini ku mibonano mpuzabitsina, kuba abivuza barigeze kubyara cyangwa umwe muribo yaribyigeze no kuba barigeze gukoresha uburyo bwo kuringaniza urubyaro.

Nyuma y’ibibazo bose barasuzumwa ku mibiri yabo bakanakorerwa ibizamini bibaye ngombwa.

Ku bagore, akenshi harebwa imiterere y’imyanya ndangagitsina hakoreshejwe ibyuma bireba mu nda (échographie, hystérosalpingographie, cœlioscopie, hysteroscopie etc..) kandi hakigwa n’imisemburo ye hakoreshejwe amaraso ye.

Ku bagabo, higwa intanga (umubare, ingufu n’imiterere) hifashishijwe amasohoro.

3. Umuti

Ahanini umuti w’iki kibazo wibanda ku mpamvu igitera yagaragaye. Hakoreshwa imisemburo y’ibinini cyangwa inshinge kandi hanakoreshwa no kubagwa (cœlioscopie, microchirurgie, hysteroscopie) iyo impamvu ari muri za nzitizi twabonye haruguru.

Mu gusoza, twagirango ngo twibutse ko ubugumba ari indwara y’abashakanye bombi. Umugabo n’umugore bagomba kwifatanya mu kuyivuza. Ahanini usanga abagore aribo bonyine boherezwa n’abagabo babo kwivuza.

Abagabo nabo barahamagarirwa kujyana n’abagore babo kwa muganga.

Kwisuzumisha kare no kwivuza neza indwara zifata mu myanya ndangabitsina ni iby’ingenzi mu kwirinda ubugumba.

umugabo mwiza n’umubi

umugabo mwiza n’umubiUbushize nanditse inkuru irebana n’ibiranga umugore mwiza ndetse n’umugore mubi, ubu tugiye kureba ibiranga umugabo mwiza n’ibiranga umugabo mubi.

Aha iyo tuvuga umugabo mwiza cyangwa umubi ntabwo ari uburanga bugaragarira amaso ahubwo ni imico y’umuntu n’imyitwarire ye mu muryango nyarwanda. Ibiri muri iyi nyandiko byavuye mu bitekerezo by’abantu batandukanye.

Umugabo mwiza arangwa n’iki?

Mu Kinyarwanda bakunze gukoresha ngo umuntu ni umugabo bitewe n’ibikorwa bye cyangwa ibikorwa bimuranga. Aha umugabo tuvuga ni wawundi wubatse, ufite umugore bakaba bafite n’abana. Uyu mugabo aba:

1. Agira gahunda, aba inyangamugayo muri byose, mu kuvuga, mu kwirinda guhemuka;

2. Azi gufata imyanzuro akirengera n’ingaruka zava muri iyo myanzuro, atanga inama zubaka maze agahuza abashyamiranye

3. Agira ubwitange mu nshingano zose ashinzwe, ikindi ni uko urugo rwe ruhinduka intangarugero mu bamuzi .

4. Ahahira urugo. Ntihagire icyo umuryango ubura kandi agifitiye ubushobozi.

Umugabo Mubi

Biragaragara ko umugabo mwiza afite ibintu bike bimuranga. Nta kindi kibyihishe inyuma, gusa mu biranga umugabo mubi muraza gusanga ibyo akora bitandukanye kure n’ibyo umugabo mwiza akora.

Ibiranga umugabo mubi:

1. Urukundo aruheruka mu irambagiza: umugabo mubi iyo ari kurambagiza akora byose byerekana ko akunze uwo arambagiza kandi amwitayeho, iyo bamaze kubana biherukira aho, ugasanga umugore yibaza niba uwo basigaye babana ari wawundi wamugaragarizaga urukundo rwinshi igihe yamurambagizaga. Ibi bimuviramo akenshi kujya mu bandi bagore aho abikora ku mugaragaro cyangwa rwihishwa;

2. Ntajya inama n’umugore we,akenshi kubera ibyo akora ,iyo umugore amubujije cyangwa amucyashye bituma amubwira nabi hari n’abakubita abagore babo.Usanga afata umugore we nk’igikoresho haba mu mibonano mpuzabitsina cyangwa mu mirimo yo gutunga urugo ugasanga umugore ariwe ubikora wenyine.

Ikindi ni uko umugabo mubi usanga atita ku bo yabyaye ugasanga abana babaho nk’imfubyi kandi se akiriho, umugore we nawe ugasanga abaho nk’umupfakazi

3. Umugabo mubi kandi akoresha iterabwoba ku bo mu umuryango we; Nguwo gica, iyo atashye abana, umugore,abashyitsi ,abakozi bose usanga badagadwa,abana bagahita bajya kuryama,….

4. Umugabo mubi agira ubusambo butuma yiha akima umuryango n’abavandimwe; usanga umutungo aba afatanyije nuwo yashatse awumarira mu mahabara aba afite hirya no hino tutaretse n’ utubari. Akenshi usanga umugore nta jambo ryo kubaza aho uwo mutungo ujya kubera rya terabwoba twavuze haruguru, ugifite agatima we ugasanga abeshya ngo atabazwa iby’ uwo mutungo

Igikunze kugaragara cyane ku bagabo babi n’uko uretse ibyo twavuze haruguru iyo bigeze mu birebana n’umutungo biba bibi kurushaho kuko usanga aba bagabo mu ruhame baba ari ibikomerezwa, bizwi ko bafite imitungo bitewe n’ibigaragarira amaso ariko nabo ubwabo bakunda kubyigamba ariko wareba uburyo umuryango we uba ubayeho ugasanga ubukene buranuma kandi amahoro n’umunezero ari ingume;

o Bene abo bagira amazu, abagore n’abana babo bakarara mu nzu mbi cyangwa bagacumbika .

o Bagira imodoka, abagore n’abana bakagenza amaguru.

o Barya uturyoshye, bagashira inyota, abana n’abagore babo babeshejweho no guhangayika.

o Akazi kabahemba menshi ntikarangiza ibibazo by’imiryango yabo.

o Bafasha ab’ahandi, ababo basabiriza, amasambu manini yungura abandi, ababo bishwe n’inzara

Birakwiye ko abagabo nk’aba bahinduka kugirango babashe kugirira akamaro imiryango yabo, abana babo,abaturanyi n’abandi kuko mu Kinyarwanda bagira bati nta mugabo umwe.

Wifuza gutanga icyifuzo cyangwa inama watwandikira ahanditse Twandikire kuri Agasaro website.

Byanditswe na Barada